Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twaherutse urubanza rwa Ryera na Colacola rugiye kuba. Barashinjwa kuba barishe umwami n’Umwamikazi babaroze.
.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe.
.
Ryera na Colacola babakye muri gereza barabazana.
Abantu no benshi baje kumva urubanza rwabo abaturage barabarakariye cyane ntanumwe ubishimiye habe na gato, ndetse ahubwo hahise havuka akavuyo abaturage bamwe batagira kugenda babatera amabuye.
.
Kurunde ruhande Zaheni yahiye ubwoba arumva isi igiye kumurangiriraho.
Abahunge be barikumwe nawe
Ntare ati” Mama wakomeye, ubundi bariya bakobwa barakuvga?
Rutare ati” Ariko uri ikimara gute se batamuvuga?
Ntare ati” Muvandi dukwiye icyo dukora tugarabara Mama.
Rutare ati” Urabona turakaora iki uretse gufata Mama tukamuhungusha .
Ntare ati”Ngwiki Mama ntago yava inaha ngo ahunge igihugu. Uyu ni umugabekazi.
Rutare ati” Ni umugabe kazi gute ?
Ntare ati” Ni Mama w’umwami.
Rutare araseka ati” None ukaba utekereza ko Gisa amwubaha se amufata nka mama we.
Ntare ati” Ariko akwiye kumwuba kuko Mama yari umugore w’Umwami nawe.
Rutare ati” Urivugira wowe.
.
Rutare areba Zaheni ati” Rata mama reka ndebe uko nakuva inaha vuba bitaraba bibi.
Ntare afata Rutare ati” Nakubwiye ngo Mama ntago aza kuva mu bwami bwe arava mu bwami ajye he.
Rutare ati” None ushaka ko Mama yicwa se?
Ntare ati” Yicwa nande.
Zaheni arabareba uko bashwana basubiranamo..
.
Kurundi ruhande Gisa na Bambi baje nk’Umwai n’Umwamikazi mu rubanza rugiye kuba. Bakihagera abaturage babakomera amashyi mesnhi babakira neza bavuza impundu.
.
Tugaruke kuri Zaheni n’abahungu be.
Ntare ati”Tugomba gushaka uko tubacecekesha.
Rutare ati” Ngaho mbwira irakorwa gute.
Ntare ati”reka dushake abariashi baze kurasira kure Ryera na Colacola bataragira icyo bavuga.
Rutare yumva nibyo.
Ntare ati” turabarasa bataravuga. Birangire gutyo,
Zaheni ati” Niba se ibyi mubikora mwagiye kubikora nonaha ko igihe cyagiye.
Rutare na Ntare bahita bagenda bajya gushaka abo baha akaz ko kuza kurasa Ryera na Colacola.
.
Tuze mu rubanza.
Gisa areba Bambi ati”Bambi ba ari wowe uca ibyurubanza.
Bambi ati” Bikore ntakibaz mwami wanjye.
Gisa ati” Oya ni wowe waruca neza kuko njyewe nshobora kuyoborwa n’amarangamutima aho gukoresha ubwemge cyane. ba ari wowe ubikora.
Bami ati” Ntakibazo reka mbikore.
.
Ubwo kandi abaturage batangiye gukanda Ryera na Colacola barimo kubashiririza babaza impamvu bishe Umwami gusa nabo banza kuvuga bihagezeho cyane.
Bambi arahaguruka abant bose baramureba.
Bambi abwira abasirikare barimo gushishiriza Ryra na Colacola kubareka nibakomeze kubabaza.
Umugaba w’Ingabo ati” mwamikazi tutabanje kubakanda no kubabaza cyane ntago baza kuvuga.
Bambi ayi”Ndabizi mubareke.
.
Zahne nawe kugirango adacyekwa yaje mu rubanza aricara.
.
Kurundi ruhande Rutare na Ntare barimo kuvugana n’abanyakiraka bazi kurasa imyambi neza ngi baze kwivugana Ryera na Colacola bataravuga uwabatumye. Barabonye bavugana nabo igiciro maze abo basore babiri bafata akazi.
Ntare na Rutare bamaze gutanga akazi nabo baza mu rubanza. Bacira hafi yaho Mama wabo yicaye.
Ntare ati”Bambi se miwe ugiye guca urubanza?
Zaheni ati” Yego niwe.
Ntare ati”Karabaye. Niba Gisa yanze kwicira urubanza hari icyo yapanze.
.
.
Bambi aza imbere ya Ryera na Colacola arabareba.
Ubwo abaturage bo barimo kuvuga basakuza ngo bamanikwe.
Bambi asaba abaturage guceceka baramwumva maze baraceceka.
Bambi ati” Mube muretse kubacira urubanza.
Abantu ati” Ariko ni abagambi bishe umwami bakwiye kwicwa nabo.
Bambi ati” Icyaha ntago kirabahama.
Abaturage batangira gusakuza bavuga ko Bambi adashoboye yareka Gisa akaba ariwe uca urubanza akabamanika.
Gisa ahita ahaguruka aravuga ati”Ubbasha bwose buro mu biganza by’umwamikazi..
.
Ntare ati” Kabye niba Bambi ageze aho ariwe uyobora igihugu Gisa araho gusa. Uriya mukobwa n’igiki yaje ate?
Gaju yicaranye n’ababyeyi be nbo ntgo barimo kumva ukuntu Bambi atangiye kujya ariwe ufata imyanzuro Umwami araho yicaye gusa.
Karagwa ati”Birarangiye umukobwa agiye kutuyoborana igihugu.
.
Bambi areba Ryera na Colacola atangira kuvugana nabo ati” Ryera nawe colcola muri abakobwa bat kandi beza baragufite ubuzima imbere yabo bagomba kubamo. None reka mbabaze ese murashaka gutanga ubwo buzima bwanyu mubutangira ku muntu wagambiriyeiki cyaha mwakoze Ikibabaje nuko we aho yicaye atabitayeho habe na gato. Ni mupfa ibyanyu biraba birangiye we yikomereze ubuzima bwe.
Ryera na Colacola barumva.
Bambi ati” Sinabaza icyo mwe murwaira cyabatera kwemera kubabazwa. Icya mbere murimwe ntawe ugiye kuba Umwamikazi ngo aze yicare aho ndi ntanubwo mugiye kubona imyanmya ikomeye hano mu bwami. Cyakora uwabatumye niko yababashye ko nimubikora azabaha imyanya myiza. Ariko mpamya ko yababeshye. Ibyo mwaoze iyo muza kibigeraho namwe yariguhuta abica kugira ahishe ibanga ryuko ariwe wabikoze. Kandi naka kanya ndahamya neza ko arimo gupanga kuza kubica muravuga uwariwe.
.
Koko abasore baje barimo kugenda kubisengye by’amazu barimo gushaka ahantu heza baza kurasira.
,
Bambi areba Ryera na Colacola ati” Bakobwa njye ntago nza kubahatiriza kuvuga ahubwo mwe murahitamo icyo mubona gikwiye kubuzima bwanyu kuko muri bakuru. Nimumuhishira ubwo muraba muhisemo gutanga ubuzima bwanyi kubwe, uretse ko ntakinyma kiramba igihe cyose nawe igihe kizagera tumubone. Aka kanya ni akanyu muhitemo kumuvuga cyangwe se mwe mutange ubuzima bwanyu kubwe.
Ryera na Colacola bararebana batngira gutekereza.
.
Ntare na Rutare barabareba,
Zaheni ati” Biriya bikobwa byihangane ntibivuge.
Bambi arabareba ati “ Ryera siwowe wagamBiriye kwica Umwami n’Umwamikazi. Ndetse nawe Colacola ntago ari wowe wabipanze mwembi ntabubasha mwarimufite mwatuma mupanga ikintu nk’icyo ahubwo mwabaye akabiko kuwabipanze mwe mujya kubishyira mu bikorwa. None mwatanze umutwe mwe amaboko mugakira ko nubundi nyaribi ryanyu.
.
Ryera na Colacola baratekereza.
Bambi aromgera arabareba ati”Nongeye kubaha amahirwe mutekereze neza. Murapfira iki cyiza kuuzima bwanyu. Ese abakobwa nkamwe muremera gupfana igisebo cy’ubugambanyi?
Ryera ati”Turravuga.
Bambi ati” Iby ni byiza cyane muvuge.
Zaheni aratitira.
Ako kanya ba basore bakodeshejwe batamika imyambi bagiye kubarasa. Ako kanya batarasa hari abasirikare kumbe Bambi yariyapanze kare babagwaho barabafata. Bahita banabazana imbere ya bantu.
Bambi ati” Mwabonye ibyo nababwiraga uwo mwari mugiye kwitangira dore yariyapanze ngo babice nuko mba natekereje kare cyane.
.
Abantu barumiwe ahubwo batangira gutinya bambi no kumwubaha. Gisa nawe byaramutunguye uburyo Bambi ibyo yabikoze ku ibanga rikomeye cyane.
Ryera na Colacola nabo bahise babona ko bagomba gutanga Zaheni kuva nawe yariyamaze gupanga kubica.
.
Zaheno abona bibaye hatali maze arahaguruka abahungu be bahagarukana nawe batanira gushaka ukobagiye kumuvana aho.
Batarava aho Ryera na Colacola baba bavuze ko ari Zaheni wabikoze.
Bambiahita ahindukira areba Zaheni abona yarahunze yaragiye.
Bambi ati” Zaheni ugiye kwiruka se Niyo nakureka ikuraka igihe cyawe cyose wazakimara wiruka.
Abasirikare baba baramufashe.
.
Udacikwa na Episode ya 29
Comments