.
AVRIL
.
Ese harya ubu maze igihe kingana gute ndira ? Ubanza ukwezi kugiye kuzura ahari da. Birakwiye ko ngomba kugira ibindi ngerageza gukora Ariko se ubundi ubu koko kuki byagenze bitya ? Umuntu twakundanye ukwezi kumwe gusa ariko nako ndabeshya nari maze ukwezi kose mwiyumvamo ahubwo hashize ibyumweru bibiri gusa dukundana biba birarangiye Yari yaremeye kunyakira uko ndi nako ni ko nibwiraga Yaramvugishaga akampamagara kenshi ndetse tukanabonana none ndabona byose byarahagaze Gusa nanone ubanza nanjye narabigizemo uruhare kuko yigeze kujya ampamagara simwitabe ndetse yaje hano iwacu nigira nk’udahari Nigaraguye mu buriri numva wapi kuryama byanze gusinzira biba ikibazo Nahise mbyuka nambara training ubundi mfata telefoni ndasohoka ngo mbe ntembera Gusa nanone gutembera izi saha si byiza ni nijoro ariko se nanone nabigenza nte Ariko se kuki kumwibagirwa byananiye koko ? Marc aracyari mu ntekerezo zanjye neza neza.
Ese mubabarire ? Ese we ahubwo azambabarira Ndumva nshaka gusubirana na we ariko sinzi. Na we arabizi ko ntabikoreraga kwishimisha cyangwa se ubundi burara rwose pee. Sinigeze nifuza kuba indaya mu buzima bwanjye ariko kubera data w’umusinzi ndetse wampozaga ku rutoto nabikoze byo kubura uko ngira ntibyari ubushake bwanjye.
Nakomeje kugendagenda bucece muri uwo muyaga nta muntu mbona ubundi ubu jyewe bite byanjye ni gute nifata nkagendagenda nta gahunda mfite y’ahantu ngiye muri iki gicuku ? Uko nakomezaga kugenda nageze ku kiraro mbona umukobwa uhahagaze, ndikanga.
Ni igini se cyangwa ni madamu samaki Oya weee. Mana yanjye arabe atagiye kwijugunya mu mazi rwose pee Kwiyahura se ubu koko hari abantu bakibitekereza muri iki kinyejana
… : ndaje papa… "
Mana yanjye nabonaga agiye kurekura aho afashe ngo asimbukire mu mazi numva ubwoba buramfashe .
Avril : ba uretse gato… "
Amahirwe yanjye yaranyumviye nuko ntiyasimbuka ubanza yaratunguwe no kumva ijwi ryanjye izo saha nuko nkomeza kugenda musanga
Avril : wibikora rwose icyo gitekerezo ni kibi."
Yarahindukiye arandeba gusa akomeza guhagarara aho yari ahagaze
… : ibyo ubizi ute ko utanzi ukaba utanazi ikintera gushaka kwiyahura koko Amaso ye yari yatukuye kuko nari mwegereye kandi hari urumuri ruhagije. Ijwi rye uko ryasohokaga byumvikanaga ko yarize. Bishoboke ko hari icyamubayeho yananiwe kwihanganira.
Avril : uravugisha ukuri simbizi pee.
Gusa ikintu kimwe nanjye nakubwira ni uko udafite impamvu n’imwe igutera gukora ubwo bugoryi. Tekereza inshuti zawe n’umuryango wawe?"
Yaranyitegereje nuko araseka gusa bitari uguseka byo kwishima ahubwo bimwe byo kubura uko ugira nyine tu."
… : nta muryango ngifite kandi inshuti zanjye se shahu, yewe na zo ubanza nta zo ."
Yacecetse akanya gato nuko andeba mu maso. Areba neza nubwo indoro ye ubona ko inaniwe ndetse irimo agahinda.
…: urambwira ngo simfite impamvu intera kwiyahura ariko jye ndayifite kuko ubuzima bwanjye ubu ntacyo buvuze rwose pee. Uwo twakundanaga yarandetse yisangira undi none uwo bari kumwe antesha umutwe umunsi ku wundi ndetse uwo twakundanaga na we yanyanze nta mpamvu kandi naramuhaye byose, wumva ngo byose ariko naho we anyitura kunkoza isoni… "
Numvise ikiniga kimfashe kuko ari kumbwira byose atananzi disi aha ni ho ubona ko umuntu isi yamwikaragiyeho neza neza ikamubana akadomo akishaka akibura Ubu nyine ari kumva ari wenyine kuri iyi si. Gusa umuhungu ukora ibi bintu na we ni ikibwa rwose.
Avril: ndumva nta byinshi nakubwira na cyane ko uwo musore ntamuzi gusa ndumva ari imbwa rwose pee. Gusa nanone se kwiyahura bwo urumva uraba ukemuye iki?"
… : erega si ibyo gusa. Data wandeze akankuza ari wenyine, hashize igihe apfuye ubu ndi nyakamwe."
Mana yanjye. Ubu se uretse ko agahwa kari ku wundi gahandurika koko ari jye byabayeho nakihangana?
Avril : ahubwo se ntabwo wanyibwiye. Witwa nde ?"
… : ubwo se kurikubwira biramara iki kandi mu kanya mba nigendeye ahacecekerwa."
Avril : oya ariko wibikora rwose. "
… : ubwo se wambwira indi mpamvu ."
Avril : uri muto, uri mwiza kandi ufite ubuzima bwiza imbere yawe."
… : ibyo bivuze ubusa kuko nta na kimwe nshigaje kuri iyi si. Byaba byiza nigendeye aka kanya rero kuko rwose imbaraga zo kubaho zanshiranye."
Avril : icyakora uvuze ukuri rwose nta mbaraga ufite kuko uzifite wahangana na bo ."
Yahise andeba mu maso atunguwe ariko anagaragaza gutangara muri we ,
Avril : uri umunyantegenke kandi ubwo ni ubugwari kuko nta ntwari yiyahura. Ufite ibibazo ndabyemera ariko se kubihunga nibwo butwari koko ? wakabaye intwari ukereka uwo wita indaya ko umurusha imbaraga ndetse ko kuba yaragutwaye uwo wakundaga ntacyo bikubwiye none urarata kwiyahura. Ariko ubundi ndashya narura iki. Ngaho simbuka winage mu mazi urebe ko udapfa. Abantu bazakuririra ni byo ariko se bazarira iminsi ingahe ? inshuti zawe zizababazwa no kukubura ariko nzaba ndi umuhamya wo kuvuga ko wahisemo inzira yoroshye. Aho kubaho wahisemo gupfa Nahise mbona noneho ahinduye indoro mbona hajemo uburakari ."
… : ushak.."
Nahise muca mu ijambo ndakomeza
Avril : ubuzima burakomeye ndetse buragoye ndabizi neza. Buri muntu umubajije wanasanga hari ababayeho nabi kukurusha ariko batahisemo kwiyahura. Nanjye ureba nanyuze mu bikomeye utanakeka ariko mbere yuko mfata umwanzuro nk’uwo wafashe nabanje kwibaza iki kibazo. Nimara kwiyahura ngapfa bizagenda bite ? "
Nyuma yo kumubwira ibyo byose nahise mbona areba kure mu ntekerezo ndavuga nti wenda wasanga agiye guhindura umwanzuro yari yafashe Nahise numva atangiye kurira
Avril : nkubwire ikibabaje ? numara kwiyahura araba noneho amutsindiye burundu wowe wibagirane ahubwo uzabe iciro ry’imigani. Rero inama naguha wimwemerera kugutsinda. Hatana uhangane. Baho ubuzima bwawe wishimye. Ndabizi ntibyoroshye ariko se ubundi ku isi ni iki cyoroshye wa mukobwa we ? "
Nahise numva yikije umutima ubundi ariruhutsa maze mbona asubiye inyuma buhoro nanjye ndamwegera mufata ukuboko ubundi ndamwiyegereza na we aranyemerera anyegamaho mbona ko yamaze guhindura ibitekerezo ndetse biranshimisha rwose pee.
Namujyanye kure y’ikiraro nuko muri jye numva mfite ibyishimo bidasanzwe byibuze. Simuzi na we ntabwo anzi ariko byibuze mbashije kumurokora.
Yaranyiyatse ngerageza kumuramira ariko biranga arancika yikubita hasi ubundi akomeza kurira cyane Naramwegereye nicara iruhande rwe
Avril : umva umbabarire ku magambo nkubwiye sinifuzaga kukuriza ariko nanone numvaga ari ngombwa kuyakubwira ngo byibuze wumve ko kwiyahura atari wo muti w’ibibazo."
Yaracecetse arekera aho kurira Natangiye kwibaza ahubwo noneho uko ndi buve aho nta modoka mfite kandi kumutwara mu maboko ndabona ntabibasha. Nahise mfata telefoni kuko ngomba guhamagara umuntu nizeye wamba hafi.
Marc : Avril ushaka…"
Avril : mbabarira ndagukeneye kandi birihutirwa."
.
AMANDA
.
Nafunguye amaso nisanga mu buriri ntazi gusa ndebye neza mbona ni mu buriri bw’umukobwa kubera amarangi ahasize. None se nageze hano nte ? Nagerageje gusubiza ubwenge ku gihe nibuka ko nari mfite gahunda yo kwiyahura ariko hari umukobwa wantabaye. None se naje kugera hano nte ko ntabyibuka ? ubanza nasinziririye ku muhanda akanzana iwabo. Kuki se yanzanye iwabo koko ? ese ubundi kuki namwumviye siniyahure ko nta gituma nkomeza kuba ku isi ? nta data nta nshuti nta Marie nta Rudy nubwo bo bagerageza kumba hafi. Ndumva nkeneye umuntu umba hafi Nagerageje kubyuka numva amajwi hanze nuko ntega amatwi ngo numve ibiri kuvugwa.
… : aracyasinziriye ?"
… : yego arasinziriye
… : umva reka nitabe telefoni."
…: sawa reka nanjye mbe ngiye kumureba ."
Nahise numva ko wa mukobwa ntazi izina agiye kuza kundeba nuko ndongera ndisinziriza.
.
MARC
.
Nahise mva iruhande rwa Avril njya ku ruhande nitaba telefoni yari Alex umpamagaye
Alex: uri hehe wa muswa we ko umaze kutunanira? "
Marc: sha mumbabarire nagize gahunda itunguranye."
Alex: itunguranye ite k uburyo wica gahunda z’akazi? Iyo gahunda yari ikomeye kuruta akazi ?"
Marc: yego nimuyumva muranyumva.'
Alex: vuga nyine."
Marc : Amanda yari agiye kwiyahura nuko cherie wanjye aramutabara. Aho gutabarwa na Cassien."
Bose : NGO IKI ? "
Marc : ese wa muswa we wanshyize haut-parleur ? "
Cassien : basi se ameze neza."
Marc : ubu arasinziriye."
Cassien : ari iwe?"
Marc : oya ari kwa cherie wanjye ariko singushaka ko uhaza ndakuzi ."
Cassien : kuki umbuza kuhaza se ?"
Marc : mwana wamuhaye amahoro ko ibi byose uzi ko ari wowe nako ari mission. Kora mission vuba uyirangize ubundi uzongera umuterete bundi bushya ."
Cassien : oya ndashaka kumureba."
Marc : warasaze ariko ? mureke yiruhukire kandi Avril azamufasha ndabizi ."
Marie : uwo Avril ni uwahe?"
Marc : ni cherie wanjye."
Marie : OK ."
Marc : umva amakuru yose nzajya nyabaha ariko mumbabarire mube mumuhaye agahenge n’amahoro rwose pee. Nihagira ushaka kumutesha umutwe nzahangana na we jye ubwanjye. "
Marie : none se we niyifuza kutureba ?"
Marc : aho ho bizaba ari ubushake bwe sinzamubuza. Umva Cassien ubwire iriya ndaya ngo ni Catheline igabanye ivogonyo na yo kandi."
Cassien: yego nzabikora."
Marc: none se Alex wanshakaga ko nyine wari umpamagaye? "
Alex: oya turabikora udahari wowe komeza wite kuri Amanda."
Nahise nkupa nuko ntekereza cyane.
Ubu ibi bizarangira ryari koko?
.
IRAKOMEZA
.
Ese wamugani bizarangira ryari ? Ese Amanda ntaramenya uwamutabaye ? Agace ka 17 ntuzagacikwe
Comments