Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
AMANDA
.
Inkuru y’ubuzima bwanjye navuga ko ubu ari bwo igiye gutangira gusa irashaririye ku buryo ntabikekaga ko ari ko bizagenda nubwo ku iherezo irangira iryoshye ndetse nishimye Ubuzima mbega ngo buranzutaguza mwa bantu mwe. Ubwo twari ku meza nasanze bateguye neza na ka salade nuko nkajya ndeba aho Cassien yicaye nkabona intekerezo ze ziri ahandi. Niba arimo kwicuza ko twasomanye sinzi gusa nabikoze mbikunze kandi mbishaka jyewe simbyicuza Nababwiye ko numva ntashonje gusa mbashimira ko bateguye, nari nagerageje kurya ariko duke dushoboka. Numvaga ikizibakanwa ariko ntakundi Alex na Cassien baje gusohoka abandi basigara bandurura nuko Rudy aranyegera ambwira ko azamba hafi igihe cyose kandi namukenera ntamukenera atazigera na rimwe ajya kure yanjye Yanansabye imbabazi ku byahise atabashije kunyitaba mukeneye gusa nyine byararangiye . Ubwo Alex yaragarutse asiga Cassien hanze gusa murebye mu maso mbona ko ishyamba atari ryeru rwose pee,
Alex : Amanda turagiye hari gahunda itunguranye. Nizereko uri bwihangane."
Amanda : yego nta kibazo kandi mwakoze."
Alex : Marie urasigara wowe?"
Marie : nakifuje gusigara ariko iwacu bambwiye ko badahari bansaba gusigara ku rugo."
Marie ndabizi ntiyansiga jyenyine ariko iwabo na bo ndabazi ntabwo boroshye, iyo bavuze baba bavuze rwose. Baragiye hanze nuko Cassien aza kundeba gusa sinzi uko narebye hanze mbona imodoka ya Catheline iraparitse ndetse ayihagaze iruhande. Nahise numva muri jye ntazi uko mbaye neza neza.
Amanda : Cassien nawe uragiye cyangwa turagumana ?"
Yabanje kureba hanze arongera arandeba
Cassien : umbabarire sinari nzi ko ari buze hano."
Amanda : uri kwicuza ko twasomanye?"
Cassien : oya gusa byari impanuka nanone."
Amanda : oya jye nawe twembi twabishakaga."
Cassien: birashoboka ariko sinzi simbasha pee."
Amanda: mbwiza ukuri, uramukunda?"
Cassien: Amanda umva… '
Amanda: kuki waje kundeba uyu munsi? Kuki wemeye kumba hafi koko? Ntiwakabaye waraje wari kundeka kuko ibi ni ukunyongerera igisebe mu kindi. Mva iruhande ujye kureba iriya ndaya yawe kandi ntuzongere kugaruka hano nkuko wanciye iwanyu. Ndabizi ibyacu byararangiye rero wikomeza kunsogota ndi muzima."
Yaranyegereye ariko namuteye urushyi ,
Amanda: mva mu maso ugende."
Yahise agenda nanjye nicara hasi ntangira kurira, numva isi inyikaragiyeho neza neza .
.
Uyu munsi nagiye kureba notaire kuko yampamagaye ngo anyereke ibyo data yasize amutumye. Ubundi abasirimu iyo bashaka ko ibyabo bitazazamo ibibazo bakora irage ryabo imbere ya noteri inyandiko ikabikwa ikazagaragazwa igihe nyacyo kigeze. Ubu hashize ibyumweru bibiri dushyinguye nubwo ntarabasha kurya neza ariko ndagerageza noneho kandi ndi kugenda menyera. Ku ishuri ho sinkijyayo mperukayo kera gusa nta kibazo. Nasabye ba basore kuba bandetse jyenyine barabinyemerera ariko bampamagara buri munsi nkababwira ko meze neza nta kibazo Ubwo notaire yampereje urwandiko ndarusoma, yari papa wasize abyanditse:
Mukobwa wanjye nkunda, Mbere yuko nsanga mama wawe hari ibyo nifuzaga kukubwira Naritanze ubuzima bwose ngo nguhe ibyo ukeneye kandi nishimira ko ngusize hari aho ugeze. Gusa nifuzaga ko ubuzima bwacu buba bwiza kurenza uko bwari bumeze ariko nanone nemeye kutabikora bimwe kandi mbishoboye kuko nifuzaga kukwigisha ubuzima no kukwigisha kuba Wabasha kubaho ntari iruhande rwawe. Mama wawe akiriho ubwo wari utaravuka, nibwo data yapfuye ubwo ni sogokuru wawe. Ni urupfu rwanshenguye umutima kuko we ntabwo yari yarifatanyije n’abandi mu kuturwanya ariko kugirango arinde amacakubiri mu muryango yansabye kwihangana na we agasa n’uri mu ruhande rwabo ariko nari mbizi ko we ashyigikiye umubano wanjye na mama wawe na cyane ko kuri we icyangombwa ari urukundo rwa babiri Sinshaka kukugira mu mateka menshi rero, ahubwo mbere y’uko atabaruka, nk’umwe mu bana be nanjye yansigiye umurage kandi ni umurage utari muto. Narawakiriye nuko ndawubika kuko numvaga ko hari igihe uzakenerwa kandi uzagira akamaro no igihe nyacyo cyageze. Birababaje kuba utaramenye sogokuru wawe ariko yari umuntu mwiza cyane. Ubwo notaire yanyerekaga rero umurage wanjye numvikanye na mama wawe ko tuwubikira abana tuzibaruka ntabwo twari tuzi ko ari wowe uzavuka uri ikinege mwana wanjye Rero uwo murage wanjye ni wo murage nanjye nguhaye ariko ndagusabye uzabigire ibanga n’inshuti zawe ntizizamenye ibyawo. Nubona abitwa benewanyu batangiye kukwiyegereza bazaba bashaka kumenya niba koko nta kintu sogokuru wawe yadusigiye niyo mpamvu ngusabye kubika ibanga kure. Rero ndizera ko uzawucunga neza ndetse ukawubyaza umusaruro. Ndagukunda mwana wanjye kandi uzabeho wishimye."
Ntabwo mbyumva. Hari amafaranga yari afite ariko akomeza kuyahisha se koko ? kubera iki se ubwo?
Notaire : rero urasinya hano kugirango bibe byemewe ko uwo murage ubaye uwawe noneho."
Amanda : none se ubundi uwo murage ni iki ko atawusobanuye mu ibaruwa?"
Notaire : ni konti ya banki iriho amafaranga atari make."
Amanda : atari make gute ko ntabyumva?"
Notaire : ni konti iriho amafaranga miliyoni ijana."
Amanda : ngo maku ? wishaka kunkinisha nawe ariko."
Yahise anyereka inyandiko ibihamya
Notaire: gusa ntabwo ubu wahita ubasha kuyakoresha cyangwa kuyakuraho kuko konti ifite umubare w’ibanga kandi ugomba kuwumenya."
Amanda: nawumenya nte se kandi atarawumbwiye?"
Notaire : yambwiye ko umubare w’ibanga wa konti yawe ari imibare isimbura inyuguti ziri ku mpeta yaguhaye."
Nahise nibuka ko impeta yampaye iriho inyuguti ya S na A zihagarariye amazina yacu. Ubwo niba S isimbuzwa umubare biraba 18 naho A ibe 1
Notaire: yambwiye ko umubare wa nyuma uzaba 0."
Ubwo nahise mbona ko password ari 1810. Mbega ngo papa arantungura!!
Notaire: akazi kanjye kararangiye rero ibisigaye ni ibyawe na banki nunkenera ariko ndahari uzamvugishe Naramushimiye nuko aransezera ndagenda. Numvise nishimiye data kurenzaho kuko ibi bifaranga byose sinari kwiyumvisha ko twari tubitunze pee .
.
Ndi ku ishuri ariko uko mbonanye Cassien na Catheline birandya kuko na we ubanza asigaye yiga hano kuko mubona kenshi Marie iyo amvugishije mubwira ko ngishaka kwitekerezaho no kuba ndi jyenyine Ubwo isaha zo kuruhuka zageraga nabonye Catheline aje angana nibaza ikimugenza biranyobera.
Amanda : ushaka iki se kandi?
Catheline : nashakaga kukwibutsako namwishubije."
Amanda : sawa rero ngaho ndeka."
Catheline: nje kukwishyuza ko wari waramuntwaye."
Amanda: ndumva nta kosa mfite kuko natwaye ibyo wari wataye ariko."
Catheline: uratinyuka ukambwira utyo?"
Amanda: ndakubwira uko nshaka wa ndaya we."
Namubwiye ntyo mba ndiye ingumi ya mbere iya kabiri mu nda mba nguye hasi ubundi atangira kunteragura imigeri.
Yambwiye amagambo ntabasha gusubiramo ariko mabi cyane nuko ansiga aho ntabasha kunyeganyega ariko numva ndibwa neza neza Aho nari ndi nabuze ububyuka nibwo numvise umuntu yiyamirira ubanza ari Rudy,
Rudy : Mana yanjye Amanda wabaye iki ? "
.
RUDY
.
Nari maze umwanya nshaka Amanda namubuze kugera ubwo musanze ari hasi ameze nk’uwakubiswe nahise muterura mujyana kuri infirmerie nuko ndahamusiga mbwira muganga ko ndi bugaruke vuba kumureba Ngisohoka nibwo nakubitanye na Alice, muzamenya ibye nyuma.
Alice : wamubonye se ?"
Rudy : yego ariko nasanze yakubiswe gusa uwabikoze nimubona ndamwica burundu bahambe."
Alice : niba ari umukobwa umundekere sinakishimira umuntu ukubita mushiki wawe."
Rudy : sinshaka ko ujya mu bibazo kuko uwo nkeka ntiwamwisukira Alice."
Ako kanya Cassien yahise aza
Cassien : ibyo numvise ni byo ?"
Rudy : ntabwo catheline muri kumwe ?"
Cassien: oya sinzi aho agiye."
Rudy: Amanda ari kuri infirmerie."
Cassien : uwabikoze arambona ariko."
Rudy : uramuzi ariko ndakeka ."
Cassien: gute se kandi ?"
Rudy: mu kanya numvise Catheline avuga ngo agiye ku bwiherero ariko yari agiye kureba Amanda ndabizi neza. Gusa ndabimenya neza nimbaza Amanda."
Cassien : reka njye kumureba."
Rudy :oya ba uretse urabizi ko byarushaho kuba bibi.
..: Cassien uri hano?"
Nahise mbona Catheline numva nahita mufata mu ngoto ariko ndihangana mpita nigendera ndabasigana.
.
AMANDA
.
Nagaruye ubwenge nsanga ndi kwa muganga bari kunkanda ndetse hari aho nabyimbaganye ,
Muganga: Amanda byagenze bite?"
Amanda: sinzi nanjye gusa ndumva meze neza."
Muganga : none ko umeze nk’uwakubiswe se ntuzi uwabikoze ?"
Amanda : oya ntabwo muzi."
Muganga yarasohotse nuko Rudy arinjira,
Rudy: Amanda ni nde wagukoze ibi? Ni Catheline?"
Naracecetse
Rudy: mbwira njyewe nkore akantu ikiba kibe."
Amanda: mbabarira sinshaka kuzambya ibintu kuko yambwiye ko ninibeshya hakagira umuntu ubimenya ibyanjye biba birangiye rero nshaka amahoro rwose byihorere."
.
.
Ubu ukwezi kurashize. Rudy na marie baba bari kumwe nanjye kenshi Catheline na we kenshi aba ashaka kunyereka ko ndi munsi ye kuko igihe cyose mubonana na Cassien. Ni ibintu binshengura umutima kuko nkunda Cassien kandi kumwikuramo byarananiye pee. Ikirushaho kumbabaza ni uko ishuri ryose ryabimenye ndetse ubu nabaye iciro ry’imigani aho ngenda hose Ngerageza gukomera ariko aho bigeze ndumva byanze rwose pee. Igihe cyose mbona ibinserereza, ibinsebya, abanyita akaraya bataye, iyo ntasanze bashushanyije ku kibaho bakanyandikaho mbisanga mu bwiherero, wagirango ni abana bato ntiwamenya ko ari inkumi n’abasore.
Uyu munsi nagiye mu ishuri nsanga abanyeshuri bose bashungereye ndegera ngo ndebe icyabaye Natunguwe no gusanga ari ifoto, ifoto y’umukobwa wambaye ikariso gusa, ndebye isura mbona ni Amanda Jyewe? Nafotowe na nde ? ryari se ? Sinitaye ku kureba niba ari jye koko cyangwa se ari undi bashyizeho umutwe wanjye ahubwo navuye aho niruka cyane ngana ku kiraro. Numvaga kuba ku isi binaniye sinshaka gukomeza kubaho muri ubu buzima. Data na mama aho bari ndahazi, ni cyo gihe ngo mbasange Nahagaze hejuru y’ikiraro mfunga amaso .
Amanda : papa nanjye ndaje kandi munyakire neza kuba ku isi birana… Nabaye ntarasoza kuvuga ngo niture mu mazi hasi numva umuntu
… : Ba uretse…
.
IRAKOMEZA
.
Ese arasimbuka cyangwa arabireka ? Uyu ni nde umubujije gusimbuka se ? Agace ka 16 ntuzagacikwe
Comments