logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.

Dusize Muri Episode ya 4.  Julia asa n'uwateguye ibihe byiza hagati ye n'Umugabo we..

Barahagararanye, Julia arimo kumukorakoraho gake gake, Donas nawe arimo kureba ubwiza bw'ibyo Julia yateguye.

Julia we arumva muri we afite icyizere ko bagiye kongera kugarura ibihe byiza muri bo.

.

Maze azamura umutwe areba Donas mu maso ati" Honey wiceceka please reka kugira umutuzo cyane.  Ndahamya ko ibi nateguye hari icyo bikwibutsa.

Donas amufata umutwe awuryamisha mugituza cye.  Julia yumva anyuzwe no kongera kumva ibiganza bye bimufata.

Donas ati" yego rwose ndabyibuka.

.

Tuze Kwa Derike we na Dalena nexa neza igihe ku kindi baba barikumwe wagira ngo bamaze kubana.

Derike aryamye agaramye kuburiri yambaye mucikopa hasi gusa. Dalena nawe aba aje mu cyumba yambaye akenda gato kabonerena koko. Derike aramurebaaa aramwitegereza cyane.

Dalena araseka ati" ariko honey Uba ureba iki Uzi ko wagira ngo ni ubwa mbere uba umbonye??

Derike ati" nawe ari wowe amaso yawe ntiyahaga kukureba. Ahubwo se.

Dalena ahita amusoma ati" Bea nakuvunika nanjye nakumvise.

.

Dalena abanza kujya muri toilet, amaze gucaho, Derike ahita ahaguruka vuba vuba aza iruhande rw'agatiriwari arebamo akuramo ikinini arakinywa.

.

Twigarukire mu rugo kwa Donas we na Julia baracyahagaze bafatanye. Imitima yabo bisa nkaho yamaze kugenda yihuza mu gikorwa kigiye kuba.

Donas arimo gukorakora Julia gake gake, Julia nawe arumva akanyamuneza kandi akabifeelinga. 

Atangira kwibuka ijoro rya mbere rya Mariage yabo.  Donas nawe aba araryibutse.

.

Donas ati" ryari ijoro ridasanzwe.

Julia aramwenyura ati" wawoo Imana ishimwe ko yakomeje kuribika mu mutima wawe.

Donas ati" oya sinabagiwe.

Julia ati" noneho ndumva tugiye kugaruka kwisoko.  Bea ndumva twagumana ririya tangiriro ry'ibihe byacu.  Ririya joro ryahinduye amateka yacu riduha ibihe bishya dukwiye gukomeza.

Donas amureba mu maso ati" uravuga ukuri my wife.

Julia aramwenyura ati" narinkumbuye kumva Ako gaciro kanjye imbere yawe ukavuga.

.

Nuko bose baraseka akanyamuneza karimo kugenda gatemba mu mutima yabo. Ubwo nuko baba batangiye gutwaza babyina akaziki kari romance gake gake..

.

Hakuno Kwa Derike ho hari umwuka wuko hashobora kuba hagiye gushya.  Umusore wacu rwose yamaze kwicajinga muri we harmo ko agiye kwemeza umukobwa w'abandi nawe wamaze kubeshegera rwose.

Aje yikorakora mu gitsina cyamaze neza kwakira ibigiye kuba.  Akiza Derike amutarukira rimwe aramufata.

Dore ko yamaze kuba nka moteri y'uzuye umuriro ahita atangira kumusomasoma vuba n'ubusambo hafi ya bwose.

Dalena ati" chou ese twaza gake ntawe munsangira.  Ubu bwira bwose uba ufite utekereza ko uba umpanganiye nande wundi!!

.

Derike aramuterura ahita adepoza kuburiri vuba vuba rwose.

.

Hakuno abandi bari mu njyana nziza kandi barahuje rwose.  Buri wese kandi afite amagambo meza kururimi rwe arimo kuvuga akubaka mugeni we.

Julia ati" Bea uku tumeze njye numva aribyo byakabaye igisobanuro cya Mariage.  Mbese ubundi mba numva mariage itakabaye umuhango abantu bakoze.

Donas ati" Nibyo Mariage yakabaye ikintu kigari cyane.

Julia araseka ati" wawooo ahari ubwo imitima yacu itangiye guhuriza ku kintu kimwe twaba turi mukuri.

Baraseka.

.

Donas akebutse gato dore ko icyumba cyabo ari kinini cyane abona aho Julia yateguye amafunguro baza kurya aho mu cyumba biramutangaza.

.

Julia nawe arahareba maze araseka.

Donas ati" Wateguye bihagije pe !

Julia aramujyana  baza aho hari amafunguro ati" reka tubanze twubake umubiri wacu.

Donas ati" chou ndishimye.

Julia araseka ati" buretse gato uracyishima ntabwo wari wagera aho wishima.  Kandi nibyo nshaka kuko umunezero wawe n'igasobanuro kigari cyane muri njye.

.

Julia ararura aramuhereza nuko bararya.

.

Kwa Derike ho rwambikanye ninde urihasi ninde urihejuru  induru n'izose.  Gusa nyuma y'akanya uwishimaga cyane yumva yizihiwe atangira gutaka. Undi nawe akagira ngo gutaka kwa Dalena n'ikimenyetso cy'uko arimo gukora neza nk'umugabo afatiraho.

.

Tugaruke kuri Julia na Donas nabo basoje kurya bagiye mugice gikurikiyeho. Mugihe bagitera intambwe igana imbere. 

Donas aba abonye imyenda n'utundi dukoresho bari baraguze butegura kwibaruka.  Akibibona muri we ahita ahinduka.

Julia arabibona ko bimukozeho aramufata ashaka kumubuza ngo abyirengagize.  Ariko Donas asa n'umwiyatse mase yegera aho afata iyo myenda arayireba cyane arayitegereza maze areba Julia cyane.

Donas ati" ibi se biracyakora iki aha?

Julia ati" hari ikibazo se honey.

Donas avuga cyane azamuye ijwi ati" urumva ntakibazo ??? Ubuse bimaze iki aha ?

Julia ati" Bea njye ndacyafite ikizere...

.

Donas ati" ufite ikihe cyizere ??? Urumva wowe uzigera ubyara narimwe.  Ese uracyakeneye kumbeshya?  Kuba warambeshye inshuro 7 ntabwo biguhagije?

Julia ati" My husband wirakara rwose.  Kandi nukuri ndacyahamya ko ntakintu nigeze nkubeshya.

.

Donas arabirebaaaa ati" agaciro kawe narakabonye hano.  Uri umugore w'umutako n'ishakiye gusa kandi nyine namaze kubyakira.  Ibindi rero byo gushaka gukomeza kurimanganya umbeshya bireke narakwakiriye.

Julia biramubabaza. Ayo magambo rwose aramuriye cyane.

.

Donas ahita afata ibyo byose baguze bategura kubyara bikagenda byanga maze abijyana hanze.

.

Julia aramufata agerageza kumubuza ariko Donas ntiyamwumva abijyana hanze maze afata peterole abimenamo afata brike. Ikibiriti arabishumika.

.

Julia yaguye hasi ararira cyane arataka bikomeye. Donas nawe arababaye cyane arimo kubitwika abireba.

.

Arahindukira areba uko Julia arimo kurira ataka. Ariko nyine muri we ntacyo bivuze pe.

.

Julia arahaguruka arisindagiza maze hanze aza imbere y'umuriro areba uburyo birimo gushya.  Yibuka ukuntu  inda zose zagiye zivamo Kandi yabaga ameze amezi menshi atwite inda ze zikavamo yarihafi kubyara.

.

Donas aramureba maze amutambukaho asubira mu nzu. Julia aguma hanze areba umuriro arira cyane.

Donas aza kwicara mu ntebe. Akicara afata telephone ashakamo ibyo yareba bikaba bimurangaza.

Akijya kuri Social media asanga ikiriho ntakindi ni post ye n''umugore we abantu babavugaho.

.

 

Next episode 6

Comments