
Duheruka, Julia abona reflection mu kirahuri cya
Alimantation abona Donas ahoberana na Yhuoma ahindukiye ...
.
.
Julia uko yakarebye muri icyo kirahuri cy'umuryango
wa Alimantation maze akabona umugabo we ahoberana na Yhuoma yikanzemo maze
arahindukira ashaka kureba niba ibyo abonye aribyo, ariko ahindukiye arababura.
Tayali bari bamaze kwinjira nabo muri gallely. Celia
arebye inyuma nawe abona Julia yasigaye hanze aragaruka aza kumureba
Celia ati"Julia niki ko wasigaye hanze ?
Julia ati" nyetse ko narimbonye umugabo wanjye.
Celia ati" uramubonye se ?
Julia ati" nsa n'umubonye ariko ahari byari mu
mutwe wanjye.
Celia araseka ati" ese burya umugabo wawe
umukunda bigeze aho.
.
Barakomeza barinjira baza guhaha.
Abandi nabo barimo gutembera muri gallely Yhuoma
agenda amwereka iduka ryose uko bimeze. Ni ahantu heza byo.
Donas ati" ndabona Ari sawa cyane
Yhuoma biramushimisha ati" urakoze ubwo
uhakunze ukahahesha umugisha.
Donas ati" nawe urakibije nanone.
Yhuoma ati" Donas urabigiwe aka kanya nakubwiye ngwiki
.
Donas arabyibuka maze ahita asaba imbabazi
Yhuoma ati" ndakubabariye. Kandi wakoze cyane
kuba wemeye kuza aha binyeretse tumaze kuba abantu bagaciro hagati yacu
Donas ati" ntacyo bitwaye
Yhuoma ati" uko ubibona rero natangiye gukora
Kandi ibi byari inzozi zanjye.
Donas ati" n'ibyiza ubwo urimo gukora akazi ki
nzozi zawe
.
Yhuoma amufata abiganza , Donas asa n'uwikanzemo
ariko aratuza arabyakira.
Yhuoma ati" nk'umuntu rero waje kwifatanya
nanjye mugufungura gallely yanjye nubwo ntakirori nakoresheje ariko mfite
impano yo kugushimira naguteguriye.
Donas ati" wanteguriye Impano ??
Yhuoma at" yes
.
Kwa Derike, arikumwee na Dalena.
Derike ati" mbwira mama wawe yabyakiriye gute?
Delana ati" urabyumva nawe ariko nyine yagombaga
kwakirwa umwanzuro wanjye.
Derike ati" mbese wamubwiye uramwemeza
Delana ati" mama ntakundi yagombaga kubyumva
arabyakira. Ese ubundi uretse kuba ababyeyi hari ibyo bishizemo ubundi ikibazo
cyarihe?
Derieke araseka.
.
Dalena ati" ariko Bea nyine dukwiye kwihutisha
Mariage tutazakomeza kubana gutya tukibagirwa.
Derike ati" wowe humura vuba Mariage turaba
tuyiteguye.
.
Tugaruke kuri gally ya Yhuoma arimo kwambika Donas
isaha ihenze cyane Kandi nziza.
Yhuoma ati" urayibona gute?
Donas ati" ni nziza cyane ariko ntabwo
wagombaga kwigora bigeze aha
Yhuoma ati" nonese ko uyishimye ugiye kuyanga.
Donas ati" oyaaaa ariko icyo navugaga nawe
wateguye ibikabije.
Donas ati" Donas umuntu nkawe warukwiye ikintu
gifatika.
.
Amaze kuyimwambika ahita amusoma kwitama.
Yhuoma ati" karakubereye rwose
.
Kurundi ruhande Julia na Celia nabo basoje guhahaha
barimo gusohoka muri Alimantation.
Yhuoma areba Donas atii" rero hari akandi kantu gato nifuzaga
kubabwira mubiikunze mwana mukoze.
Donas ati" mbwira ?
Yhuoma ati" reka tujyane ahantu twiyakire.
Donas abitekerezaho.
Yhuoma ati" Wenda ndakugoye ariko ihangane.
.
Donas abitekerezaho, Yhuoma asa nuwiyimvishemo ko
yamaze kubimwemerera maze ahita ajya mu kabati abikamo ibye ajya gufata ikote.
Donas arimo kumureba, akabona n'ubundi Yhuoma ni
umukobwa mwiza utangaje.
Yhuoma agaruka imbere ye ati" twagiye.
.
Basohoka muri gallely , Julia na Celia nabo barimo
kwinjira mu modoka, maze Julia aba abonye Donas asohokana ka Yhuoma muri gally
bafatanye binjira mu modoka baragenda.
Julia muri we yumva abaye nk'ukubiswe n'inkuba.
Celia aribona.
Celia ati" ese Juli ugize ikihe kibazo nanone
se ubonye Umugabo wawe ?
Julia azunguza umutwe arahakana.
Celia ati" icara tugende rero, ariko ureke njye
ntware ndabona wowe utameze neza.
Julia ati" urakoze twara ahubwo.
Celia yatsa imodoka baragenda
Celia ati" ese ko twavuye ku kazi useka. None
bigenze bite.
Julia ati" Sha urabizi nawe ko ntorohewe harl
igihe byivanga.
.
Yanga guhita abwira Celia ko abonye umugabo we
arikumwe n'akandi gakobwa.
.
Kurundi ruhande, Jelemie yicaye mu rugo ni mu masaha
y'umugoroba afite machine arimo kwandika aga script.
Mandine umukobwa we aba aje iruhande rwe aricara.
Jelemie aramureba.
Mandine ati" ese Papa nakubaza.
Jelemie ati" rwose mbaza mukobwa wanjye.
Mandine ati" Papa kubera iki ubabazaMama.
Jelemie ati" Niko ubibona se cyangwa niko
akubwira.
.
Mandine ati" nyine Papa mbona warakunze kawe
cyane kuruta kumva mama.
Jelemie ati" Mandine uracyari muto sinzi ko ibi
wabyumva ariko mama wawe simubabaza. Dupfa gusa kuba atemera akazi kanjye kandi
nkunda.
Mandine ati" nonese igihe akazi ukora
kibangamiye uwo kunda mwashakanye !!
.
Tuze mu rugo kwa Julia bageze mu rugo, Julia ajya
mugikoni guteka. Amasaha nayo niko akura. Saa tatu z'ijoro abona Donas
aratashye ageze mu rugo.
Julia ati" honey wiriwe neza.
Donas ati" ntakibazo. Wowe.
Julia ati" nanjye ntakibazo. Ndetse nagiye no mu kaz.
Donas ati" ni byiza
.
Julia abona ya saha Yhuoma yahaye Donas
arayitegereza cyane
Julia ati" ndabona wahise agasaha keza
kadasanzwe.
Donas ati" yego.
Julia ati" ahubwo se wabone umwanya wo kujya mu
isoko kugahaha iyo umpamagara ukantuma.
Donas ati" oya ntabwo nagiye mu isoko n'umuntu
wakanzaniye ku kazi
.
Julia ati" reka ntegure ameza turye
Donas ati" ntakibazo.
.
Julia aragenda azana amasorori atereka kumeza.
Julia ati" ariko Uziko Mukanya nakubonye ahantu
nkakwikanga ngira ngo ni wowe.
Donas atii" ubwo waba wambonye hehe!
Julia ati" ni ahantu hafi ya Alimantation
nahahiyemo.
Donas ati" sinigeze mva ku kazi wanyitiranyije
.
Julia ahita aseka
Donas ararakara ati" ubwo se usetse ibiki ??
Julia ati" ninjye wisetse Cher! Ariko ibaze
kuba nakwitiranya umuntu nkunda ?? Yewe ahari maze no gusaza.
.
Donas aramureba..
.
Next episode 13
Comments