Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
AVRIL
.
Dusubire inyuma gato Ubwo Marc yazaga natunguwe no gusanga uwari agiye kwiyahura amuzi ndetse birenze. Yaramfashije turamujyana tumugeza mu rugo mu modoka maze aramumfasha tumujyana mu cyumba turamuryamisha ambwira ko twaba turetse akaruhuka Twasohotse mu cyumba turafungaho maze tugana muri salon Twicaye tutegeranye maze turaceceka twese habuze uwatangiza ikiganiro Gusa yageze aho aravuga
Marc: umbabarire nabaye ikigwari."
Avril: gute se kandi ?"
Marc : wa mugoroba amagambo nakubwiye yose ntabwo yari ngombwa narakabije."
Nubitse umutwe kuko sinshaka ko anyibutsa uko byagenze uwo mugoroba kuko nararize uwo munsi bihagije
Marc : ni ukuri ibintu byose nakubwiye nta na kimwe nabanzaga gutekerezaho."
Avril : ndabizi Nubuye umutwe ndamureba."
Marc : ubizi ute se ?
Avril : kuko igitutsi wantutse ntabwo wari wagitekerejeho.'
Marc: kandi urabizi ko nicuza.
Avril : yego nabimenye uwo munsi nkurebye mu maso nyuma yo kuntuka nabonyemo kwicuza kubyo umaze kuvuga.
Marc : none se kuki wemeye nkagenda
Avril : amagambo wambwiye yarambabaje numvaga atari wowe wakayambwiye pee.
Marc : none se kuki nyuma wanze ko tubonana?
Avril: nari nkibabaye kandi numvaga ntashaka guhuza amaso nawe rwose pee.
Marc : hanyuma ?
Avril : numvaga nshaka nanjye kukwishyura ukumva uko bibabaza. Ndabizi ni bibi ariko byibuze nashakaga nawe wumve uko bimera.
Yaracecetse ubanza ahise arakara. Ndabizi ibyo nakoze ni ubwana ariko se…
Marc : uri mu kuri kuko narababaye pee. Gusa ndakumva nanone.
Avril : umbabarire gusa wanyise inda…
Marc : rekera aho sinshaka ko ubivuga
Avril: uriya munsi ariko wowe wabimbwiye nta kibazo ufite na kimwe
Marc: uracyandakariye cyangwa warambabariye?
Narasetse kuko ibyo yibaza nanjye nibyo nibaza. Buri wese yakoshereje undi nubwo ari we wabanje
Avril : nanjye ndibaza icyo kibazo ahubwo.
Na we yahise aseka Gusa nibazaga niba namubaza akandi ku mutima nkumva simfite aho mpera mubaza ariko nyuma ndihangana ndikomeza aba ari we umbaza ahubwo
Marc: uracyankunda?
Avril: yego.
Yikije umutima nuko nibaza ibibazo byinshi mu mutwe ariko amagambo yambwiye yambereye igisubizo.
Marc : sinzi niba warigeze ubona ko ngukunda byasaze kuko uko nkwiyumvamo birenze intekerezo zanjye nubwo ntamenyereye kwereka abakobwa ko mbakunda. Gusa nkubwije ukuri iki gihe tumaze ntakubona cyambereye igihe kirekire kuri jye pee. Sinzi niba nabasha gusobanura ariko ufite uburyo unkurura gusa byose ni bishya kuri jye kuko sinakunze mbere. Ariko sinshaka kujya kure yawe nshaka wowe kandi ukaba hafi yanjye pee. Niba hari ibyo ushaka kumenyaho niteguye kukwibwira .
Mbega ngo ndatungurwa. Ashaka no kunyibwira koko? Amagambo ambwiye arantunguye gusa ni meza.
Marc : Avril ndifuza ko umbabarira maze tugasubukura .
Nahise mpaguruka aho nari ndi ndamuhobera amarira y’ibyishimo aratemba
Avril : yego ndabyemeye.
Numvise ntazi uko meze muri jye, urukundo koko kuki ? mbega ngo ndumva ngarutse ibuntu kurenza ikindi gihe weee. Numvise bitangaje gusa binashimishije pee Ako kanya bahise bamuhamagara nuko nsubira mu cyumba kureba Amanda, ndumva ari ko bambwiye yitwa Nageze mu cyumba mbona ashobora kuba asinziriye nuko ngiye gusohoka numva aramvugishije ndahindukira mbona yabyutse yicaye ku buriri yoroshe ku maguru
Avril : wakangutse burya. Umerewe ute se?
Amanda : ndumva meze neza buhoro ariko biri buze ."
Namwitegereje umwanya numva ntazi icyo navuga
Avril : ibintu washakaga gukora ni ubucucu ni ukuri. Ntabwo uzongera ?
Amanda : sinzi..
Avril : ntabwo ukwiye kongera no kubitekereza, Amanda.
Amanda : wamenye ute izina ryanjye se kandi ?
Avril : birakaze gusa ngwino tujye hanze hari umuntu ushobora gusanga muziranye .
Nahise mbona ameze nk’aho bimuyobeye uburyo haba hari umuntu umuzi nuko arahaguruka mufata ikiganza
Avril : ntabwo uri wenyine Amanda, komera kandi uhumure .
.
AMANDA
.
Ubwo yambwiraga ngo mfite abandi hafi byaranyobeye. Ashaka kuvuga se ko azamba hafi ? gute se ko ntanamuzi koko Twavuye mu cyumba nuko tugana muri salon ntungurwa no kubona ari Marc winjiye avuye hanze.
Marc : Amanda ? "
Yaranyegereye mbura imbaraga zimusunika ndamureka amfata mu maboko ye
.. : reka mbe mbaretse noneho muganire
Marc : oya guma hano Avril. Yoo disi yitwa neza. Avril.
Amanda : nta kinini cy’umutwe ufite ko numva umeze nabi ?
Avril : reka nkuzanire nta kibazo ."
Marc : ngwino wicare hano Numvaga ntashaka kumureba mu maso. Isoni ubwoba byari byose Avril yanzaniye ikinini n’amazi nuko ndanywa musubiza ikirahure Nubitse umutwe numvaga ntafite amagambo navuga
Amanda :unyihanganire.
Yahise aza iruhande rwanjye arapfukama
Marc : Amanda si wowe wo gusaba imbabazi ni jye nakazisabye kuko sinakabaye naratumye bigera kuri urwo rwego. Sinamenye ko ku ishuri hakubereye ikuzimu pee.
Amanda : si ku ishuri gusa.
Marc : ndabizi kandi mbabarira pee.
Amanda : ihangane.
Marc : reka kuvuga uko ariko. Nakabaye narakubaye hafi rwose nkagufasha guhangana na byose.
Amanda: ere…
Kuvuga byarananiye ubundi amarira arisuka Marc yahise anyiyegereza
Marc: nta kibazo rwose rira wirekuye.
Amanda: ni ukuri mfite ubwoba pee.
Marc : ndabizi gusa humura ndahari ubu.
Yamfashe mu misaya arampindukiza ngo murebe Ako kanya hinjiye umuntu
…: Avril? Ariko se…
Narahindukiye mbona ni agakobwa k’imyaka itagera mu icumi gusa gasa na Avril cyane. Umugore bari kumwe ubanza ari nyina
… : kuki copain wawe ari kumwe n’umukobwa urimo kurira ?
Kumbi burya Avril ni copine wa Marc ? Nahise nibuka umunsi disi koko ataha yasinze avuga ngo bamwanze
Avril : kubera ko inshuti ye iri kurira kandi arimo kuyihoza
… : ariko ni wowe mukundana. Singo ?
Marc: yego Emmanuella
Avril isoni zaramwishe nibuka uko nanjye nameraga ndi kumwe na Cassien
Emmanuella: waouu Nahise nseka aho nicaye mbona bose bahise bandeba
Nyina: ese hano byagenze bite? Nibutse ko ndi mu rugo rw’abandi ntanazi neza ibyaho numva sinzi uko mbaye muri jye
Amanda: mumbabarire mama ubanza uri nyina, ntabwo nifuzaga kubavangira.. Nahise mbona andebye ukuntu ndebye na Avril mbona indoro ye irahindutse biranyobera Nyina: ntabwo ndi nyina ndi nyirasenge
Amanda : yoo. Mumbabarire sinabimenye.
Avril : nta kibazo Amanda ntabwo nakurenganya ntiwari ubizi .
Disi ubanza nyina yaratabarutse nkurikije uburyo ahise amera nkivuga ko nyirasenge ari nyina. Yahise ahaguruka afata ukuboko nyirasenge maze basanga Emmanuela mu gikoni aho yari yigiriye Bamaze kugenda Marc yarandebye
Marc : Amanda, nizere ko utazongera kubikinisha? Ni ukuri ntuzabyongere sinshaka kukubura pee. Ubwo nagusangaga mu maboko ya Avril nabanje kukuyoberwa kuko warahindanye ndetse warananutse bikabije pee. Ubwoba bwarushijeho kunyica ni ukuri Amanda. Sinshaka kukubura kuko nakubwiye ko ngufata nka mushiki wanjye kandi uko ni ko kuri. Rero mbabarira ntuzongere, nzakuba hafi uko nshoboye kose.
Avril: nanjye nzaba mpari Amanda
Amanda : ariko wowe ntabwo tunaziranye.
Avril : tuzagenda tumenyana kandi ndabizi icyo kuba wenyine bisobanuye.
Yabivuze aza kunyicara iruhande ubwo yari asize nyirasenge na murumuna we mu gikoni
Amanda : sha nyine ihangane.
Avril : nanjye icyo gihe byabanje kungora kubyakira nkimara kubura uwambyaye ariko narihanganye ndarwana ndahangana ku bwa murumuna wanjye nubwo nari naranyuze mu bikomeye wenda nzakubwira igihe nikigera .
Amanda : warakoze cyane Avril. Warakoze kuntabara nanjye ngusezeranyije ko ngiye guhangana n’ubuzima kandi nizeye kuzanesha Umugambi mwiza cyane.
.
IRAKOMEZA
.
Hanyuma se nyuma ? Agace ka 18 ntuzagacikwe
Comments