logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S02 EP19

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
 ALICE
.
  Isiganwa ryararangiye gusa numvaga ntishimye na gato rwose pee Gusa ikibazo ni uko inshuti yanjye Annie mbona uburyo andebamo bidasanzwe ubanza ari bundye noneho dore narigenje pee Ntako ntagize ngo mbashe gutsinda ariko umusore yanyeretse ko burya tutiganye pee Gusa ikindi kimbabaza ni uburyo yazanye na Amanda kandi rwose sinzi. 

Alice : Annie umbabarire rwose nari nagerageje ."

Annie : nkubabarire ? Ese ubu uratekereza uburyo uduhombeje wa muginga we ? cyangwa wagirango ni isiganwa ryo kwinezeza gusa ?"


Alice : sinzi uko nabasobanurira ariko namwe mwabibonye ko mu modoka yari afite umutera akanyabugabo."

 Annie : none se uwo bari kumwe yakubuzaga kwihuta ngo utsinde ? ubwo ugiye kwitwaza ngo we amarushanwa arayamenyereye?

  Alice : ngo iki ?"

 Annie : nyine byemere ko uri umuswa so atigeze akwigisha uko batwara imodoka mu isiganwa. Nako twakwibeshyeho si gusa ."

Alice : umva utivanga mu buzima bwanjye bwite ndakwiyamye. Ukuntu numvaga uri inshuti yanjye naho nibeshye ?"

Annie : umva dear ubushuti butunguka jyewe simbugira. Nagirango umfashe gutsinda none nyine watsinzwe."

 Alice: bigatuma untuka uko wiboneye se? "

Annie : sinagututse umpe amahoro muko. Gusa niba ushaka ko ngutuka reka nkubwire ko uri indaya kandi indaya mu nyuguti nkuru kuko umuntu utinyuka gutwara inshuti y’inshuti yayo aba ari indaya butwi ndetse Nahise numva isereri imfashe numva uburakari budasanzwe burazamutse. Numvaga nahita mukubita aranshinja uburaya koko nigeze mutwarira umuhungu ? Akongeraho kubivangamo data ? Naramwegereye ngo duhangane mbona Rudy ahageze duhuza amaso,


 Rudy : hano byagenze bite ?"

 Turi kubumvira hakurya muri mu rusaku


 Annie: ntabwo bikureba va hano."

 Rudy : subiramo gake ibyo uvuze."

  Annie: ntabwo bikureba bati. Ngaho kora icyo ushaka ndebe."


 Ako kanya abasore bo mu gatsiko ka Annie bahise bigira hafi mbona ko bishobora kuba ibindi bindi Gusa,

 Rudy na we si agafu k’imvugwarimwe 

Rudy: nimutsindwa mujye mwemera. Mwe ubwanyu mwabuze umuntu warushanwa nanjye muzana uwo mukuye ku ruhande none yatsinzwe mutangiye kumutuka? Abaswa gusa. Ikindi gihe nimushaka kugera icyo mumutwara nzaba ndi hafi kandi uzibeshya azambona."

 Alice: umva Rudy byihorere twigendere."

 Rudy: oya reka mbabwire. Ntukareke abantu ngo bagusuzugure bagutuke uko bashaka."

 Alice: ntabwo nabibasha, ni byose kuri jye .

… : umva ntabwo ziriya ari inshuti niba utsindwa bakagutuka. Bareke uze tugende, ndabizi neza ahandi uzahishimira."

  Nahise ndeba uvuze ayo magambo,
 ni Amanda .

 Alice : murakoze ."

Annie : umva ukigenda ntuzangaruke iruhande ubyumve neza.

  Naramwihoreye nkomezanya na Rudy kuko kumwe na we niyumva mu yindi si rwose  

Alice : Rudy, Amanda ? Tugende nkeneye kumenya izindi nshuti zanyu.

 Amanda yahise amfata ku rutugu 

Amanda : uri umukobwa mwiza wowe tuzahuza ni ukuri. Kandi bakubwiye amagambo mabi, wihangane.


 Mu nzira tugenda aho inshuti zabo ziri nagendaga nibaza niba mpisemo neza kubakurikira cyangwa se nibeshye. Ese ubundi umubano wa Amanda na Rudy ni nyabaki ? 
.
RUDY 
.
Ubwo yemeraga kujyana natwe narabyishimiye gusa nkomeza kwibaza niba koko abikuye ku mutima cyangwa bitewe n’uburakari. Twagiye tugana aho Marc na Avril bari gusa nabonaga Alice ari gutekereza cyane Naramwegereye mbona ari kuzenga amarira mu maso nuko ndamukurura ndamwiyegereza Hirya gato nabonye Amanda. Na we nakabaye mwiyegereza kuko akeneye umuba hafi. Ashobora kuba afite ubwoba ko ubwo nabonye umukunzi nshobora kutazamwitaho ariko birumvikana we ari wenyine. None se reba iwacu buri wese afite umuntu. Marc afite Avril. Alex afite Marie, mfite Alice naho Amanda yabuze uwo akunda Cassien Alice yarebye uko ndi kureba Amanda aramvugisha.

 Alice: uramukunda? "

Rudy: yego ndamukunda ariko bitari ibyihariye ahubwo mufata nka mushiki wanjye. Uyu mugoroba ibyo nakoze byose byari ukumuhindura intekerezo."


 Nahise numva Amanda ,

Amanda: umva mureke dusange abandi ndumva irungu rinyishe ."

Twarasetse nuko tugana Marc na Avril aho bari 
.
 AMANDA
.
  Nishimiye kubona Rudy atetesha Alice byanyeretse ko uyu muhungu ashobora kuba akunda koko kandi agakunda bimuvuye ku mutima rwose pee.  Ubwo twahise dufata umwanzuro wo kujya kubyina maze batujyana muri kamwe mu tubyiniro twabo, aba basore bashoye muri business ya night club kandi ikiboneka cyo irinjiza rwose Twagezeyo tujya muri VIP ubwo nyine ni hahandi haba hari abiyubashye cyangwa se abihagazeho niba ari ko navuga. Tukihagera ukoramo yabajije icyokunywa atuzanira maze mpita mubwira kuzana vodka bose bahita bandeba .

Amanda : iki se ko mundeba?"

 Marc : koko urakomeje ushaka kunywa vodka ?"

Amanda : yego nshaka kwishima iri joro rwose ndumva nshaka kuyinywa ."

Alice : turi babiri ubwo rero."

 Rudy yahise amureba undi ntiyamwitaho nuko buri wese atumiza icyo anywa Narebye abantu barimo kubyina maze ndangije akarahure ka kabiri numva ndi kumererwa neza

 Amanda : Marie, umbabarire kuba ntakuvugishije ariko nari ngukumbuye pee. Ahubwo se Alex ari hehe?"

 Marie : ari mu kazi buriya ari kumwe na…"
 Amanda : ndabyumva ari kumwe na Cassien ?"

Marie : yego."

 Amanda : ndumva nshaka indi vodka."

 Rudy : umva Amanda nywa mu rugero."

 Amanda : nshaka kwishimisha yewe."

 Avril : natwe turabishaka ko wishima ariko bitware buhoro buhoro ."

Amanda: Avril ahubwo nawe irekure mwana urabona ko hano hafi ya twese watumenye."

 Avril: yego ni byo."

  Amanda : ahubwo nshaka kubyina. Ni nde tujyanye ?"

 Alice : jyewe."

 Nahise mufata ukuboko nuko tugana piste aho abandi bari kubyinira nuko tujya hagati dutangira kubyina. Ndumva nshaka kuruhura mu mutwe  
.
MARIE 
.
 Nitegereje aho Amanda ari kubyina biransetsa kuko ntabwo ari we ahubwo ni vodka ziri kumukoresha Gusa nanone ntabwo namubuza kwirekura nubwo inzoga burya zidakemura ibibazo  Ubwo nari nkirimo kwibaza nibwo nabonye Alex ampamagaye nuko mbanza kubwira abandi aho ngiye 

Marie : ni Alex uhamagaye reka mwitabe.

 Marc : sawa natwe turasigara ducunga Amanda.

 Nahise nsohoka nuko nditaba 

Marie : karame Alex?"

 Alex : bite chouchou ? 

Marie : meze neza 


Alex : ko numva imiziki se uri hehe ? Amanda ameze ate?

 Marie : twagiye mu kabyiniro, Amanda ubu ari kubyina 

Alex : mwitonde kandi mucunge umutekano wanyu mwese 

Marie : yego. Gusa turi muri boite yanyu humura umutekano turawufite .

Alex : uko byamera kose ariko mwicunge Cherie kandi hagize igihinduka ntutinde kumbwira 

Marie : yego cheri ni aho mu kanya 

Alex : sawa mukomeze muryoherwe .

.
 Nyuma y’isaha 
.
AMANDA
.
 Nyuma yo kubyina hafi isaha nahise numva icyaka kimfashe nuko nsanga abandi aho bicaye ngo nanjye mfate ako kunywa kandi, vodka birumvikana Nahise mbona ariko umusore w’ibigango mwiza numva nabyinana na we. Kubyina ariko gusa pee. Ubanza agacupa gatangiye kuntinyura ariko rero Namugeze iruhande ntangira kubyina maze abona ko nshaka ko tubyinana nuko ahita anyegera dutangira kubyinana ariko bidakabije cyane  
.
RUDY 
.
 Nari ndi kubyinana na Alice nuko numva ndinaniriwe maze numva ndashaka kuruhuka Nagiye aho twahoze twicaye nuko nsanga Amanda ntawe.

 Rudy: Amanda ari hehe?"

 Marie: nguriya aho ari kubyinisha umusore ."


Nahise mpindukira ngo ndebe mbona bari mu ngwatira neza neza

 Rudy : uriya musore ni nde?

 Alice : ni Eduardo ari mu gatsiko ka ba Keepers

 Rudy: ariko se uriya kuki buri gihe amenyana n’abasore bo mu dutsiko?

 Marc: ariko mureke yishimishe nta kibi arimo gukora.


Avril : kandi ashaka kuba yibagiweho Cassien."

 Rudy: none se Alice uriya musore uramuzi ?"

Alice: ntabwo ari cyane gusa nzi ko abana na nyine na mushiki we muto kandi akaba yiga kubyina 


Marie: Mana yanjye !

Avril: bigenze bite se kandi .

Marie : nyine Amanda akunda kubyina ndetse ngo yumva azaba mwarimu wabyo .

Rudy : bihuriye he se na Eduardo.

 Marie: none nibaganira ku muziki urumva itaba impamvu yo kumwiyumvamo cyane ?

Avril: none se biteye ubwoba ?

Nahise nceceka ahubwo ndeba aho Amanda ari ndamubura ndebye yicaye ahantu na we barimo baganira ubona rwose bahuje urugwiro. Nahise numva uburakari buzamutse gusa mpitamo kumuha amahoro nkareka akisanzura na we.
.
  AMANDA
.
  Nakomeje kubyina tugera ubwo twiyemeza kujya kwicara tuganiramo maze nyuma ansaba ko twasohoka tugafata akuka nuko turasohoka tugana ahantu mu nguni ngo tuganire  

Eduardo : ariko se nawe uri umwe muri bariya ? "

Amanda: oya gusa ndi inshuti yabo tu.

 Eduardo : ndabizi ko wahoze ukundana na Cassien.

 Amanda: ibyo byarahise ahubwo duhindure ikiganiro. Wowe se bagenzi bawe ko mutazanye ?

Eduardo: ntabwo bakunda kuza muri iyi club kubera ari iya ba Hells.

 Hells ni ko itsinda rya ba Cassien ryiyita

 Amanda : none se kuki wowe waje hano?

 Eduardo: ni uko nkunda umuziki waho tu. Ibiganiro byarakomeje nuko ageze aho aranyongorera  

Eduardo : hari ikibazo tubyiniye hano se?

 Amanda: bitwaye iki se? 

Yahise anyegera atangira noneho kumbyinisha nanjye mubyinira neza rwose dore ko twese duhuje ikintu kimwe : dukunda umuziki Gusa mu gihe twarimo tubyina ka bend over nirekuye nahise numva umuntu ansunikiye ku gikuta nkubitaho umutwe, byose muri jye bihita byivanga.
IRAKOMEZA 
.
Ngaho re. Ni nde se kandi noneho Umusunitse ? Barabe batongeye kumushimuta. Agace ka 20 ntuzagacikwe. Turimo dusoza season 2

Comments

Manishimwe clementine: Fmbivuga umukobwa wacu nawe rwose sinzi pe