
Julia n'umugore w'imyaka 36, abana n'umugabo witwa
Donas. Umuryango wabo ubayeho neza mu buryo bw'amikoro.
Julia yicaye aratwite yicaye hanze mu gikari
cy'inzu, afite agenda ye akunda kwandikamo ubuzima bwe bwa buri munsi..
.
Ubu arimo kwandika yibaza ngo"" Ese
Mariage n'ukwambara impeta n'ikanzu? Cyangwa igikumwe utera kuri mategeko
agusezeranya n'uwo kunda?
Arakomeza arandika ati" Ese iriya ndahiro
turahira tumanitse ikaboko niyo mariage?? Cyangwa kuriya dutamikana muri
reception dushagawe n'imiryango n'abantu nibyo bita mariage ?
Arakomeza yandika y'ibaza ngo mubyukuri mariage
niki?
.
Hashize akanya gato arekeraho kwandika muri we
akomeza kwibaza byinshi no gutekereza byinshi
Nyuma aba akomeje kwandika ati" Mariage ya
mbere yose 90% aba ari ikinyoma. Kubera ko benshi dukora mariage ishingiye
kumarangamutima n'ibindi byifuzo runaka. Abenshi bashingira ko bageze igihe mu
myaka yo gushyingirwa, abandi bakora mariage kubwo ubuzima bifuza, abandi mu
kigare cyo kurebera kubandi. Abandi ibaho kubwo icyabahiro. Ariko nkakomeza
kwibaza ubundi mariage yanyayo n'iyihe?
.
Arakomeza ati" nanjye nakoze Mariage ariko
kugeza n'ubu sinigeze mbona igisonaro cyayo. Mana nkeneye gusobanukirwa.
.
Amaze kwandika afunga agatabo ke cyangwa se Agenda
maze arahaguruka. Afite inda ikuze igiye
kugera amezi 8.
.
Amaze guhaguruka aza mu nzu .
.
Amasaha nayo amaze gukura burimo kwira. Aza mu cyumba cye. Ni icyumba kinini cyane
bihagije pe !
Areba hirya kuruhande abona berison yuzuye
ibikoresho by'umwana n'utwenda twose yateguye nk'umubyeyi mugihe cya vuba
witegura kwibaruka.
.
Uko abireba maze aza hafi yabyo agenda abireba
byoseeee abyitegereza cyane, nyuma
y'akanya aba afashwe n'ikiniga ararira azenga amarira menshi kumaso ariko
ntiyarira asakuza. Bishoboke ko agize amaranganutima menshi.
.
Nyuma y'akanya muri we haza isengesho ati"
Uwiteka mana muremyi wanjye kuri iyi nshuro ndagusabya uzanfungurire ikiganza
cyawe mbone ikiganza cyawe.
.
Kurundi ruhande uko araho mu cyumba hari umukecuru
ukuze winjiye mu nzu ye. Ni umukecuru w'umusirimu usa neza cyane.
Arinjira maze areba aho mu nzu maze ahamagara Julia
mu izina.
.
Julia aho ari mu cyumba aramwumva asa n'uwikanzemo
maze aramwitaba. Uwo mukecuru ajya
kwicara mu ntebe ategereza ko Julia aza kumureba.
.
Uwo mwanya Julia aba aje muri Saro aramureba aza
imbere ye amuha ikiganza amusuhuza. Umukecuru arakireba gusa yanga kumusuhuza.
Julia ati" Mabukwe ko wanze kunsuhuza n'ikihe
kibazo? Humura ntabwo ibiganza byanjye byanduye.
Nyirabukwe ati" Singombwa ariko ko duhuza
ibiganza.
Julia arabyumva ati" oooh ubwo ntakibazo
Nyirabukwe ati" ariko Uba wumva wifata
nk'umukazana wanjye !!
Julia ati" njye ndabyemera ni wowe utabyemera.
Nyirabukwe amureba nabi maze aramuseka ati"
usenge noneho inzozi urota zizabe impamo da!
Julia ati" nubwo utanyemera rimwe uzanyemera.
Nyirabukwe ati" ariko wumva arinjye mubi !
Mubyukuri wowe iyo urebye ubona nahera kuki nkwita umukazana wanjye. Njye nibaza ubundi Umuhungu wanjye
yagutoraguye he ?
.
Julia ayo magambo aramubabaza ariko arihangana
araceceka. Nyirabukwe amwitegereza kunda atwite.
Nyirabukwe ati" Cyakora da reka twizere kuri
iyi nshuro ko uzaba uw'umumaro.
Julia areba kunda ye ati" Nyizera ubu bizagenda
neza Kandi uzanyemera.
Nyirabukwe ati" none ubundi ni gute uba ugandaje mu nzu y'umuhungu
wanjye irangaye gutya ahantu hose? Uba ushaka ko biba ibyo umuhungu wanjye
yavunikiye?
Julia ati" Marko arihanze ariko !
Nyirabukwe ati" ari hanze he ? Ubuse
umuhamagaye yavuga ko azi uko nageze hano ?
.
Julia ati" narinamutumye buriya ntabwo
aragaruka.
Nyirabukwe amureba ati" urangije nawe wibera mu
nzu ibindi ntabwo bikureba. Ariko buriya
ubona umaze iki?
.
Tuze kurundi ruhande, kuri Dalena mushiki wa Donas ari mu modoka
arikumwe n'undi musore barimo gusomana bitana ba cher.
Bari hafi aho y'igipangu.
Derike ati" ariko cher twatahanye ubundi ugiye
kujya kwa Musaza wawe gukora iki?
Dalena ati" oya Sha maze iminsi ntahagera.
Derike ati" nyamara twarigutaha ukajya kuntamo.
Uziko nkukumbuye.
Dalena araseka ati" honey ihangane ejo ninjye
nawe.
.
Barongera barasomana.
Dalena maze ava mu modoka ya cher we yinjira mu
gipangu kwa Donas aza mu nzu maze atungurwa no gusanga Mama we ahari arikimwe
na Julia. Dalena asuhuza Mama we areba Julia gusa ntiyamusuhuza.
Julia ati" ese uwo ni umuco wo kuza ntusuhuze
abo usanze ?
Dalena aramuseka ati" ese usigaye ufite ijambo
hano ra!
Julia ati" hano ni mu rugo rwanjye ariko.
Dalena araseka ati" ni mu rugo rwa Musaza
wanjye we! Kuki ubyibagirwa?
.
Julia arabareba gusa.
Dalena ati" Mama waje hano ryari ?
Mama Dalena ati" ngeze hano mukanya.
.
Dalena ati"Donas arihe ?
Mama ati" ntabwo arataha.
.
Bakimuvuga Donas aba aratashye ni umugabo
w'igikwerere. Akibona mama we na mushiki we abasuhuzanya akanyemuneza kenshi.
Nabo bamwishimiye cyane
Donas ati" Mama mu meze mute !
Mama ati" tumeze neza.
Dalena ati" Donas kuri iyi nshuro ntacyo
umbeshya.
Donas araseka ati" Ntakibazo rwose amafaranga
yawe arahari
Dalena areba Julia ati" Julia ko wicaye aho
urimo kureba iki ntabwo wakwakira abantu?
.
Julia arebana na Donas bahuza amaso.
Donas ati" ni gute wicaye gusa utigeze wakira
Mama na Mushiki wanjye.
Julia ati" ntabwo nanze kubakira.
Nyirabukwe ati" none niki ntiwaturebye gusa .
Julia ati" nyabona ntambaraga mfite kandi hano
musanzwe mwisanga ntaho muhejwe.
.
Dalena ati" ariko urasuzugura. None urashakak
kuvuga ngo tujye mugikoni?
Donas ati" Umva mada haguruka se ureke guterana
amagambo. Ariko usigaye umeze ute ?
Mama Donas ati" ubundi umugore nkuyu wamukuye
he! Kandi mbere hose narakubwiye nuko wanze kumva.
.
Julia yumva amagambo
yabo maze agenda arira aza mugikoni akababaro karamwica cyane. Gusa
akora ibyo akora arabtegurira asoje abazanira asanga baganira baseka bahuje
urugwiro nk'umuryango. Arabakira.
.
Amasaha arisunika burira cyane abereka aho baza
kuryama maze we n'umugabo we nabo baza
mu cyumba cyabo kuryama.
Julia arababaye cyane kumaso.
Donas aramureba ati" niki bite ko umeze gutyo!
Julia ati" cher ndumva mfite akababaro.
Donas ati" ubwo uratangiye akababaro watewe n'iki?
Ubwo utangiye gukungura kuba mama na Mushiki wanjye baraye hano?
Julia ati". Honey wagiye ureka kumvirana? Ni
ryari ibyo byigeze biba ikibazo kuri njye koko!
.
Donas aramureba gusa.
Julia ati" Icyo navugaga niki biba bikwiye ko
wamfata imbere y'umuryango wawe kuriya ?
.
Donas arahaguruka aramwegera amureba mu maso
ati" wa mugore we jya ugabanya kugira amatiku!
Julia ati" ubyise amatiku?
Donas aramureba gusa asubira inyuma y'igira mu
buriri.
.
Julia nawe arazanguruka ajya kuririra kurundi
ruhande ajya mu buriri aricara gusa ajya kure azenga amarira kumaso.
.
Igihe cyarisunitse iminsi iratambuka. Maze Julia
ageze igihe cyo kubyara habura igihe gito cyane inda ivamo.
Inda ivuyemo yarababaye cyane agahinda karamwica.
Donas umugabo we aho kumufata ngo amuhumurize yamubwiye amagambo mabi cyane
yarakaye bikomeye.
Ati" n'ubundi narimbizi ko ntakiza
narinkwitezemo. Ntacyizere narimfite ko
iyo nda yarikuzavamo umwana.
Mama Donas na Dalene nabo baramwiha rwose bose
bamuteraniraho.
Donas ati" iyi n'inda ya 7 ivuyemo. Wambwira ko
ufite uwuhe muzimu. Cyangwa ugiye
kubeshya ko bakuroze?.
.
Mama Donas ati" Julia tubwire mbere yuko ubana n'umuhungu wanjye wakuyemo inda
zingahe ?
Julia ati" sinigeze narimwe nkuramo inda
mbarahiye ukuri.
Dalene ati" areeee weeee koko rwose! Ese wumva
ntanisoni ufite! Imana irimo kugutamaza. Wankoze y'ibibi we.
.
Julia areba umugabo we utamwitayeho maze aramufata
aramutakambira cher umbabarire nubu uko bigenze.
Donas aramwiyaka ajya kuruhande.
.
Next episode 2.
Comments