
Twaherutse Julia abaza umugabo we aho yaba ahagaze
mu rukundo mugihe bamaze babana.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Donas yigize nkaho atunguwe n'icyo kibazo Julia nawe
akomeza kumuhanga amaso nk'utegereje kumva igisubizo.
Donas ati" Julia wakambajije icyo kibazo ?
Julia ati" ese basi wowe urumva kidakwiye? Gusa
ndahamya ko ari ikibazo gisanzwe utagorwa no kuba wasubiza.
.
Donas aratekereza maze agaruka imbere ye amukoraho
aramureba cyaneeee.
Donas ati" igisubizo kiri imbere muri wowe.
Julia ati" sure ?
Donas ati" ahubwo wowe you are not sure ?
Julia ati" iyo nza kuba nyifite sinarikukubaza.
Donas asa n'ubiseka ati" wa mugore we kuki
wuzuye gushidikanya.
Julia ati" urakoze kunyita irindi zina.
.
Donas ati" irihe zina.
Julia ati" wa mugore we ! Gusa biratangaje!
Donas ati" nanga ko uba ushaka gukomeza
ibintu. Ariko niba tubana hano
nk'umugore nashatae narongoye. Urumva utambazaga ubusa koko! Nako sorry si
ubusa nuko wambazaga ibyo uzi.
Julia ati" niba aruko bimeze da umbabarire
kwibarisha..
.
Kurundi ruhande abambikanye impeta barimo kwiha
akabyizi. Ninde uru hasi ninde uri hejuru. Dalena ati" komeza honey
ntuhagarare.
Undi nawe akongeza akavuduko n'akabaraga mbaka bose
bageze ku munezero wanyuma maze derike agwa nk'igiti yahagira boshya yuriraga
imisozi.
Delana Aramusoma ati" urakoze bea.
Derike ati" nawe urakoze cyane Cher.
Dalena ati" byari sawa.
Derike ati" cyane arkko akanyota gahise
kanyica.
Delana ati" reka nze nkuzanire Juice.
.
Dalena ava mu gitanda aragenda ajya kuzana Juice.
.
Mu rugo kwa Jelemie ibintu bikomeje kudogera.
Jelemie arimo guhamagara Jeny kuri phone ariko ntawe abona.
Mandine aje muri Saro Jelemie aramubaza ati"
mama wawe yakubwiye ko yagiye he ?
Mandine ati" urumva yarikumbwira aho agiye
atabwiye Umugabo we !
Jelemie ati" ubwo usigaye uvuga gute ??
Mandine ati" umbabarire papa !
.
Jelemie arongera arahamagara..
.
Haciye akanya abona Jeny nguwo aratashye afite
ibipapuro abimurambika imbere.
Jelemie arabireba ati" ibi n'ibiki ?
Jeny ati" bifate urebe.
.
Jelemie arabifata arabireba abona n' impapuro zisaba
gatanya agwa mu kantu areba Jeny. Jeny nawe yarakaye ahagaze bwuma muri we
mbese aramaramaje kumwanzuro we.
Jelemie arahagaruka ati" uracyeka uri mu biki?
Jeny ati" n'ibiriya ubonye.
Jelemie ati" urimo gukabya
Jeny ati" hanyuma wowe.
.
Mendine ahagaze aho arimo kureba.
.
Jelemie arahindukira areba Mandine ati" Mandi
duhe akanya.
Jeny ati" wamuretse n'iki ushaka kuvuga
atagomba kumva. Cyangwa utekereza ko akiri umwana n'iki atazi kumabi yawe.
Jelemie ati" amabi yanjye.
Jeny ati" njye nawe turatandukana sinshoboye
kubana n'umugabo utumva
Jelemie ati"
ni ryari ntigeze nkumva ni ryari njyewe nigeze nkuhemukira.
Jeny ati" niki cyiza ze wakoze ahubwo uretse
guha agaciro gusa ibyo wowe ushaka.
.
Jelemie arumirwa aba nk'utabyumva neza arongera
aricara areba Jeny.
Jelemie ati" Jenny urantangaje cyane. Ubu njye nawe tugiye gutanywa n'akazi nkora? Sinigeze ntekereza ko nyuma ya Mariage aruku
bizagenda.
Jeny ati" yewe
nanjye ntakiza nabonye nyuma ya mariage.
Mandine yababaye cyane kubona ababyeyi be bashwana.
.
Mandine ati" ese ibi n'ibiki murimo.
Jelemie ati" Jeny wishaka kwitwaza akazi kanjye
ahubwo ntabwo wigeze umenya impamvu uje kubana nanjye.
Jeny ati" wivuga gutyo! Njye narinzi ko
nk'abantu tugiye gufatanya urugo twarikuzajya twumvikana muri byose. Mbese buri
kimwe cyose ugiye gukora tukagihurizaho.
Jelemie ati" none dupfuye akazi kanjye katari
kagizs icyo kagutwaye.
Jeny ati" nyine kuki utakareka mugihe nkubwira
ko kambangamiye ?
Mandine ati" ariko Papa ko utabuze akazi keza
wakora kuki utareka kariya kazi.
Jelemie ati" njyewe nahisemo akazi kanyuze
umutima wanjye kandi kampaye amahoro nkora nishimye.
.
Jeny ati" suko ariko ukunze ahubwo biriya
wirirwamo n'ibyo byakuraruye umutima ngo uragakunze.
Jelemie aramureba.
.
Tuze mu rugo
kwa Julia mu masaha ya mugitondo arimo kwambara. Donas yavuye mu rugo yagiye.
Julia uko yambara y'ibuka amagambo ni joro Donas
yaraye amubwiye ko kuba babana mu nzu nk'umugore n'umugabo akaba
ataramwirukanye atakabaye amubaza niba akimukunda cyangwa atamukunda.
.
Kurundi ruhande Donas nawe ari mu modoka aratwaye
arimo kugenda nawe yibuka ikiganiro cya nijoro yaragiye agiranye na Julia.
Yibuka Julia amubaza aho yaba ahagaze mu rukundo mugihe bamaze babana.
Ako kanya phone ya Yhuoma hafi aho arayireba
arayifata aritaba.
Yhuoma ati" hello hello !
Donas ati" umeze ute !
Yhuoma ati" meze bon wowe se !
Donas ati" me too am ok.
Yhuoma ati" sha nkumbuye kukubona.
Donas araseka ati" ntaribi igihe cyose
twabonana.
Yhuoma ati" sure !
Donas ati" ya.
Yhuoma ati" amakuru atazi nuko nimutse
ntakibana na Musaza wanjye ushaka waza kugera mu rugo nkakubonaho kandi nonaha.
Donas ariyumvira.
Yhuoma ati" ubwo ugiye gushaka impamvu! Umva
please ca hano ntabwo utinda.
Donas ati" ok ntaribi.
.
Tugaruke mu rugo kwa Julia, ahagaze muri saro
yambaye nk'umuntu ufite gahunda yo kujya ahantu kure.
Arimo kureba ifoto ye na Donas igihe basezerana. Ako
kanya Celia yinjiye mu nzu azanye n'umundk mugore witwa Mama kado.
Julia arabasuhuza.
Celia ati" Juli uyu yitwa Mama Kado n'inshuti
yanjye n'munyamasengesho cyane.
Julia ati" oooh Imana ishimwe nishimiye
kumumenya. Nanjye nitwa Julia
Mama kado ati" ndakuzi Celia yarakumbwiye kandi
yambwiye ibyago wagiye ugira wihangane. Gusa Imana ishoboye byose.
Julia ati" nanjye ndabyizera.
Mama kado ati" wowe icyo ukeneye n'ugusenga
gusa.
.
Donas arimo kugenda agana kwa Yhuoma aho yagiye
kuba. Mama we aba aramuhamagaye kuri phone amubwira ko amushaka.
Donas ahita azinga imodoka abanza kujy kureba mama
we ngo yumve icyo amushakira. ageze mu rugo asanga Mama we ari kugacyayi maze
aricara.
Mama we ati" none bite byawe.
Donase ati" ni sawa mama
.
Mama ati" ubwo urabona ari sawa!!
.
Comments