logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.

Twaherutse Julia abaza Donas niba ashaka kuba yabyara umwana hanze.

.

Created by Chris Nandi Ishimwe.

.

Donas asa n'utabyumva neza maze abanza kwicara areba Julia.

Donas ati"  ibyo n'ibiki urimo kuvuga

Julia aramwegera ati" bea ntabwo nkeneye ko wabaho ubabaye niba abana niba aribo baba ibyishimo byawe sinagukumira niba ubishaka rwose genda ubyare.

Donas asa nugiye kure abitekerezaho.

.

Julia avuga amukorakoraho ati" ariko ukansezeranya ikintu kimwe cyo kutazantesha agaciro.

Donas ati" ibyo ni mama wabikubwiye ?

Julia ati" yego.  Kandi ndahamya ko kuba yaje akambwira gutyo bitagutunguye warubizi.

Donas ati" oya.

Julia ati" oya bea wihakana ntampamvu yo guhakana. Kubera ko umubyeyo akenshi aba azi agahinda ku mwana we.  Ndabizi ko hari ibyinshi wavugana na Mama wawe njye nk'umugore wawe tutabasha kuvugana.

Donas arahaguruka ajya mu cyumba ageze mu cyimba ahagarara hamwe atekereza kumugambo Julia amubwiye.

.

Kurundi ruhande, Yhuoma nawe ageze mu rugo asanga Musaza we Kabila ari kumeza arimo kurya.

Yhuoma ati" bone apetit brother.

Kabila araseka ati". Urakoze ndabyumva wowe ntabwo uribukenere kurya.

Yhuoma ati" wabimenye kuko twariye bihagije.

Kabila araseka ati" ndumva mwagize ibihe byiza.

Yhuoma ati" cyane. Donas ari cool cyane. Kandi pe aratangaje.

Kabila araseka ati" ahaaa ndumva....

Yhuoma ati" wishaka kwigira mwiza se ngo urenzeho ibindi bigambo.

Kabila ari" nacecetse.

Yhuoma ati' ubu ngiye kwiryamira ndumva aribyo nshaka gusa.

.

Yhuoma ahita ahaguruka aza mu cyumba cye yinaga kuburiri.

.

Julia yicaye muri Saro aratuje cyane,  gusa hari byinshi biri mu mutwe we amagambo yavuganye na Mama Donas Nyirabukwe.  Aribuka buri kanya amubwira ngo niba uri umugore mwiza ukwiye kumenya icyo umugabo wawe ashaka kandi cyiza ataravuga. Kandi nanone niba ushaka kuba umukazana mwiza ukwiye kumva inama za nyokobukwe. 

Arongera yibuka mukanya ubwo yabibwiraga Donas.

.

Donas yicaye kugitanda mu cyumba aratuje nawe .  Arimo gutekereza kumagambo abwiwe na Julia.

Uwo mwanya Yhuoma aba aramuhamagaye kuri phone aramwitaba.

Yhuoma ati" bite se ?

Donasw ati" ni sawa.

Yhuoma ati" wageze mu rugo amahoro??

Donas ati" yego.

Yhuoma ati" ko utigeze umpamagara se ngo umbwire ko wahageze?

Donas ati" yooo sorry nibagiwe ariko naribuguhe aka message.

Thuoma ati" ntakibazo. Njye nibwo ngeze mu rugo.

.

Donas ati" ko watinze se ?

Yhuoma ati" hari aho nabanje guca.

Donas ati"  oooh ni byiza ubwo nawe ugeze mu rugo.

.

Yhuoma ati" ndacyagushimira cyane wakoze. Ntagihe nagize cyiza nka kiriya.

Donas ati" nawe urashaka gukabya kandi.

Yhuoma ati" oya pe! Kimwe mubyo ukwiye kumenyaho nuko ntakunda amagambo y'ibikabyo.

Donas ati". Ni byiza.

.

Julia arimo kuza agana ku cyumba, Donas na Yhuoma bavugana.

Donas ati" Yhuoma bye rero ugire ijoro ryiza.

Yhuoma ati" ko uhie ugenda kare se!

Donas ati" Sha ndumva nshaka kuryama ntakindi.

Yhuoma ati" Cyangwa umugore wawe ari aho hafi niyo mpamvu utisinzuye.

Donas ati" oya

.

Ako kanya Julia ahita yinjira mu cyumba, Donas ahita akupa telephone.

Julia ati" Cher maze narinzi ko wasinziriye.

Donas ati" oya.

.

Julia ati" none ko utaryama.

Donas ati" ngiye kuryama.

Julia atera intambwe aramwegera ahita amuhobera ati" honey ndagukunda cyane mbere y'ibindi byose Kandi uko ibihe byaba bimeze kose nzakomeza nkukunde.

Donas ati" urakoze.

.

Julia amuvaho aramureba ati" ariko Cher nanjye nkumbuye kumva umvugisha neza, hari ijambo nkumbuye kumva

Donas ati" nanjye ndagukunda.

Julia araseka ati" bivuye kure ariko nabwo urakoze. Kandi ndabizi Cher urankunda rwose.

Donas ati" yego.

.

Tuze kwa Derike mu masaha ya mugitondo.  Asigaye abana na Dalena barabyiyemeje. Dalena arimo guhamagara mama we kuri phone ariko mama we ntabwo amufata..

Dalena ati" mama wafashe phone ufite ikihe kibazo.

.

Mama we aba aramufashe.

Mama ati" niki muko usigaye uba he?

Dalena ati" nicyo naringiye kukubwira

Mama ati" mbwira.

Dalena ati" mbana na Derike.

Mama agwa mu kantu ati" ngwiki ?? Uvuze ngwiki?

.

Dalena arahindukira abanza kurebana na Derike.

Dalena ati" mama mvuze ko nsigaye mbana na Derike kandi ntabirenze kandi Mama ntumfate ukundi.

Mama we ahita amukupa kuri phone.

.

Dalena areba Derike ati" Mama arankupye.

Derike ati" urumva mama wawe yahita apfa kubyumva se .

.

Twiyizire mu rugo kwa Mandine.

Papa Mandine aratashye ageze mu rugo. Mandine aza hanze amusanganira aramuhobera.

Mandine ati" welcome Papa!

.

Mama Mandine arasohoka nawe aza hanze arabareba bahoberana.

Papa ati" umeze ute mukobwa wanjye.

Mandine ati" meze neza Papa ariko nabwo nashimye ariya mafoto arikumwe n'abakobwa

Papa ati" mwana wanjye ntabirenze tuba turi mu kazi.

.

Papa atera intambwe ageze kuri Mama mandine. Mama mandine aramureba gusa n'umujinya.

Mandine ati" mama ntabwo usuhuza Papa.

Mama ati" wowe jya mu nzu ube uduhaye akanya.

Mandine ati" mama nanjye ngize uyu muryango ibyo mugiye kuvuga birandeba nanjye.

Mama ati" mvuze ngwiki.

.

Mandine abaha akanya ajya mu nzu basigara barebana.

.

Mama Mandine ati" Jelemie nkubwize ukuri. Urambangamira kandi ntagihe nigeze mbaho nishimye kuva nabana nawe.

Jelemie ati" nayo magambo wakanyikirije koko!

Mama Mandine ati" ushaka kwakirwa gute ?

.

Jelemie ati" ese wabanje ugatuza kweri tukaza kuvugana twitonze.

Mama Mandine ati" ibyo bintu by'amafirimi ubamo simbikunda sinigeze narimwe mbikunda.

Jelemie ati" ariko niko kazi kanjye.

Mama mandine akavugana umujinya ati" akazi gutuma untesha agaciro wirirwana n'abakobwa uhoberana n'abakobwa ni kazi nyabaki. Akazi ukora kagatuma uba kure y'umuryango wawe ni akazi nyabaki.

.

Tuze mu rugo kwa Julia ari hanze mu ndabo arimo kuzitaho.  donas nawe yarakiri mu rugo atarajya mu kazi.

Hashize akanya Julia abona Donas avuye mu nzu yambaye neza agiye mu kazi. Agiye kwinjira mu modoka Julia aramuhamagara. Donas araharara aramureba.

Julia ati" warugiye utansezeye.

Donas arigarura ati" sorry narinabigiwe.

Julia ati" ntakibazo uze kugira akazi Cher Kandi ndagukunda.

Donas ati" urakoze cyane

.

Donas yinjira mu modoka agezemo aricara asa n'ubanza gutekereza maze areba hanze yitegereza Julia.

.

Next episode 11

Comments