
.
Twaherutse Donas aganira na Mama we.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe
.
Mama Donas ati" kuki utabyara harabura iki?
Donas ati" Mama ntakibura.
Mama ati" nonese nyine utegereje iki? Umugore wawe hari ikibazo abifiteho Kandi?
Kandi kabone n'ubwo yakigira biramureba. Ukeneye kubyara akana. Ubuse upfuye.
Donas ati" nyine Mama nzamubyara.
Mama ati" ryari. kuki utabikora ubu ubuze iki?
Aabakobwa beza barahari wabyarana nabo bakaguha abana beza.
Donas araseka ati" nonese Mama wowe uzi ngo
n'ukubyara gutyo gusa.
Donas ati" nyine harabura iki? Wowe hari umukobwa wasaba kubyarana nawe
akabyanga?
Donas ati" oya.
Mama ati" none niki ufite ikihe kibazo ?
Donas ati" ok Mama ndabizi ukeneye akuzukuru.
Manaa ati" none ko ubizi nyine.
Donas ati" ba wihanganye utegereze igihe
gikwiye.
Mama ati" oya nta mpamvu yo gutekereza kuko
kubyara ntacyo bigiye kugusaba udafite.
.
Uwo mwanya yhuoma arahamagara, donas areba telephone
gusa.
Mama ati" ko utitaba.
Donas ati" ntakibazo singombwa cyane.
Mama ati" Donas wanyumvise.
Donas ati" nakumvise mama ahubwo reka njye mu
kazi.
Mama ati" yego gend ariko ibi sinzongere
kubikubaza rwose.
Donas ati" sawa Mama.
Mama Donas ati" Kandi ndagukunda muhungu
wanjye.
Donas ati" I love you too my mom.
.
Donas ava aho aragenda.
.
Kwa Derike muri ayo masaha we na Dalena bicaye mu
buriri barimo kuganira bapanga neza ibya mariage yabo. gusa ariko Derike we
arimo kumva ko ataringombwa cyane ko bahita bamora ubukwe.
Dalena ati" Cher bite ko numva ushaka guhindura ibintu ?
Derike ati" oyaaa utanyumva nabi ntakintu
mpinduye njye nibazaga niba aringombwa cyane. N'ubundi se ko tubana.
Dalena ati" Sha honey birakwiye pe ngomba
gukoresha ikirori gikomeye abantu bakantahira ubukwe.
Derike ati" ok ntakibazo.
Dalena ati" ahubwo reka dukomeze dupange neza.
.
Donas mu nzira agenda arimo kuvugana na Yhuoma kuri
phone
Yhuoma ati" bite ko wanteye kurambirwa cyane.
Donas ati" Sorry mama yahise ampamagara hari
akabazo yaragize.
Yhuoma ati" ntaribi ngaho banguka.
.
Kurundi rugande Julia na Celia nabo bari mu modoka
barimo kugenda hari aho bagiye. Bisa nkaho atari hano hafi cyane.
Celia ati" mama kado se wamwakiriye gute ?
Julia ati" ntaribi pe! By'umwihariko umuntu usenga aba yihariye
cyane.
Celia ati" urabizi njye ibintu byo gisenga
simbibasha ariko uriya mudamu pe ndamwemera arasenga Kandi ubona ko muri we
hari Imana bitari ugupapira.
Julia ati" ni byiza.
Celia ati" ahari wajya upanga ukamubwira akaza
akagufasha gusenga hari igihe Imana yahindura amateka.
Julia ati" rega n'ubundi Imana izi ibidukwiriye
kuruta uko tubizi. Rero snjya mpatiriza Imana cyane.
Celia araseka ati" yewe umeze nkanjye. Ariko
mpamya neza ko gusenga ari ikintu kingenzi cyane..
.
Donas ageze mu rugo kwa Yhuoma aho asigaye
atuye.ahagaze asanga Yhuoma yamwiteguye cyane.
Donas arumirwa ati" ese buriya byari ngombwa ko
ukora ibi byose.
Yhuoma ati" umva njyewe Niko meze ikintu
nteguriye umuntu w'ingenzi kuri njye ngikora bidasanzwe.
Donas ati" none ndi ingenzi se bigeze aha.
Yhuoma ati" Donas waba umbabaje abaye utabizi
ahubwo
.
Donas nawe araseka
Yhuoma ati" ahubwo ni karibu.
.
Donas abanza kwitegereza inzu.
Yhuoma ati" urahabona gute!
Donas ati" no heza hajyanye nawe rwose.
Yhuoma ati" nanjye ndahakunze cyane kuva
uhashimye cyane.
Donas ati" ariko wari wahashimye na mbere hose.
Yhuoma ati" yego ariko bihise bikabya cyane aho
nawe umbwiriye ko ari heza. Ahubwo reka mbanze nkutembereze hose
.
Amufata akaboko aramujyana agenda amwereka buri
hamwe hose. Amugeza no mu cyumba araramo
Yhuoma ati" aha niho ndara.
Donas ati" ndabibona mu cyumba cy'umwamikazi.
Yhuoma araseka ati" Sha harabura umwami nibwo naba umwamikazi.
.
Donas ati" yabura se
Yhuoma ati" ahari ubwo wabona unabaye we da
ntawamenya.
Donas ati" njyewe se.
Yhuoma ati" utambwira ko utabyemera. Nako sorry
nibutse ko ufite Julia.
Donas araseka.
.
Ubwo bava aho mu cyumba bagaruka muri saro.
.
Kurundi ruhande Julia na Celia bageze ahantu heza
hameze nko ku kirwa ni ahantu heza. Ni
ahantu hameze nk'ikirwa hakikijwe n'amazi.
Julia ati" aha hantu ndahakunds cyane. Byibura
hamfasha kumva merewe neza.
Celia ati" ya ni heza pe!
Julia ati" uyu munsi nshaka kwishima nkibagirwa
byose numva bindemereye.
.
Tugaruke kwa Yhuoma basoje gusangira, Donas arimo
gusezera agiye gukomeza ajye mu kazi. Barahagararanye barimo kurebana mu maso.
Yhuoma ati" Donas nagusaba ikintu niba
bishoboka.
Donas ati" mbwira.
Yhuoma ati" naguhobera cyane!!
Donas arabyemera maze barahoberana hashira akanya
kose Yhuoma yashakaga. Na Donas muri we yumva bimuguye neza cyane.
.
Bamaze guhoberana bagiye kurekurana Yhuoma ahita
amusoma kwitama.
Yhuoma ati" nizere ko ntarengereye
Donas ati" ntaribi. Naho se buriya wowe ??
.
Bararebanaaa.
Yhuoma araseka ati" ubwo ugiye kundeba gusa
koko!
.
Next episode 17
Comments