
.
Dusize Yhuoma na Donas nabo bagiye kwihuza.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Yhuoma amuhagaze imbere ati" none ko ntacyo
uvuga?
Donas ati" ntakibazo.
Yhuoma araseka ati" ariko shahu ndibaza kuki
ubundi bibanza kukugora.
Donas nawe araseka ati" oya ntabwo bingora.
Ahubwo nyine wari wazanye n'umuryango wawe.
Yhuoma ati" mbese uravuga musaza wanjye
n"umugore we.
.
Bareba Kabila na madamu we n'abana aho bari.
Donas ati" hari abandi?
Yhuoma ati" rwose nibo ariko ntibazabaho
iteka. Nanjye nkwiye kuzagira umuryango
wanjye. Ariko se tutagiye muri byinshi wabyemeye ?
Donas ati" byemejwe rwose.
.
Bahita bazamura ibirahuri bakora cheers barasoma
bose barebana
Yhuoma ati" ariko ntakubeshye ntagihe njya
n'ishima nk'igihe ndikumwe nawe. Sinzi wagira ngo hari icyo wampaye.
Donas araseka ati" aho urambeshyeye rwose.
Yhuoma aramwenyura ati" wikwijijisha se nawe
nyine. Nawe ndabizi ko unezezwa no
kumbona.
Donas ati" aho ntabwo wibeshye rwose.
.
Tuze mu rugo Julia yibereye mu rugo wenyine arimo
kureba aga film. Nyuma y"akanya
abona Mama Kado amugezeho.
Julia ati" karibu Mama kado !
Mama kado ati" Imana ishimwe ndahagusanze gusa
umbabarire kuba mpagusanze.
Julia ati" njyewe se wagize nkunda
kugenda. Ni gake cyane iyo ngiye mu kazi
byabaye ngombwa.
Mama kado ati" nonese umeze ute ?
Julia ati" Sha se nakubwira ngo meze gute ? Ni
kwakundi umutima wanjye utanezerewe ariko ndimo kugenda mpangana nabyo.
.
Mama kado ati" Juli nibyo ndabyumva ari mu
kigeragezo kitoroshye. Ndetse ahubwo ukeneye gusanga.
Julia ati" ese ubu gusenga nibyo byakubaka ibyo
ntekereza?
Mama kado ati" Juli gusenga birafasha Kandi
Imana yumva gusenga kumuntu igahindura amateka.
Julia ati" njyewe ntekereza ko hari ibyo
twagakemuye ubwacu nk'abantu Imana yahaye ubwanjye. .
Mama kado ati" sinzi niba wenda urimo gupinga
imbaraga ziva mugusenga ariko njye nzi neza ko amasengesho hari ibyo abasha
kurema.
.
Julia ati" ubu umugabo utagukunda wamusengera
kugira ngo aguhe urukundo. Niyo kandi
byanashoboka ntabyo ubwabyo ntibyaba ari sawa.
Mama kado ati" urimo kuntungura. Kubera iki uvuga gutyo!
Julia ati" ibyo mvuga birumvikana. Ubuse umugabo agukunze kubera ko wamusengeye
bitabaye amahitamo, ubwo wakumva bwo uri mu rukundo rw'ukuri. N'ubundi iteka wahora uhangayitse usenga
cyane ngo bitazashira bikamuvamo. Niba umuntu atakwishimira uko uri ngo yakire
byose byakubaho, ubu wasenga kugira ngo akumve akwakire.
Mama kado ati" disi umaze kwiheba. Ariko Julia nkubwije ukuri iyo usenga Imana
irakumva ikabasha gihindura ibintu. Rega menya ko kubaka urugo atari ibintu
dushobozwa ubwacu tubishobozwa n'Imana no gusenga.
Julia ati" aho rero niho mbonera ikibazo
gikomeye. Niba abantu tutbasha kubana kubwo urukundo, ngo twubake umuryango
ushingiye kurukundo. Bigashoboka gusa aruko umuntu yabikobokeye amavi asenga
aho ntakuri kuba guhari.
.
Twigarukire mu kirori abakozi n'imiryango yabo
bakomeje kwishima rwose. Donas na Yhuoma
nabo bari kuruhande rwose bakomeje ibiganiro hagati yabo.
Yhuoma ati" ese ubundi wambwira impamvu
utazanye n'amadamu wawe ?
Donas ati" ntabwo byakunze ko we aboneka.
Yhuoma ati" sure ntabwo yabonetse ! Niba pe
atabonetse kubwo impamvu ze bwite navuga ko aho harimo ikibazo.
Donas ati" ibyo twibujyamo cyane.
.
Uko baganira Kabila na madamu we n'abana baba baje
gusuhuza
Kabila ati" donas urabona ko mfite umuryango
wagutsee!
Donas ati" ndabibona rwose wowe Imana yaguhaye
umugisha.
Madamu kabila ati" Dona kuki uvuze gutyo wowe ntabwo wubatse.
Donas ati" ndubatse ariko rwabaye inyatsi.
Madamu kabila ati" ngwiki.
Donas ati" rwabuze umugisha rwose muzambabarize
Imana icyo impora.
.
Madamu ati" ariko njye simbyumva.
Kabila ati" Umugore we amaze kugira inda 8 zose
zivamo
Madamu kabila ati" mana nyagasani. Ko ubabaje biteye ubwoba. Ubwo se ahubwo biterwa niki?
Donas ati" simbizi
.
Kabila ati" ahari ubwo umudamu we batarabana
yagiye Ari removinga kenshi.
Madamu ati" birashoboka pe.! Kuko abakobwa
bakora amanyanga menshi mugihe cy'ubukobwa bwabo. Harya yitwa Julia.
Donas ati" yego.
.
Tugaruke mu rugo Julia na Mama kado baracyaganira.
Julia ati" Mama kado rwose unyumve neza
sinapinze amasengesho ariko, ariko burya urugo rwatangiye kubaho hiyambajwe
amasengesho biba byakomeye byabaye ibindi.
Ubundi kuki kubaka bimera gutya!
Mama kado aramureba.
.
Julia ati" ubwo uraje umbwire ngo niko bigenda
kubaka ntibyoroshye n'intambara, umbwire bisaba kwihangana.
Mama kado ati" Julia ntacyo nagisubiza kuko
imyaka umaze wubatse nawe umaze kwibonera byinshi.
Julia ati" uvuze ukuri pe maze kubona
byinshi. Byantanteye kwibaza byinshi.
Kandi pe maze kubona ko niba aruku bimera abantu turi ibigoryi.
Mama kado ati" yooo disi umitima wawe umaze
gukakara.
Julia asekamo ati" nukuri ntakubeshye. Mbere ntarakora mariage numvaga mariage ari
ikindi kintu kirenze kitarangira kuriya uriya munsi gusa.
.
mama Kado aramurebaaaaa.
Julia ati" windeba gutyo nawe. Ariko reka dusenge
kuva waje uje kumfasha gusenga. Ariko usenge usaba Imana kwihera amahoro
umutima wanjye ntabwo ari ikifuzo cyo gufata umugabo wanjye ngo umwemeze kuko
n'ubundi ntibyanyura ntacyo byaba bimeze.
Mama Kado ati" Julia.
.
Twigarukire mu kirori. Yhuoma aracyari kumwe na
Donas baganira gake gake.
Yhuoma ati" ubuse buriya wumva ugikunda umugore
wawe?? Kandi ntunbeshye.
Donas aramurebaaaaa
.
Next episode 19
Comments