logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S03 EP04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
  AMANDA 
.
 Ubu icyumweru kirihiritse ndetse ejo ni urugendo rwo kujya hanze kuko amasomo yo ageze ku musozo Mu bazarukora ariko ntiharimo Avril kuko ari mu wa mbere  Ubu mba kwa ba Cassien kuko nasanze ndamutse nkomeje kuba iwabo wa Avril naba ndimo kumukururira ibibazo kandi ntabwo ari byiza.  Muri iyi minsi ishize ariko ntabwo abasore bicaye. Marc yabashije gushyira tracker muri telefoni ya Catheline ku buryo ibyo avuga, aho ajya, byose biba bizwi kandi byahise bimenyekana ko Catheline na se Pedro bafatanyije muri byose Abasore babanje kwanga ko uru rugendo rujya hanze turukora ariko nanone kubera jye na Marie twabishegeye baremeye ko tugenda gusa bakaza umutekano wacu haba mu rugendo ndetse banategura uburyo umutekano wacu uzaba witaweho nitugera aho tugiye Gusa nanone nanjye nibazaga ubu Catheline na se bamenye uru rugendo bagatega igisasu iyi bus izatujyana koko ? Bigatuma abanyeshuri bose babigenderamo Ibyo byanteye ubwoba rwose bituma numva ntatuje kandi iyo ntatuje Cassien ahita abibona.

Cassien : baby bite ko udatuje ?"

 Amanda : mfite ubwoba ko urugendo rushobora kutagenda neza uko biteganyijwe .

Cassien : humura byose birateguwe neza twarabipanze na bagenzi banjye.


 Amanda : gute se ?

 Cassien : dufite inshuti zacu hariya kandi dufite abarinzi batatu twishyuye baherekeza bus yacu kugera twambutse umupaka, hanyuma abandi batatu badayiherekeza tugezeyo 

Amanda : abarinzi ? 

Cassien : yego. Gusa mu ibanga, ntawe uzaba ari ko ari abarinzi.
.
 BUKEYE  
.
Bakomanze ku cyumba bambaza niba namaze kwitegura nuko mbabwira kurindira gato ngapakira neza ibyanjye ngomba kujyana. Twapakiye mu modoka nuko Alex aradutwara ngo atugeze ku ishuri aho turi bufatire bus hamwe na bagenzi bacu twigana. Ku ishuri hari faculties ebyiri, niga muri social sciences naho Cassien yiga muri applied sciences we na Rudy. Gusa buri faculty ifite departments zitandukanye niyo mpamvu ntari nzi Alice we yiga muyindi department.  Twageze ku ishuri dusanga abandi benshi bahageze maze dushyira amavalisi yacu muri bus yagombaga kudutwara nuko duhagarara turindiriye umuyobozi tugomba kujyana Yahise adusaba guhagarara buri shuri ukwaryo ngo amenye niba buri wese yahageze nuko birangiye atubwira kujya mu modoka tukagenda.


 Umuyobozi : ahantu mugiye muzaba mucumbikiwe mu kigo cyakira abagenzi kandi ibyumba biremewe kubibamo mudahuje ibitsina rwose. Gusa icyumba kizajyamo abatarenze batanu kandi hari amabwiriza yo kugenderaho agomba kubahirizwa na mwes, nawe Cassien birakureba.


  Ubanza ari uko twari dufatanye mu mbavu jye na we, ubwo nyine nk’umuntu mukuru hari icyo avuze

 Umuyobozi : hari ibyo abarimu muri bujyane bazababwira, ndetse hazabaho gutembera mu matsinda muri kumwe na bo ariko no gutembera mwenyine biremewe ariko muri gahunda. Aho muzacumbika nta kunywa inzoga n’itabi. Ubwo rero mugire urugendo ruhire, tuzishimira kubabona mugarutse.

 Twasezeye Marc, Avril na Alex nuko

 Marc : umva bakobwa muzisanzure ariko ntimuzajye kure y’abasore.

 Amanda : yego tuzabyubahiriza

 Avril : mukigerayo amafoto hafi aho

 Marie : wowe ahubwo ube ugura bundle kuko phone izuzura vuba.

 Alice : Marc uzacungire hafi Avril rero nako sinkubwiriza nawe urabizi uko ugomba kubigenza  Ubwo twamaraga kwicara muri bus twese twicaye twegeranye. Marie urebye dushobora kuzamurisha umubu ariko azihangana kuko ni umuntu mukuru. Jyewe nzaba mfite Cassien, Alice afite Rudy naho Marie we azaba ari wenyine ariko nyine ntakundi azabyihanganira si iminsi myinsi Imodoka yarahagurutse nuko abari baherekeje abana babo bapepera imodoka tugenda naho twe ntawari afite uwaje kumusezera, Marie ababyeyi be bahora mu ngendo, jyewe ho uwanjye mperuka kumushyingura ariko ndabizi neza aranzirikana  

Cassien : ndabizi ibyo uri gutekereza ariko humura umusaza aho ari yishimiye ko uri guhangana n’ubuzima kandi uzatsinda.

Uyu na we wagirango aba mu ntekerezo zanjye Yampanaguye amarira yari atangiye gushaka ku matama maze ansoma ku gahanga ubundi arankurura aranyiyegereza muryama mu gituza maze urugendo ruratangira  Nageze aho ndasinzira kuko sinamenyereye kugenda urugendo rurerure gusa nanone iyo ndi kumwe na we mba numva ntuje kandi nisanzuye rwose k uburyo gusinzira biza ako kanya. Urugendo na rwo si rugufi kuko twari twabwiwe ko ruri bufate amasaha hagati ya 14 na 18 bitewe n’ikirere cyangwa se umwanya turi bumare turuhuka tunafata ifunguro mu nzira. Mbega urugerndo rurerure.  Sinarondora byose uko byagiye bikurikirana kuko ubwo twageraga ku mupaka twabanje kwerekana ibyangombwa ubundi turambuka, tugeze hakurya (nirinze kubabwira igihugu gusa twambutse igihugu tugera mu kindi) mu mugi waho ni ho bus yatujyanye yaparitse turasohoka tubanza gufata ifunguro, abifotoza barifotoza maze tubwirwa ko bus yatujyanye itarenga muri icyo gihugu nuko dufata indu bus yari yateguwe yari kwambuka ikagera mu kindi twari tugiyemo Ubwo twamaraga kwambuka umupaka wacyo no kwerekana ibyangombwa, narongeye ndisinzirira kugera ubwo numvise bankangura nshigukira hejuru


 Cassien : twagezeyo cherie dusohoke mu modoka .

Ahuii. Imana ishimwe ubwo tugezeyo amahoro. Nari nitwaje camera ubundi ntangira gufata amafoto y’urwibutso ya bagenzi banjye, ahantu turi, ikirere, mbese ibintu byose numvaga nshaka gufotora Cassien we yarimo araranganya amaso nuko mbona aratambutse asanga abantu batatu baparitse imodoka hakurya yacu

 Rudy : ubanza ari abarinzi bacu.

 Amanda: ndakeka nanjye ari bo.

 Cassien yamaze kuvugana nabo nuko aragaruka 


Umwarimu: ntabwo aho ducumbika ari kure gusa nanone kugerayo turanyura mu mazi ubwo ni ugufata ubwato.

 Waouu. Mbega ngo ndumva ndushijeho kwishima. Iyi trip rwose yari ikenewe pee. Ngeze mu bihugu bibiri umunsi umwe none ngiye no kugendera mu bwato bwa mbere. Gusa niba koko ari byo numvise bahwihwisa ko duteguriwe surprise yo kuzataha mu ndege ubwo byaba ari ibindi byiza byiyongereye ku bya none  Ubwo twavaga mu bwato twahise buri wese afata valise ye ubundi twerekeza aho twari gucumbika kuko hari ku mazi hari heza bitanganje Wari wabona uburyo umwana yishima iyo abonye igikinisho gishya ? nguko uko nanjye numvise merewe muri jye ubwo namaraga kugera aho turi bucumbike. Numvaga ndi mu yindi si, numvaga mbese nabaye undi muntu mushya sinzi uko nabisobanura ahari pee  Twajyanye n’umwarimu nuko tugera ku rwakiriro dusaba urufunguzo rw’icyumba cya batanu kuko twe twari batanu kandi ntitwashakaga ko batuvangamo undi muntu cyangwa gutandukana na cyane ko twari tunifitiye izindi mpamvu zacu zitubuza gutandukana.

  Alice : mbega uburyo Cassien ashimiye bikansetsa !

Cassien : burya rero iyo mbishatse mba umwana mwiza. Nta n’impamvu kandi yo kugirango batunyuzemo ijisho.

 Amanda : ubundi se wagiye uba umwana mwiza buri gihe ko ntacyo bitwaye ?


 Yaranyihoreye twinjira muri ascenceur itujyana kugera ubwo twageze ku cyumba nimero 502 twari kubamo. Cyari icyumba cyiza kandi kinini, kirimo ibitanda bibiri binini, kimwe gito. Umuryango ujyana mu bwiherero n’undi ujyana mu bwogero. Harimo amarangi meza, mbese sinzi uko nasobanura ukuntu hari hameze Numvaga naniwe mbanza kwirambika nuko nyuma numva Cassien ampamagara ngo tugende isaha yo kurya yageze  Ibyo gufungura birangiye byari umwanya wo gutembera aho igice cya mbere twatembereye turi kumwe na mwarimu nyuma batwemerera gutembera twenyine ariko batubwira isaha tugomba kuba duhuriye hamwe tugasubira ku macumbi yacu, tumaze gufungura ibya nijoro kuko tutari kubifatira aho ducumbitse noneho Nyuma yo gufungura ibya nijoro twasubiye ku icumbi nuko tugana mu byumba byacu maze ubwo namaraga koga mpita ninaga ku buriri maze bose mbifuriza ijoro ryiza Ni bwo nahise numva Cassien amfumbase maze ndamwegera 

Cassien : ijoro ryiza nshuti yanjye."

 Nta kindi narengejeho uretse guhindukira nkamupfumbata neza murengejeho akaguru ubundi ibitotsi byiza birantwara, 
.
IRAKOMEZA 
.
ni ah’ejo  Ubu se nta kantu kazaba ra ? Agace ka 5 ntuzagacikwe

Comments

Manishimwe clementine: Ntabibazo nibyago nifuza mururu urugendo pe sibyo baremewe nabo bagomba kwishima