
Duheruka muri
ep ya 6 , keke ya Julia iteshejwe
agaciro..
Keke arayitwara ayizana mugikoni ababaye cyane
ayirambika aho kumeza asa n'ucitse intege. Ako kanya Celia mushuti aba aje
amukurikiye abona Julia umubabaro uramwishe maze aramwegera aramufata.
Julia areguka aramureba nawe.
Celia ati" biriya bibaye n'ibiki?
Julia ati" nikuriya bigenze ubibonye.
Celia ati" Umugabo wawe se yagukora ibintu
nkibi.
Julia ati" oya siwe ahubwo mushiki we nyine
niwe kibazo.
.
Celia ati" nonese we yagashingiye kubyifuzo bya
mushiki we !
Julia ati" Sha Celi reka ibibazo tubireke.
Celia aramwumva arikomeza kwibaza no gutekereza
kubibaye.
.
Celia ati" ariko se ubundi Dalena yabaye iki ko
mperuka cyera ari umuntu muhuza....
Julia ati" nyine naje kuba umugore utagira
agaciro.
Celia ati" kubera ko
Julia ati" yego. Kubera ko nyine ngo ntacyo mariye umuhungu
wabo.
Celia biramubabaza.
Julia ati" umva wibabara reka tujye mu bandi
mbe ndikumwe n'umugabo wanjye.
Celia ati" wamugani ihangane ugire umutima
ukomeye ujye kumufasha gukata iriya keke.
.
Bava aho baragaruka.
.
Tuze muri Saro ibirori imbere cyane birakomeje
Dalena niwe wabaye M.C. Donas agiye
gukata keke ahuza amaso na Yhuoma, Yhuoma aramwenyura.
Dalena ati" Noneho musaza wanjye agiye gukata
keke ariko birumvikana ntabwo ayikata wenyine.
.
Julia na Celia bageze muri Saro nabo, Julia yifata
neza nk'umuntu bagiye kubwira agatera intambwe agafasha umugabo we gukata keke.
Dalena aramurebaaa maze ahita areba kurundi ruhande
yirebera Yhuoma ati" Yhuoma watera intambwe ukaza ugfasha Musaza wanjye
gukata keke.
.
Julia agwa mu kantu! Arebana na Celia ndetse
n'abandi bantu bake bagwa mu kantu.
Yhuoma mbere yo kubyemera abanza nawe gusa n'ushidikanya arebana na
Julia.
Dalena aramureba ati" Yhuoma bite ko
udahaguruka ntabwo ushaka kuza gufasha Musaza wanjye!!!
.
Donas areba Julia aho ahagaze ariko asa n'umwirengagijeho.
Yhuoma arahaguruka aza imbere maze bafatana icyuma bakata keke abandi
baririmba. Julia nyine arabyakira aririmbana nabo. Amafoto aracicikana yaba Aya kamera na
telephone.
Celia we umujinya
uramwica cyane.
.
Donas na Yhuoma bamaze gukatana Keke hagenda haza
n'abandi bifatanya nawe. Julia areba.
Abanti basojeeeee Julia abona nawe kujya iruhande
rw'umugabo we ngo bakatane. Dalena
arabibona.
Dalena ati" Julia wakwihangana wowe ko ubona
Keke bayikataguye bihagije.
Donas ati" Mureke ntaribi.
Dalena ati" Ariko we n'umugore wawe ndumva
yakwihangana ntacyo bitwaye ahubwo nayijyane ayitunganye ayizane iteguye neza.
Julia arabyumva maze arayifata arayijyana ajya
kuyitunganya. Aza mu gikoni gusa muri we
harimo uburibwe gusa
.
Abandi basigara muri Saro banywa barya. Celia nawe agaruka mu gikoni afite umujinya
ari nako yitotomba.
Ati" ariko abagabo baba ibigoryi ! Ubu arumva
yishimiye iteshwa gaciro ryawe.
Julia ati" Celia ihangane nawe wintukira
umugabo
Celia ati" nako sorry da!
Julia aramureba ati" mfasha ahubwo.
.
Muri saro abantu, bageze aho batangira kuganirira mu
matsinda. Buri wese arimo kuganira nuwo
abonye.
Kabika arikumwe na Donas.
Kabila ati" ewana bro komeze ujye ukure ujye
juru
Donas araseka ati" urantangaje ndakura kangahe
kubu ntangiye kubara manuka.
Kabila ati" harya ubu nukubara ivuyeho.
Donas ati" cyane rwose.
.
Dalena na Osamu nabo barimo kuvugana.
Dalena ati" wakoze cyane kumfasha brother
ntabwo yarikuza.
Osamu ati" urumva namubeshye ko maze kuvugana
nawe umeze nabi warwariye hano mu rugo rwe.
Dalena araseka.
.
Mugikoni Julia na Celia.
Celia ati" ariko ubundi byagenze bite
sinaherutse Keilla na Gentile ari inshuti zawe.
Julia ati" Celi nawe urabaza neza ibyo uzi.
Inshuti zikigihe wowe ntazo uzi.
Celia ati" koko wamugani ndabaza ubusa. Isi yuzuye banyamwigendaho kandi bishushanya
gusa. Bakwereka ko muri kumwe kandi ntabahari.
.
Tuzs kuri ba Keilla na Gentile , Dalena aje aho
bahagaze abaha ama bizoux.
Dalena ati" Sha aba Cher mwakoze kumfasha.
Keilla ati" nitwe nawe.
Dalena ati" nukuripe muri abana beza.
Gentile ati" twe niko dukora.
Dalena ati" ndabona muzamba hafi no muri
mariage yanjye pe!
.
Ikirori kirakomeza.
Yhuoma nyuma yo kuganira n'abandi yisanga agarutse
imbere ya Donas barongera barasuhuzanya maze baraganira.
Yhuoma ati" My Donas isabukuru nziza.
Donas araseka ati" mwakoze cyane pe!
Yhuoma ati" pe
twishimiye kwifatanya nawe.
Donas ati" nabishimiye cyane muri abantu beza
kandi banjye nanjye iteka nzabahoza kumutima.
Yhuoma ati" witegure ko kuri bd yanjye nanjye
ungiyemo ideni ryo kuzakatana nawe.
Donas araseka ati" ndahari wese rwose humura.
.
Amasaha arisunika ibirori biraryoha ariko bigera no
kwiherezo abantu barataha maze urugo rusigaramo banyirarwo
.
Donas ari muri dushe arimo koga asoje aza mu cyumba,
Julia afata isume aramuhanagura.
Donas ati" urakoze.
Julia ati" urakoze gushima my husband.
.
Julia ajya muri garderobe amushakira ibyo kwambara
by'ijoro arabimuhereza.
Julia ati" chou nanjye mfite impano
naguteguriye.
Donas ati" yimpe. Ahubwo se kuki utayimpereye
hariya.
Julia ati" narikuyiguha gute se kandi no kuba
twakatana Keke nk'umugore wawe byari bimaze kuba ikibazo.
.
Donas ati" umva kandi ubwo uratangiye. Ubu ugiye kurema amatiku ataringombwa.
Julia ati" oya Cher ntabwo Ari amatiku. Ahubwo
ndibaza ngo Cher ngeze aho naba nkutera ipfunwe.
Donas ati" ninde ibyo ibivuze.
Julia aramureba cyane ati" Cher ufite rwose
gukora icyo wumva cyose ushaka kikunogeye ariko kuntesha agaciro kuriya byo
byambabaje ntabwo bikwiye.
Donas ati" Sinakubuza gutekereza uko ushaka
ariko njye sinigeze nkutesha agaciro.
Julia arababara imbere muri we ariko arihangana.
Julia ati" ese byibura waba wigeze utekereza
agaciro kiriya Keke nakoze ! Uzi igihe, umwanya n'imbaraga byantwaye.
Donas ati" ngaho ugiye kunyurira Keke yawe se!
Ese washakaga ko ariyo mpitamo mu kimbo kiyabashitsi bazanye.
Julia ati" abahe bashitsi.
.
Donas ati" umva reka nkureke. Sinshaka kurara mu nduru zawe.
Julia ati" yego ubyise induru. Ariko nyamara
Cher ntekereza ko mbere y'ibindi byose mu bibaho hagakwiye kubanza njye nawe.
Donas aramureba gusa ajya muburiri.
Julia ati". Ariko buriya nuku Mariage yagakwiye
kuba imeze ??
.
Buracya.
Donas yigira mu kazi. Amaze kugenda hashize akanya
Celia aza mu rugo gusura Julia.
.
Donas nawe agera mu kazi agiy kwinjira muri office
ye abona Yhuoma arimo kuza aje mu kazi kabo maze Donas arahagarara
aramutegereza.
Yhuoma aba amugezeho barasuhuzanya
Yhuoma ati" amaso yanjye yishimiye kukubona
muri iki gitondo
Donas ati" nanjye niko bimeze rwose.
Yhuoma araseka.
Donas ati" niki ko useka.
Yhuoma ati" nakunze ko uri umugabo mwiza pe!
Donas ati" ubwo se ushingiye kuki !
Yhuoma ati" sitwabaye inshuti tuze guhura
tuganirire ndakubwira.
Donas ati" ntaribi.
.
Mu rugo.
Julia ari kure mu bitekerezo.
Celia aramureba ati" kuki aruku bigenda??
Julia ati" Nahoraga nashegeye mariage numvaga
mfite amatsiko yo kumva ko mariage imera.
Celia araseka ariko ababaye ati" kuki itegeza
umenya ko Mariage irangira uwo munsi mwasinye kubana gusa. Niko bimeze
ntakundi.
Julia aramureba ati" nonese njye biracanga!
Koko mubyukuri niko Mariage yakabaye imera???
.
Bararebana..
.
Udacikwa na Episode 8
Comments