logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Yhuoma asoma Donas maze amubaza niba we aza kumurebera gusa.

.

Created by Chris Nandi Ishimwe

.

Barimo kurebana.  Yhuoma ategereje kureba niba Donas birangira gutyo cyangwa niba nawe atera intambwe nk'umugabo.

Donas nawe muri we hari intekerezo nyinshi ziganje gushidikanya. Arabona Yhuoma ari umukobwa mwiza pe akuruwe nawe, ariko nanone akumva muri we kurundi ruhande ntabwo yahita akora ibyo arimo gutekereza kuba yakora.

.

Yhuoma aramureba maze aramufata ati" Donas hari icyo mbona nubwo udashaka kwerura.  Urashaka guhisha amarangamutima yawe nyamara yamaze kwigaragaza.

Donas araseka ati" Sha ibyo wibwira siko kuri.

Yhuoma ati" ubwo sawa nyine.  Gusa wumve ko icyo waba utekereza cyose njye niteguye.

Donas ati" witeguye iki?

Yhuoma ati" wowe menya ko niteguye ureke kumbaza nawe ibyo wumva rwose.  Hagati aho ndagushimiye wakoze kandi hano uhafite igihe cyose. 

Donas ati" ubu nagenda noneho

Yhuoma ati" unabishaka wanahaguma ariko.

Donas araseka ati" uratangaje. Imvugire yawe iba itangaje.

Yhuoma ati" urakoze.

.

Yhuoma ahita ajya kumuryango arafungura maze arahindukira areba Donas.

Donas nawe aramureba maze aratambuka amugeze imbere arahagarara.

Donas ati" ese ntakibazo.

Yhuoma ati" oya ntacyo.

Donas ati" ariko ndabona....

Yhuoma ati" yego  hari ibituzuye nyine ariko ntakundi.

Donas ati" Sorry pe !

Yhuoma ati" ntaribi.

.

Julia na Celia bari mu mazi barimo kwiyogera.  Ahantu bari hari abantu benshi batandukanye baba bahaje kwirira ubuzima.  Baza ari abantu batandukanye, imiryango urubyoruko. Mbese n'ingeri zose.

Julia uko yoga akabona hari aba mama bazanye n'abana babo n'abagabo akabona n'ibyiza cyane

Uko abareba bikamujyana kure. Celia arabibona maze aramwegera aramufata.

Celia ati" Julia focusing kucyatuzanye ureke kureba abandi bantu.

.

Julia ati" uravuga ukuri.

Celia ati" yego ngaho rero kura umutima kure.

Bakomeza koga.

.

Kurundi ruhande Jelemie n'umukobwa we Mandine nabo harimo kugenda baganira gake gake.

Mandine ati" Papa njyewe ntabwo nishimiye kuba wowe na Mama mugiye gutandukana hejuru y'ikintu wabasha guhindura.

Jelemie ati" mandi yego umaze gukura.  Gusa sinzi niba ibi wabasha kubyumva. Ariko mama wawe niwe ushaka kugeza ibi kure bitari ngombwa. Ni gute akazi katuma usenya urugo mugihe Mama ntigeze mu babaza narimwe.

Mandine arabyumva ati" none uremera agende cyangwa akazi urakareka.

Jelemie ati" akazi ntabwo nkareka rwose. Njye ntacyo umutima unshira urubanza.

.

Mandine arabyumva.

Jelemie ati" ahubwo wowe urajya kuruhe ruhande.

.

Donas ageze ku kazi ahita akubitana na Osamu bagenda bazana muri office Osamu agenda amuserereza.

Osamu ati" ariko se usigaye ubanza guca he mbere yuko uza mu kazi.

Donas ati" ntaho.

Osamu araseka ati " nako nkubajije ikibazo mfitiye igisubizo.

Donas ati" ubwo uraje.

Osamu ati" nza he ?

.

Bagenda bahura na Kabila avuye muri office ye barasuhuzanya.

Osamu ati" harya kabi umuryango wawe uzaza ryari?

Kabila ati" baragera inaha ejo.

Donas ati" bazaza ejo?

Kabila ati" yego.

Donas ati" ibaze ko utariwambwiye se.

Kabila ati" nakubonya he ?

Osamu araseka ati" mushiki wawe dore niwe usigaye yaramutwaye.

Donas areba Osamu ati" nkubwo nawe uba uvuga iki koko!

.

Osamu ati" dore ndacecetse. Ahubwo gahunda ihari company yamaze gutegura umunsi w'umusangiro w'abakozi bose n'imiryango yabo.

Donas ati" Chair man yamaze kubyemeza noneho.

Osamu ati" yego.

.

Tuze mu rugo kwa Mama Donas arikumwe na Dalena mukobwa we barimo kuganira.

Dalena ati " Mama noneho nizere ko tugiye kongera guhuza.

Mama ati" yego ariko ibintu birimo kwirukanka gutya buriya n'amahoro.

Dalena araseka ati" ariko Mama kuki uba wuzuye gushidikanya.

Mama ati" abantu bakuru tugira amakenga kuri buri kimwe cyose.

.

Delana ati"  tuza kubyanjye rero kuko bimeze neza cyane buri kimwe cyose kirateguye.

Mama Donas ati" ariko wariwansebeje kuriya byari ukwishyingira rwose.

Dalena ati" nonese urabona bitinze?? Kandi Mama n'ubundi Derike n'umusore wari usanzwe uzi ntaribi rye.

.

Kwa Jelemie, Jeny na Mandine bihisemo gusiga Papa Jelemie.  Jeny arimo gupakikanga. Mandine nawe arimo gupakira imyenda ariko bisa nkaho muri we atabyishimiye.

Mandine ati" ese koko Mama urakomeje ntabwo watuza.

Jeny ati" urapakira Cyangwa ntabwo ubishaka.  Niba ushaka gusigirana akaba ariwe uhitamo sigara rwose. Ariko mama wawe ntabwo yakomeza kubaho mu marira nkaya.

.

Jelemie yicaye muri Saro. Arababaye cyane rwose nawe ntabwo yumva ko umugore yakamutae akagenda.

Basoje kuzinga baraza bamutambukaho araaguruka afata jeny.

Jelemie ati"  ibi bintu wibikora.

Jeny ati" ko wahisemo akazi kawe kunduta urambaza iki?

.

Baragenda areba asigara ababaye ariko arabareka.

.

Kwa Julia mu masaha y'manawa muri Weeknd biriwe mu rugo. Dalena aba aje mu rugo rwabo. Aza afitd inkuru y'ubukwe bwe na Derike bugiye kuba mugihe cya vuba.

Donas ati" ndagushigikiye rwose Musaza wanjye.

Julia abazanira Juice maze areba Dalena.

Julia ati" Dalena reka nkubaze akabazo.  Kuri wowe MARIAGE uba wumva ari iki? Mbese wumva ari ikihe gisobanuro kigari cya Mariage??

 

Dalena ati" ubundi se urambaza nkande ? Wowe se wakoze mariage wakoze ibyo utazi.

Julia ati" mbabarira nibutse ko kukubaza byari ikosa.

.

Julia abava imbere arigendera.

.

Bidatinze muri company kwa Danas ikirori cy'abakozi bose n'imiryango yabo cyarabaye. Buri mukozi wese yagiye azana n'umuryango we n'abana babo.

.

Gusa Julia na Donas ntabwo bigeze bajyana.  Donas ntabwo yigeze amubwira ko bajyana nk'umugabo n'umugore.

Donas nawe aho ari aho ku kazi, ahagaze uwumwe wenyine abandi bakozi bose barikumwe n'imiryango yabo. 

Hashize akanya gato, Yhuoma aba aje aho ahagaze amwisungaho.

Yhuoma ati" Donas ndabona ari njye nawe turi hano tudafite abandi bantu turikumwe. None sicyo gihe ngo natwe twiyunge.?

Donas aramurebaaaa

.

Next episode 18

Comments