logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse, Yhuoma na Donas bapanga ko baza gusangira bakaganira nk'abantu bamaze kuba inshuti.  Julia we yarakomeje kwibaza kuri Mariage..

Julia yicaye muri saro arimo gutekereza.  Celia we arimo gukora agakawa.  Arangije afata udutasi aza muri Saro agatasi kamwe agaha Julia nawe asigarana akandi

Celia ati" ariko ndibaza ubundi umugabo wawe aragukunda?

Julia ati" kuba ankunda arankunda.

Celia ati" ubuse wavuga ko ari uruhe rukundo?

Julia ati" Celia kuba Donas ankunda ntabwo mbishidikanya

Celia ati" ibyo wabihamya gute ?  Umuntu agukunda wambwira ukuntu akubabaza?.

.

Julia ati" njye n'umugabo wanjye tumaranye imyaka 15 yose.  Ntabwo iyo myaka mubyukuri yarigushira tubana atankunda.

Celia ati" none ibibazo kirihe rero!

Julia ati" ikibazo nikimwe nuko urugo  rumeze nka folumire imwe.

Celia ati" urashaka kuvuga iki?

Julia ati" abantu bose bazi ko umugisha wa mbere w'urugo ari ukubyara. Kugira abana.  Kwaguka kumuryango mukabyara mukagira abana niko gaciro kumuryango. Njye rero nananiwe gutanga ako gaciro. Umugabo wanjye ntabwo abona akamaro cyangwa ibyiza byo kuba yarabanye n'umugore nkanjye w'imyaku.

.

Tuze ku kazi.

Yhuoma avuye muri Office ya Donas maze muri Office ya Musaza we Kabila. Kabila akimubona araseka.

Kabila ati" ko wageze hano kare wahise ujya he?

Yhuoma aricara aseka ati" nabanje kujya kureba Donas.

Kabila araseka ati" ahaaa ndumva ubushuti bwanyu burimo gutera intambwe.

Yhuoma ati" ahubwo ntabyo uzi.

Kabila ati" ibiki?

Yhuoma ati" turibuze no guhura asoje akazi duhurire ahantu tuganire.

.

Kabila aregamira aramureba ati" ariko wamaze kumukunda.

.

Tugaruke mu rugo kwa Julia

Celia ati" ariko njye ndibaza kuki abagabo bose aho bava bakagera bikunda. 

Julia aramureba.

Celia ati" nonese kuki ubaye ikibazo. kuba utwita inda zikavamo n'ikibazo cyawe ?

Julia ati" we n'umuryango we bizera ko nagiy nkuramo inda kenshi nkaba narababeshye.

Celia ati" byo waba warabikoze se bivuze Iki?  Kuki abantu dukunda guca imanza kandi tuba tutazo ibyo umuntu yaciyemo.

Julia ati" niyo miterere y'ikiremwamuntu.

.

Celia ati" ariko kumuntu mukundana mwasezeranye biba bikwiye kuba bitandukanye.

Julia ati" sha Celi sinzi icyo navuga ubu byaracanze.

Celia ati" none amaherezo.

Julia ati" ayahe maherezo?? Njyewe icyo nzi gusa nuko nkunda umugabo wanjye.

.

Tugaruke ku kazi, Yhuoma aracyarikumwe na musaza we baganira.

Kabila ati" Yhuoma umubano wose wagirana na Donas uzitonde

Yhuoma ati" ngaho kubera iki iyo gasopo.

Kabila ati" ese. Ntabwo abagore mwiyizi. Julia amenye uby'umubano wawe n'umugabo we utekereza ko atakumira bunguri

Yhuoma araseka ati" ko numva ubigize danger. ! Just n'ubushuti gusa

Kabila araseka ati" yego ye!

.

Kurundi ruhande Dalena arimo guparika imodoka mu rugo rwa Cher we Darike.  Avamo aza agana kunzu Derike ahita amufungurira umuryango.

Dalena ati" ariko uba undeba.

Darike araseka ati" Cher aho uri hose mba nkureba.

Dalena ati" Sha abasore mugira igikabyo.

Derike ati" oyaaa ariko aabakobwa namwe mukunda amagambo meza abafasha.

Dalena ati" njyewe ntukampate amagambo.

.

Binjira mu nzi bavuga.

Derike ati" uba ushaka ko nkuhata by'ibindi wowe

Dalena araseka ati" ibiki se !

Derike yikoraho arabimwereka dalena araseka .

Derike ati" ahubwo urakoze kuza numvaga nkukumbuye cyane nshaka gufatwa neza kuko ndashonje.

Dalena ati" eeeeh burya sinjye warukumbiye warukumbiye ko nkugira mu gikoni.

Derike aramufata ati" oyaaa sibyo yewe hari undi ukeneye kugaburirwa.

Dalena aramureba maze araseka ati" ariko nawe usigaye ukabya cyane ujye wifata rimwe na rimwe.

Derike ati" rega bea sinjya nkuhaga.

.

Twigarukire mu rugo kwa Julia aracyarikumwe na Celia baganira.

Celia ati" none ndibaza uzaba mubuzima bumeze gutya kugeza ryari.

Julia ati" nonese nakora iki? Ariko ibihe bizahinduka ntawamenya.

Celia ati" ese basi wagiye kwa muganga bakubwira ikibazo ufite.

Julia ati" yego bansuzumye kenshi.  Kuba inda zanjye zivamo kumunota wanyuma n'ibyago nigirira.

Celia ati" ese ubu Imana yagutabaye. 

.

Julia aratuza hashize akanya arahaguruka

Celia ati" ugiye gukora iki?

Julia ati" ngiye gufata phone mvugane n'umugabo wanjye.

.

Julia ajya gufata phone arazae maze ahamagara Donas.

Donas ari muri Office arimo kuvugana na Osamu.  Abona phone ye irasonnye arayifata aritaba.

Osamu ati" Sha ahari nubwo umugore wawe byanze banza agukunda basi. Ariko se byo buriya wabyizera gute.

Donas ati" ndibaza ko ankunda.

Osamu ati" ariko n'ikibazo kuva atakubyarira.

.

Donas aritaba Ako kanya muri office haba hinjiyemo undi mukozi bakorana yitwa Fally.

.

Donas ati" Bite!

Julia ati" umeze Ute?

Donas ati" meze neza.

Julia ati" Imana ishimwe.

Donas ati" nicyo umpamagariye.

Julia ati" yego nashakaga kumva uko wiriwe.

Donas ati" Sawa niriwe neza.

Julia ati" eeeh ni byiza pe ukomeze ugire ibihe byiza ndagukunda.

Donas ati" yego.

.

Donas arakupa.  Julia asa n'ubabaye arebana na Celia.

Celia ati" wabonye abagabo.  Umubwiye ko umukunda ariko we ntacyo avuze.

.

Tugaruke muri Office.

Fally areba Osamu ati" ariko Osamu nakubaza ikibazo.

Osamu ati" ushaka kumbaza iki?

Fally ati" kubyara Niko gaciro konyine kabaho kubashakanye.!

Osamu araseka ati" yewe ubuse wowe wavuga iki ? Nturashaka uba uraho gusa inanga zose uzimaria muri dushe.  Ariko man uzanyumva sinzi niba hari n'icyo nagusubiza.

Fally arababara ati" ese buriya byaringombwa ko uvuga nabi.

Donas arabaraba ati" ibyo mubireke man.

.

Amasaha aricuma.

Derike na Dalena bari mugitanda bamaze kuryamana gukora sex.

Derike ati" wawwooo cyakora akuymunsi karo karenze kbsa.

 Dalena araseka ati" ariko chou tumaze kuryamana inshuro zingahe.

Derike Ati" ubuse wazibara.

Dalena ati"Jusus ibaze ko namaze kuba umugore wawe utaransaba.

Derike ati" Byararangiye n'ubundi reka tubishyire mu bikorwa twibanire.

Dalena ati" icyo gitekerezo ni cyiza ahasigaye ahubwo tera intambwe nk'umugabo.

.

Derike ati" ariko Sha ejo wasebeje umugore wa Musaza wawe.

Dalena araseka ati" nagende.

.

Bidatinze Yhuoma na Donas nyuma y'akazi baje ahantu ngo baganire nkuko bari babipanze.

Yhuoma ati" Donas nishimiye kuzana nawe hano.

Donas aramwenyura ati" ntakibazo nanjye binguye neza.

.

Kurundi ruhande muri ayo masaha Mama Donas nawe aje mu rugo kwa Julia.

Mama Donas ati" Mukazaa wa umeze Ute?

Julia ati" meze  neza. Gusa ntunguwe noneho no kuba waza unsuhuza uvuga neza.

Nyirabukwe ati" Julia rega ntarwango nkufitiye. 

Julia ati" ahaaa ubwo ndabibona nyine.

Nyirabukwe ati" rega ndabagukunda nubwo utabizi.  Ahubwo hari ikintu nshaka ko tuvugana kandi tukacyumvikanaho neza  Niba ushaka kuba umukazana ufite agaciro imbere yanjye.

.

.

Udacikwa na Episode 9

Comments