Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
CASSIEN
.
Nakangutse bingoye nuko ubwo nageragezaga kubumbura amaso nisanga mu cyumba cyo kwa muganga Nagerageje kubyuka ngo nicare nuko numva umugongo uri kubabara ndebye ukuboko mbona kuriho bande. Byagenze bite ko ntibuka neza koko ?
Cassien : Amanda?"
Alex : Cassien wakangutse?"
Cassien : yego urabibona nawe. Amanda ari hehe ?"
Alex : reka mbwire muganga .
Cassien : ndakubaza Amanda uti muganga?
Alex : erega ya…
Cassien : ntubimbwire weee !!!
Alex: Amanda ari muri koma."
Cassien : ngo iki ? basi azakanguka se?
Alex : simbizi man. Abaganga bavuze ko byose ubu bishoboka.
Cassien : oya agomba gukanguka Nahise ngerageza kuva mu buriri nuko muganga ahita yinjira .
Muganga : Cassien uri kujya hehe umeze utyo ?
Cassien : ngiye kureba cherie wanjye.
Muganga : uravuga Amanda se?
Cassien : hari undi uzi ngira se ?
Muganga : ihangane dogiteri abanze aze hanyuma mugenzi wawe akujyane kukwereka icyumba arimo.
Cassien : niba nshaka kujya kumureba nonaha se ?
Muganga : ihangane ariko dogiteri ntatinda kuza. Ahubwo se uribuka uko byagenze,?
Cassien : yego ndumva mbyibuka.
Muganga : icyo ni ikimenyetso cyiza. Urumva ubabara hehe?
Cassien : ukuboko no mu mugongo.
Muganga: ni ukubera ko ubwo habaga guturika hari ibyakuguyeho gusa byanagutwitse k uburyo byageze ku nyama.
Cassien : ubu se bizasaba igihe kingana gute ngo nkire
Muganga : ukwezi urebye .
Cassien : ukwezi kose na za bande muga ? "
… : waramutse Cassien."
Nahise ndeba dogiteri mbona ndamuzi ni Billy ."
Cassien : uraho Billy, iminsi myinshi.
Billy : myinshi kabisa gusa sinifuzaga ko duhurira hano rwose nubwo ari ko bigenze.
Cassien : yego kabisa. None se Amanda ari bukanguke basi ?
Billy : sha sinzi kuko ubu ari muri koma
Cassien : none se yakomeretse na we
Billy : oya we ntacyo yabaye gusa hari icyamukubise ku mutwe noneho no kwikanga kubera iturika. Wahagereye igihe kuko yari kuba yapfuye ahubwo
Cassien : sha kabisa Imana imfashe akire. Najya kumureba ?
Billy : yego ariko reka mbanze ngusuzume.
.
CATHELINE
.
Papa: kuki waturikije inzu ye?
Catheline: nta gapapuro na kamwe twabonye kavuga kuri ayo mafaranga rero umujinya wanyishe ndayituritsa ahubwo nashakaga ko aturikiramo na we.
Papa: ariko ntabwo ari yo yari intego yacu urabizi rwose. Igipimo cyacu ni Cassien."
Catheline : ndabizi ariko uribuka ko afite miliyoni ijana papa ? Kandi urabizi ko ari we twanyuraho tukagera kuri Cassien byoroshye kuko ni we rucantege rwe.
Papa : ariko ni na we umusubizamo intege nawe urabizi. Gusa byo ayo mafaranga ntabwo twayahomba. None amakuru ufite ni ayahe?
Catheline: Cassien yakangutse gusa yababutse kubera iturika naho Amanda we ari muri koma. Naho amafaranga yo abitse muri banki
Papa: ayo mafaranga ni ugushaka uko tuyageraho naho Cassien na bagenzi be na bo tukabashyirisha gereza.
Catheline: bigomba gukorwa vuba cyane papa.
.
CASSIEN
.
Nari hafi y’aho Amanda aryamye ariko numvaga mfite umujinya udasanzwe. Nitegereje uruhu rwe, ndeba uburyo ari muri koma numva uburakari buri kuntwika umubiri wose.
Cassien : uyu muntu ndamushaka wakoze ibi?
Alex : turi kumushakisha na twe.
Cassien: ariko uzi ko inzu ye yose yaturitse. None na we ari muri koma.
Alex: ndabizi mec, kandi humura ari bukanguke ndabyizeye.
Cassien: nadakanguka sinzi ko nzibabarira na rimwe mu buzima bwanjye.
Alex: oya humura azakanguka amahoro.
Cassien: gusa nizere ko uyu muntu tuzamubona akishyura ibi byose .
Alex yabonye meze nk’uwataye umutwe nuko asunika akagare nicayeho ansubiza mu cyumba cyanjye.
Cassien: hakenewe umuntu urinda icyumba cye.
Alex: namaze kumushaka ubikora gusa polisi na yo ifite amakuru.
Cassien : gute se bahise babimenya?
Alex : ubu se ntuzi ko hashize iminsi ibiri bibaye.
Cassien : ubu maze iminsi ibiri nsinziriye ?
Alex : cyane rwose. Abapolisi bakoze isuzuma basanga si gaz yaturitse ahubwo ni bombe yari iteze mu nzu."
Cassien : ndabizi nanjye .
Alex : wabimenye ute se ?
Namusobanuriye uko byagenze byose
Alex : niba rero hari umuntu woherereje SMS Amanda ni we yashakaga kuko niba yahageze akagutegereza umwanya kandi bombe ikaba yatangiye kubara agikingura inzu, bivuze ko ari we bashakaga gusa ahubwo bari bizeye ko naza ahita ajya mu nzu.
Cassien : aho ni ho nibaza rero uwabikoze ni nde, aramuhora iki ? Ubwo?
Marie yahise yinjira aho turi
Marie : impamvu ndayikeka ."
Yahise yegekaho urugi,
Marie : yambujije kubivuga ariko ndakeka uko byamera kose kubibabwira nta kosa nkoze."
Yahise adutekerereza byose uko bihagaze
Alex : ngo zingahe ?
Cassien : ukuntu bari babayeho ntabwo kuri konti bagiraho miliyoni ijana."
Marie : ni izavuye kuri sekuru kuko yari umuherwe kandi we yakundaga umuhungu we ari we se wa Amanda. Rero ndakeka hari undi wamenye ayo makuru akaba ari cyo yamuzizaga .
Cassien : none se yabikubwiriye hehe?
Marie : sha twari mu busitani .
Cassien : hashobora kuba hari uwabumvise rero. Ese ubundi Catheline ntiyaje kundeba ?
Alex: oya ntituranamubona ."
Marie : ese ubwo yaba ari we ahubwo wabikoze ?
Ako kanya twumvise umuntu ukomanga ku muryango Yari Marc, Rudy, Avril na Alice Narebye Rudy numva namuhonda. Hari andi makuru mutazi gusa byo bizagaruka nyuma y’ibi.
Marc : ndabona umwami yibambuye noneho.
Cassien : ntabwo bishekeje man.
Avril: ni nde ufitanye ikibazo na Amanda ku buryo ashaka kumwica koko .
Cyndie yahise yinjira
Cyndie : ni nde se utabizi ko ari Catheline.
Cassien : urakora iki hano Cyndie?
Cyndie : nje kukureba.
Cassien : urabibona ko nakangutse rero
Cyndie : Amanda se ? "
Cassien : ari muri koma. Gusa tugomba kumenya neza uwakoze ikosa.
Alex yahise asaba abakobwa bose gusohoka babanza kwanga turabinginga tubabwira ko nyuma turi bubabwire ibijya mbere bageze aho baremera barasohoka bajya kureba Amanda mu cyumba arwariyemo
Cassien : ese kuva ryari aba bakobwa bagomba kumenya ibyacu koko ?
Alex : kuva bajya mu buzima bwacu Cassien .
Cassien : ariko ni ukubashyira mu bibazo .
Marc : Cassien kubeshya ntaho bizatugeza. Reba uko Amanda byari bigenze.
Cyndie : muhumure umutekano wabo nzawucunga jyewe.
Cassien : gute ubwo ,?
Cyndie : ubu ndi kugerageza kubana na bo neza ndetse natangiye no kubaha imyitozo yo kwirwanaho.
Cassien : kuki uri kubikora ?
Cyndie : kuko nzi icyo gukunda ari cyo Cassien. Kandi uwo ukunda uramurinda. Nzafatanya na Alice kuko nabonye we abyumva vuba, rero abakunzi banyu ntibabatere ikibazo tuzabarinda uko dushoboye.
Cassien : aho ntacyo ndenzaho.
Rudy : ni ko bimeze kuko bagomba kumenya ukuri.
Cassien : Cyndie nizereko utazatugambanira cyangwa ngo udutabe mu nama."
Cyndie : nyizera.
Cassien : hanyuma Rudy amafoto ngo bite?
Ni amafoto banyoherereje ya Rudy arimo gusomana na Amanda umunsi habaho iturika. Narayabonye ndamurakarira ariko mu gihe nkiri gushaka kubirangiza na we nibwo Amanda yampamagaraga
Rudy: ni umuntu wishyuwe na Pedro na Catheline kugirango baduteranye babone uko batubasha. Kandi umbabarire kuba naramusomye sinari ngamije ikindi rwose byari kiss isanzwe nubwo nasomye ku munwa.
Cassien : ndabizi mwana ahubwo komeza.
Rudy: nibwo rero twibajije niba ibiri kuba byose bidafitanye isano na mission itangaje ya Pedro kuko uko byamera kose afatanyije na Catheline.
Cassien: ushaka kuvuga ko kuva ku munsi wa mbere Catheline agaruka, gahunda ze azifatanyije na se?
Rudy : yego ndetse Catheline ni we washatse abatega igisasu.
Nagiye kugera icyo nsubiza abakobwa bahita baza mu cyumba biruka barira cyane
Marie: Amandaaaaa ?
Cassien: Alex bigenze bite ? "
Alice : Amanda bari kugerageza kumukangura."
Ngo iki ? nahise nibuka ko na se ari uko byagenze ajya gupfa babanje kumukangura bimwe byo gushitura Nahise njya mu kagare ubundi nditwara ngana mu cyumba bari gushituriramo Amanda Abaganga bansabye gusohoka ndabananira nguma ahongaho
Cassien : Amandaaa, winsiga ndakwinginze. Utagenda ndagusabye kandi rwose mbabarira ugaruke mu buzima."
Ako kanya nahise mbona muganga arimo kwiyambura gants, imashini zasonaga zirekera aho gusona ubwoba burushaho kunyica
Cassien : Billy ?
Billy : Umbabarire kandi wihangane Cassien. Imbaraga zacu zigarukiye hano .
Cassien : oyaaaaaaaaaaaa. Amanda winsiga gutya ndakwinginze .
.
IRAKOMEZA
.
Amanda se aragiye koko cyangwa ari buzanzamuke ?
Agace ka 2 ntuzagacikwe
Comments