
.
Duheruka Donas mbere yo kwatsa imodoka ngoe agende
abanza kwitegereza umugore we Julia.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe
.
Hashize akanya amureba abona kwatsa imodoka
aragenda. Julia nawe ava mu byo yakoraga
aza mu nzu no mu cyumba akuramo ibyo yambaye afata isume ajya muri dushe
akoga. Asoje koga agaruka mu cyumba
afata amavuta arisiga.
.
Kurundi ruhande Dalena arimo kuvugana na Mama we
ariko ntabwo barimo kuvugana neza. Mama we ntabwo avuga rumwe nawe kumwanzuro
yafashe wo kuba yakwishyingira kuri Derike.
Dalena ati" Mama ikibazo cyawe nuko ushaka
kubifata nabi
Mama Dalena ati" niki cyiza kirimo nafata neza
unsebeje gutya.
Dalena ati" mama ntabwo nkusebeje. Ese Derike
numusore mubi ?
Mama Dalena ati" ibyo se buhuriye he ?
Dalena ati" birahuye Mama narikuba nkusebeje
iyo nza kuba mbanye n'agasore ka fake.
.
Mama afite umujinya.
Dalena ati" ese mama wakwihangana ukabanya uwo
mujinya.
Mama Dalena ati" Dalena ntacyo mfite kumva
ndababaye cyane.
.
Dalena ati" rega mama nubwo utabyumva n'ubundi
tugiye guhita tunategura Mariage.
Mama Dalena ati" kuki se mutategereje ngo
mubanze mukore mariage nyine. Niki
cyabirukankije ?ariko ubundi ushize mugaciro wowe wari umuntu wo kwishyingira
koko! Niki wabuze ubuze iki?
Dalena ati" Mama uriya musore ndamukunda kandi
n'umusore mwiza ushitse impande zose. Ni ni mwiza afite akazi keza afite
amafaranga....
Mama ati" ibyo simbihakanye ariko se bikuraho
icyasha cyo kuba wishyingiye.?
Dalena biramucanga arabona Mama we adashaa kumwumva.
.
Dalena ati" mama urabizi rero ubifate uko
ubishaka ariko ntagikuba cyacitse.
.
Kurundi ruhande
mu rugo kwa Mandine naho ntabwo bimeze neza harimo gushya. Jelemie
n'umugore we nabo byagoranye ntabwo barimo kuvuga rumwe.
Jelemie ati" ariko se nzakubwire kangahe ko mba
ndi mu kazi. Kariya ni akazi kanjye nkunda. Tujya no kubana warubizi.
Mama mandine ati" ariko sinigeze nkakunda
karambangamiye.
Jelemie ati" ariko se uvuga ko kakubangamiye ni
wowe ugakora ? Ubundi n'iki kibi nkora.
.
Mama mandine ati" urimo kwivugisha ngo niki
kibi ukora.? Ubu kuba wirirwa uyorana n'abakobwa ntakibi kirimo.
Jelemie ati" nyorana nabo gute.
Mama Mandine ati" basi wagiye uniyubaha. Kuriya baba bakwibaransaho basi
ntiwanatekereza ko ufite umugore
n'umwana uba ureba ibyo urimo byose.
Jelemie ati" Jeny ni wowe washatse gukomeza
ibintu. Njyewe ndi director wa film mba nkwiye kwita kubakinnyi banjye.
.
Jeny ati" ibya filme ugomba kubireka.
Jelemie araseka.
.
Tuze kwa Julia asoje kwitegura yambaye neza arangije
ava mu rugo aragenda.
.
Tugaruke kwa Dalena iwabo mu rugo.
Dalena ati" Mama ihangane ubyakire uko biri
byarabaye byararangiye.
Mama we aramurebaaa.
Dalena ati" mama niko bimeze kandi rega
ntagikuba nuko ari wowe washtse kubigira big deal.
Mama atii" ahaaa sawa da! Abana b'iyi minsi se
ko ntawe ubajyenga.
.
Ku kazi Donasw ari mu kazi arimo gukora akazi. Nyuma
yakanya phone irasona abona ni Yhuoma uhamagaye aramwitaba.
Yhuoma ati" bjr bc
Donas ati" bjr
Yhuoma ati" how was the night ?
Donas ati" good and you ???
Yhuoma ati" me too.
Donas ati" aho ni sawa cyane.
Thuoma ati" wageze mu kazi ?
Donas ati" yego.
Yhuoma ati" ese ubwo ko uba utampamagaye nawe
rero ndabona.
Donas ati" nukuri ntabirenze witekereza ibindi.
Yhuoma ati" Donas ntabwo nshaka ko twajya
tubana gutya. Urimo gutuma niyumva
ukundi.
Donas ati" ukundi gute.
.
Julia hari ikigo ajemo arinjira agezemo yakirwa
n'abashuti be Celia na Rema .
Celia ati" Julia birangiye ufashe icyemezo cyo
kugaruka mu kazi?
Julia ati" yego.
Rema ati" ariko se iyo wiruhukira ugarutse
gukora iki kweri.
Julia ati" urumva ntakwiye kuba mu kazi kweri.
Rema ati" nyine ubundi urakorera iki ko nabana
ufite bagusaba.
Julia ati" uvuze nabi. Ubuse byaringombwa kweri
Rema ati" sorry pe mvuze nabi ariko sikibo
naringamije.
Celia ati" kuba hano mu kazi byagufasha rata
stress zo kuba mu rugo ibintu bimeze kuriya ntabwo wazikira.
.
Rema ati" cyakora ni hatari pe !
Julia ati" sha sinajyaga ntekereza ko kubaka
aruku bimera. Numvaga ko urugo ari ijuru rito.
Rema ati" twese nuko twatekerezaga ariko siko
bimeze ariko iyo wamaze kubaka nyine bisaba kwihangana ukicara ugashikama.
None.
Julia ati" ahaa ni hatari ariko njye numva
atari uko byakagenze pe!
.
Yhuoma aracyavugana na Donas kuri phone.
Yhuoma ati" none ko nshaka kugutumira nanone.
Donas ati" uyu munsi nanone kandi.
Yhuoma ati" ko numva ubyakira nabi?
Donas ati" wowe se urumva byashoboka aka kanya.
Yhuoma araseka ati" ntakigoye ariko ndakumva da
madamu byahita biba ikibazo.
Donas ati" oya sibyo ariko nanone nawe urabona
ko byaba bikabije.
.
Yhuoma ati" mbega umugabo wihagazeho! Ariko
please niyumva. Kandi sugusohokana.
Donas ati" none bimeze gute??
Yhuoma ati" uyu munsi ndafungura gallelly
yanjye icuruza ibintu by'aba mama nashakaga ko nyifungura uhari.
Donas abitekerezaho.
Yhuoma ati" utampakanira.
Donas ati" sawa ntakibazo.
.
Tugaruke kwa Mandine. Jelemie ahagaze hanze afite akarahuri ka
Juice.
Jeny amusanga hanze nawe aharara iruhande rwe
Jeny ati" kuki ubundi ushaka kwihambira ku
bintu nk'ibyo bya film? Wahawe akazi keza muri company ikomeye urakanga ngo ni
film ushaka
Jelemie ati" akazi nkora karadutunze Kandi Niko
kazi nkunda Kandi nkora neza uko mbishaka nkishimiye.
Jeny ati" Cher uko byamera kose ugomba kukareka
ugafata uriya mwanya mwiza baguhaye muri company.
.
Jelemie aramureba.
.
Mu masaha y'umugoroba bidatinze Donas yaje kuri
gallely ya Thouma yafunguye. Yhuoma amubonye aramwishimira cyane bikomeye
barahoberana.
Yhuoma ati" ndakwishimiye cyane. Ibaze ko
utanze na musaza wanjye kugera aha.
.
Kumbe aho bahoberana Julia na Celia nabo bageze muri
Ako gace baparika hari alimantation iri hafi aho bagiye kuguriramo utuntu.
.
Barimo binjira muri iyo alimantation, Julia sinzi
uko arebye mu kirahuri abona reflection y'umugabo we na Yhuoma bahoberana
arikanga. Ahindukiye ???
.
Next episode 12
Comments