Loading verse...
.
CASSIEN
Ndimo kurwana n’uburakari bukabije, ariko igitangaje ni uko ntaburakariye undi muntu uretse njye ubwanjye. Niyemereye ko nabaye igikoresho cyatumye ndatakaza umuntu w’agaciro, umuntu wanyubahaga kandi wankundaga by’ukuri. Bagenzi banjye bagerageza kunhumuriza, ariko kumva ko yagerageje kwiyahura azira njye ni ibintu ntari kwihanganira. Ntabwo nzi niba nzabasha kubyibabarira.
Ariko ikintu kimwe nzi: ngomba kurangiza mission natangiye, ubundi nkagerageza kongera kwiyubakira icyizere cye.
---
Catheline na Cassien
Catheline: Cheri…
Cassien: Ndekura se nyine...
Catheline (yegera): Cheri, wabaye iki?
Cassien (avuga aciye amarenga): Ese ukeka ko...
Ako kanya Cyndie yahise amuhamagara.
Cyndie: Cathy, ngwino gato, ndashaka kukwereka ikintu.
Catheline: Reka nze. Cheri, ndahita ngaruka.
Sinzi icyo Cyndie yari agamije, ariko rwose yarakoze kumunkiza. Uburyo Catheline angirira impuhwe, ariko akumva ko ibyanjye ari nk’ikinamico, birambabaza. Amanda n’ubundi we yabonye ukuri kwanjye kera, nubwo byabanje kumutera urujijo.
---
Amanda
Icyumweru cyose maze iwabo wa Avril. Marc yaza kundeba buri munsi, ariko nzi neza ko ajya no kureba Avril. Rimwe na rimwe iyo mbona aje, nihatira kwituriza nkabaha umwanya wabo.
Naramaze gukura telefoni ku murongo, sinshaka abantu bantesha umutwe. Nkeneye umwanya wo kuruhuka no gutuza.
Avril: Amanda, waza tukajyana guhaha uyu munsi?
Amanda (amubwira mu magambo arimo agahinda): Ntashaka kuva hano rwose. Uko nagerageje kwiyahura… byatumye ntinya abantu. Kwibera hano ndahumva ntuje, mfite amahoro.
Avril: Ariko gusohoka nabyo ni ingenzi. Kandi ugomba kujya iwanyu, ushake indi myenda.
Amanda: Iwacu ho sintegereje gusubirayo. Bihita bimpindura amarangamutima, bikanyibutsa Data… Ndumva niteguye kujya kure, nkiherera, nkiyibagiza byose. Ubu n'ubwo mfite za miliyoni kuri konti… sinzi icyo ntegereje. Ariko aka kanya... ntabwo natinyuka gusiga uyu muryango. Bambaye hafi kurusha undi wese.
Avril: Amanda, bite se?
Amanda: Tugende. Guhaha bizamfasha guta ibitekerezo.
Twafashe inzira tujya ku cyapa, aho dutegera bisi. Ariko tugihagera, nahise mbona abakobwa babiri twigana — sinashakaga ko bambona.
Amanda: Ese twareka tukagendera n’amaguru? Kandi n’ikirere kirasa neza.
Avril (aramwenyura): Urambeshye. Harya bisi igeze mu minota ibiri ngo ihagere none ngo tugende n’amaguru?
Amanda (avuga atuje): Nahabonye abantu bo ku ishuri, sinshaka guhura na bo.
Avril: Sawa, tugende n’amaguru.
---
Mu nzira
Uko twagendaga, byanshimishaga. Nakumburaga kubona abantu, kumva akayaga, kubona izuba n’abana bakina. Ubusanzwe numvaga nshaka kwigumira aho, ariko kugenda byari bihumuriza umutima.
Twageze ku isoko mu minota nk’icumi na makumyabiri.
Avril: Duhere hehe?
Amanda: Banza aho ushaka, jye sinteye ikibazo.
Twaguriye ibiribwa, twerekeza aho bacururiza imyenda. Ariko maze kuhagera, nahise mpagarara nkubitanye n’amaguru. Hari umuntu narebaga cyane...
Avril (areba aho ndeba): Uriya muntu urimo kwitegereza ni nde? Uramuzi?
Sinigeze mvuga. Naratuje, ariko umutima utera insigane.
Avril (yongeye kuvuga): Amanda?
Ijwi rye ryatumye uwo narebaga ahindukira. Umukobwa bari kumwe yamusetse amubwira ikintu ntumvise, ariko Rudy yakomeje kundeba... nanjye ndamureba, twahurije amaso.
Avril: Uriya ni Cassien?
Amanda: Oya. Si we.
---
Rudy na Amanda
Rudy yahise atugeraho. Narahagurutse, nshaka guhunga, ariko yahise amfata ukuboko.
Rudy: Umbabarire, Amanda.
Amanda: Ariko si wowe ukwiye gusaba imbabazi.
Rudy: Twese twari dukwiye gukora ikintu.
Amanda: Nta kintu mwari gukora. N’uwari ugomba kukinkorera…
Rudy: Ndabizi. Ariko twese twagize ubwoba.
Amanda: Kandi mfite isoni ko nigeze kwiyahura.
Rudy: Oya. Ntiwigeze utesha umutwe, ahubwo warebwe nabi n’abantu wagombaga kwizera. Turakwinginze, twebwe twese turagukumbuye. Na Marie ashaka kugusura.
Avril: Uzamubwire aze iwacu.
Rudy: Uri Avril?
Avril: Yego.
Rudy: Nishimiye kukumenya. Ndi Rudy, inshuti ya Amanda ndetse nk’umuvandimwe wa Marc.
Avril: Nishimiye kukumenya. Biranshimishije kugenda menya inshuti za Amanda buhoro buhoro.
Ako kanya undi mukobwa yaramutse:
Alice: Nanjye nishimiye kukumenya Amanda.
Amanda (atamwenyura): Murakoze.
Nararebye Alice, ndamucyeka gato. Nubwo ntacyo yari atwaye, nabonaga uburyo areba Rudy bigira icyo bivuga. Ariko nanjye sinari kugira icyo mvuga. Rudy kuri njye ni musaza — nta kindi.
Rudy: Tuzongera guhura ryari?
Amanda: Sinzi.
Avril: Uzazane na Marie. Amanda ntacyo azaba abivuzeho.
Amanda: Yego, nta kibazo.
Rudy (asohora umutima): Nari ngukumbuye.
Amanda: Nanone, nanjye…
Naragiye mu gituza cye, ndamuhobera. Narebye Alice — yari yahinduye isura. Gusa sinari kumwitaho cyane.
Alice: Nanjye nishimiye kukumenya, Amanda.
Amanda: Murakoze.
---
Rudy na Alice baragiye, dusigara turi babiri na Avril.
Avril (aseka gahoro): Uko mbonye, jye numva wowe na Rudy harimo ibirenze ubuvandimwe.
Amanda (amwitegereza): Oya, jyewe mufata nka musaza wanjye... ariko pee...
Avril: none se ko nabonye Alice…
Amanda : nanjye nabonye andeba nabi gusa hagati yanjye na we ni kimwe na Marc na Alex
Avril: uwo Alex ni nde ?
Amanda : ni undi. Urebye ni bane nako batanu dushyizemo na Cyndie
Avril : Cyndie se we kandi bite?
Amanda : yewe navuze byinshi. Ni abantu babana na Marc
Avril : nabyumvise ariko se uwo Cyndie bite bye?
Amanda : nyine barabana nako sinzi. Marc we azagusobanurira
Avril : mba mbona ntaramumenya
Amanda : yewe bose ni uko bameze ariko nyine nihagera azakwibwira buriya. Gusa icyo nakubwira ni uko Marc agukunda mba nabibonye rwose pee.
Twahise tugana mu iduka nuko turahaha imyenda kandi bose ndabagurira. Muribuka ko mfite umurundo w’amafaranga kuri konti. Rero amafaranga ntaruta abantu, abanyitayeho batanzi ndabona ngomba nanjye kugira icyo mbakorera rwose Namaze kwishyura nuko mubwira ko ari byinshi turi butege tagisi mbona ntari kubyumva neza uburyo nishyuye amafaranga angana gutyo yose ariko nyine sinamubwira ibyanjye byose.
.
IJORO RIDASANZWE
.
Nari mu modoka na Marc, Avril na Marie. Imbere yacu hari Rudy mu modoka ye noneho gusa bari baje kundeba bambwira ko bagiye kunjya ahantu hari butume nishima bidasanzwe Twageze ahantu nuko mbona hari abantu benshi n’imodoka nyinshi ubanza hagiye kuba amasiganwa Rudy yahise aparika iruhande rw’indi modoka nziza
Amanda : ese munjyanye hehe ?
Marc : uri burebe uburyo biri bube ari byiza yewe
Twavuye mu modoka nuko ndabakurikira ariko sinari nzi ibijya mbere rwose pee Twageze aho Rudy aparitse
Rudy : Amanda ubu ngiye gusiganwa kandi turajyana mu modoka imwe
Amanda: ngo iki?
Rudy: nyine nshaka ko tugenda mu modoka ndi bube ntwaye
Amanda: ariko ushaka kunyica si gusa? Jyewe ngende mu modoka yo gusiganwa
Rudy: humura sinakwica urabizi ahubwo uri bubikunde ndabizi neza
Nahise mbona yuko ari gahunda bumvikanyeho ngo bamfashe kwiyumvamo ibyishimo nanone nuko ubwo nahindukiraga nabonye Alice ahagaze areba Rudy
Amanda : Rudy uriya si Alice ?
Rudy : yego ni we Sinzi ibijya mbere gusa numvaga mfite akantu k’ubwoba muri jye Ninjiye mu modoka ubundi nambara umukandara na casque maze Rudy yicara kuri volant yiteguye gutwara.
Amanda : ese ibintu urimo urabizi neza
Rudy : none se ntabwo umfitiye icyizere basi ?
Amanda : ndakwizeye nizere ko ntari bupfe gusa. Kandi ugomba gutsinda. None se kuki Alice mbona yicaye kuri volant muri iriya modoka yindi ?
Rudy : sha ni birebire gusa nyine nageze hano nsanga ni we tugiye guhangana kandi ntayandi mahitamo ahari hagati yacu ubwo nyine ngiye kumwereka igihandure ntakundi .
Byari nijoro gusa kubera amatara abantu wabonaga babyishimiye Bose bahise batangira guhindisha imodoka zabo bategereje ko babaha ikimenyetso cyo gutangira maze ngiye kubona mbona itara ryatse icyatsi ubundi imodoka ziba zitangiye kuguruka kuko ntabwo navuga ko ari ukugenda gusa. Ako kanya imodoka ya Alice yahise ijya imbere y’iyacu ubwoba buranyica nti turatsinzwe karabaye Twageze mu ikona ariko mu gihe Alice agabanyije ngo akate Rudy ambwira kutagira ubwoba ubundi akata ikona atigoye agabanya umuvuduko hamwe imodoka habuze gato ngo irenge umuhanda ariko ngiye kubona mbona turi mu muhanda neza ndiruhutsa ariko umutima wari wamvuyemo neza neza pee Mu gihe gito nahise mbona tugeze aho gusoreza isiganwa ariko imodoka ya Alice ituri hafi rwose ku buryo turangaye gato yadusiga ariko nagiye kubona mbona Rudy sinzi ahantu akoze imodoka isa n’igendeye mu kirere ubundi aba arenze umurongo wo kurangirizaho tuba dutsinze dutyo
Amanda : sha iri joro ndakuraza pee
Rudy yahise andeba araseka
Rudy: urishimye?
Amanda : umva ndumva nezerewe bidasanzwe rwose pee. Murakoze cyane
Marie na Avril baje kunshimira gusa mu gihe tukirimo kwishima twahise twumva abatongana hakurya yacu. Narahindukiye ngwa mu kantu.
.
IRAKOMEZA
.
Ubanza atangiye kugaruka ibuntu we. Amaherezo se ni ayahe ? Agace ka 19 ntuzagacikwe, ejo dusubire dusoza season 2 kumugaragaro.
Comments
Login to comment.
Yeweeeee ibaye ntoya pe wihangane undi akandi to day mfite amatsiko yuburyo IbI bintu bizarangura pe
By: Manishimwe clementine