logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S02 EP12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
  AMANDA  
.
Nahise nsimbuka nshaka guhobera papa ako kanya kuko numvaga nishimye noneho.

 Amanda : papa wakangutse ?'

Papa : Amanda mwana wanjye."

 Amanda : papa byagenze bite?"

 Papa : Amanda nshaka kukubwiza ukuri."

 Amanda : ukuri ? Habaye iki papa?"

 Papa : ngwino hafi yanjye mwana wanjye."

 Naramwegereye nuko anyiyegereza bugufi bwe ampobeye ,

Amanda : ndakumva papa ."

Papa : biragoye kubikubwira mwana wanjye ariko hashize amezi atandatu menye ko ndwaye."

 Amanda : urwaye gute se papa ? "

Papa : mwana wanjye ndwaye umutima kandi nta minsi nshigaje ku isi."


 Nahise muhaguruka iruhande ntangira kurira ,

Amanda : ngo iki papa ? Oya ntabwo wapfa kuko ndacyagukeneye papa."

 Papa : niko bimeze Amanda, ngiye gusanga mama wawe."

Amanda : oya papa."

 Papa : ngwino hano mwana wanjye."

 Papa yamfashe mu biganza nuko arongera aranyiyegereza nubwo byari bigoye kuri we. Numvise mbabaye mu mutima nibaza icyatumye akomeza kubimpisha igihe kingana gutyo cyose None ngo agiye gupfa koko ? ntabwo nabasha kubaho papa adahari, ntabwo bishoboka rwose pee .


Papa : mwana wanjye ubu urakuze kandi ndabizi ko Cassien azakuba hafi akaba aho ntari. Rero uzakomere kandi uzabe intwari."


 Ngo iki ? Ubu se arabizi ko ibyanjye na Cassien byageze ku musozo koko ?
 Gusa niba koko ashigaje iminsi mike yo kubaho ndabona ngomba guhisha umubabaro basi agapfa yishimye.


 Amanda : kuki wabimpishe papa ?"

Papa : biragoye kubikubwira mwana wanjye nanjye nibazaga uburyo ngiye kukubwira ko ndi mu minsi yanjye ya nyuma nkumva sinabibasha gusa muganga yambwiye ko nshigaje iminsi mike mbona ntayandi mahitamo mfite uretse kukubwiza ukuri. Gusa nanone nkurikije uburyo mbona umeranye na Cassien ubu ntabwo mfite impungenge ko uzabaho neza kandi ni we muntu rukumbi nzi ko azatuma wishima ndetse ukabaho neza. Iyo akureba mu maso mba mbona rwose akwishimiye kandi na we yishimye. Rero humura uzakomere."


 Nakomeje kurira no kumva mu mutima ndi gushira numva. Noneho narushagaho kubabazwa nuko arimo kumbwira ibya Cassien kandi umubano wacu ubu utameze neza.

Amanda : none se papa ushigaje iminsi ingahe?"

 Papa : ntabwo iminsi yarenga ibiri."

 Amanda : ngo ibiri papa ?"

 Yikirije akoresheje umutwe numva noneho mu mutwe bikomeje kwivanga maze nsohoka mu cyumba niruka ndimo kurira. Nibwo nahise numva ngonze umuntu nkomeza kurira 

… : Amanda ni Marie. Bite ko usohotse urira ? "

Amanda : umva ni papa, ngo agiye gupfaaaa."

  Marie : umva ngaho basi irekure urire nta kibazo."

Nahise mugwa mu maboko nubwo aka kanya numvaga nkeneye amaboko ya Cassien ngo abe ari yo ampumuriza cyangwa se Rudy na Marc ariko aka kanya ntabwo bahari. Nagumye iruhande rwa Marie nuko ndirekura ndarira ariko ndarira rwose pee. Numvise isi ihagaze kwikaraga neza neza numva ubuzima bwanjye ntabwo bugifite agaciro na gato. Ubu kuki ari jye bibayeho koko ibi bintu ?  
.
MARIE 
.
 Ubu hashize iminota hafi makumyabiri Amanda ari mu biganza byanjye arira nagerageje kumuhoza ariko byananiye. Ameze nk’utari muri iyi si, yageze mu yindi si neza neza. Uko yagakomeje kurira yageze aho arasinzira nuko mpitamo guhamagara Alex.

 Alex : Marie umeze ute?"

 Marie : sinzi icyo nakubwira kuko nanjye byivanze."

Alex : bimeze bite se ?"

Marie : papa Amanda ari hafi gupfa ni ko Amanda yambwiye."

 Alex : oya ntibishoboka."

 Marie : ni ko bimeze rero."

Alex : none se Amanda ari hehe?"

 Marie : turi kumwe ari kurira gusa ndabona ibyiza akeneye kuba agiye iwabo kuko ndabona byamurenze."

 Alex : sawa turaje noneho ."

Marie : muraje na nde?"

 Alex : na bagenzi banjye ."

Nyuma y’iminota igera mu icumi nibwo bose bahageze ndetse nabonye na Cassien ahari nyoberwa ikimugenza.

 Marie : kuki Cassien na we yaje."

 Cassien : naje nyine."

 Marie : uratuma arushaho kubabara."

 Cassien : urabizi ariko ko ntabasha nanjye kuba ndi kure ye?"

 Marie : ndabizi umva Marc jyana Amanda iwabo aruhuke."

Cassien : oya ndamwijyanira."

Twese twaguye mu kantu twibaza igitumye avuga atyo .


Cassien : ndamujyana gusa ntabwo amenya ko namutwaye nimugeza iwabo ndahita nigendera."

Marie : nturindire ko akanguka ndagusabye."

Cassien : yego ndabyemeye."

Yahise aterura Amanda nk’uteruye umwana muto nanjye Alex amfasha guhaguruka,

 Marie : twe rero tugiye kureba Santos tumubwire uko bimeze tunamuganirize. Gusa ndakeka ibyanyu uko bimeze ubu bigomba gukomeza kuba ibanga."

 Yahise agenda na Amanda nuko dusigara aho

 Alex : wowe se umeze ute ?"

 Marie : sha ndumva nabuze morale nanjye kubera ko Amanda atameze neza."

Alex : birumvikana ni inshuti magara. Gusa humura ndahari."

Marie : ndabizi urahari ariko urabizi ikibazo ni uko Amanda azaba adafite umuntu umuba hafi igihe se azaba adahari."

Marc : tuzamuba hafi jye na Rudy."

 Marie : ndumva mbyizeye. Muze tujye kureba Santos."

 Twahise tujya kureba icyumba aryamyemo kuko nari nabonye aho Amanda yaje aturuka. Twarakomanze nuko aduha karibu.

 Santos : ese mwabonye Amanda ?"

 Marie : yego gusa ameze nabi. Ese kuki koko ari wowe bibayeho ?"

 Santos: ntabwo warenga igeno ryawe wa mwana we, umunsi wanjye buriya uri hafi ngasanga nyakwigendera."

Marc : ariko uzakira rwose."

Santos : oya musore, nta minsi ibiri nshigaje rwose."

 Marie : ariko ugiye kare rwose kuko aracyagukeneye pee."

 Santos : muzamukomeza mumbere aho ntari bana banjye namwe basore nubwo mwe ntabazi cyane ariko nzi mugenzi wanyu Cassien kandi nzi ko umwana wanjye mumukunda cyane. Muzamuhoze mumurinde kubabara."

 Alex : tuzafatanya na Cassien tumube hafi."

Santos : ahubwo nifuzaga kuvugana na Cassien turi twenyine na Amanda atabizi."

 Alex : ndaje muhamagare ari buze kubareba ikigoroba."

 Santos : murakoze cyane. Gusa mukore uko mushoboye Amanda ntamenye ko ndi kumwe na we."

 Marc: turi bukore uko dushoboye kose tumubuze kuhagera ."

Santos: murakoze cyane."

 Umuganga yaje kuhagera nuko turasohoka tubasigana bonyine 

 Alex : muze dutahe ariko nitugerayo Rudy arambona. Umuginga sinzi ibyo ahugiyemo iyi minsi rwose pee.  Ubwo twageraga iwabo twabonye imodoka y’umweru iparitse iruhande rw’iya Cassien
 Marc: uyu we se kandi aje gukora iki hano?"

 Marie: nsobanurira ."

Marc : ngwino nawe wirebere."

Twagiye mu nzu ariko Marc na Alex banyitambika imbere numva ubwoba buranyishe noneho ,

Twakomeje kugenda twumva abatongana mu nzu imbere, numvise amajwi numva ni Catheline na Cassien Bakomeje intonganya zabo kugera ubwo Cassien numvise amubwiye ikocwe neza neza.

 Cassien: nyumva neza. Iyi minsi se ari gupfa ngomba kumuba iruhande uko byamera kose hanyuma nitumara gushyingura nibwo nzagaruka kukureba kandi niba utabyumva neza amarembo aruguruye genda. Numvaga warahindutse ariko uracyari wawundi?"

 Catheline : mbabarira ahubwo ni uko ntifuza kongera kukubura bwa kabiri rero rwose kumva ko uri kumwe na we nta mahoro na make byampaye ariko mbabarira pee."

 Cassien : sawa ariko ubutaha ntukamuzane mu biganiro kuko uriya mukobwa si indaya ni umukobwa wiyubashye ikindi numvikanaga na se cyane rero ngomba kumuba hafi."


 Twahuye na Catheline asohoka nuko duha ubutumwa Cassien ko Santos amukeneye .

Birangiye nahise nsaba Alex kunjyana iwabo wa Amanda ngo basi mbe muri hafi nuko angejejeyo ndamusezera njya kureba Amanda mu cyumba cye.
.
 CASSIEN  
.
nyuma y’ibyabaye byose nagombaga kugera kwa muganga kureba umusaza kuko yari yantumyeho. Nageze ku cyumba aryamyemo ndakomanga nuko ampa karibu  
Cassien : papa ?"

Santos : karibu mwana wanjye ."

Cassien : ngo mwanshakaga ?"

Santos : yego nashakaga kukuvugisha ku byerekeye Amanda."

 Cassien : yego ndakumva."

 Santos : nigeze kugusaba ubushize ko hagize ikintu kimbaho uzamuba hafi."

 Cassien : yego ndabyibuka kandi narabyemeye."

 Santos : rero umwana wanjye musize mu biganza byawe. Uzamwiteho bishoboka."

 Ubwo yambwiraga ayo magambo yose arimo gukorora cyane ,

Cassien: nzagerageza mwiteho uko nshoboye nubwo rimwe na rimwe ajya angora."

Santos: niko abakobwa n’abagore bimeze mwana wanjye icyo nzi ni uko umukunda ntabindi rero. Na we ndabizi ko agukunda iyo murebye."

 Cassien : nibyo ndamukunda nubwo rimwe na rimwe njya mubabaza ."

Santos: ntabwo byabura mu bakundana gusa iyo urukundo ruhari umwe akomeza undi ndetse akamwihanganira."

 Cassien: nanjye ni ko mbyizera rwose papa. Kandi urukundo mukunda ntabwo rusanzwe pee ."

Santos : ndabizi kandi nishimiye ko mwamenyanye ndetse nzi ko umwe azagenda ahindura undi mutanabizi mutabigizemo uruhare."

 Cassien : ugirango se ahubwo ntibyatangiye. Gusa nzabakumbura papa. Ibi ntabwo byakakubayeho rwose pee."

 Santos : mwana wanjye ni ko isi yabyifuje ntakundi nabigira. Umwana wanjye ntuzamusige wenyine nubwo wenda kubera akazi kawe hari byinshi bigoye ariko nizeyeko muzabana neza."

 Cassien : ndabikwijeje rwose nzamwitaho nubwo tunyuzamo tugashwana ariko nzarinda isezerano nguhaye pee."

 Santos : urakoze cyane Cassien. Hanyuma ubu nshaka nagenda amahoro rwose."

  Mu gihe tukivugana ako kanya urugi rwahise rufunguka mbona Amanda yinjiye yarakaye cyane.
.
IRAKOMEZA 
.
 Aho biragenda amahoro ra ? Ese ubundi baziyunga? ngo aje yarakaye arakajwe niki?  Agace ka 13 ntuzagacikwe

Comments

Manishimwe clementine: Sha njyewe sinzi iyi couple ko ibyabo bitagiye kuba bibi