
Duheruka yhuoma abaza Donas niba yaba agikunda
umugore we.
.
Created by chris nandi ishimwe.
.
Turacyari mu kirori cya Company, Donas na Yhuoma
bakomeje kugenda aho gake gake baganira. Kimwe n'abandi bantu bose baraho
barimo kujya baganira mu byiciro.
Yhuoma ati" ko utansubiza.
Donas aramureba ati" ubwo urumva igisubizo
naguha kigushishikaje?
Yhuoma ati" yego pe! Niyo mpamvu nkubajije.
Donas ati" kuba mbana nawe byaguha igisubizo.
Yhuoma araseka ati" kuba ubana nawe sinzi niba
aricyo gisobanuro. Uzi icyo mbona.
Donas ati" ubona iki?
Yhuoma atii"
ubana nawe kubera ko mwashyingiranwe gusa.
.
Donas araseka
Yhuoma ati"
ahaaaa ndi mukuru.
Donas ati" ndumva nshaka wakaniye cyane mukuba
maneko.
Yhuoma ati" nuko ubyise se ? Gusa umbabarie.
Donas ati" oya ntabirenze.
Yhuoma ati" ntaribi reka ibyo tubirenge. Waba
umukunda cyangwa utamukunda ntacyo byahindura kukuntu nkufata.
.
Twiyizire kuri Julia na Celia baracyari aho
basohokeye nabo baracyarimo koga.
Hashize umwanya bava mu mazi baza kwicara.
Baza kubakira batanga commade bashaka.
Celia ati" urumva umeze Ute ?
Julia ati" ndumva ntuje nubwo ari ibya kanya
gato.
Celia ati" ugomba kumera neza
Julia ati" nibyo nshaka.. nubwo nyine aba ari
akanya gato ko kwirengagiza.
Celia ati" uba ukwiye kwirengagiza burundu.
Julia araseka ati" kwirengagiza burundu ntabwo bibaho. Uko wagerageza kubyibagirwa burundu kose
birangira n'ubundi ubyibutse.
Celia ati" iherezo riba rizabaho. Buri
icyatangiye cyose kiba kigomba no kuzarangira.
Julia aramurebaaaa
.
Uwo mwanya hari umugore babonje aje muri ako gace
yarakaye cyane. Baramwitegereza cyane.
Julia ati" nkurikije uko uriya mugore aje ameze
umugabo we ari hano.
Celia ati" kubera iki?
Julia ati" itegereze neza uko ameze urahita
ubibona.
Celia ati" yarakaye byo.
Julia ati" urabibonye noneho?
Celia ati" nanjye ndabiketse umugabo we
ashobora kuba ari hano arikumwe n'undi muntu.
.
Tugaruke kuri company ikorori kirimo guhumuza.
Yhuoma na Donas baracyakatana aho gake gake baganira.
Bahura na Kabila
Kabila arabareba ati" ariko niki kiri hagati
yanyu kirimo gutuma muguma hamwe?
Yhuoma ati" ushaka kukimenya se !
Donas ati" ntacyo!
Yhuoma areba donas ati" sibyari ngombwa ko
umusubiza. Musaza we wanjye aba ashaka
kumenya buri kamwe kose mu bitamureba.
Kabila ati" umva mbese. Rata Donas wabonye
umuryango wanjye turagutumiye ejo uzaze usure umuryango wanjye.
Donas ati" ntakibazo.
.
Kabila arakomeza nabo barakomeza .
Yhuoma ati" uzajyayo !
Donas ati" yego.
Yhuoma ati" buriya ntidukwiye kuzajyana!
Donas ati" ntakibazo.
Yhuoma ati" ahubwo nanjye turajyana iwanjye
dusangire iby'umugoroba.
Donas asa n'ubitekerezaho
Yhuoma ati" uramenye wijya gutekereza byinshi.
.
Tuze hamwe aho ba Julia bari. Hari intambara yatejwe na wa mugore bigeze
kubona aza arakaye.
Uwo mugore yafashe umugabo yariyasohokanye n'undi
mugore baza kuryamanira aho. Akibafata bashwanya baratongana bararwana akavuyo
kaba akavuyo. Abantu bashungereye. Julia
na Celia nabo barimo kureba
.
Uwo mugabo n'umugore we barimo gutukana bimeze nabi.
Umugore ati" mbwira wamburanye iki kuburyo uza
kunsebya gutya !
Umugabo ati" ariko urambaza iki? Ubundi umenye
gute ko ndihano.
Umugore ati" uba ugenda wububa se utekereza ko
ntawe uba ukureba. Ni gute wakwitesha agaciro gutya. Indaya koko!
Umugabo ati" va hano taha.
Umugoroba ati" ceceka wivuga ubusa korwa
n'amasoni.
Umugabo ati" njyewe urancecekesha.
.
Umugabo aba amukojeje urushyi ati" ntasoni
wowe.
Umugore ara arababara ariko ararakara ati"
ibeshye wongere ukore ibyo ukoze.
Umugabo ati" niki uba umbaza iki ?
Umugore ati" ngo mba nkubaza iki?
Umugabo ati" uba umbaz iki nyine ko mba
naguhahiye naguhaye buri kimwe cyose ikindi uba umbaza niki?
Umugore ati" kuba uba wampaye icyo nkeneye
wibwira ko aribyo biguha uburenganzira se bwo kuza kunshi inyuma uko ushaka ?
.
Uko batongana abantu bakagarageza kubumvikanisha
ariko bikanga. Ahubwo umuriro ugakomeza kwaka.
Umugore ati" waretse uburaya ugahinduka. Ukaba umugabo w'iyubashye wihesha agaciro.
Niki uza gushaka mundaya nkazuriya
Umugabo ati" ariko n'izihe ndaya uvuga?
Umugore ati" uriya yarinde?
Umugabo ati" abantu bose usanze nganira nabo
biba bivuze ko ari indaya
Umugore ati" niyo.
Umugabo ati" mvana aho urasaku se ! Niba arizo
ubwo mba mbashako ibyo wowe utagira.
Umugore ati" ibiki?
Umugabo ati" wowe se iyo urebye ubona umeze
nk'abandi bagore bazima baryohereza abagabo babo.
.
Umugore agwa mu kantu arimirwa. Julia na Celia
barimo kureba. Ako kanya hana haje abashinzwe umutekano bahoshya ako kavuyo
umugore n'umugabo barabatwara.
.
Celia ati" yewe surwumwe ni rwabose.
Julia ati" njyewe narumiwe. Niba hari ukuzimu kubaho banza ari ingo
bavuze. Ibyiza nibwiraga kurugo ntabyo
nigeze mbona
Celia ati" wowe se wajyaga kwizera ibyo
utekereje ni ryari wigeze kumva hari abavuga ko kubaka ari paradizo.
Julia ati" none nkibaza abantu bajya kubana
kubera iki?
.
Celia ati" dore nuku bimera. Nako ntacyo utazi.
Julia ati"
mba numva nakwisubirira uko nahoze.
Celia araseka ati" wihangane kuba ndimo
guseka. Ariko birababaje gusa no muri
Bible barabivuze ko kudashaka aribyo byiza kurushaho.
Julia ati" ariko abantu babaye abanyakuri byaba
byiza. Abantu baramutse basobanukiwe
ibyo baba barimo ntekereza ko Mariage yagira agaciro kazima n'igisibanuro
gikwiye.
Celia aramureba.
.
Kurundi ruhane, Donas na Yhuoma bari mu modoka
barimo kugenda bagana mu rugo kwa Yhuoma aho atuye. Bahageze baparika imodoka bavamo Yhuoma atera
intambwe Donas asa n'usigaye kumudoka. Yhuoma ageze imbere arahindukira areba
inyuma abona Donas asigaye inyuma.
Yhuoma ati" bite
Donas ati" sawa.
Yhuoma ati" ko utaza se ?
Donas ati" ndagiye.
Yhuoma ati" what !
Donas ati" sinkugejeje mu rugo se ?
Yhuoma ati" ariko sibyo twavuganye.
.
Julia na na Celia nabo barimo gutaha. Julia afata telephone ahamagara Donas.
Celia aramureba ati" urimo guhamagara nde !
Julia ati" Donas
Celia ati" ngaho niki kiguteye kumuhamagara.
Julia ati" ndamukumbuye nshaka kumenya uko
yiriwe.
.
Uwo ahamagara arimo kwinjira mu nzu ya Yhuoma
telephone iri mu mufuka ntabwo arimo kuyumva
Telephone ivaho atayitabye.
.
Julia agera mu rugo.
Yhuoma nawe ategura ameza we na Donas barasangira
nkuko bari babipanze .
Yhuoma ati" Donas ni wowe mfite. Urabona ko hano haba hari irurungu ujye
ugerageza unsure bihagije.
.
Donas bidatinze yatashye iwe mu rugo. Asanga julia
yicaye mu gitanda.
Donas ati" wiriwe ?
Julia aramureba ati" yego.
Donas akuramo imyenda ajya mu gitanda nawe aricara.
Donas ati" nonese ko wicaye kubera iki
utaryamye.
Julia ati" narinkutegereje.
Donas ati" kubera iki?
Julia ati" ngo kubera iki?
Donas ati" yego wakabaye waryamye rwose
.
Julia ati"
ese uribuka iminsi yambere tubana.
Donas ati" ndayibuka.
Julia ati" ok . Iyo uyibutse niki utekereza ?
Donas ati" ntacyo kirenze kbsa.
Julia aramurebaaaa ati" reka nkusabe.
Donas ati" iki?
Julia ati" byibur iri joro reka twongere twihe
amahirwe tugerageze.
.
Next episode 20
Comments