Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Nabanje gushaka umutuzo muri jye kuko aho bigeze birenze ubushobozi bwanjye bwaba ubwo gutekereza cyangwa se gukora Papa yari byose kuri jye, yari data akaba mama akambera inshuti magara, umujyanama, sinzi Gusa nanone ngomba gukomera nkamushyingura mu cyubahiro akwiye ndetse agomba nk’umubyeyi na cyane ko mbizi neza nta mwenewacu uri buhakandagire no kuri mama yambwiye yuko yamshyinguye nk’aho ari wenyine uretse inshuti n’abaturanyi kuko umuryango wari waramuciye ubaziza amahitamo yabo ngo kuko babanye batabishaka Gusa numvaga bikiri inzozi ntabwo numva uburyo data apfuye akansiga jyenyine none nkaba ngiye kubaho meze nk’uri mu kuzimu pee. Ariko nyine ntakundi. Nambaye ibyirabura gusa hose, ikanzu yirabura, ingoferi yirabura, isakoshi yirabura nshyiramo telefoni yanjyendetse nanambara lunettes zirabura sinshaka ko abantu babona uburyo amaso yanjye yahindutse rwose pee.
Mu kumwibuka nari nambaye impeta iriho inyuguti zitangira amazina yacu twembi, hashize imyaka ibiri ayimpaye kuri BD yanjye gusa kubera nabonaga ari iy’agaciro nari narayibitse kure ngo ntazavaho nyangiza ariko ubu ntiteze kuzava ku rutoki rwanjye ukundi. Namaze kwitegura byose ubundi mfata ururabo nari kuba mfite maze ntarasohoka numva barakomanze mbona ni Marie winjiye.
Marie : Amanda?"
Amanda : karame."
Marie : tugende rero. Urumva witeguye neza ?"
Amanda : yego ndagerageza gukomera."
Marie : bose bahageze bari hanze ndetse na Cassien arahari."
Amanda : ni ukuri mwakoze kumba hafi."
Marie : nta mpamvu yo kudushimira urabizi jyewe Santos yari nka papa rwose."
Amanda : ndabizi Marie."
Marie : nzamukumbura iteka… ngwino tugende rero."
Yabanje kumpobera nuko turekurana tutabishaka ahubwo kuko tutashakaga gutinza imihango y’ishyingura.
Marie : tugende hanze ni ho abasore badutegerereje."
Twarasohotse nuko mfata imfunguzo tumaze gusohoka mfungaho turagenda nsanga abasore bose bahari bantegereje. Bose bari bambaye amapantalo yirabura amashati y’umweru na karuvati zirabura. Bose bari bambaye lunettes zirabura nuko ndabegera maze Rudy, Marc na Alex bahita icyarimwe bampobera byo kunkomeza maze nkebutse gato mbona Cassien nuko na we araza amfata mu biganza aranyiyegereza
Cassien : ndi hano hafi yawe ugerageze gukomera."
Amanda : ni ukuri mwakoze kuza pee."
Cassien : noneho twagenda ? "
Amanda : yego tugende ."
Cassien : ngwino tujye mu modoka yanjye iya Alex yamaze kuzura."
Twagannye ku modoka ye nuko turinjira ndicara maze twerekeza ku irimbi. Nakuyemo lunettes na we yakuyemo ize arandeba.
Cassien : ntabwo waraye usinziriye ariko ?"
Amanda: yego byaraye binaniye."
Cassien: uze kugerageza nituva gushyingura ushake uko wasinzira ni byiza na byo."
Amanda : yego ndagerageza."
Twakomeje kugenda nuko araparika, twari tugeze ku irimbi kuko ntabwo hari kure cyane yo mu rugo Imodoka itwaye umurambo yari yaparitse ndetse ababishinzwe bari bateguye byose. Numvaga nakegera umurambo we nkamureba bwa nyuma ariko numvaga biri burusheho kunshengura umutima nuko ndikomeza ndareka abandi baba ari bo basezera umurambo.
Mu bari bitabiriye imihango yo gushyingura hari harimo abahoze bakorana na papa, iwabo wa Marie, bamwe mu bo twigana ndetse n’uhagarariye ishuri nigaho Gusa nkuko nabivugaga nta mwenewacu n’umwe wigeze ahakoza ikirenge. Mbabwije ukuri nubwo tutabanye neza iyi minsi ariko umuryango nsigaranye ubu ni Cassien na bagenzi be ndetse no kwa Marie.
Abaturanyi na bo bari bahari yewe na bamwe tutavuganaga bari bitabiriye burya koko abantu bakunda umupfu kuruta umuzima ahari da.
Cassien : urumva ukomeye ? "
Amanda : ntakubeshye ndumva ntazi uko merewe kuko ngiye gushyingura data."
Cassien : humura ndakuba hafi mu mwanya wose tumara hano kandi na nyuma yo gushyingura turi bukomeze kuba turi kumwe nawe."
Amanda : murakoze cyane muri inshuti nziza."
Cassien : ngaho ngwino."
Yaranyiyegereje arampobera ankorakora mu mugongo byo kunkomeza nuko ndongera nambara lunettes ndasohoka.
Cassien yahise asohoka maze amfata ukuboko nuko dukomeza gutambuka tugana hafi y’isanduku ya papa. Marie n’abasore bari inyuma yacu nuko tugenda mbona papa na mama."
Marie baraje nuko na bo baranyihanganisha maze ndabashimira. Abaturanyi na bo bagiye babigenza gutyo, byatumaga ndushaho gukomera kubera kubona ko abantu bandi hafi. Burya ni byo ubukwe niyo abantu babutaha ari bake ntacyo bitwaye ariko ibyago uba ushaka abakuba hafi kugirango bagukomeze pee."
Ni ho naboneye akamaro ko kugira abantu hafi yawe kurenza ikindi gihe cyose Twanyuze iruhande rw’isanduku nuko numva amarira arongeye aratemba kubera gutekereza yuko aho harimo data kandi tugiye kumushyira munsi y’ubutaka aho ntazongera kumubona ukundi Cassien yarekuye ukuboko ahubwo amfata mu mayunguyungu kuko numvaga ntangiye gutentebuka. Abashinzwe ibyo gushyingura bateruye isanduku nuko bayegereza imva maze nezezwa n’uko bakoze ibyo nabasabye kuko bari bacukuye hafi y’aho mama ashyinguye. Nibwo ushinze kuyobora ibyo gushyingura yafataga ijambo akora imihango yose mu buryo bw’idini kuko papa yari umuyoboke ukomeye cyane, maze birangiye bansaba kugira icyo mvuga mbere y’uko bururutsa umurambo mu mva bakarenzaho itaka Aha ni ho hankomereye kurenza ahandi kuko sinari niteguye kuba nagira icyo mvuga gusa nanone nk’umunyamuryango rukumbi yari asize ku isi nagombaga kugira icyo mvuga niyo ntabwira abantu ariko byibuze we nkamubwira ikindi ku mutima Nikije umutima nuko ndahaguruka negera imbere, ariko Cassien ntiyangiye kure yakomeje kumba iruhande maze nitsa umutima mfata ijambo.
Amanda : papa, aya magambo ndabizi neza uri kuyumva kuko ntupfuye ahubwo urasinziriye kandi nshaka kuyakubwira mbere y’uko ujya aho ntazongera kukubona. Wari umubyeyi mwiza nubwo ntafite amagambo nyayo nakoresha mbivuga, wakoze akazi ka mama na papa icyarimwe kandi ubikora neza ndetse imyitwarire myiza abantu bambonaho ni wowe nyikesha ntawundi. Ubwo navukaga mama apfa washyize ibindi byose ku ruhande uba ari jye ugira nyambere mu buzima bwawe. Wakoze ibishoboka byose ngo mbone ibintunga, ibyo nambara n’aho kuba kandi ntiwigeze ucika intege kugera umunsi uburwayi bw’umutima bwanze none burakuntwaye. Ntabwo nashinja Imana ngo igutwaye kare ahubwo yo izi impamvu yemeye ko ibi byose biba nubwo ku bwanjye numvaga nkigukeneye. Aho ugiye ndizera ko mama ari bukwakire kandi ndabizi muzakomeza kundeberera no kunyobora. Hamwe nawe nari nezerewe kandi nyuzwe nubwo tutari abatunzi ariko urukundo rwawe rwari rumpagije. Ni wowe uzahora mu mutima wanjye kandi ibyo nagusezeranyije byose nzabikurikiza. Ndagukunda kandi nzagukumbura cyane mubyeyi, reka nkureke uruhukire mu mahoro kandi utuze uri kumwe na mama wagiye ntamuzi."
Namaze kubwira papa akandi ku mutima nuko nubura amaso ndahindukira ndeba abaje kumfasha gushyingura barimo bimyoza abandi bihanagura amarira,
Amanda : mwese mwakoze kuntabara kandi ndabashimira ko mwambaye hafi."
Nta byinshi mfite navuga uretse kubashimira Cassien yari yandekuye ubwo navugaga ayo magambo nuko kubera ikiniga n’agahinda ncika intege ngiye kwikubita hasi Cassien ahita andamira maze isanduku imanurwa mu mva barenzaho itaka ubundi bagenda bashyiraho indabo buri umwe uko yabiteguye. Buri wese yagendaga aza anyura iruhande ambwira amagambo yo kunkomeza ndetse abasore na bo bigenda bityo kugera ubwo Cassien na we yagerwagaho,
Cassien : urugendo ruhire papa kandi nkubwije ukuri ko ibyo nagusezeranyije byose nzabyubahiriza. Uzadutahirize mama tutabashije kumenya kandi uruhukire mu mahoro mubyeyi mwiza."
Birangiye nanjye nashyize indabo ku mva noneho ubu bwo bari bandetse mbikora ndi jyenyine banyitaruye ariko nta byinshi nabashije kuvuga uretse kuvuga nti - I Love You papa, Nitegereje imva bwa nyuma nuko dusiga ababishinzwe bayitunganya maze tujya gukaraba Birangiye twasezereye abantu nsigarana ba ba Cassien na bagenzi be.
Cassien : ubu se ugiye gukora iki ?"
Amanda : ngiye kujya mu rugo nzinge ibya data byose mbishyire mu cyumba kirimo ibya mama."
Cassien : tugufashe ?"
Amanda : yego byaba byiza. Twagiye mu modoka twerekeza iwacu nuko tujya mu nzu."
Inzu itarimo data numvaga ntazi uburyo nzayibamo,
Amanda : mwisanzure nta kibazo reka njye mu cyumba mpindure imyenda. Nagiye mu cyumba cyanjye nuko mpindura imyenda nambara training iri bumfashe kwisanzura mu kazi tugiye gukora nuko mbanza mu cyumba cye ndahareba numva ikiniga ariko ndikomeza. Nabonye ntafite imbaraga zo kuzinga ibyo mu cyumba ahari nzabikora maze gukomera mu mutima Nitegereje amafoto yanjye na we aho amanitse ku nkuta zo mu cyumba numva ndushijeho kumukumbura Nibwo nagiye kubona mbona Cassien angezeho.
Cassien : ngufashe iki ? "
Amanda : sinzi ndumva ntiteguye gutunganya icyumba nta mbaraga mfite pee."
Cassien : birumvikana. Basi nta kindi nagufasha se?"
Amanda : uwajya basi mu bwogero nkarundanya ibikoresho byaho kuko kujya mbibona uko ninjiyemo byo byajya bihora bingwa nabi. "
Cassien : tugende ngufashe noneho."
Amanda : urakoze."
Cassien : abandi bari gutunganya muri salon banategura ibyo kurya bya nijoro."
Nafashe igikarito aho mu cyumba nuko tugana mu bwogero. Nahise mbona akamashini yogosheshaga ubwanwa kuko atakundaga kubutereka aho kamanitse hejuru gato nuko ndisumbukuruza ngo ngafate ariko sinzi uko byagenze ndanyerera
Cassien: Amanda itonde utagwa."
Ako kanya nagiye kugwa numva yamaze kundamira maze nubuye amaso yanjye ahita ahura n’aye neza neza,
Sinzi umwanya twamaze turebana gusa nta kindi kintu cyari kiri mu mutwe wanjye uretse kumva nahita musoma kandi sinazuyaje nahise ndambika umunwa wanjye ku we….
.
IRAKOMEZA
.
RIP Santos. Ubu se iyi kiss koko… Agace ka 15 ntuzagacikwe
Comments