logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Julia abwira Donas ko  hari ahantu yigeze kumubona agacyeka ko ariwe.  Ariko nyine n'ubundi yariwe nuko yibarishaga ngo yumve icyo umugabo avuga

.

Donas aramureba cyane, Julia arisetsa ati" nako sorry Cher buriya maze gusaza niba ngeze aho nshobora kwitiranye umuntu nkunda.

Donas aramurebaaaa hashira akanya. Julia nawe aramureba ati" niko ko utavuga che.

Donas ati" ubwo urashaka kugera kuki ?

Julia ati" ndahiye ukuri ntacyo nshaka kugeraho mugabo mwiza.

.

Donas ati" uwo muco utangiye n'ibiki?

Julia ati" nawe Cher wibikomeza n'uwuhe muco uvuga ko ntangiye.

.

Donas ati" utangiye kujya uneka Umugabo wawe.

Julia aba nk'uwumiwe ati" Bea nawe aho utakabije pe ! Ubwo urumva nakwinekera umugabo. ? Kuki ibyo nabikora? Rega Cher nubwo hari ikibazo cyo kuba ntaguha akana ariko urankunda ndabizi.

Donas aramureba gusa.

Julia ati" ahubwo mbwira kubyo nakubwiye bimeze bite.

Donas ati" biriya bireke biraba njye.

Julia ati" ok sawa.

.

Donas arakomeza ajya mu cyumba, Julia asigara ahagaze muri Saro ariko ababaye nubwo yariyihagazeho.

Muri we hazamo isengesho ati" mana fasha umitima wanjye gukomera.

.

Donas ageze mu cyumba nawe maze yibuka uburyo Yhuoma yamuhoberaga n'amagambo yose yagihe amubwira kugeza ubwo yamuhaye impano.

.

Twiyizire mu rugo kwa Kabila mu masaha ya mugitondo mwibuke abana na mushiki we Yhuoma.  Kabila arabyutse ageze muri Saro arimo agenda akubitana na Yhuoma avuye mu gikoni.

Kabila ati" hari icyo usoje gukora se ?

Yhuoma ati" ese wowe nibyo ubyuka ubaza?

Kabila ati" ariko urabizi ko nanjye hari igihe nkutanga kubyuka ugasanga hari ibyo nakoze.

Yhuoma ati" ihangane ni mukanya jya koga.

.

Kabila arakomeza undi nawe asubira mu gikoni. Telephone ye irambitse kuruhande arimo gukora aka reti.

Muri uwo mwanya abona Donas aramuhanagaye yumva aratunguwe ariko biramunezeza maze aritaba.

Yhuoma ati" wawooo bogari ryanjye.  Nako sorry mugabo w'abandi. Julia anyumvise yamerera nabi

Donas ati" oya ntabwo ndi hafi ye.

Yhuoma ati" wawooo ndemeye pe uri umuhanga Uzi kwrinda ikibazo cyose kitaraba.  Hagati aho uranejeje cyane najyaga n'ibaza niba hari igihe uzifata ukumva ko ari ngombwa maxe nawe ukampamagara.

Donas araseka ati" ubwo se wumvaga Ari ibintu birenze.

Yhuoma ati" cyane . Ubu noneho nemeye ubushuti bwacu birushijeho. How is the night

Donas ati" good kbsa.

.

Uko bavugana Julia ari muri Saro arimo kwita ku ikote umugabo agiye kwambara Sha arimo kwihera care abandi..

.

Yhuoma ati" mpa amakuru Impano naguhaye ntabwo yarakaje umugore.

Donas ati" oya Kandi nubwo byari kuba  impano aba ari impano.

Yhuoma agaseka ati" cyakora pe Dona thanks urimo kujya unshira mubihe byiza.

.

Julia asoje gutegura neza ikote arizanira umugabo agiye kwinjira yumva hari umukobwa barimo kuvugana maze abanza guhagarara yinjira nyuma bosoje kuvugana araza yambika Donas ikote.

Donas ati" urakoze mugore mwiza.

Julia araseka ati" cyane se urakomeje.

Donas ati" ahubwo se wowe urabishidikanya.

Julia ati" oyaaa urumva nabihakana gute.

.

Tuze kwa Kabila baje kumeza. Yhuoma afite akanyamuneza gahagije.

Kabila mu aramureba ati"  sha uracyaye cyane kumaso. Kandi ubwo nahise mbyumva.

Yhuoma araseka ati" umva reka nse neza kuko ibintu birimo kuba byiza

Kabila ati" n'ibyiza ariko utazirara se !

Yhuoma araseka ati" ibyo se byabaho gute.  Ahubwo umva namaze kubona ko dukwiye gutandukana nkajya kwibana.

Kabila ati" n'ibyo se byari ngombwa kandi.

Yhuoma ati" umva wimbaza ibibazo byo kumbangamira wowe umva ko aruko bimeze bigiye kugenda.

.

Mu rugo kwa Julia ahagaze mu muryango usohoka hanze ababaye cyane. Uwo mwanya Celia ageze iwe .u rugo ahagaze kumuryango.

Celia ati" bite ma ko wabaye ipoto.

Julia ati" sinzi.

Celia ati" ntuzi se iki?  Ndabona utangiye kuzajya ugira amabanga ku gito cyawe.

Julia ati" rega n'ubundi siburi kimwe cyose nazajya nkubwira Celia.

Celia ati" yego ariko buri kimwe cyose cyaguhangayikisha mba nkwiye kukimenya nk'umuntu wagufasha cyangwa nkaguha inama.

.

Julia ati" banza Umugabo wanjye ngiye gutangira kumubura noneho.

Celia ati" toka satani gute se?

Julia ati" uziko namubwiye ngo niba ashaka kujya kubyara hanze azabikore.

Celia ati" ngwiki! Wowe warifashe umubwira gutyo !

Julia ati" yego.  Nabisabwe na Mama we !ariko nanjye nabonaga ko bikenewe nkurikije uko yaramaze kumera.

Celia ati" wowe rero ntagisigaye birakurangiranye.

.

Julia ati" siko mbitekereza.

Celia ati" ngo siko ubitekereza?  Ariko wagiye ureka gutekereza bujiji. Ubwk urumva uwo bazabyarana atagiye kuzaza akakwirukana hano.

Julia ati" simpamya ko Donas yabikora.

Celia aramuseka ati" none mukanya umbwiye ngwiki ninjira hano. Ntabwo uvuze ko urimo kubona ko umugabo wawe ugiye gutangira kumubura??

.

Julia ati" ubuse mvuge ko ndi akamara !!

.

Celia aramureba

Julia ati" njyewe nyeneye kubana n'umugabo wanjye neza niyo yabyara.

Celia ati" abagabo si abizerwa kuri iyo ngingo. Umuntu bazabyarana wowe ntaho uzaba ugihuriye nawe.

Julia azenga amarira ati" kuki ibintu aruko bimeze.  Agaciro kumuntu muri mariage n'umubyarana.

Celia ati" Julia kubyara n'ingingo yihariye.

Julia ati" ariko siko kuri kwa mariage. Ubundi kuki abantu babana ! Kuki bakundana noneho bakagera igihe cyo gukora mariage bakabana.

.

Tuze kwa Mandine.

Jelemie yicaye hanze arimo kwandika film. Mama mandine araza amusanga hanze aho yicaye.

Jelemie ati" ubwo Jeny ugiye kumvangira.

Jeny ati" umva nkubwire.  Jelemie ibi uraramuka utabirese ukabikomeza njye nawe biraba birangiye.

Jelemie ati" Jeny wimbangamira suko ibintu bigenda. 

.

Jeny ati" nyine ubwo hagato yanjye nayo ma firime yawe urahitamo icyo kugumana nacyo.

Jelemie ati" mwese muri ingenzi kandi sinabareka.

Jeny ati" ok ubwo uraza kubona. Kuki udashaka kujya mu kazi kazima ka company ko zihar nyinshi zigushaka wabuze iki?

Jelemie ati" ahubwo se wowe waburiye iki muri aka kazi kanjye nkora kandi kangutse.

.

Jeny ati" nanga ko utakitubonera umwanya. Igihe cyose uba uri muri shooting.  Ikindi nanga ariya mashyano mwirirwana.

Jelemie ati" njyewe mbaburira umwany gute ? Ikindi narakubwiye ngo basi nawe ngwino muri cinema tujye twirirwana.

Jeny ati" njyewe.

.

Donas mu nzira arimo agenda ahura na Keilla maze aparika imodoka iruhande rwe.

Donas ati" Keilla ugiye he!

Keilla ati" ngiye hariya imbere gato.

Donas ati" jya mu modoka mpakugeze.

.

Keilla ajya mu modoka maze bagenda baganira.

Keilla ati" ariko Donas ubundi ni gute wabanye na Julia !  Ubu wariwabuze undi mukobwa utari Julia wari warashizemo akuramo amada kubera uburaya bwe.

Donas ati" witangira gusebya umugore wanjya se kandi!

Keilla ati" ahaaa ndamusebya se ngo umwange undongore.  Gusa icyo mvuga nawe warakiboneye.  Njye Julia ndamuzi ntamugeni rwose warutwaye. Ahubwo yaje aje kukurya amafaranga.

.

Next episode 14

Comments