Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
AMANDA
.
Nakanguwe n’abatonganaga nuko ncana itara nsohoka mu cyumba ndebye mbona Cassien ntawe uri hafi maze manuka ngana muri salon Niho nasanze Cassien arimo atongana na Rudy biranyobera icyo bashobora kuba barimo gupfa.
Rudy : oya ntumukwiye rwose pee."
Cassien : wa muswa we nanjye birambabaza."
Amanda : ese byagenze bite ko mutongana? "
Bahise bahindukira barandeba nuko Rudy ahita asubira mu cyumba cye nsigarana na Cassien.
Amanda : wansobanurira ibiri kujya mbere hano?"
Cassien : nta bidasanzwe byabaye ariko."
Amanda : ngo iki ? iyo ntaza ahubwo se ubu ntimwari kuba murimo kurwana."
Cassien : icyakora wenda da. Ushaka icyokurya se ?"
Amanda : yego ndashonje."
Ubanza ashaka ko twibagirwa ibyahise. Ariko ubanza ndi agashwi ni gute mufatana na ex we ngahita mubabarira byihuse nkanatandukanya amaguru koko?
Amanda : Ariko urazi Cassien ubanza ndi akagoryi nubwo ntabizi."
Namubwiye ntyo mpita njya mu cyumba cye ngo nkarabe nambare ntahe iwacu kuko bwari butangiye gucya.
Cassien : ese watuje bite byawe?"
Amanda : ntuza ntuza iki ariko ko ubu ari bwo ngaruye ubwenge ku gihe ngasanga nta bwenge ngira. Ndagusangana na ex wawe ubundi twataha ngatega ukarongora koko? Icyumweru gishize nabonye ifoto mwahoberanye none ejo mwari kumwe musangira museka nuko warangiza ngo urankunda ahubwo byakubanye agatogo ? Ubundi ako gatogo wakavanguye cyangwa ukagakamura bikagira inzira ? "
Cassien : mbabarira Amanda gusa sinzi…"
Amanda : urabizi ahubwo ntushaka kubivuga. Kuva ejo ndibaza niba waba ukimukunda ahubwo bikaba byarakuyobeye kuko wanyibwiriye ko byabaye agatogo."
Cassien : oya simukunda pee. ni wowe nkunda."
Amanda : none ako gatogo kari guturuka hehe ? ubundi kuki ejo mwari kumwe?"
Cassien : ndabizi ko ngukunda ariko numvaga nkeneye kumuvugisha."
Amanda : ibyo rero kubyihanganira simbibashije rwose Cassien."
Cassien : ariko ni ukuvugana gusa ntakindi. Wanyizera basi."
Amanda : nkubwize ukuri ? "
Cassien: yego niyo kwaba kuri bumbabaze."
Amanda: wowe ndakwizera rwose ndetse cyane. Ariko we simwizeye na rimwe ku ijana. Rero mpa amahoro ngiye koga ntahe."
Nahise njya koga, ubu uko byamera kose ngomba nanjye gutanga amabwiriza yanjye yayanga akayanga yayemera akayemera Ubwo navaga koga nasanze Marie yambuze nuko muhamagaye ambwira ko aje ngo yikumburiye Alex nuko ansaba kumurindira tukaza gutahana. Bose bari bahari ariko Marc ntawari azi aho yarengeye.
Amanda: ese Marc ari hehe ?"
Rudy : sinzi ahantu ari nagerageje kumuhamagara ariko ntabwo yitaba."
Amanda : ashobora kuba ari kumwe na cherie we Bose bahise bibaza ngo Cherie we?"
Rudy: rata nibyo. Twabikekaga ariko yari ataratwerurira ngo abitubwire neza."
Amanda: jye nari mbizi rero."
Cassien : wari ubizi ute se kandi?"
Amanda : wa munsi mbona amafoto yawe nkagenda ndakaye akaza kundeba yabimbwiyeho."
Cassien : ese mama!!"
Amanda : ese mama iki se ? ubwo kandi birakurakaje?"
Nahise mpaguruka nuko Cassien arankurikira,
Amanda : Cassien bwa nyuma nshaka kukubaza ikiri mu mutwe wawe."
Cassien : ariko nta kintu kindi kirimo pee."
Amanda : ariko bite byawe wowe koko ? urahura na ex wawe uti nta birenze navuga ko Marc yaje kundeba ukabigira ikibazo kandi yaraje kundeba mubiziranyeho ? ngo ni uko twaganiriye gusa?"
Cassien : OK."
Amanda : umva Cassien aho bigeze mpa amahoro."
Nahise nzamuka njya mu cyumba kureba imyenda yanjye ngo ntahe Abandi aho basigaye baganira,
Marie : icyakora bravo Cassien."
Cassien : iki se!"
Rudy : harya ngo ni mission gusa ra cyangwa ahubwo iriya mbeshu uracyayikunda."
Cassien : oya urabizi neza ko ntamwitayeho rwose. Ngomba gukina kandi umukino nkawitwaramo neza ntakindi."
Marie : jye ndakwizera ko utatubeshya ariko amakosa yawe nubwo nzajya nyagushyigikiramo gira vuba urangize mission kuko undi mwana ari kubibabariramo."
Yahise ahaguruka ajya mu nzu kuko barimo baganirira hanze,
Cassien : ngo iki ? urabizi se byose?"
Alex : yego narabimubwiye kugirango byibuze ajye ahumuriza Amanda igihe hari ikibaye."
Cassien : noneho burya ibyanyu byarakomeye?"
Alex : yego Marie ndamukunda numva yanambera umugore."
Cassien: waouu. Alex yakunze na we rwose."
Alex: wowe se ko wakunze Amanda wa muswa we?"
Cassien: ikibazo ndi kumubabaza."
Alex: igihe nikigera azabisobanukirwa akubabarire humura ."
Rudy : nanjye ndabyizeye buhoro."
Cassien : umva Rudy nkubwije ukuri Catheline nta sentiments na nkeya anteye ubu rwose pee. Gusa kugirango mission igende neza murabizi ko nta yandi mahitamo mfite."
Rudy : yego ndabyumva."
Cassien : gusa murabizi mwese ko Catheline atoroshye abivumbuye na we yakihimura niyo mpamvu tugomba kurinda Amanda, Marie na cherie wa Marc tutaramenya. Nanjye ndagerageza iyo mission nyisoze vuba bishoboka nibitinda ntibizarenze amezi abiri rwose."
Rudy : wowe ndakwizera gusa nyine kubona Amanda ababara birambabaza nkumva nagusaba kubivamo pee."
Cassien : erega nanjye ntabwo biba binejeje man. Ndamukunda byasaze ariko nyine murabizi ikirego kituriho tutabitwaye neza twese twakisanga gereza."
Marie : ese biramutse bigenze nabi?"
Cassien : bigenda nabi gute se kandi?"
Marie : urabizi abanzi bawe bazi Amanda kandi bamunyuraho bashaka kugutera ubwoba cyangwa kukubuza ikintu runaka.""
Cassien : nzakora uko nshoboye ibyabaye ntibizongere kubaho rero."
Alex : none se nkubu ubonye umwe mu banzi bacu ashaka gutereta Amanda wabigenza ute muri iyi minsi ya mission ?"
Cassien : nubwo byaba binkomereye natuza nkabyakira kugera mission irangiye "
Marie : sha icyo cyo sincyemeye pee."
Cassien : umva Marie twe tuzi uko dukora akazi kacu wishaka kubyivangamo. Kuba twakwemereye kumenya bimwe mu byacu ntabwo biguha ijambo cyangwa ngo ushake kuzana ibitekerezo byawe aha."
Alex: tuza mwana wirakara."
Marie : Alex urumva uburyo ambwiye?"
Alex : yego cherie nubwo tubakunda ariko iyo turi mu kazi ni akazi."
Marie : ndabizi ibyo ahubwo ndakubaza imvugo akoresheje nk’ubwira imbwa."
Alex : umva biturekere uyu si umwanya wo gutongana."
Marie : OK."
Marie yarongeye asubira mu nzu arabasiga ,
Alex : umva mwana umenye ko niba nubaha Amanda nawe usabwa kubaha Marie ntumubwire nk’ubwira indaya."
Cassien : basi sorry bro ."
Alex : ubu igikurikiyeho ni ugushaka Marc. Rudy wabashije kumenya aho yaba aherereye se!"
Rudy : murabizi si ibintu byanjye rwose singiye kwiyemera noneho ikibazo phone ye yavuyeho ubanza yazimye cyangwa yayizimije ku bushake."
Bategereje akanya nuko hashize akanya gato bumva abameze nk’abataka mu nzu bahita bajya mu nzu bihuse kureba ikibaye.
.
AMANDA
.
Nari mu cyumba nzinga ibyanjye ngo ntahe kuko numvaga ntameze neza nibwo nahise numva urugi rufungutse.
Amanda: umva Cassien ndeka nshaka gutaha "
… : ni Marie."
Nahise mpindukira,
Amanda : sorry nari ngize ngo ni Cassien ugarutse kundakaza."
Marie : umva Amanda uriya mureke nubwo agukunda ariko ndabona ntazi ibye. Gusa mwihanganire umwakire ."
Amanda : oya Marie ndumva maze kurambirwa sinkubeshye pee. Ndamufatana na ex we narangiza nkaryamana na we?"
Marie: ariko mu rukundo imbabazi ni ngombwa urabizi. Nanjye sinzi igituma ahura na we ariko icyo nahamya ni uko agukunda."
Amanda: ndabyumva ariko harageze ngo ahitemo hagati yanjye na Catheline rwose. ese ubundi kuki umurengera bite byawe?"
Marie: si ukumurengera ahubwo ndi kugerageza kubafasha nta kindi."
Amanda : umva subira kureba inshuti yawe undeke rwose ."
Marie : sawa reka ngende nunkenera umbwire.'
Yahise agenda aransiga nzinga ibyanjye neza nuko manutse nkubitana na we agarutse mu nzu nanone ariko mbona arakaye ,
Marie : uragiye ?"
Amanda : yego ndagiye."
Nabaye ntarafungura urugi numva rurifunguye ako kanya maze hinjira Marc yanyoye yasinze.
Twatatse kubera ubwoba nuko ba basore bahita binjira kureba ikibaye maze bafata Marc bamurambika mu ntebe,
Alex : Marc wari uri hehe ?"
Marc : yanyanze man ubanza ndi babiloni tu. Byose nabyangije."
Yahise ahaguruka mu ntebe ajya gukubita ibipfunsi ku nzu.'
Amanda : humura Marc azagaruka."
Marc : ibyo wowe ubizi ute se ?"
Amanda : niba koko agukunda azakubabarira nta kindi rwose."
Marc : wowe ntumuzi shahu ivugire. Yabivuze anyegera numva ubwoba buraje,
Marc : disi wowe uri akajiji ndakubona."
Cassien : Marc."
Marc :iki se wowe. Agomba kumenya ukuri man."
Amanda : uravuga ibiki Marc?"
Nahise numva ubwoba,
Alex: umva Marc ukeneye koza izo nguma dore kuva wava kurwana nturiyitaho."
Marc yaracecetse aragenda ariko numva nguye mu kantu. Ni ibiki yashakaga kuvuga bakaba bamubujije?"
Amanda : umva ni ibiki yashakaga kuvuga ?"
Bose barandebye baraceceka,
Amanda : sawa murakoze reka ngende."
Rudy : umva Amanda ni uko kuwa gatanu utaha aribwo nzahangana."
Amanda : uzarwana nawe se?"
Rudy : oya ahubwo jyewe nzasiganwa kuri moto."
Amanda : niyo mpamvu iyi minsi mwese mbona ntazi ? "
Rudy : yego twese ntabwo byoroshye kuko buri wese afite urugamba. Habanje Cassien ejo harwana Marc, nzakurikiraho na Alex azagira umunsi we."
Amanda: sha basi uziyiteho nyine. Marie tujyane ?"
Marie : oya jyewe Alex ari buncyure."
Amanda : sawa nyine reka njye gutega."
Cassien : reka nguherekeze."
Yaramperekeje angeza mu rugo nuko ndasohoka ndagenda ngeze mu rugo byari saa kumi n’imwe. Nasanze papa aryamye yasinziririye mu ntebe nuko nzana ishuka ndamworosa. Nahise njya mu gikoni gutegurira papa icyokurya gusa aho ndi mu gikoni nibazaga niba koko ibintu ndimo ntakwiye kubivamo kuko ndabona Cassien azantoraguza amashashi. Ubundi ubu nta kintu barimo kumpisha koko ?
.
IRAKOMEZA
.
Guma mu mandazi, ubwo nyine.
Ariko se niki wa mugani kiri kujya mbere? Arashaka kumenya ukuri.
Ese azakumenya ? Agace ka 10 ntugacikwe
Comments