
Duheruka muri
EP 4 Clenia amena inzoga kuri Julia.
.
Julia inzoga yamumenetse mu maso arahuma. Kandi
inzoga iraryana cyane iba itwika. Abantu
bari hafi aho bose barumiwe barushungera ariko ntihagira uwivanga.
.
Julia afata isakoshi ye akuramo agatambaro ashaka
uko yihanagura. Clenia aracyahagaze iruhande rwe n'umujinya wose arimo
kumureba.
Julia aramureba ati" basi uranyuzwe ibi ukoze?
Clenia ati" nagakoze ibirenze ibi.
Julia ati" rwose komeza. Ariko sinzi ko ibi aribyo byaguha ukuri. Cyangwa byagufasha.
Clenia ati" Julia uri ikibi reka ibirimo
kukubaho bibe igihano cy'ibyaha byawe.
.
Julia ayo magambo aramurya.
Clenia maze afata isakame ye.
Julia aramureba ati" Clenia ibi uzabyumva rimwe
kuko nawe uzaba uzaba umubyeyi. Ariko Imana izagufashe wowe ibi ntibuzakubeho.
Clenia ati"
akira agihano cyawe. Ntabwo
kuntwarira umugabo byarikugihira ngo birangire gutyo.
Julia ati" Donas sinjye wahinduye umutuma ye
byari amahitamo ye kandi kuba naramukunze ntibyabaye amakosa yanjye ibyo
urabizi neza
.
Clenia aramucira maze arigendera. Julia aricara asigara ababaye cyane muri we yibaza
umwaku n'umuvumo . waba umuriho.
..
Tuze kurundi ruhande kwa derike arikumwe na Dalena
bameranye neza cyane bari mubihe byabo by'abakundana.
.
Dalena yicaye muri saro arambirije mu ntebe, Derike
aza muri saro afite uturahuri twa Juice na kado maze ahereza Dalena ikirahuri
kimwe ikindi arakigumana.
Dalena aramureba maze amwaka iyo kado afite
ati" cher ibi n'iki?
Darike araseka ati" birebe
Dalena arabireba abona ni stringi za kariso
z'udushumi maze araseka cyane aratembagara koko!
Derike ati" bea ko useka se ubwo ntiwabyumvise.
Dalena ati" ubwo ndabyumva twagiye kumazi.
.
Derike ahita amusoma ati" cyane. Ahubwo hari
ikindi.
Dalena ati" iki?
Derike ati" urabona bidakwiye ko rata njye nawe
twakwibera hamwe burundu!
Dalena araseka.
.
Mu rugo Julia ageze mu rugo afite moral nyeya. Akinjira mu nzu areba amafoto ye na Danas
y'ubukwe bwabo.
Amaze kuyareba ari nako yibuka uko mariage yabo
yagenze ahita afata telephone ahamagara Donas.
.
Donas yicaye muri Office abona Julia arahamagaye
areba telephone mase arayifata aramwitaba.
Donas ati" karame.
Julia ati" Rukundo umeze ute ?
Donas ati" habaye iki?
Julia ati" Ngo habaye iki koko! Ndagukumbuye
numvaga nshaka kumenya uko umeze.
Donss ati" meze neza urakoze cyane.
Julia yumvishe uko amusubije yumva neza ko Umugabo
we akiri mubihe bibi by'ibyabayeho inda ya 7 ivamo.
Julia ati" Cher komeza wiyiteho kandi
ndagukunda mbere ya buri kintu cyose kibaho.
Donas ati" sawa.
.
Basoje kuvugana, Donas phone ashyira kumeza Ako
kanya Osamu aba arinjiye avuga.
Osamu ati" wavuganaga na Madamu se ?
Donas ati" yego.
Osamu ati" ariko se ndibaza ubu wowe nawe
bimeze gute !
Donas ati" biraho.
Osamu ati" Cyakora Dona banza wowe utandukanye
kbsa.
.
Donas ati" ndumva icyo ushaka kuvuga ariko
Julia n'umugore wanjye. Twarabanye ubwo uko bimeze kose tuzabana.
Osamu araseka ati" yewe unyumvise nabi ntacyo
nashakaga kuvuga kirenze ariko ikigaragara nuko utishimye.
Donas ati" man ntabwo nishimye byo.
.
Osamu ati". Imodoka yamaze gutegurwa ubu
twagenda noneho munama.
.
Donas arahaguruka baza hanze.
.
Mu rugo Julia ahagaze mu cyumba cyabo arimo
gutekereza. Muri we arimo kwibaza kuri byinshi bitandukanye.
Arivugisha ati" nyeneye kugarurira umugabo
wanjye ibihe byiza. Ndakora iki ahubwo.
.
Kurundi ruhande Dalena aracyari kwa derike arimo
kuvugira kuri phone arimo kuvugana na keilla kuri phone.
Dalena ati" umva se nyine mukwiye kuza
mukamfasha tukabipanga neza.
Keilla ati" ariko Musaza wawe Uba umwitayeho
cyane.
Dalena ati" urabyumva nawe.
Keilla ati" kandi ubwo Julia araho yanitse
umutwe gusa ntanubwo ashobora gutekereza gupanga BD y'umugabo we.
Dalena ati" apu nawe ariko ntukavuge abantu ngo
uvuge nuriya. Nkeneye ko duhura
mukamfasha musaza wanjye tukazamutungura.
Keilla ati" none buriya ntiwavugana na Osamu
Dalena ati" Mukanya ngiye kumuhamagara nawe.
.
Basoje kuvugana ahita ahamagara na Osamu. Osamu na Donas bageze hanze muri parking
osamu arabibona Dalena arimo kumuhamagara aramwitaba.
Donas agiye kwinjira mu modoka abona Kabila nawe aje
hanze baravugana. Ako kanya Yhuoma
mushiki wa Kabila nawe aba ageze aho ku kazi yaraje kureba Kabila.
.
Arabasuhuza.
Kabila ati" sisi bite se ko uje kundeba
utambwiye
Yhuoma ati" Ubuse nagombaga kubikubwira ?
Kabila ati" yego nyine kujya uza ku kazi gutya
uko wiboneye se !
Donas ati" arko ntabirenze ni mushiki wawe
Kandi aba azi aho agusanga ntakibazo kirimo.
Yhuoma aramureba ati" Urakoze Donas naha
utandukanira na Musaza wanjye. Ndakwikundira.
Kabila araseka ati" Umva mbese utangiye gukunda
umugabo w'abandi
.
Yhuoma arebana na Donas maze baraseka.
Yhuoma ahita akomezaw ajya muri Office ya Kabila,
Kabila na Donas bakomeza kuvugana.
.
Basoje kuvugana ibyabo. Osamu nawe aba asoje
kuvugana na Dalena maze araza bajya mu modoka bajya mu nama bagiyemo.
Kabila nawe agaruka muri office ye. Mu nzira Osamu
na Donas bagenda bacata.
.
Osamu ati" cyakora uriya Mukobwa ni mwiza pe!
Donas ati" uravuga nde !
Osamu ati" Yhuoma.
Donas atekereza ku isura ya Yhuoma maze araseka.
.
Amasaha aricuma burije.
Julia yateguye icyumba mu buryo butangaje
cyane. Yakoze udutako dutandukanye Kandi
turi romantic. Harimo kwakamo udutara twiza duto tw'amabara atandukanye. Ndetse
yanapurijemo umubavu uhumura neza.
Nawe ubwe yiteguye neza cyane biri romantic
nk'umugore utegereje umugabo we bakaggirana ibihe byiza
.
Ubwo mwanya ahita anacuranga uturirimo twiza
tw'urukundo yateguye. Nyuma y'isaha
Donas nawe ageze mu rugo.
Akinjira mu cyumba yakirwa n'umubavu uhumura neza
amaso ye abona ibyiza bitatse icyumba cyabo.
Areba ku gitanda abona Julia yambaye ukuri kose
arimo kumusekera yishimye cyane
.
Donas arabirebaaaa maze Julia ava kugitanda
aramwegera maze aramufata ati" ikaze honey! Ndabona watunguwe cyane. Ariko se uyu munsi ntacyo ukwibutsa !!!
.
Next episode 5
Comments