logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S03 EP02

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

 .
 CASSIEN
.
  Ntabwo nshaka kumurekura ndumva nshaka ko akanguka nkongera kumubona ansekera, kandi nkongera kumva ijwi rye Nshaka kumubona isoni zimwica akareba hasi yubitse umutwe, nako nshaka ko akanguka rwose pee. Ndakwinginze rukundo rwanjye kanguka, Amanda wanjye mbabarira  

… : Ca…ssi…en ?"


  Nahise nubura umutwe ndeba Amanda mbona yakangutse. Numvise muri jye ibyishimo ntabona uko nsobanura kuko Imana yari inyeretse ko abaganga burya ibyabo bifite aho bigarukira rwose pee. Gusa yageragezaga kubumbura amaso ubona bimugoye. Billy yahise aza bwangu  

Amanda: Cassien?"

 Cassien: ndi hano ma princesse."

 Nabivugaga mukorakora ku kiganza

 Billy : Amanda ni doctor Billy, tugiye kugusuzuma no kukuvura."

 Ubwo bahise bacomeka ibindi bimashini maze undi muganga mbona ari gushyira imiti muri serum bari bamuteye,

 Cassien: muri gukora ibiki? "

Billy: turi kumutera imiti igabanya ububabare ngo ibisebe bitaza kumurya kuko muri koma ntabwo yumvaga ububabare."

Cassien: Sawa noneho."

Billy: Amanda urumva umeze ute se ?"

  Amanda : ndumva mfite inyota. None se turi hehe ?"

 Billy : akira amazi unywe."

 Amanda : murakoze."

 Billy: hano ni kwa muganga umaze muri koma iminsi ibiri ."

Amanda : inzu yanjye."

Cassien : ihangane cherie."

Amanda : ibaze ibintu byanyibutsaga mama na papa byahiriyemo, ahubwo se ubu nzaba hehe koko?"

 Cassien : banza utuze basi aho kuba ho uzahabona."

 Amanda : gute natuza ariko ? wabanje kunjugunya nk’imyanda usubirana na ex wawe, data ntakiriho none inzu yanjye na yo yaturikijwe. Ubu koko…"

 Cassien : kuki uri kunsunika ?"

 Amanda : kuko wahisemo kunsiga."

 Cassien : ntabwo nzongera kugusiga."

 Amanda : gute se ?"

Cassien : ndi bugusobanurire byose."

 Amanda : koko ntabwo uzansiga?"

 Cassien : oya kuva nonaha ndi kumwe nawe."

 Billy : ndabona ibizami byerekana ko nta kibazo ariko nzagaruka ejo mu gitondo. Ubu rero muruhuke, Cassien nawe ukeneye kuruhuka."

 Cassien : ntabwo mva muri iki cyumba."

 Billy : reka noneho mbwire planton akuzanire igitanda hano nawe."

 Cassien : byaba ari byiza kurutaho rwose."

Billy: nihagira ikibazo kiba mukande hano ndahita nza vuba ."

Amanda: yego kandi murakoze."

 Muganga yarasohotse maze abandi barinjira Amanda abareba atunguwe  

Marie : Amandaaaa ?"

Amanda : sigaho se urimo kuniga."

 Marie : sha mbabarira rwose kuko ubwoba bwari bwanyishe."

 Amanda : mumbabarire basi .'

Alex : ntabwo ari ikosa ryawe wisaba imbabazi Nigiye hirya gato ngo babone uko bamuhobera bisanzuye ubundi ndebye mbona Alice na Rudy ari kubareba afite isoni."

 Amanda : Alice ?"

 Alice : humura sinakurakariye wowe na Rudy."

 Amanda : koko se ? umbabarire ni ukuri  "

Alice : yego pee. Nasobanukiwe ko nta kindi mwari mugamije na cyane ko mukundana kivandimwe."

 Cassien : nanjye ni uko."

 Alice : na we arabizi se ? "

Ubwo yabazaga Rudy 

Alice: yabimenye ate se ?

Rudy: sha ni inkuru ndende .

Alex: erega dushaka nta kintu twajya duhishanya kuko ntabwo turi inshuti gusa ahubwo jye mbona twarabaye umuryango.


 Amanda: ariko jyewe ubanza nta mwanya mfite mu muryango wanyu.

 Alice : Amanda wivuga utyo. Ndakeka ari cyo gihe ngo badusobanurire twese rwose pee.


  Amanda : basi mutubwire ndumva amatsiko anyishe.


 Cassien : ngiye mwese kubabwira ukuri gusa Amanda numenya ukuri ndagusabye ntunyange cyangwa ngo undakarire bikabije, icyakora icyaha cyo  ndi bucyemere nunshinja.


 Amanda : yego ndi bugerageze.

 Cassien : reka ntangire. Hashize amezi ane nibwo baduhaye mission y’umukiriya gusa ubwo yatubwiraga uko mission imeze, nabanje kwanga ariko nyuma atweretse ingaruka twagira turamutse twanze iyo mission, nasanze ntayandi mahitamo. 


Alice : gute se ubwo ?

Cassien : yari afite amafoto yacu turi mu kazi kandi atubwira ko azayashyira polisi bakadufunga twese. Aba rero mbafata nk’umuryango wanjye numvaga ntifuza ko bafungwa kandi mission nemera kuyikora.

Alice : ubwo se yari mission imeze gute?

 Cassien : yari mission yo kumugarurira umukobwa we .

Marie : ese Cassien?

 Cassien : nagombaga gushyira Catheline se yewe.

Amanda : ngo nde ? "

Cassien : Catheline.

 Amanda : ex wawe watumye ubuzima bugusharirira koko ? 

Cassien : yego Amanda nagombaga kuyikora kuko iyo ntemera nyine ubu twari kuba turi muri gereza cyangwa se waragize ibibazo bikomeye .


Amanda : nuko ? 


Cassien : nagombaga kwigira inshuti kuri Catheline rero byatumye nitwara uko ubizi nitwaye, ndamusohokana naho wowe ndakureka kugirango arusheho kunyizera .

Amanda : warandetse ngo ukore mission neza ? 

Cassien : yego sinashakaga ko bikugeraho.

Amanda : ese ubwo kuki wambeshye koko ? iyo ubimbwira se basi ?


Cassien : ntabwo byashobokaga kuko byari kukurusha ingufu cyangwa ukanga ko iyo mission nyikora ubuzima bwawe bukajya mu bibazo.

 Amanda : ariko urabizi nubundi kumpisha na byo byatumye ubuzima bwanjye bujya mu bibazo. Kandi ndabona mwese mwari mubizi.


Marie : Amanda byari ukukurinda.

 Amanda : nawe wari ubizi koko ?

Marie : umbabarire ariko ntitwagombaga gusheta ubuzima bwawe rwose pee .

Amanda : ubugoryi bwanyu aho kumbwira ibijya mbere mwatumye habura gato ngo niyahure iyo Avril atahagoboka ubu biba byararangiye kubera mwese mwampishe ukuri ?

 Marie : turabizi ariko byari ukukurinda ni ukuri ntayindi mpamvu pee .

 Numvise nkomeje kuba ikigoryi kuko uwo mwanzuro ni jye nawufashe wo kumuhisha abandi bemera kumpishira. Iyo yiyahura byose byari kuba biri ku mutwe wanjye 


Cassien : Amanda ntubarenganye byose ni jye nabiteye mbasaba kubiguhisha. Rero ikosa ni iryanjye pee .

Amanda : none mumbwire ibindi.


 Cassien : twasanze burya kari agatego kuko Pedro na Catheline bari gukorana.


 Alice: ba uretse gato. Ushaka kuvuga ko Pedro yakoranaga na Catheline ndetse kubonana kwawe na Catheline byari muri gahunda ze?

 Cassien : yego kuko ashaka kutwicisha cyangwa kudufungisha.


 Avril: kubera iki se ?

Alex: kuko ari twe tuyoboye uyu mugi kuva kera.

 Marc : kandi twatumye bahomba za miliyoni nyinshi mu bucuruzi bwabo bw’ibiyobyabwenge kuko ntabwo tujya twemera ko byinjira mu gace kacu na gato.

 Amanda : none se gahunda ye ni iyihe mu kuri ?

 Cassien : yashakaga ko mushyira umukobwa we tugahurira ahantu runaka ubwo rero yari guhamagara abapolisi ubudi akadushinja kwica cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa se akaba yaduteze igico akatwica 


 Amanda : niba mbyumva neza ashaka kubihoreraho ariko se jyewe ibyo mpuriye he na byo ? 

Rudy : impamvu ni nyinshi Amanda.

 Alice : erega uri cherie w’umusore uteye ubwoba wa mbere.

 Amanda: none? 

Alex: ni wowe banyuraho bakamugeraho byoroshye.

Cassien: barabizi ko uwagukoraho wese twabonana kandi bari babizi ko bakunyuzeho byatuma icyo bashaka cyose ngikora. Kuko sinakemera ko hari ikikubaho. Twe ntacyo dutwara abana n’abagore niyo yaba umugore w’umwanzi wacu, naho bo ubitambitse wese ntabwo bamurebera izuba. Twe turabakunda niyo mpamvu twifuzaga kubashyira kure ya byose ngo hatazagira ikibabaho.


 Amanda : none se urankunda ?


 Cassien : yego Amanda ndagukunda kandi ibyabaye byose mu mezi ane ntabwo byari ukuri.

Yubuye amaso arandeba maze duhuza amaso. Nari nkumbuye indoro ye pee

 Cassien: ndagukunda kandi nzagukunda iteka. Nahise musoma ku munwa ntitaye ku bari hafi aho 


Alex yarakoroye nuko turekera aho gusomana maze mbona Amanda isoni zamwishe, numva birashekeje 

Alex : hari ikindi rero utari uzi cyerekeye inzu yawe.


 Amanda : bashakaga kwica Cassien ? 

 Cassien : oya ahubwo wowe.

 Amanda : ampora iki se kandi?


 Cassien : Marie yatubwiye ko hari amafaranga menshi iwanyu bagusigiye.

 Amanda : ariko se ko… 

Cassien : umva ntuvuge ko yamennye ibanga kuko twarimo twibaza icyo yaba aguhora kandi ubwo wabibwiraga Marie mwari mu busitani.

 Amanda : ariko twari twenyine.

 Cassien : birashoboka ko bari barabashyiriyeho maneko akabibwira Catheline cyangwa se .


Alice : niba mbyumva neza bashaka kubikiza ubundi bakanatwara umurage wa Amanda .


Rudy : cyane rwose .

Amanda : none se ko inzu bari bayijagajaze mbere yo kuyitega igisasu?


 Cassien : bashobora kuba barimo bashaka impapuro zerekana ibyerekeye umurage wawe.

Amanda : ntacyo babonye rero kuko nari narabitwitse byose .

Rudy : none se ntukeneye impapuro ngo ugere ku murage wawe ? 

Amanda : oya ahubwo code ya konti yanjye iri ku mpeta nambara buri munsi, icyo ni cyo ntabwiye Marie.

 Alex : gute se ?

Amanda : impeta nambara ni yo iriho code yewe. Papa yayimpaye mu myaka ibiri ishize ariko sinari nzi neza ko ari yo iriho umubare w’ibanga. Kandi uretse konti iriho amafaranga hari na coffre iri ahantu muri bank irimo ubutunzi, iyo password ni yo ihafungura 


Marc : umusaza yari umuhanga men.

 Marie : ariko bigushyira mu kaga kugendana code.

 Cassien : ndumva byiza wazabika iyo mpeta kuko code uyizi mu mutwe uko byamera kose .

Amanda : none se uretse mwe hari undi muntu ubizi ? 

Alex : aravuga ukuri .

Cassien : sawa ariko ntuzagire undi muntu ubibwira .

 Ako kanya Cyndie yarinjiye ubundi Amanda amubonye mbona amurebye nabi 

 Amanda : uyu se we arakora iki hano ?

 Cyndie: bite Amanda, ndumva wampa akanya nkisobanura .

Amanda : ukisobanura ? 

Cyndie : Amanda ntabwo kuba nararyamanaga na Cassien byatuma umfata nk’umwanzi wawe nubwo nagize ishyari ariko nyuma nabonye ko ibyo nakoraga na we byari irari gusa naho wowe aragukunda rwose pee. Rero ubu ndi ku ruhande rwanyu, iriya nshinzi ahubwo bayindekere.

 Amanda : Ok .

Cassien : mureke tumuhe andi mahirwe rwose pee. Kuko kuva na kera yahoze ari umwe muri twe. Ikindi kandi ni we uzababera umurinzi uko muri bane 

Alice: jyewe nzi kwirwanaho.


 Rudy: turabizi bebe."

Yabivuze aseka ariko, ubanza Alice atoroshye 

Amanda: none se nintakubabarira Cassien? Ibyo byose nintabyemera ? 

 Nahise numva mbaye inzanga neza neza pee. Wa mugani ko ibyo turimo kumubwira byose wagirango ni itegeko turimo kumushyiraho, kandi ari ubushake n’uburenganzira bwe ? Ni byo koko nakabaye naramubwiye mbere hose gahunda zose ndimo ariko se ko yari kuba abizi ko ndi muri mission ndi gukora ibitandimo byari kutwemerera kuba turi aho ntawikoza undi? Byari kwica akazi nubwo akazi karangiye uko tutabikekaga nako ntikararangira ahubwo ndabona ari bwo gatangiye gakomeye Marie yahise ahaguruka aho yari yicaye ubundi yegera Amanda amufata mu biganza 

 Marie : umva Amanda, niba Cassien yarakoze ibi byose byari ukukurinda ndetse no kurinda bagenzi be. Reka kwitekerezaho akanya gato basi. Ndabizi neza ko atakabaye yarakubeshye cyangwa ngo aguhishe ukuri nkuko natwe twabigenje uretse Alice na Avril ni bo batari babizi. Nkubwije ukuri nta yandi mahitamo twari dufite uretse kugushyira ku ruhande hanyuma byazarangira ugasobanurirwa icyabiteye kandi twari twizeye ko uzabyumva. Ndabizi ubuzima burakugoye muri iyi minsi, nta babyeyi, nta nzu ariko icyo nakubwira ni uko utari wenyine ahubwo twese turi kumwe nawe. Ubu ufite umuryango mushya kandi uwo muryango ni twebwe ureba hano uyu munsi.


 Marie yamaze kuvuga ayo magambo amarira arimo gutemba, nishimira uburyo amfashije ibyari byananiye ndetse numva muri jye sinzi icyo narenzaho rwose pee 


 Amanda : Marie urakoze kugaruka, numvaga nkumbuye kubana nawe.

 Marie : ni ukuri umbabarire urabizi ko ngukunda ariko rwose pee .

Amanda : humura ndabizi kandi noneho ndasobanukiwe. Ndabababariye mwese kandi ndagukunda Marie .


 Mu gihe ubwiyunge bwajyaga mbere nibwo urugi rwafungutse tubonye abinjiye twese turikanga .
.
IRAKOMEZA 
.
Ni ba nde se  binjiye? Ese noneho bizagenda bite ko bongeye kunga ubumwe ? Agace ka 3 ntuzagacikwe

Comments

Manishimwe clementine: Sha Ibintu bikomeje kuba nuburyohe nukuri pe