logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.

Twasize muri Ep ya 3 Julia agiye kubaza Ikibazo Donas amusaba ko yaza kumukundira akamusubiza..

Turakomeje Julia na Donas bari kumeza berimo kurya. gusa ni bucece.  Julia ategereje ko Donas avuga ko amwemereye ko yamubaza ikibazo ashakak kumubaza.

Julia arategreje rwose!

Nyuma ya kanyaaa Donas aramureba ati" ngaho mbaza ariko numara kumbaza nanjye mfite ikibazo nza kukubaza.

Julia ati" yego ntakibazo.

.

Donas atega amatwi.

Julia ati" kuri wowe wumva mariage ariki?

Donas ati" Mariage n'ugusezerana imbere y'amategeko n'imbere y'Imana.

Julia ati" ese koko urahamya ko icyo aricyo cyakabaye  igisobanuro cya Mariage.

Donas ati" nubwo busobanuro buhari.

Julia ati" ariko nubwo twabwiye gusa. Ntibivuze ko aribwo bwakabaye ukuri.

Donas ati" ubwo ahari nyine wowe ufite ukundi ubyumva.

Julia ati" nanjye ntakundi mbyumva ariko  muri njye mba numva icyo gisobanuro gikennye rwose.  Kuko abakundana mariage yabo ntiyagahijwe n'amategeko.

Donas  ati" ibyo n"ibyawe cyangwa uzakore research yawe uyigaragaze uhindure ibihari niba wowe ubigaya.

.

Julia asa n'ubitekerezaho.

Donas ati" nanjye reka nkubaze.

Julia aramureba.

Donas ati" urabona ahazaza hanjye nawe hagiye kuba  gute ?

Julia arikanze.

Donas ati" please wasubiza ikibazo cyanjye ko nanjye nasubije icyawe.

Julia ati" honey njye nawe twabanye kubwo urukundo.

Donas ati" Urukundo gutyo gusa se !

Julia arikanze ati" ese ushaka kuvuga iki?

.

Donas arahaguruka.

Julia ati" nonese ugiye he ?

Donas ati" urukundo ruzubakira kuki ? Ni akahe gaciro kanjye ngiye kuzagira nk'umugabo ?

.

Donas ahita agenda. Julia  asigara yumva neza icyo Donas ashatse kuvuga. Asigara kumeza ababaye cyane ari nako atekereza byinshi.  Maze yubika umutwe kumeza no kurya biramunanira aribaza ati" Mana mwami wanjye koko ngiye kuzaba nyakamwe.  Ubundi nirihe tandukaniro ryo gushaka no kudashaka?

.

Donas yaje mu buriri araryama muri we ntabwo aguye neza habe na gato..

.

Tuze kurundi ruhande mu masaha ya mugitondo.  Ni mu rugo kwa Keilla na Gentile. Gentile abyukiye muri phone naho keilla arimo gutegura utwo bafata.

.

Keilla asoje aza kureba Gentile mu cyumba abona ari muri chat.

Keilla ati" ese bite ko mbona ushaka kwigira nkaho ntacyo uza gukora.

Gentile araseka ati" navuganaga na Dalena.

Gentile ati" ibiki?

Keilla ati" twavugaga kuri Julia

Gentile araseka ati" yewe uriya mugore nawe agiye kuba iciro ry'Imigani.

Keilla ati" Sha agiye kumva . Irubuka uburyo yakoze ubukwe yahinze Sha naho kumbe yaragiye kuragira umuhungu w'abandi.

.

Gentile ati" n'ubundi mbere hose njye nabonaga ko Julia hari icyo aduhisha.

Keilla ati" ariko ntabyo wahagararaho.

Gentile ati" ubuse niki wowe utabona. Woe urumva ari gusa kuba umuntu yatwita inda 7 zose zigenda zivamo.

Keilla ati" ahubwo se uzi ko namaze kumupostinga.

Gentle arumirwa ati" Sha ko nawe ndumva wakabije nawe ntabwo wagombaga kubikora.

Keilla ati" niyo nkuru ihari itwika Sha nanjye nagombaga gutwika.

Gentile ati" yewe ntabwo ntunguwe n'ubundi ntiwigeze umukunda.

.

Tuze kurundi ruhande Julia ahagaze ku gituro cya Mama we wenyine yaje kumwibuka afite akababaro kumaso.

Julia avugana agahinda ati" Mama byacanze pe! Mbwira n'iki nakora ubu ?  Ndi mubihe bigoye binkomereye cyane. Ahari y'amagambo wigeze kumbwira yari ukuri. Wambwiye ko Mariage ari umuhango uraho gusa abantu bashamadukira. Wigeze umbwira ntakiza gipfa kubaho nyuma ya Mariage. Ndibaza niba aribyo birimo kubaho. Ariko njye nibwiraga ko ntakiza kibaho nka mariage. Ese hagati yanjye nawe ni wowe uri mukuri. Mama nsubiza ndibaza??

.

Avuye ku gituro cya Mama we aza mu modoka ye aricara maze aratuza.  Afata telephone agiye kuri social media gato abona niwe wabaye topic ahantu hose bagiye bamupostinga bamuvugabo amagambo atandukanye kandi amusezereza bitandukanye. Abona imbuga nkoranyambaga zose niwe wabaye post gusa.  Biramubabaza cyane muri we arahungabana ararira cyane arasakuza akubita volla y'imodoka.

.

Nyuma y'akanya gato yiyemeza gutuza no kubyakira maze aratwara ava aho.  Uko agenda ariko byanga kumuvamo arabyibuka maze arongera arababara cyane ahubwo bimutera kurangara habura gato ngo akore impanuka. Cyakora kubwo amahirwe abafasha gufata feri naho ubundi karikabaye.

Ariruhutsa yishakamo umutuzo. Nyuma y'akanya gato telephone ye irasona abona ni Clenia umuhamagaye arimwitaba baravugana. Clenia amubwira ko akeneye guhura nawe bakavugana.

.

Yatsa imodoka agenda agana mu cyerekezo Clenia amubwiye baza guhuriramo.

.

Ku kazi Donas ari mu kazi arikumwe na Kabila barimo gukora bavugana kubagore.

Kabila ati" ñonese man njye nkomeza kwibaza niba umugore ataguha ibyishimo by'umuryango ubwo aba amaze iki?? Ni akahe gaciro wabara kuri we! Umuntu ashaka umugore akeneye kuba umugabo ufite umuryango.  Ariko abakobwa bubu barashaka kuza kuba amavaze gusa.

Donas aramwumva.

Kabila aramureba ati" Donas ko ntacyo avuga.

Donas ati" ese niki cyakubayeho ko numva nawe udatana n'amaganya.

.

Julia ageze aho yavuganye na Clenia bahoze kuva cyera ari inshuti. Arahamusanga. Clenia akimubona arahaguruka aramusanganira  aramuhobera cyane amwishimiye maze baricara. Seriveri aza kwakira Julia amuzanira Ako kunywa.

Clenia ati". Julia sorry kubyakubayeho byose.

Julia ati" urakos cyane.

Clenia ati" ariko Julia ibikubaho byose ntakintu bitari kukugaruk kubera ubuhemu bwawe.

.

Julia agwa mu kantu!

Clenia atangira kuvugana umujinya ati"  ese wibwiraga ko uzacika ubuhemu wangiriye. Wankozi y'ibibi we.

Julia ati" Clenia ubaye iki? Bigenze bite n:ubuhe buhemu nagukoreye

Clenia ati" indyarya gusa. Ubwo se ushaka kwiyibagiza iki? Wowe ntagihe nakimwe uzigera uba umugore muzima.

.

Julia ati" Clenia nibi wampamgariye kundenganya.

Clenia ati" nashakaga kureba mu maso ukorwa n'amasoni wa mugome we.  Ntakiza uzigera ubona uretse umubabaro..

.

Julia arumirwa cyane ati" Clenia urandenganyiriza ubusa sinigeze nkuhemukira.

Clenie umujinya urazamuka maze ahita inzoga yanywaga ayimumenaho..

.

Julia biramurya.

Clenia ati" wa mbeshu we!

.

Julia ati" ngwiki!!!!

.

Udacikwa na Episode ya 4

Comments

Admin: Iyi Nkuru ni nziza pe. Komeza tuze kumva . Ese koko Mariage bundi niki?