Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
AMANDA
.
Nari muri ascenceur na Marie ubwo tuvuye iwacu ariko akomeza kumbwira ko ntakwiriye guhita njya kureba papa ako kanya.
Amanda : kuki ariko udashaka ko njya kureba papa?"
Marie : ariko barimo kumukorera ibizami nta kindi."
Amanda : niba barimo kumukorera ibizami ariko nategerereza iruhande rwe ni papa ntabwo bambuza kumusuzuma ndeba."
Marie : ariko si byiza urabizi."
Amanda : umva utangiye kuntera umujinya nawe rero rwose."
Twasohotse muri ascenceur tugeze ku muryango w’aho papa arwariye nsanga abasore bose ni ho bari uretse Cassien."
Amanda : habaye iki ko muri hano se?"
Rudy : oya nta cyabaye ahubwo ngwino tujye gusangira agakawa tunaganire.'
Amanda : icyakora icyo mbakundira rwose. Ubu nibwo wibutse agakawa rero ? Naraguhamagaye ntiwitaba hashize iminsi ibiri utanabaza amakuru yanjye none… "
Rudy: Amanda mbabarira nanjye si jye ahubwo… "
Amanda : ahubwo iki ? nari ngukeneye hafi yanjye urabizi ngufata nka musaza wanjye ndetse uri inshuti magara ariko narakubuze. Nako ndi akagoryi ndabona mwese mutakinyitayeho ndetse nawe ni uko Ubwo navugaga ntyo ndeba Marie kuko nsigaye mbona yaragiye ku ruhande rwabo jyewe aranyiyama. Bahise baceceka
Amanda : muve ku muryango rero niyinjirire .'
Barandetse ndinjira ariko nkigeramo natunguwe no kubona Cassien na papa barimo kurebana mu maso bishimye bidasanzwe
Amanda : urakora iki hano Cassien ?"
Papa : bite cherie. Ni jye namusabye kuza kuko nifuzaga kumuvugisha."
Amanda : ubwo mwashakaga kumubwira ibiki ? "
Papa : namusabaga kuzakuba hafi kandi akazatuma ubaho wishimye."
Naracecetse kuko sinshaka kubabaza papa mu masaha ye ya nyuma nubwo numva birimo kundusha imbaraga rwose pee. Umuntu twashwanye se arumva azatuma nezerwa nte.
Cassien : reka noneho mbasige papa."
Papa : oya wigenda ahubwo babwire bose binjire ndetse na Marie azane na bo."
Naracecetse kuko sinshaka ko papa amenya ko jye na Cassien tutari kuvuga rumwe ndetse ndizerako ntawundi wabimubwiyeho. Cassien yarandebye ategereje kubona nemera ko baza cyangwa se mbyanga nuko nikiriza nkoresheje umutwe maze arababwira barinjira bose na Marie.
Bazengurutse igitanda papa aryamyeho nkabona nubwo ari mu minsi cyangwa amasaha ye ya nyuma ariko byibuze bambaye hafi kandi bifatanyije nanjye. Ariko nakomezaga kwibaza niba ari ko bizakomeza."
Papa : Amanda?"
Amanda : karame papa."
Papa : nyegera mwana wanjye."
Naramwegereye nuko amfata ikiganza
Papa : ndifuza ko wishima mbere yuko nsezera iyi si."
Amanda : papa ndumva nishimye rwose."
Papa : none se kuki mbona mumeze nk’abatari kumvikana mwana wanjye mbarebye ku maso."
Amanda : papa ni ugushwana bisanzwe arik humura. Ndishimye kandi urabibona nawe."
Papa : koko urumva wishimye ? "
Amanda : yego papa."
Papa : sawa noneho."
Yabivuze amwenyura nuko ako kanya ibyasonaga birekera gusona nuko papa mbona afunze amaso.
Amanda: Oya papaaa wigenda ubu."
Abaganga bahise baza birukanse bansaba gusohoka ako kanya Ariko nakomeje kubyanga nabo barampatiriza,
Amanda : papa…papa… ndacyagukeneye wigenda ndagusabyeeeee "
…: umva tuza ndi kumwe nawe."
Ryari ijwi nsanzwe nzi, ijwi rya Cassien. Nabuze imbaraga zimwiyama ahubwo numvaga nkeneye umuntu unkomeza kandi aka kanya ni we nshaka ntawundi.
.
CASSIEN
.
Imashini ubwo yarekeraga aho gusona nibwo namenye ko birangiye. Uretse jye na Alex abandi bose ubwoba bwarabafashe ndetse batangira kurira. Amanda yananiwe kubyakira mubwira ko muri hafi nuko aratuza tujyana hanze nsanga Alex na we arimo guhoza Marie na we yari arimo kurira Bageze aho bamaze gutuza baranyegera.
Alex: Cassien umeze neza?"
Cassien: yego meze neza."
Gusa nari nagerageje guhisha uburakari mfite kandi ntawundi nari narakariye ahubwo nari nirakariye."
Muganga yaje gusohoka mu cyumba hashize akanya gato aratureba gusa Amanda we yari yamaze gusinzira.
Cassien : bimeze bite se muganga?"
Muganga : tubashije kumugarura ariko indi nshuro ntabwo biri bukunde kuko ari mu masaha ye ya nyuma dukurikije ibipimo dufite."
Cassien : murakoze basi."
Muganga : ngiye kureba abandi barwayi rero. Gusa Amanda ashobora kurara mu cyumba se arimo, byibuze nakanguka amubone hafi ye Bazanye ikindi gitanda nuko nterura Amanda njya kumuryamisha nubwo yari asinziriye nuko maze kumuryamisha musoma ku gahanga ndisohokera.
Marie : urakoze Cassien."
Cassien : ndakoze kubera iki ? "
Marie : kuko wahabaye kubera Amanda."
Cassien : niko byakagenze gusa byose ni ukubera amakosa yanjye.".
Nahise ngenda mva iruhande rwabo gusa ntiraririye nanjye amarira yaratembye. Nahise ngana aho twitoreza ngo ndebe ko byibuze naruhura umutwe
.
ABANDI BASIGAYE
.
Marie : ese uriya afite ikihe kibazo?"
Marc : yirakariye kuko ni ubwa mbere mubonye ameze kuriya."
Marie : gusa ararengana jyewe ndumva atari we kibazo ahubwo iriya ntindi ngo ni mission ni yo iri guhungabanya byose."
Alex : turabizi natwe gusa we ubanza atari ko abibona akeka ko ari we kibazo yirenganya. umva muze tujye kuruhuka tuzagaruka kureba Amanda ejo mu gitondo Bukeye .
.
AMANDA
.
Ubwo nafunguraga amaso nisanze ndi mu gitanda kwa muganga. Narebye papa aho aryamye mbona asinziriye gusa yaje gukanguka,
Amanda : papa."
Papa : ndacyari muzima mwana wanjye."
Amanda : papa wanteye ubwoba nawe."
Papa : ndabizi mwana wanjye ariko urabizi nawe ko isaha ku yindi nshobora gushiramo umwuka, jye namaze kwitegura ahubwo nawe witegure kubyakira mwana wanjye."
Amanda : oya simbishaka papa ."
Papa : ndabizi mwana wanjye gusa ubwo mbona umerewe neza nzatabaruka amahoro nzi ko ngusize wishimye. Ahubwo nshaka kukubona useka mbere yuko ngenda."
Amanda : papa guseka byo sinzi ko nabibasha rwose pee."
Papa : gerageza mwana wanjye unsekere ngende nishimye."
Naragerageje ndamwenyura ,
Amanda : ndagukunda papa."
Papa : nanjye ndagukunda mwana wanjye kandi ndagusabye ntuzahinduke ndetse ntuzahindure inshuti ngo ureke Cassien."
Amanda : papa ni ko nzabigenza."
Papa : nyizeza ko uzishima nubwo rimwe na rimwe ubuzima busharira kandi nyizeza ko inzozi zawe zo kuba umubyinnyi kabuhariwe uzazikomeza. Kandi Cassien nakubabaza ntuzamwiture sinshaka ko mubaho muhanganye ahubwo uzamwereke umutima mwiza ubwawo uzatuma akugarukira."
Amanda : byose ndabisezeranye papa."
Hamaze gucya baje kundeba bagenzi banjye ndetse na Cassien yazanye na bo nuko bukeye mbasaba kungeza iwacu ngahindura imyenda na bo bambwira ko babaye bagiye iwabo Naragiye mu rugo nuko ubwo namaraga kwitunganya ngaruka kwa muganga Gusa ubwo nageraga mu cyumba papa arimo nasanze abaganga bari kugerageza kugarura data mu buzima ariko ntacyo kuri iyi nshuro byatanze. Mu gihe numvaga isi inyituye hejuru nibwo bansohoye mu cyumba maze aricara andyamisha ku bibero bye.
Cassien : ngaho rira basi uruhuke umutima ."
Nakomeje kurira nuko numva urugi rw’icyumba papa aryamyemo rurafunzwe maze muganga arasohoka.
Muganga : mutwihanganire kuri iyi nshuro turananiwe, umusaza aritahiye Nubwo nari mbizi ko isaha ku yindi ashobora gupfa ariko urupfu ntawe urumenyera cyangwa ngo arwitegure."
Ako kanya nahise nsubira mu cyumba niruka cyane nkubita amavi hasi ndambika umusaya iruhande rwe maze amarira ndayasuka ku bwinshi ndirekura ndarira gusa uko ndira ni na ko namusabaga kutansiga numvaga ahari ari bwongere akazanzamuka ariko ntacyo byatanze kuri iyi nshuro byari byarangiye . Barinjiye maze barankomeza ndagerageza gukomera nuko aho ndi numva nkwiye kugira ibyo mbwira data.
Amanda : papa, nzagukumbura. Ndagukunda cyane kandi ndizera ko aho ugiye mama ari bukwakire. Ngusezeranyije ko ibyo nakwemereye byose nzabyubahiriza. Urabeho data."
Marie : Amanda, ndababaye urabizi ko Santos yari nka data wambyaye, gusa simfite amagambo navuga."
Yamfashije gusohoka nuko dusigamo Cassien wenyine nyuma na we arasohoka nuko tugeze hanze muganga araza ampereza urupapuro ruriho nimero ngomba guhamagara, zari iz’umuntu papa yashinze ibyo gushyingura byose. Disi yari yarabiteguye byose Ubu ngiye gushyingura ubundi mbe mu nzu ya njyenyine koko ? Nzabyihanganira se koko ?
.
IRAKOMEZA
.
Yoo. Santos arigendeye. Ese Amanda azabyakira ? Cassien se bite ? Agace ka 14 ntuzagacikwe
Comments