logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S03 EP03

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
  AMANDA  
.
Ntabwo mbyumva neza rwose pee. Ubuzima bwanjye ndabona bwarabaye isibaniro ry’ibibazo kuva umunsi ntangira gukundana na Cassien. Ese ubundi kuki bingoye binkomereye n’abandi ni ko bibagendekera cyangwa ni jye gusa ibi bintu bibaho ? Jyewe rwose nta kintu nigeze nsaba na kimwe haba umunsi wa mbere baturitsa hamwe nari natangiye akazi gusa amahirwe nagize ni uko yantabaye nyine Indi nshuro ubwo haburaga gato ngo bamfate ku ngufu, ukongeraho umunsi abakobwa bankubita bamunziza cyangwa se wa munsi banshimuta kuri station ya essence hose yarantabaye kandi yagaragaje ko ankunda koko pee Umunsi ifuhe ryanjye rituma nigira nk’umwana ngakurikira umuntu ntazi hafi yo kwicwa nabwo yambaye bugufi arantabara ndetse nibuka amazi twinazemo ducika, nkabona koko ankunda No mu rupfu rwa papa kandi rwose yarahabaye ndetse yarigaragaje bishoboka rwose pee.  Gusa Catheline yaje ahuhura byose ndetse atuma nshaka kwiyahura nubwo Avril yahabaye, nyamara inzu yacu yarayiturikije ashaka ko nyigwamo nubwo Imana yahabaye Ibi byose mvuga bibayeho mu mezi umunani gusa ariko ndumva ari ibintu bibi cyane ku buzima bwanjye ndetse ikiruta ibindi cyabayemo kibi ni urupfu rwa data Ariko ntabwo mu mezi umunani habayemo ibibi gusa hanabayemo ibyiza ntabura kwibuka. Nahera kuri Cassien wantabaye inshuro nyinshi gusa akananyigisha gukunda sinanabura kuvuga ko ari we watumye menya ko burya imibonano iryoha.

 Nabashije kumenya bagenzi ba Cassien kandi bambereye abana beza cyane Ikindi cyanshimishije ni ukubona Marie yishimanye na Alex ndetse bakaba babanye neza cyane Nabashije kandi kumenyana na Avril wantabaye ubwo nendaga kwiyahura kandi ni umukobwa ufite umutima mwiza. Alice we sinzi ko nabona icyo namuvugaho kuko ikiboneka cyo ni uko yiteguye kwitangira bagenzi ndetse ashobora kuba ari umukobwa utoroshye Nagerageje guhangana ngo hatagira untwarira Cassien kuko sinifuzaga ko hanagira umwegera. Ikindi kandi ndamukunda bidasanzwe hamwe numva ntacyo ntakora ku bwe rwose pee. Gusa nanone ndumva nanjye niteguye kandi nshaka kwitangira bagenzi banjye ari na wo muryango mfite ubu kandi nkuko nasezeranyije data ndifuza kugera ku nzozi zanjye zikaba impamo.  Marie icyakora ari mu kuri ibyo avuga byose, kuba nabashije kugaruka ibuzima, kuba inzu itanturikanye ni Cassien wabigizemo uruhare, kuko namwima imbabazi koko ? Kuki yansanga nkamusunika cyangwa nkamuhunga koko byaba ari ibiki Gusa nanone ntabwo numva nkimufitiye icyizere gihagije nka mbere ndabona na we akwiye kugira icyo akora ngo yongere yigarurire icyizere cyanjye. Nanjye ni cyo gihe koko ngo hamwe n’uyu muryango mushya ngerageze gusubukura ubuzima kandi noneho mbashe kubaho neza nanishimye rwose pee. 



Ubwo Cassien yansomaga sinabashije kwizera ko ari ukuri gusa ubwo yambwiraga ku byerekeye Catheline na se, nahise numva noneho nanjye ndushijeho kuba undi wundi ndetse ndumva niteguye kandi nifuza gufatanya n’aba basore bandi guhangana. Ntabwo nakemera ko hagira akantu na gato kanjye bakoraho rwose ahubwo nibareba nabi barajya ikuzimu rwose pee Gusa ubwo nari ngiye kuvuga nanjye akandi ku mutima nibwo hahise hinjira abapolisi babiri mu cyumba.

 Polisi 1 : bite byanyu se ? Hari ibibazo dufite twifuza kubaza Amanda na… 

 Polisi 2 : Eheee. Ndabona ahubwo tuguye kuri Cassien na bagenzi be.


 Cassien: bite se Joe? 

Joe: nanone ni wowe watabaye uyu mukobwa se? 

Cassien: ni ko twabivuga urebye .

Polisi 1 : ndabona Joe muziranye reka abe ari we ubabaza ibyo ashaka kubaza mwe babiri 

Alex : duteze yombi rwose 

Joe : oya harabazwa Amanda na Cassien gusa 

Cassien : oya aba na bo bagume hano nta kibazo

 Joe : koko nta kibazo 

Amanda : yego turi umuryango umwe

 Joe : sawa noneho dutangire. Amanda ibyo ngiye kukubwira bishobora kugutera ubwoba ariko ndagusabye usubize ibibazo ngiye kukubaza

 Amanda : yego nta kibazo 

Polisi : bagerageje kukwica baturitsa inzu yanyu 

 Amanda : Mana yanjye. Koko se ni byo ? Nabivuze ntangaye ngo batanakeka ko hari ikintu mbiziho .

Joe : yego ni ko bimeze. Ese hari uwo waba ukeka ko agamije kukugirira nabi ? 

Amanda : yewe ndumva ntawe nkeka rwose pee.

 Joe: koko se? None se ko amakuru dufite uherutse kuragwa amafaranga atubutse?


 Amanda: ibyo se mwabikuye hehe?


 Joe : akazi kacu katwemerera gucukumbura amakuru yose ashoboka ngo tumenye uwaba yagerageje gushaka kuguhitana. None koko uracyemeza ko ntawe ?

 Amanda : ndumva ntawe nkeka na cyane ko iby’uwo murage wanjye ntawundi ubizi.

 Joe : hanyuma se wowe Cassien wamenye ute ko inzu igiye guturika?

 Cassien : Ese Joe ubwo wowe uyobewe koko ko mfite amakuru ku bisasu ? Ubwo twageraga mu nzu numvise igisona nuko duhita dusohoka mu nzu twiruka na yo ihita iturika


 Joe : none se ubundi kuki wari wifuje guhura na ex wawe ? 


Cassien : ntabwo ari ex wanjye ariko turacyakundana kandi ibyo ndumva bitabareba.

 Joe : amakuru dufite ni uko mwari mwaratandukanye ariko .


 Amanda : hari harajemo agatotsi ni byo ariko uwo munsi nyine twifuzaga kubiganiraho tukaniyunga.


 Joe : hanyuma se Cassien, wari hehe ku matariki 21 na 22 ?


 Cassien : nari kumwe n’aba bose ureba hano

 Joe : nyine mukora iki ?

Cassien : twarimo dukora plan Q .

Rudy : nubwo atari jye mwabajije ariko twari kwa Alice, inshuti yanjye.

 Joe : ukaba ubaye rwivanga erega.

 Alice : oya aravuga ukuri bari iwanjye twari twakoze ka house party mu bakundana 

Joe : sawa noneho.

 Polisi 1 : amakuru twashakaga turayabonye ubwo rero tugiye gukomeza gushakisha abagerageje kwica Amanda kandi namwe mugize amakuru mumenya muzatumenyeshe.


 Amanda : yego kandi murakoze.

 Joe : Cassien tuzasubira .

Cassien : sawa Joe. 


Abapolisi barasohotse maze abantu twese turiruhutsa. Mbega mbega ngo baratubikamo ubwoba wee Bamaze kugenda maze umuforomo arinjira maze atubwira ko amasaha yo gusura yarangiye asaba abandi gusohoka ariko aba agiye hanze atureka akanya gato

 Marc : sha ndabona Joe noneho yamaramaje ubanza noneho azaruhuka adushyize gereza tu.

Cassien : ni ko abishaka ariko ararota ntibiteze kuzabaho .

Alex : reka rero tubetubaretse muruhuke ubwo tuzagaruka kubareba ejo .

Marie : Amanda udakora ubugoryi ndakuzi .


Yabivuze anyicira ijisho amwenyuramo nuko barasohoka baradusiga baragenda  Nasigaranye na Cassien aho mu cyumba twenyine numva mfitemo akantu ka stress ariko ndihangana nyine ntakundi Cassien yavuye ku gitanda cye aranyegera 

Cassien : umeze neza ra ? 

Amanda : yego meze neza humura

 Cassien : sha ndahangayitse rero ubimenye princesse .

Amanda : princesse ? 

Cassien : yego. Si akazina keza ?

 Amanda : yego ni keza .

Cassien : ese ufite ikihe kibazo utabeshye ? 

Amanda : ntacyo gusa ndumva ntatuje pee .

Cassien : kuki se udatuje habaye iki ,?



Uko arushaho kunyegera ni ko isoni zamfataga maze andeba mu maso


 Cassien : wari ubizi ko uko ugira isoni ari ko urushaho kuba sexy ariko ?


 Yahise ansoma ku ijosi ,
Ahuiii!! byahise biguruka mu nda mbyumva mwa bantu mwe sinzi niba hari uwo bari basoma ku ijosi ngo yumve ukuntu bimera. Birakirigitana weee Amezi ane yari ashize yari menshi nari nkumbuye kumubona hafi yanjye ndetse nkamwumva hafi yanjye ndakeka kandi na we ari uko rwose pee. Gusa ndumva mfite ubwoba ko ashobora kongera kunsiga akagenda kandi simbishaka na gato rwose pee.


 Yahise agenda buhoro urugi aba ashyizemo urufunguzo ubundi aragaruka aba yuriye igitanda ndyameho 

Mana yanjye nizere ko atagiye gukora bimwe Marie yatubujije we yaba abinkoze rwose pee.  Yarampindukije buhoro ndamureba ubundi aramfumbata maze nanjye nyuza ukuboko ku rutugu ubundi turarebana Twegeranyije iminwa buhoro buhoro kugera ubwo indimi zihuye ubundi zitangira guhana ibyazo bucece buhoro buhoro. Yakomeje kunsoma buhoro buhoro ari na ko ankorakora ku mabere numva noneho birushijeho gukomera kuko numvaga biryoshye bidasanzwe ubanza ari urukumbuzi rwabyo pee.

 Amanda : Cassien sinshaka… "

Cassien : kubera iki ?

 Amanda : Cassien mfite ubwoba pee. Mbabarira ube umpaye igihe mbanze nongere niyakire .

Cassien : gute se kandi ? 

Amanda : ni ukuri nshaka kubanza kongera kukugarurira icyizere nka mbere, ndeka utamfatirana. Kandi mbabarira pee .

Cassien : si wowe wo gusaba imbabazi ahubwo ni jye nakazigusabye rwose pee. Narakubabaje bishoboka, naguteye kwicuza icyatumye unkunda ndetse habuze gato ngo wiyambure ubuzima. Nanjye narirakariye ariko ubu kuva uyu munsi nta kosa rindi rizongera kubaho ndetse ngusezeranyije ko bizagenda neza kurenza na mbere hose ."

 Amagambo yambwiye yatumye musoma nirekuye nuko ndamuhobera cyane mwiyegereza nuko na we ambera imfura ntiyagira ikindi arenzaho ubundi mu mwanya muto agatotsi karamfata. Nishimiye ko ubu noneho umuryango usubiranye, ibisigaye nanjye ndaje bambone.
.
IRAKOMEZA 
.
 Aho na we ntagiye kwiheba ? Agace ka 4 ntuzagacikwe

Comments

Manishimwe clementine: Mbega nzaba ndeba uko bizarangira pe