
Dusize Nyirabukwe wa Julia amubwiye ko hari icyo
ashaka ko baganira.
Julia na Nyirabukwe baricaranye muri Saro, Julia
afite amatsiko yo kumva icyo kintu kizanye Nyirabukwe ngo baganireho.
Julia ati" rwose mabukwe niteguye kukumva.
Mama Donas ati" aho ni sawa cyane. N'ubundi
umukazana mwiza atega amatwi Nyirabukwe.
Julia ati" wowe mbwira
Nyirabukwe ati" umwana wanjye akaneye kubona
ibyishimo bivuye mu bana. Akeneye kubaho nawe ataha agahamagarwa n'abana
atashye bamwita dady.
Julia ati" ibyo ndabizi.
Nyirabukwe ati" ariko nubwo ubizi wowe ntabwo
wigeze ubasha kubimuha.
Julia ati" ese nuko njye nabyanze.
.
Nyirabukwe ati" ntiwabyanze ariko ahahise hawe
habi haguteye umwaku wo kuba utabimuha.
Julia arababara ati" ese nanone icyo washakaga
ko tuganiraho byari ukunkomeretsa gutya n'ubundi.
Nyirabukwe ati" reka amarira ntawe ukurijije.
Njyewe nkuteye agahinda nkoze iki? Icyo
nsaka kuvuga n'iki Umuhungu wanjye aragukunda cyane. Ariko nawe muhe ibyishimo
Julia ati" ariko sinigeze mbimwima.
.
Nyirabukwe ati" akeneye umwana. Ugomba kureka
umuhungu wanjye akajya kubyara hanze akabona akana. Kandi ndahamya ko niba atarakubangamiye nawe
utagiye kumubangamira.
Julia arabyumva ati" niko yakubwiye se ! Ntekereza
ko ibyo ari umwanzuro ureba njye gusa n'umugabo wanjye.
Nyirabukwe ararakara ati" wishaga gushyanuka
se?
Julia ati" Niko wowe ubifashe ariko siko kuri.
.
Donas na Yhuoma barimo gusangira aho basohokaniye
bameze neza. Commande yose yatanzwe na
Yhuoma
Donas ati" ese kuki gusohokana nanjye gutya
tukaganira ari ikintu cyagushishikaje cyane ukagipanga??
Yhuoma araseka ati" nabonaga bikwiye. Ni gake
mbona inshuti nziza kandi ubushuti ngiranye nawe buba bugomba kuba bukomeye.
Donas ati" banza koko ugira ubushuti buhamye
ntaburyarya ugira.
.
Yhuoma araseka ati" yego niyo mpamvu nkubwiye
ko ngira inshuti nye cyane. Nawe rero namaze kubona ko uri Umugabo
w'inyangamugayo
Donas ati" urakoze. Kandi nawe uri umukobwa
uhamye kandi ushikamye
Yhuoma ati" sure se !
Donas ati" cyane. Ufite confidence muri wowe.
Yhuoma ati" uravuga ukuri. Njyewe mfa kuba
mbayeho ubuzima bw'ukuri mba nifitiye ikizere.
Donas ati" cyakora pe ! Uratangaje cyane.
Yhuoma araseka.
Donas ati" Umukunzi wawe navuga ko yagize
umugisha wo kukugira.
Yhuoma ati" ntawe.
.
Donas araseka ati" umva mbese. Nizere ko utebya.
Yhuoma ati" ndi serie ariko ntawe.
Donas ati" ngwiki bishoboka bite.
Yhuoma ati" nawe bigutangaje uko bitangaza
abandi bose.
Donas ati" yewe njye birenze kuba bitangaje
biranakabije pe! Ubwo ariko buriya
urabenga cyane
Yhuoma ati" oya ahubwo nuko ntarabona umugabo
w'amahitamo yanjye.
.
Tugaruke mu rugo.
Nyirabukwe ati" Julia ugomba kubyumva.
Julia ati" Donas we ubwe kugiti cye n'abikenera
sinzamuhagarika.
Nyirabukwe ati" Donas ashobora kwemera
gupfiramo imbere ntazabikubwire. Arkko niba uri umugore w'umunyabwenge ni wowe
ukwiye kumenya icyo umugabo akeneye ukacyimuha.
Urabyumva neza.
Julia arabyumva aramureba.
.
Nyirabukwe arahaguruka ati" reka ntahe ariko
niba uzi ubwenge utari ikimara ndacyeka
uranyumvishe.
Nyirabukwe acaho arataha.
.
Tugaruke aho basohokeye Donas na Yhuoma ikigaragara
bahuje bari mu bihe byiza.
Yhuoma ati" Donas nukuri ndagushimiye nanyuzwe
n'aka gahe twamaranye. Kandi nawe
nunyenera nzakwitaba. Nzaba mpari kandi igihe cyose
Donas ati" nanjye nishimye kandi uri umukobwa
utangaje.
.
Yhuoma ati" urakoze cyane. Ahubwo wanyuzwe ute na Commande natanze.
Donas ati" byari sawa cyane.
.
Kurundi ruhande mu kabari.
Osamu na Fally bari mu kabari kamwe barimo kunywaw
baganira.
Fally ati" Osamu nubwo nkwemera pe ariko
sinemera ibitekerezo byawe byose rimwe na rimwe ugira ibipfuy.
Osamu ati" umva kandi ushaka kugarura ibya
kare.
Fally ati" ese wowe uramutse utabyara byagenda
gute ?
.
Kurundi ruhande Dalena na Derike bari mu buriri. Bo
igihe cyabo kinini baba bari mu buriri baryamana.
Dalena arahaguruka arongera agwa hasi.
Derike araseka.
Dalena ati" Cher uraseka si wowe umaze
kumvunagura gutya! Kwanza ubu byanarangiye ntagisigaye njye nawe twamaze kuba
umugore n'umugabo ibindi bizaba biza nyuma.
Derike araseka ati" uri Sure.
.
Twiyizire kurundi rugo rimwe narwo rwiza ariko
bidakabije cyane biringaniye. Hari umwana muto w'umukobwa yitwa Mandine yicaye
muri Saro ari kuri social media. Uwo mwanya aba abonye ifoto ya Papa we kuri
social media yifotoranyije n'abandi bakobwa.
Amaze kuyibona ahita ahaguruka yihuta cyane agenda ahamagara Mama we.
Amugeraho mu cyumba.
.
Mandine yereka mama we iyo photo Mama Mandine
arababara cyane telephone agiye kuyinaga Mandine ahita ayimwaka.
Mandine ati "" eeeh have mama utamenera
telephone.
Mama Mandine ahita afata telephone ye ahita
ahamagara. Telephone icamo.
.
Mama Mandine ati" umva Cher nkeneye ko uhita
utaha aho waba uri hose birakureba nkeneye ejo kukubona hano tukavugana. Wimbwira ngo ntuze nuko bimeze kandi.
.
Mama Mandine ahita ava kuri telephone.
Mandine aramureba ati" akubwiye iki?
Mama ati" ejo agomba kuza uko byagomba kose
Mandine ati" ariko Mama ubu bukobwa wasanga
aribwo buba bwishinja kuri Papa.
.
Tuze mu rugo kwa Julia arimo gutegura ibiryo kumeza.
Donas bitewe naho avuye ahaze avuga ko atararya.
Julia ntiyabitindaho aramureka.
.
Julia ati" mukanya mama wawe avuye hano.
Donas ati" mwavuganye iki?
Julia ati"ahubwo wowe niki wavuganye nawe utigeze ureka ngo tuganire
nk'abantu babana ?
Donas ati" ubwo se uravuga ibiki??
Julia ati" waba wumva ushaka kubyara umwana
hanze !!!
.
Episode 10
Comments