Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
AMANDA
.
Umutwe wagonze igikuta numva neza neza ugiye gusandara Narebye imbere yanjye, ntangazwa n’umuntu mpabonye. Cassien ? arakora iki hano se kandi Gusa nabaye nkibaza ibirimo kujya mbere mbona Cassien yamaze gutera ingumi ya mbere Eduardo ahita agwa gusa yahise yeguka na we amusubiza indi ngumi mbona urugamba rurakomeye ngomba kugira icyo nkora Nahise mbajya hagati ako kanya.
Amanda : murekere aho ."
Cassien : mva imbere wowe."
Amanda: oya."
Mu maso he hagaragazaga uburakari budasanzwe gusa nanabonagamo agahinda. Ababajwe n’iki se kandi ? ko hashize ukwezi andetse kuki koko Naramurebye nanjye nuko ahombeka amaso
Eduardo : sha Cassien tuzasubira tu. Amanda rata ni ah’ubutaha."
Amanda : sawa ni ah’ubutaha ."
Eduardo yagiye mu modoka ye nuko ngumana na Cassien
Amanda: ese bite byawe? Ko wantaye ubundi wandetse nkabaho ubuzima bwanjye."
Yahise amfata arandeba mu maso numva mbuze aho ndigitira
Cassien : ntabwo nabasha kujya kure yawe.
Amanda : mbabarira uceceke.
Cassien : ni ukuri.
Amanda : MVA IMBERE UGENDE CASSIEN.
Nagerageje kumusunika ariko aramfata arankomeza nuko aranyiyegereza. Nahise mwiyaka ubundi mutera urushyi rwiza rwiza
Amanda : umva mpa amahoro ukomeze gahunda wahisemo undeke mbeho ubuzima bwanjye uko mbyumva.
Yaracecetse gusa mu maso he mbona hagaragaza agahinda kadasanzwe Nahise mbona bagenzi banjye bahise bahagera
Marc : Cassien?
Yaracecetse akomeza kundeba gusa
Avril : Amanda ?"
Rudy : Amanda?
Nanjye nari natwawe ndi kureba Cassien gusa nabonaga afite agahinda kadasanzwe. Yahise agana ku modoka ye aragenda ariko yinjiyemo nkimureba Nibajije igituma namubujije kuvuga wenda yashakaga kumbwira icyamuteye ibyo yambwiye byose ubushize ariko ndebera mwimye umwanya Umutima umwe wambwiraga kumuha amahirwe undi ukambuza nuko mfata umwanzuro wo gufungiramo
Alice : Amanda ngwino tunywe akandi gacupa.
Nahise mpindukira ndamureba ubundi duhita twigira kunywa ndumva nshaka ko umutwe wanjye uruhuka rwose .
.
ABANDI
.
Marie : ni ubwa mbere mbonye Amanda anywa gutya.
Avril : ashaka guhunga ibibazo buriya
Marie : ariko se inzoga zirabikemura?
Rudy : mumureke anywe buriya nabyuka umutwe upima toni kubera hangover aramenya ko inzoga zidakemura ibibazo ."
Avril : none se kuki Cassien yaje kumureba ubundi?
Rudy : sinzi uko byagenze buriya ari budusobanurire
Marc : mureke ducunge Amanda mwebwe ibindi mubyihorere.
Avril : ako kantu rata."
.
NYUMA y’ICYUMWERU
.
Ibyumweru birashize ndumva noneho meze neza. Nabashije kumenyana na Alice bihagije ndetse ni umwana mwiza. Ni couple nziza we na Rudy gusa njya ngira ubwoba ko azatuma atongera kunyikoza ariko ntacyo Uyumunsi ngomba gusubira ku ishuri kuko nshaka kuzatsinda neza rwose Intambara zo ntabwo zabura kuko abakobwa bo ku ishuri bajyaga banyiyongoza ubundi tukabateraniraho dore ko naje kumenya ko na Avril burya yiga iwacu mu wa mbere. Ubwo rero tuba turi ikipe ikomeye kuko na Alice ni uko. Turi bane muri make kandi twese ntaworoshye Uyu munsi twagiye mu modoka imwe uko turi bane, ndacyaba iwabo wa Avril kuko ndisanzuye kandi bambaniye neza rwose pee Uyu munsi noneho ariko nahinduye imyambarire n’imyitwarire, mbese nshaka ko babona ko nanjye nabibasha.
Twagiye ku ishuri imodoka irimo umuziki udasanzwe twawumariyemo kandi yari decapotable, ku buryo twaparitse abantu bose bakaturangarira, na Cassien umushyiremo.
.
CASSIEN
.
Kuva nasangana Eduardo na Amanda numvise nahita mvuga ukuri ariko narifashe kuko iyi mission ni injyanamuntu kandi nibeshye Amanda akamenya ukuri ndabizi ntabwo yabyihanganira. Rudy na Marc bakomeje kumbuza kwegera Amanda ariko mba numva bikomeye rwose pee. Buri mugoroba njya iwabo wa Avril bucece nkarebera mu birahure uburyo baseka bishimye, byanteraga ibyishimo kumubona byibuze yishimye nubwo bwose ari jye namubabaje. Uyu munsi nari mbizi ko aza ku ishuri nuko ubwo nari kumwe na Catheline numvise imodoka iza irimo imiziki idasanzwe ndahindukira mbona ni Amanda na bagenzi be mu modoka nziza decapotable.
Rudy : wabonye surprise nakubwiraga se. Ntagukosoye se ?
Catheline : ndarota cyangwa ni byo ? Iyi ndaya ra."
Ubwo Amanda yari ageze imbere yacu
Amanda: uwo uri kwita indaya ariko urabizi neza ko akurenzeho niba ubihakana ufate indorerwamo wirebe
Catheline: ndarota ariko? Ni gute utinyuka kumbwira utyo ? Cheri wagize icyo ukora?
Cassien : ibyo ni ibyanyu Nahise mpaguruka aho nari ndi ubundi nyura iruhande rwa Amanda ku buryo mwikubaho ubundi ndamwongorera
Cassien : wabahaye Amanda. Waberewe pee."
Nahise mbona amwenyuye gusa nabonaga nanone mu maso he ari undiwundi ubanza yambariye guhangana noneho kandi guhanganira kwisubiza icyubahiro.
.
NYUMA y’IKINDI CYUMWERU
.
AMANDA
.
Nari kumwe na Marie twenyine turi kuganira
Marie : ese Amanda bite byawe?
Amanda : nta kibazo pee. Gusa hari ikintu nshaka kukubwira namenye ukwezi gushize .
Marie : nguteze amatwi ."
Namubwiye ibya rwa rwandiko rwa data n’uburyo mfite agatubutse kuri konti yanjye. Gusa namubwiye ko nubwo mbimubwiye ariko papa yari yarambujije kuzagira uwo mbibwira
Amanda : ndakwizera, ibanga uzarigumane ."
Marie : urabizi ko ntarimena rwose. None ko ari menshi uzayakoresha iki se?
Amanda : mba numva nakigendera nkaryoha ariko ni wowe muryango nsigaranye na ba basore, nagenda se nkajyana nde koko cyangwa ngasanga nde?
Marie : ariko utekereze ku munezero wawe mbere ya byose Amanda.
Amanda: ndumva naziyandikisha mu ishuri ryo kubyina ubundi nkazakabya inzozi zanjye zo kuba mwarimu wo kubyina .
Marie: byazaba byiza cyane gusa uzanatekereze uko washing ishuri ryawe nyuma burya nta cyiza nko kwikorera.
Amanda: byose nzabitekerezaho. Gusa ndagusabye uzabike ibanga yewe na Alex ntuzabimubwireho .
.
Ku rundi ruhande
.
Catheline : ese urakeka koko umupango wacu uri bucemo?
Pedro: humura ndabizi ko bigenda neza princesse."
Catheline : papa nawe rekera aho n’ayo mazina."
Pedro: umva Cathy, Cassien na bagenzi be bazagwa mu mutego ubundi abapolisi bahite babafata maze natwe twigendere kure cyane."
Catheline: sinzi ariko ndumva ntizeye ko ibi bintu bizacamo pee.
Pedro: wowe nyizera Catheline.
Catheline : yego papa. Reka ahubwo mbe musanze sinshaka ko yakeka ikintu na kimwe.
Pedro: ngaho genda kandi witonde mwana wanjye .
.
ABASORE AHO BARI
.
Cyndie: jyewe iyi mission ndabona idasobanutse nyamara.
Marc: gute se
Cyndie : uburyo yoroshyemo rwose ubanza hari ikibyihishe inyuma.
Cassien : kuki ubyumva uko se?
Cyndie : Cathy ndamuzi bihagije ntabwo uko yitwaraga ariko ubu yitwara ubu biratandukanye rwose pee. Noneho uburyo yitwaye ubushize akaduca inyuma ngo ni ukwiba se, sha ibi bintu jye biri kunshisha
Alex : icyakora ingingo uvuze irumvikana
Cassien : waba se ufite akandi gatekerezo basi ?
Cyndie : oya ntako, gusa ndumva hari ikintu kitameze neza pee. Gusa ndakeka ko Pedro ashaka kuturoha mu mutego kuko murabizi adufitiye ishyari n’umujinya sinumva ukuntu ari twe yahisemo guha iyo mission. None yaba ashaka kudufatisha ubundi agasigara ayoboye koko ? na cyane ko yabwiye Cassien ko afite ibizibiti byadufungisha.
Alex : sha usigaye ureba kure cyane. Gusa byo Cassien ugerageze ukurikirane neza Cathy kandi ntuzagire na rimwe umusiga mu nzu wenyine kandi buri wese atangire ashakishe amakuru yandi
.
Ku rundi ruhande
.
… : wamenye ute ko Amanda ari umukire se ?
… : mu kanya yarimo abwira inshuti ye ko se yamuraze miliyoni ijana zose.
… : ubanza gahunda zacu zigiye guhinduka. Tujye iwabo dushakishe ahantu hari amafaranga rero
.. : yego boss ."
.
CASSIEN
.
Nari nibereye mu nzu ndi kumwe na Rudy numva telefoni isonnye nkuye mu mufuka mbona ni Amanda. Ngo ? Kuki ampamagaye se cyangwa ari mu bibazo
Cassien : Amanda?"
Amanda : ese uri mu yihe mikino wowe?
Cassien : uravuga ibiki?
Amanda : si wowe wanyoherereje SMS ngo urashaka ko tuvugana se ?
Cassien : reka nta SMS nohereje. Uri hehe ?
Amanda : imbere y’iwacu
Cassien : umva ntuve aho uri ndaje.
Amanda : ariko…
Cassien : umva wowe guma aho uri yewe ."
Nahise nkupa ubundi mfata imfunguzo ndasohoka
Rudy : bigenze bite man ?
Cassien : umva sinzi kabisa. Amanda ngo yakiriye SMS yanjye kandi ari iwabo.
Rudy : none se nyine ntayo wohereje
Cassien: wapi ahubwo ubanza ari agatego. Ndagiye kumureba
Rudy: sawa utumenyeshe uko bihagaze nugerayo .
Nahise njya mu modoka numva nataye umutwe. Hagize ikimubaho ntabwo nazibabarira rwose pee.
.
AMANDA
.
Ariko se uyu musore bite bye koko ? si we wanyoherereje SMS ra ? Nahise nkingura ncana amatara nkigera mu nzu mvuza induru. Inzu yose yari yateraguwe hejuru, ibipapuro byandagaye hirya no hino amafoto bayaciye, uretse ifoto imwe ya papa ni yo yari yose Ako kanya Cassien yarinjiye
Cassien : Amanda ? byagenze bite hano?
Amanda : sinzi nanjye rwose nibwo nkigera hano mu nzu.
Cassien : umva ba uretse gato. Ndi kumva ikimeze nk’urushinge rw’isaha ruri kugenda.
Amanda : ngo iki ?
Cassien : tega amatwi neza.
Naracecetse nuko mbona agiye mu gikoni ubundi ndamukurikira mbona akinguye microwave
Cassien : Amanda irukanka vuba."
Amanda : ngo ?"
Ntabwo yongeye gusubiramo yahise amfata ukuboko ankurubana twirukanka dusohoka mu nzu Twabaye tukigera hanze inzu ihita iturika numva Cassien amfashe ankomeje andambarara hejuru ubundi numva ubwenge buragiye.
.
IZAKOMEZA
.
Barabe badapfuye. Ubu se bashaka kubahitana ? Ni bande se ahubwo ? Niba badapfuye se, Cassien azakomeza gukora mission yahawe? Nyamara twe twumvise Catherine abiganira na se, yaba se ashaka kumugirira nabi indi nshuro? Season 3 ntuzayicikwe.
Comments