logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse muri Episode ya 5 ,  Donas amaze gutwika  ibintu byose by'umwana bateganyaga kwibaruka bikanga..

Donas yaje mu nzu , Julia asigaye  hanze arira cyane. Arumva umutima we ushenguwe cyane areba uko ibyo yaramaze kugura byose yitegura umwana bishya.

Donas nawe yicaye muri saro ahugiye kuri interenet abona abantu bose post zabo zabagize ikiganiro.  Biramubabaza cyane.  Muri we atangira kwiyumva umugabo wataye agaciro.

.

Julia nawe hanze aracyarira cyakora hashize akanya yihanagura amarira atekereza neza ko ibibaye n'ubundi aterenganya umugabo we nanone umaze  imyaka yose akeneye umwana ariko bikanga akaba atarabashije kumumuha.

Ubwo aremera yakira abibaye ariko nanone muri we aribaza ati" ese ubundi agaciro ka Mariage n'urubyaro ! Ubundi kubera iki? Ese mpuzwa n'umugabo wanjye n'urubyaro?? Man ibi byose biranshobera.

.

Muri Saro Donas ntabwo yishimiye uburyo kumbuga babataramye babagize ikiganiro arumva atewe ipfunwe nabyo.

Uwo mwanya  nyina arahamagara maze aramwitaba.  Mama ahita abyumva ko umuhungu we bitameze neza.

Mama ati" Dona ko umeze gutyo

Donas ati" Mama ntabwo meze neza ahubwo wakwihangana tukavugana ejo

Mama ati" UBU nibwo ukeneye kuvugana nanjye wa mwana we.  Kuko nkwitayeho ndi mama wawe.

 

Donas ati" mama ndabizi ariko ndumva ntashaka kuvuga.

Mama ati" nanubu byaranze ntabwo uriyakira.

Donas ati" ndabyirengagiza ariko bikanga pe ! Ntabwo habura ikingarura mu ntekerezo.

Mama ati" ariko mwana wanjye ntabwo ukwiye kubaho utishimye uhangayitse.  Ese ubwo urugo rwaba rukumariye iki?

Donas ati" mama buretse ihangane ntiwongere kumbwira ibyo gusenya.

Mama ati" Oyaa pe iyo sinama naguha urabizi . Wamugani wawe wamaze gushaka byararangiye.

.

Julia aba aje mu nzu yumva umugabo we avugana na Mama we maze ahagarara hamwe ntiyabavangira gusa arumva.  Ariko ntabwo Donas arabona ko Julia ahagaze aho hafi.

.

Donas ati" none niki ushakak kumbwira Mama!

Mama ati" Niba koko Julia agukunda ndahamya neza ko uganiriye nawe yakwemera ukajya kubyara hanze.

.

Julia arabyumva.  Yumva ntabwo muri we abyakiriye neza ariko nanone ni amahitamo umugabo we ashobora kuba ya musaba.

Donas atekereza neza kuri proposal mama we amuhaye. 

Donas ati" Mama sinzi icyo gutekereza aho

Mama ati" ubwo ugiye kuvuga ko udashaka kuba wababaza umugore wawe. Ariko se mwana we ni akahe gaciro kumugore utaguha umuryango. Wenda ndemera uramukunda pe ariko se urukundo rwo kubaho witanga!

Donas ati" umva mama urakoze kumvugisha ryama ugire ijoro ryiza.

Mama ati" nutavugana nawe njye nzavugana nawe.

Donas ati" mama ryama urakoze.

.

Donas ava kuri phone ahita abona kubona ko Julia yarimo abumva aramureba cyane.  Julia nawe atera intambwe aramwegera.

Julia ati" cher numvise ibyo mama wawe akubwiye. Ubaye wumva aribyo byagufasha sinabihakana.  Nonese icyo ntabasha kuguha.

Donas aramureba araceceka.

Julia ati" ariko Bea nkibaza.  Urubyaro hagati yanjye nawe rwari rufite agaciro kangana iki?

Donas ati" uvuze nabi, uvuze nk'umuntu utagira ubwenge.  Ndetse ahubwo ndatunguwe cyane

Julia ati" honey am sorry umbabarire ubwo bugoryi bwanjye ariko sinabura kwibaza gutyo.

Donas ati" ariko....

Julia ati" honey sorry wikongeraho irindi jambo nahise nsobanukirwa icyo uvuze.

.

Donasw ati" nkeneye kwiryamira.

Julia ati" ariko twaritukivugana.

Donas ati" oya

Julia ati" ngaho genda nyine.

.

Donas aragenda,

Julia asigara aho yivugisha ati" ariko se Mana yanjye koko!

Donas ntabwo yarikageze kure maze arahagararae arahindukira aramureba ati" Julia  iturize.  N'ubundi uzaguma hano nk'umugore w'isezerano ntakundi.

Julia ati" ntakindi nukuvuga iki?

Donas ati" wanyumvise neza winsubirishamo.  Ndabizi ko uba ufite ubwoba. Ariko hano ni iwawe nk'umugore twasinye kubana burundu. Humura njye sinzagusebya.

.

Donas arikomereza Julia asigaye atekereza kumagambo amubwiye.

.

Amasaha aricuma.

 

 

Buracyeye

Tuze mu rugo kwa Mama wa Donas. Dalena atashye muri icyo gitondo. Mama we aramureba arumirwa.

Mama ati" nuko pe nawe warakiyemeje.

Dalena ati" Mama ubwo ugiye gushaka gukomeza ibintu.

Mama ati" ahaaa maye se wumve mvuge.

Dalena ati" mama reka twite kuri BD ya Musaba wanjye igiye kuba.

Mama ati" none wateguye iki?

Dalena ati" ba keilla bagiye kuza hano tubinoze fresh ibyo twateguye

.

Mama ati" ooh niba mwabiteguye ni sawa cyane.

.

Dalena ahita afata telephone arabahamagara. Avugana nabo bamubwira ko barimo kuza mu rugo.

.

Kurundi rugande Donas yageze mu kazi kare arimo gukora. Hashize akanya yhuoma aba aje muri officer ye Donas aratungurwa.

Yhuoma ati" Donas sorry niba nkuvangiye.

Donas ati"   oya ntakibazo.

Yhuoma araseka ati" Kandi mbona utunguwe cyane.

Donas ati" oya ntakibazo pe.

Yhuoma ati" mvuye kureba musaza wanjye, ntekereza nawe kuba nanyura hano nkagusuhuza

Donas ati" urakoze cyane.

Yhuoma araseka ati" rero ugire akazi keza.

Donas ati" urakoze

Yhuoma ati" ariko nagusaba akantu

Donas ati" ntakibazo

Yhuoma ati" nagufata nk'inshuti yanjye ?

Donas ati" n'ubundi ariko Niko bimeze.

Yhuoma ati" yego ariko sicyane kuko mba mbona umfata nk'umuntu uraho gusa

Donas araseka

.

Uwo mwanya Osamu aba arinjiye asanga bavugana.

Yhuoma ahita abasezera acaho aragenda. Osamu amukurikia amaso

Osamu ati" ngaho atangiye kujya aza kukwirebera. Se

Danas ati" yaranyuze hano.

Osamu ati" nonese Dona uyu munsi ko nshaka ko hari ahantu tuza kujyana.

Donas ati" hehe se Kandi

.

Tuze mu rugo  Julia arimo gutegura arimo guteka arimo gufatanya na Celia inshuti ye. Celia arimo kumufasha guteka.

Celia ati"  nonese Juli, iriya Keke wakoze mugitondo urizera ko iza kuba imeze   neza ?

Julia ati" cyane.  Ahubwo hari ibyo nibagiwe ngiye gushaka nkongeraho.

Celia ati" genda ntaribi ndasigara nkutekera.

Julia ati" urakoze cyane .

.

Julia agiye kuva mu rugo abona Dalena, mama we na ba Keilla baje mu rugo arabishimira cyane. 

Dalena ati" ugiye he?

Julia ati" hari ibintu ngiye kugura.  Murakoze kuba muje kare.

Dalena ati" wasoje guteka se ?

Julia ati" oya ariko nyine ubwo muje mugiye kumufasha byihute.

Dalena ati" bande bagugasha

Julia ati" egoko mana.

.

.

Julia areba Keilla na Gentle ati" ese ma mwe ko mwanyanze bibamariye iki ?

Keilla na Gentiye baraseka

Julia ati" mweseka se Kandi mujye gufasha Celia asoze vuba murakoze kuza rwose.

Keilla ati" ariko bande.

Mama Donas ati" ubundi ugiye mu biki wagumye hano ugakora ibyo urimo gukora.

.

Julia ati" umva ndaje.

.

Julia agenda yiruka nabo baraza mu nzu.

.

Bidatinze ikirori cya Donas cyarahiye  Osamu yaramubeshyabeshye birangira amugejeje mu rugo

.

Haza n'abantu benshi batumiwe batandukanye. Dalena na Mama we bazana Keke bamuteguriye.  Ubwo Julia nawe agiye kuzana iyo yakoze ntabwo azi ko hari indi ba Dalena bazanye.

Ayizanye muri Saro abona ba Dalena bazanye indi bakoresheje.

Ntiyabitindaho nawe iye arayizana arayitegura.

Dalena arayireba ati" Julia iyi  wakoze yireke turakoresha iyi twazanye niyo yizewe.

Julia ati" ariko irizewe nayikoreye. Kandi nayikoze kubwo kubaha umugabo wanjye mba nshaka kumutegurira burikimwe cyose

Dalena araseka.

.

Donas areba ibyo barimo.  Julia aramureba bahuza amaso.

Donas ati" Cher reka dukoreshe iyi bazanye iyo yireke.

Julia biramubabaza yigira nkaho atabyumvise

Dalena ati" Julia ntabwo wumva bavuze ngwiki?

Donas ati" Julia iyo yitware cyangwa urebe abana uyiha hanze. Reka dukoreshe iyi.

Julia arababara cyane. Keke arayiterura arayijyana.

.

Donas agiye gukata keke barimo kumuririmbira, agiye gukata keke ahuza amaso na Yhuoma nawe Ari mu baje kwifatanya nawe kwisabukuru ye.

.

Udacikwa na Episode 7

 

MARIAGE.

Comments

Admin: Julia yihangane, iyahaye umwana sarah irahari. Komeza