logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

 .

Duheruka Keilla abwira Donas ko kubana na Julia ko rwose ntamugeni yarajyanye.

.

Mu nzira Donas na Keilla baracyarikumwe bajyana., Keilla aracyarimo abwira Donas uburyo atakabaye yarabanye na Julia, arimo avuga uburyo amuzi neza ko Julia atari umukobwa wavamo umugore rwose.

Donas aramwumvaaa ati" Ariko nubwo umuvuga gutyo wowe na Gentile mwari inshuti ze Kandi mwarimumushigikiye mu bukwe bwe.

Keilla ati" yego twagombaga kumushigikira rwose. Ariko se nyine kumushigikira byari bikuyeho uwo yariwe.

Donas aramurebaaa.

.

Keilla urimo avuga atanga Julia yari inshuti ye magara cyane mbere hose niba arko navuga.

.

Donas ati" Keilla urakoze kuri ibi byose umbwiye.  Ariko Julia ndahamya neza ko atabanye nanjye aje kurya amafaranga.

Keilla ati" nyine ubwo nawe ufite uko ubibona n' umugore ni uwawe.

Donas ati" yego. Kandi nubwo yaba yarajee aje kurya amafaranga gusa mpamya ko ntacyo yabona.

Keilla araseka ati" ushaka kuvuga iki ngo ntacyo yabona.

.

Donas araramusubiza, Keilla aba aributse yibuka cyera cyane Donas na Julia ubwo basezeranaga mu murenge icyo gihe ntabwo basezeranye ivangamutungo.

Keilla amaze kubyibuka areba Donas ati" oooh kumbe burya. Sha uri umuhanga.

Donas ati" ibiki?

Keilla ati" nawe hari icyo wari wareketse maze wanga ko mwasezerana ivangamutungo.

Donas ati" cyari igitekerezo cya Julia.

Keilla agwa mu kantu ati" uravuga ko kudasezerana ivangamutungo byari igitekerezo cya Julia niwe wabishatse.

Donas ati" yego.

Keilla arumirwa!.

.

Donas ati" harya ubundi wavuze ko ugarukira he ?

Keilla arebye abona tayali yamaze kurenga aho yaragiye kubera amagambo menshi yari yamutwaye.

.

Keilla ati" twaherenze.

Donas ahita aparika imodoka.

.

Tugaruke mu rugo Julia na Celia baracyahamwe baganira nabo.

Celia ati" ariko ubundi kuki wahisemo gusezerena kuriya ?

Julia ati" nibyo nabonaga bikwiye. N'ubundi ntacyo narimfite narikuvanga n'umugabo wanjye. Ariko by'umwihariko cyane n'abonaga aribyo bimpaye amahoro. Umuryango we watekerezaga ko nje kubana nawe hari icyo nkurikiye.

Celia ati" bivuze ngo niyo wava hano ntacyo wajyana.

Julia ati" kuva hano njya he ko numva wabyibanzeho cyane.? Gusa niyo byaba uko naje hano niko nahava. Ariko nyine aha niho iwanjye n'urugo rwanjye mazemo imyaka 15

.

Celia ati" maze urangije uti  mugabo mwiza jya kubyara hanze.

Julia ati" n'ubundi amaherezo yarikuzabikora.  Ahubwo nk'ibaza ntabundi buryo byakorwamo neza ?

Celia aramureba.

.

Donas ageze mu kazi akiva mu modoka abona Osamu binjirana muro company bavugana.

Osamu ati" nabonye wowe na Yhuoma mukomeje kugirana ibihe byiza.

Donas ati" umva amagambo!

Osamu ati" ayahe magambo se ! Ko uriya mwana ahubwo urebye neza yaguha icyororo cyiza.

Donas arahagarara aramurebaaa.

Osamu ati" utanyumva nabi mwana njye nawe turi aba big brother tuba duciringa.

.

Barakomeza. Donas agera muri Office akigera muri Office agaphond karasona Yhuoma arahamagaye undi aritaba.

Yhuoma ati" nshuti y'umutima wageze mu kazi?

Donas ati" ndahageze.

Yhuoma ati" urumva ko nabizirikanaga cyane.

Donas ati" urakoze cyane.

.

Kwa Derike.

Dalena arimo kwimakiya yitera buri kirungo cyose gishoboka anambaye neza bihambaye. Uwo mwanya Derike yinjiye mu nzu amugamagara ati" my chou, my heart.

Dalena aramwumva maze ava mu cyumba araza bahura Derieke nawe yaraje kumureba bagwanamo maze.

Derike ati" urasa neza chou.

Dalena ati" urabizi ko ari umuco kuri njye.

.

Derike ati" hari icyo nkufitiye.

Dalena amatsiko arazamuka ati" .gira vuba niki ahubwo.

Derike ati" humuriza.

Dalena arahumiriza ati" natangiye gucyeka ni umukufe umeze neza.

Derike ati" no.

.

Derike aba akuyeyo impeta arayimwambima Dalena abyumva maze aratangara cyane Kandi yumva arishimiye cyane.

Afungura amaso arayireba maze ahita amuhobera.

.

Derike ati" ni sawa.

Dalena ati" rwose unteje irinde shema mugabo wanjye. Nibwo ugiye kuba igisobanuro cyanjye cya burundu.

.

Kwa Julia na Celia baracyakumwee mu rugo.

Julia ati" nshaka kuva hano nkajya kwiyibagiza stress mfite.

Celia ati" tujye he se hagufasha ?

Julia ati" tujye koga.

.

Bahise bafata inzara bajya koga, ndetse bahageze Julia yishakemo ibihe byiza aba yiyibagijeho gato ibitahenda neza byose kuri we.

.

Amasaha yarisunitse maze mugihe cy'ijoro Donas na Julia bari mu rugo. Julia asaba Donas ko bagirana ikiganiro gito.

Donas arabyemera

Julia ati" habeho kubwizanya ukuri.

Donas ati" nibazwa se kandi tugiyemo?

Julia ati" oyaaa n'ikiganiro ariko kigamije kubaka umuryango wacu.

.

Donas ati" ok

 

Julia ati" duhura bwa mbere , mbere yuko tubana, n'igihe twari tumaze kubana ndetse n'ubu bimeze uku. Wumva uhagaze ute mu rukundo ??

.

Donas ati" Cher byaringombwa ko umbaza ibibazo nk'icyo!

Julia ati" nonese urumva nkubajije ikibazo kidakwiye !!!

.

Next episode 15

Comments