Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twaherutse Zaheni afashwe ubwo yaragiye gucikishwa n’abahungu be.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Zaheni amaze gufatwa abasirikare bamuzanye rwagati baramuzirika. Abantu bamuvugiriza induru.
Gisa yamurebye arababar cyne bikomeye maze amuza imbere aramureba cyane.
.
Ntare na Rutare barimo kureba ya ndebo ya mbega urubwa kuko birangiye mama wabo afashwe.
Gisa areba Zaheni mu maso ati” Koko ni wowe watinyutse ugambanira Umwami na Mama urabica?
Zaheni araceceka.
Gisa arasara cyane avuga asakuza ati” Vuga ndashaka kumva unsubiza?
Bambi afata Gisa kubitugu aramuturisha.
Gisa aramureba.
Bamni ati” Reka byose mbikemure nkuko wabivuze.
Gisa ati” Uyu mugore nshaka ko aza guhura nuburibwe bukomeye apfe ababaye cyane.
Bambi ati” Wowe subira kwicara.
.
Ubwo abaturage barimo kuvuga ngo n’abambwe .
Abasirikare nabo bategereje itegeko Bambi aza gutanga maze bagahita bamwica. Ako kanya hahse haza umugabo w’ishoka niko bamwita kuko niwe ushinzwe guca imitwe abantu I bwami bose bakatiwe urwo gupfa azana n’shoka ye.
.
Ntare na Rutare babona ko birangiye.
Gaj nawe yababaye cyane ndetse afitiye Bambi urwango rukomeye. Gusa siwe gusa kuko harin’abandi bantu batandkanye batigeze bakunda Bambi narimwe barimo na Karire.
.
Umugaba w’Ingabo areba Bambi ati” Mwamikazi umugambanyi ko yafashwe utegereje iki tanga itegeko bose bicwe birangire.
Bambi mbere yo kugira ikindi avuga abanza kurebana na Zaheni umwanya munini cyane bacecetse.
Zaheni atangira kumutakira ati” Mwamikazi wanjye munyice njye ariko abana banjye mu babarire kuko ntago barimo .
Bambi ati” Mbese ukeneye urupfu byose baghita birangira.
Zaheni ati” Munyice ubundi se hari ikindi mutegereje. Niyo nasaba imbabazi sinazihabwa ndabizi neza.
.
Bambi ati” Koko! Basi mbere yuko ukora uriya mugambi wawe ntanubwo wabanje gutekereza koUmwami Yuhi yari umugabo wawe?
Zaheni ati” Uriya ntago yari Umugabo wanjye uretse kuba twararyamanye. Igihe cyosa yabaga arukikumwe n’Umugore we Beya njye ntago yigeze ankuna ndetsen’abana banjye ntago yigeze abakunda.
Bambi ati”Mbega ishyari ryo kutanyurwa! Abana bawe baribafte izina rye. None ni gute uvuga ko atabakunze kandi baribafite izina rye?
Zaheni ati” Bari bafite izina rye ariko ntao bigeze baba abatoni.
Bambi aramuseka.
.
Abantu barimo kwijujut bibazango Bambi ategereje ki adatanga itegeko ngo barangize abantu.
Bambi arahaguruka maze areba mu baturage baraho aravuga ati” Baturage kuva nabaho ntagihe nigeze mbona umugisha mwiza ukomotse mu ishyari. Ishyari iguhe cyose ritanga umuvumo ntakindi. None ndibaza kuki abantu bakunda gukora nabi kandi ntacyiza kiva muri byo kuki abantu birengangiza gukora icyiza mugihe aricyo gitanga amahoro? Ariko ntabwo bitunguranye ikibi niyo kamere muntu. Ariko umunyabwenge nutayoborwa na kamere ye uwo aba ari intwari igiihe cye cy’ubuizma bwe bwose. Baturage banjye ndabifuriza ko mwaba intwari z’ibyiza gusa. Buri wese agatsina kamere mbi iba iduhatira gukora ikibi.
.
Abantu bumva arimo kuvuga amagambo meza y’ubwenge.
Asoje kuvuga ayo magambo arahindukira areba Zaheni.
Ryera na Colacola nabi baracyazirikiye aho.
Ryera areba Bambi ati” None twe Mwamikazi wacu?
Bambi arabareba ati” Mwe mwababariwe.
.
Abantu bumva banze uwo manzuro wa Bambi bibaza ukuntu bafatanyije na Zaheni babariwe.
Umugaba w’Ingabo ati” Mwamikazi aba babarirwa gute
Bambi ati” Yego barababariwe kubera ko bahisemo umucyo aho guhitamo ko akomeza kuyiborwa n’umwijima w’ikinyoma.
Umugaba ati” ariko bakoze icyaha gikomeye .
Bambi areba Umugaba ati” Yego ndabizi.
Umugaba w’Ingabo ati” Nabo bagomba kwicwa rero.
Bambi ati”Oyaaaa niba navuze ko babariwe barababariwe. Gutwara ubuzima bwabo singombwa. .
.
Ryera na Colacola bashimira Bambi bati’” Urakoze Mwamikazi wacu.
Bambi arabareba ati” Mababariye ubuzima bwanyu ariko ntabwo nkuyeho ko mugomba guhanwa. Babajyane mujye mu mukora mi mirima y’I bwami ubuzima bwanyu bwose.
.
Ryera na Colacola birababaza kuko icyo gihano nacyo kirakomeye cyane. kuko uba ukora nk’umuretwa ubutaruhuka.
Barabafashe barabajyana.
.
Sasa hasigaye Zaheni gusa. We abantu bazi ko agomba kwicwa uko byamera kose nawe ubwe niko abizi arabizi ko atababarirwa.
Zaheni areba abahungu be bwanyuma nanyuma.
Ntare na Rutare nabo baramureba bwanyuma gusa barabbaye cyane ndetse banafite umujinya. Ntare kwihanga we biba biranze maze aza imbereya Gisa aramufata.
Ntare ati” Wa mujyinga we uriya ni Mama wawe ugiye kumanika.
Gisa ati” Mva imbere uruya ntago ari Mama ahubwo yishe Mama.
Ntare ati” Ntago wamanika agashoka kawe ngo wice Mama. Ndakurahiye Mama wanjye numwica nanjye nzakwica ndabigusezeranya.
Gisa ati” Bakumvane imbere ahubwo utavanga ibitekerezo byanjye.
Umugaba ahita aza afata Ntare amuvana imbere ya Gisa.
.
Bambi ati” Zaheni nawe uiye kwakira igihano cyawe. Kandi ndaguhana bikomeye cyane kuuryo bibra n’undi wese isomo.
Zaheni ati: Munyice.
Bambi araseka cyane ati”Oyaaaaa. Urupfu ntago ari iguhano.
.
Abantu batngira kujujura bati” Nawe se ntago amwica agiye kumubabarira?
Bambi ati” Zaheni ntago nkwica niba aribyo watekereje. Ahubwo ndaguhana bikomeye cyane igihano kizahora kikurya mu mutima wawe ubuzia bwawe bwose. Ngiye kuguhana bikomeye kuburyo uzahora ubera abandi icyapa bakwiye kwigiraho.
.
Abantu bagira amatsiko yo kumva uburyo Bambi agiye kumuhana.
Zaheni ayi” Ugiye kumana gute?
Bambi ati” Baguhambure.
Sasa Umugaba w’Ingabo ntao arimo kumva ukuntu Bambi arimo kubabarira abantu noneho bishe umwami n’Umwamikazi.
Umugaba aza imbereya Gisa ati” Mwami ndacyeka uru rubanza wakoze ikosa ryo kuruhaUmugore wakabaye ari wowe waruciye. Bambi arimo kugaraza k ari umunyantegenke.
.
Bambi yumva iryo jambo Umugaba w’Ingabo arivuga.
Bambi aramureba ati” Mugaba w’Ingabo wibeshye cyane. ntago imbaraga zigararagarira bwa mbere mu gurwara inkota. Ibyo ubimenye neza.
.
Umugaba ahita aceceka.
Bambi ati” Zaheni mu mhambure.
Baramuhambura.
Bambi areba Umugaa w’Ingabo tegura umusirikare ugendera ku ifarashi aze hano n’ifarashi ye.
Umugabo ahamagara umwe mu basirikare bagendera u mafarashi araza n’ifarashi ye.
Bambi ati” Zaheni mu muzirike ku ifarashi ye.
.
Baramuzirika baramukomeza cyane.
.
Abantu bategereje kureba ubwo bwoko bw’Igihano.
.
Bambi areba Zaheni ati” Igihano uhawe Zaheni. Ubu ugiye kuzengurutwa mu bwami bwose ukururwa nifarashi uhekerejwe n’abasirikare babiri ugende uvuga watura cyane ko uri umugambanyi ko ari wowe wishe Umwami n’Umwamikazi ubaroze. Urazengurutswa ahantu hose uvuga ko uri ikigwari cyishe Umwami n’Umwamikazi kubera ishyari. Abantu bose baraza kukwanga cyane kuko uraba usa nk’ikieremwa cyavumwe. Ntarukundo uzaba ugifite mu bantu. Uzabaho mu bwigunge abantu bose bagutinya bakubonamo ikibi. Ntakizera uzaba ugifite mu bantu. Uraza gukorwa n’amasoni mu guhugu hose. Aho bakunyuza hose mu masoko abantu baraba bagukomera bakumwaza cyane abandi bagutera amabuye. Uraza guhura n’uburibwe bukomeye cyane. mbabariye ubuzima bwawe kubera nkubashye ariko ukwiye guhura n’igihno gikomeye.
Zaheni yababajwe n’igihano ahawe ni kibi cyane kirutwa nuko bakamwishe bikarangira.
.
Bambi ati” Buretse kubabara kuko sindasoza. Ikindi nuko na bariya bahungu bawe aka kanya tuvugana bambuwe kuba Ibikomangoma. Ntago bagifite izina ry’Ubukomangoma. Guhera aka kanya babaye abaturage basanzwe bitewe n’ibyaha byawe wapanganye nabo.
Zaheni yarababaye cyane aratakamba ati”Oyaaa weeee nuko bimeze .
.
Abantu bumvise iguhano Bambi atanze barumirwa babona ko arenze kandi adakina atanakwiye no gukinishwa.
Gisa nawe yeremeye cyane Bambi aramwemeje cyane.
Kalego nawe yarumiwe ati” Umwamikazi afite ubwenge burenze uko twamutekerezaga.
.
Ntare na Rutare barababaye cyane bambuwe agaciro kabo bari bafite kubukomangoma.
.
Ntakindi cyakozwe Zaheni yatangiye kuzengerutswa ahantu hose akuriwe n’ifarashi agenda avuga ko ari umunyeshyari waroze Umwami n’Umwamikazi. Aho bageze abaturage bakamuvugiriza induru abandi bakamutera amabuye. Agera naho bamufta bamwe batangira kumuiciraho imyenda bamwambika ubusa buri.
.
Udacikwa na Episode ya 30
Comments