
Twaherutse muri Ep ya 2, Julia amaze kuvamo inda ya
7. Zose yagiye atitwa yagera igihe cyo kubyara zikavamo.
Julia yicaye kugitanda afite agahinda kenshi afite
ya Agenda ye arimo kwandika nanone.
Ati" ejonundi inda yanjye ya 7 yavuyemo.
Ndibaza ni uwuhe muvumo mfite nirihe kose nakoreye Imana ritababarirwa. Umugabo
wanjye, Mama we na Mushiki banshinja ko biterwa nuko nagiye nkuramo inda. Ariko
ntabwo nigeze nkuramo inda narimwe ariko ibyo ntabwo bateze narimwe kubyizera.
.
Uko yandika aho muri Agenda. Donas umugabo we nawe
yicaye muri Saro aratuje cyane aracecetse. Afite ikirahuri n'icupa ry'inzoga
arimo kunywa. Uko anywa yibuka inda zose z'umugore we uko zagiye zavamo zose
kandi zari zigeze mugihe cyo hafi yo kubyara.
.
Kurundi ruhande Julia aracyandika ari nako abaza
Imana icyo imuhora. Agahinda karamurenga maze ava kugitanda amanuka hasi
arapfukama asenga Imana atakamba ayibaza ati" Mana nakoze iki! Ese nuku
basi nkwiye kwishyura ibyaha byanjye !
.
Donas nawe nyuma yo gutekereza cyane no kwirohamo
amayoga arahaguruka ava muri saro yihuta cyane aza mu cyumba asanga Julia
apfukamye hasi arimo gusenga maze ahita amufata aramugagurutsa vuba vuba.
Julia ahagurukana ubwoba.
Donas ati" umva ndashaka ngo umbwize ukuri ?
Julia ati" ukuhe kuri cher !
Donas ati" niki wampishe ntazi mu hahise hawe.
Julia ati" ntacyo kandi urabizi.
Donas ati" oya.
Julia ati" cher ubu ntago ugiye kunyizera?
Donas avugana akababaro n'umujinya ati" ese
ntabwo nihanganye bihagije ?
Julia ati" warihanganye ndabigushimira. Ariko se njyewe?
Donas aramureba gusa n'umubabaro.
.
Julia ati" uburibwe ufite burumvikana. Ariko menya ko uburibwe mfite bukubye ubwawe
inshuro million .
Donas azunguza umutwe ati" oyaaa! Wowe ntabwo ubabaye ntaburibwe ufite.
Julia biramurya maze aba akubise Donas urushyi
ati" ntasoni wintera igisongo mu mutima.
Donas ati" uratinyutse ukora ibyo ukose.
Julia yibuka ko arengereye maze asaba imbabazi.
Julia ati" honey mbabarira ariko wishaka kuvuga
amagambo ankomeretsa gutya.
.
Donas ati" urinde ?
Julia aramufata ati" koko urambaza ngo ndinde!
Donas ati" yego. Ni gute watakaza inda 7 zose
niba ntakibi wakoze mu hahise hawe ntazi.
Mbwiza ukuri.
Julia amurebana akabababro kenshi maze yicara kugitanda aramureba ati"
sinzi ko hari ibrenze navuga ariko subiza amaso yawe nyuma uribuka ukuri kose
ushaka kwirengagiza. Kandi please geza
aho winsinga ndagusabye.
Donas ati" ahari naribeshye.
Julia ati" ntabwo wakabaye warabanye
nanjye. Nicyo ushaka kuvuga.
.
Donas ajya kurukuta arwegamiraho.
Julia aramureba ati" ufite uburenganzira bwo
kundeka cher. Niba koko kubana kwacu
twarahujwe n'urubyaro none rukaba rubuze.
Gusa nubwo wancira urubanza nabanye nawe nzi neza ko nzakubera
umuryango.
Donas aramureba cyaneeee bararebana hashira akanya
rwose.
.
Hashize umwanya Donas agaruka muri Saro ntarindi
jambo avuze, Julia amuza inyuma amuhamagara amukurikiye.
Donas agese muri Saro akubitana na Mama we aje. Julia nawe ageze muri saro abona Donas ahuye
na Mama we maze ahita afatira feri aho ageze.
.
Nyirabukwe aramureba bahuza amaso, Julia areba hasi.
Mama Donas abona ko Julia agize amasoni akozwe
n'ikimwaro maze areba Donas ati" wabonye umugore wawe yarakubeshye afite
isoni ku maso he .
Donas arahindukira areba Julia inyuma ye bahuza
amaso maze agarura amaso kuri Mama we
Donas ati" Mama ni umugore wanjye.
Mama Donas ati" ibyo ndibizi rwose Kandi
simbihanye.
.
Aramufatat amujyana kuruhande baricara. Julia
arabareba. Muri we arabazi ko ibyo umwana na nyina bagiye kuba bavugana atari
sawa arigendera aza mu cyumba ababaye cyane.
.
Mama Donas ati" Byibura se yakubwiye ukuri ko
ahora ahakana.
Donas ati" Mama ibi tubireke.
Mama ati" mwana wanjye urimo kunbabaza
cyane. Warashatae ariko ntamugisha
wagize nugushaka kwawe.
Donas arahaguruka ati" mama ibyabaye byarabaye sinshaka kubitindamo.
Mama ati" ariko ndaguhangayikiye. None
bizagenda bite ubu uzabaho gute utanafite akana kagukomokaho.
.
Julia aragaruka arabareba bakivugana, Donas yaramaze
guhaguruka maze bararebana bahuza amaso Donas aramwitegereza cyane Julia
arikomereza ajya mu gikari aho yaragiye.
Donas arahindukira areba Mama we.
Mama we ati" nonese ugiye he?
Donas ati" ngiye mukazi.
Mama ati" ese urumva uza gushobora gukora.
Donas ati" yego nibyo bamfasha ahubwo.
Mama ati" ngaho genda.
.
Donas aragenda.
Amaze kugenda Mama we ahita ahaguruka aza hanze
asanga Julia hanze aramureba. Bararebana cyane hashira akanya.
Mama Donas ati" Julia wavugaga ko ndi umubyeyi
mubi. Ariko se byibura reka tujye nukuri maze wishyire mukanya kumuhungu
wanjye. Urabona atababaye?
Julia ati" arababaye.
Mama ati" none !
Julia ati" ariko nanjye ndabababye. Ese byibura mwe musobanukirwa agahinda mfite?
Mama araseka ati" akahe gahinda? Ariko ubundi
utabeshye. Wowe ubwawe uyobewe ukuri uhisha?nyuma y'amabi wakoze waje kubana
n'umuhungu wanjye ushaka aho wihisha.
Julia ati" Mama gabanya amagambo mabi wimbyina
kumusonga. Njyewe sinigeze nzakubana na Donas ngamije kumwihishamo.
Mama atii" none urabona uzamumariria iki? Ubu
ntugiye gusaza gutyo? Ufite imyaka 36 mu maze imyaka 15 yose mubana
ntakana. Harya wowe ushize mugaciro nihe
wabera umukazana ? Urumva wowe wakwitwa umukazanan gute ?
.
Julia ati" mama ndakubaha cyane. Ese
wakwihangana tukarekera hano.
.
Donas ageze ku kazi ntabwo amezenabi habe na gato.
Abakozi bakorana bagenda bamuha pole kuko bazi ibyago yagize.
Aza muri office bashuti be baza muri Office kumureba
babana nawe akanya bamutera urwenya
bagerageza kumuhumuriza.
.
Muri Company akoramo niwe Director Manager wayo.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Derike cher wa
Dalena. Ari mu rugo arimo guteka akareti
uwo mwanya yumva hari ukomanze ahita amenya ko ari cher we Dalena bitewe nuko
akomanga.
Arafungura, Dalena abona yambaye itaburiya maze
araseka ati" Honey utambwira niba ibyo mbonye aribyo !
Darike araseka ati" nibyo.
Dalena ahita aza mu gikoni arabareba ibyo arimo
guteka maze araseka ati" yewe ndabona wihaye
Derike ati" cyane ubu nafashe icyemezo
ntakongera kurya resto kwitekera nkamenya guteka.
.
Dalena ahita
ajya muri Frigo afata icyo kunywa aragotomera areba Derike ati" maze ni
byiza chou.
Derike ati" ariko ngo uriya mugore wanyu
yongeye gutuburira musaza wawe.
Dalena ati" aha bireke sinze iyo musaza wanjye
yatoraguye umuntu nkuriya.
.
Derike ati" Kandi mbere ajya kubana nawe
mwaramwerega cyane.
Dalena ati" ntitwarituzi icyo ahishe muri we sha.
Derike ati" inda 7zose zivamo.
Dalena ati" yakoze remove bihagije.
.
Derike ati" none niki musaza wawe aza gukora.
Dalena ati" aha simbizi Bea ibyo nibye.
.
Bahita basomana.
Darike ati" aka kanya twirebeye ibyacu
Dalena ati" kariya kagore sinkakunda kanavuye
hariya byaba ari sawa.
Derike araseka
.
Ku kazi Donas atangiye kumva yagarutse nubwo nyine
agicanzwe. Uwo mwanya hari uwaje
kumureba yitwa Osamu. Barasuhuzanya
Donas ati" welcome Osamu.
Osamu ati" urakoze cyane kandi pole namenya ibyakubayeho.
Niko abakobwa turimo gushaka muri iyi minsi bameze. Bakoze ama remove sinzi sinakubwira.
Donas ati" inda 7 zose ariko Julia raomeA
akigira umwere avuga ko ntacyo yakoze ari ibyago afite atazi ikibitera.
Osamu ati" yavuga ngwiki se !
.
Donas ati" England byagenze gute rata!
Osamu ati" Sha akazi wantumye nagakoze neza
n'ikimenyimenyi bohereje umuntu waho uje gukorana natwe inaha. Yitwa Kabila.
Donas ati" arihe se ?
Osamu ati" urikumwe na Chairman. Ubwo nawe waza
ukajya kuvugana nawe.
.
Bidatinze baje kuvugana. Danas ahura na Kabila nyuma
Yuko yaravuye kuvugana na chairman wa Company.
Kabila ati" Nyakubahwa Donas nishimiye kuza
gukorana namwe kandi n'ingenzi kuri company zacu zombi.
Donas ati" ni sawa cyane.
Kabila ati" cyane rwose kandi tuzakorana
nk'inshuti.
Donas ati" Mushiki wawe se nawe murakorana ?
.
Kabila ati" Oyaaa we nuko aje inaha muri
gahunda ze bwite
Donas arongera aramuhuza ati" izina ryawe cyakora ririmo kungora.
Mushiki wa Kabila araseka ati" nitwa Yhuoma.
Donas ati" oooh wawoo! Nice kbsa nikazina keza
kavugitse neza .
.
Tuze mu rugo, Julia arimo gutegura amafunguro
y'umugoroba amaze guteka byose neza aza gutegura ameza.
.
Saa tatu z'ijoro Donas aratashye, Julia aramwakira
neza baza kumeza Julia aramwarurira aramuhereza.
Julia ati" uryoherwe Bea!
Donas aramureba aracecetse gusa ntabwo avuga.
Julia ati" Ese Bea nakubaza ikibazo kimwe
ikankundira ukansubiza???
.
Next episode 3
Comments