Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twaherutse ibintu bibaye akavuyo Umwami n’Umwamikazi bagiye hasi barozwe.
.
Inkuru ya Chris nandi Ishimwe.
.
Ibintu bibaye akavuyo ikibazo kiravutse gikomeye cyane. abantu bose bariye kumutsima barimo kugwa hasi umusubirizo.
Zaheni afite ubwoba ariko anababajwe nuko Umugambi we wose udaciyemo woseuko yari yawuteguye.
.
Ako kanya Umugaba mukuru w’Ingabo z’Ibwami n’abasirikare baba baje imbere a Bambi baramufata.
Bambi aba aguye mu kantu.
Umugaba mukuru ati” Bambi aka kanya urafashwe ushinjwa kuba wateze uburozi ugambiriye kwica Umwami n’Umwamikazi.
Gisa aratangara areba Umugaba Mukuru w’Ingabo ati’ Ariko uri umusazi?
Umugaba mukuru ati” Gikomangoma ndi Umusazi gute?
Gisa ati” Bambi niwe warugiye gutabara Umwami asana bamaze kuburya kare.
Umugaba ati” Niwe nyine wabuteze.
Gisa afata Umugaba Mukuru ati” Reka ubusazi hano.
Umugaba Mukuru ati” Gikomangoma njye ndi mukazi kanjye ko kurinda Umwami no guhiga ikintu cyose kigambiriye ubuzima bwe.
Gisa ati” Bambi siwe ukoze ibi.
Umugaba ati” None yabwiwe niki umutsima uroze niba atariwe waribipanze akaba yarashetse kwisubiraho nyuma.
Bambi areba Umugaba Mukuru ati” Arinjye wabipanze sinarikubihagarika. Ariko niba ucyeka ko arinjye mfata unjyane.
Zaheni n’ibindi bikmangoma nabo baba baje kubyivangamo baza bashinja Bambi ko ibyi yagamabiriye abikoze.
.
Umwami n’Umwamikazi bahise babirukankana abaganga bi bwami barimo kurwana no kubitaho.
Bambi areba abarimo kumushinja arumirwa.
Gisa ati” Umva mwese mureke umugore wanjye.
Zaheni ati” Gisa ntago wahishira Bambi ngo nuko ari Umugore wawe kandi ari inkoramaraso. Reka bamujyane ajye kuryoza ibyo akoze.
Gisa ati” Ni umugore wanjyhagire numwe umukoraho.
Umugaba Mukuru ati”Gikomangoma ugiye kwivanga mu kazikanjye ukice.
Gisa ati” Umva ahubwo aka kanya kurikiza itegeko ryanjye. Kuva Umwami n’Umwimikazi bagize ikibaz ninjye ugiye kuba ndi mu cyimbo cy’Umwami itegeko rya mbere vana ibyo biganza byawe ku Mugore wanjye cyangwa se mbikate mukanya gato cyane.
.
Umugaba mukuru areka Bambi.
Zaheni ati” Ukoze amakosa.
Gisa ati” Niba nyakoze ndaza no kuyacyemura. Wowe ntacyo umbwira nkwiye gukora hano.
Ntare ati” Gisa udashaka gusuzugura Mama.
Gisa areba Ntare ati” umva nawe tuza kuko nushaka kundemereza uraza guhanwa.
Ntare aratuza.
Zaheni afite ubwoba arabona ibintu bibaye bibi.
.
Bambi yitegereza ibibaye byose aho maze ahita agira igitekerezo ati” Ngize igitekerezo. Mufunge imiryango yose ntihagire usohoka.
Gisa ahita abitegeka bafunga imiryango yose.
Bambi ati” ndizera ko abantu twese twari turi muri iyi nzu duhari. Ubwo niba hari uwahise usohoka abo nibo bakwiye gushakwa bakabazwa ibibaye. Njye ndabihamya.
Gisa ati”Nibyo ibyo uvuga nibyo. Reka turebe abahise basohoka ni bande.
.
Gisa ahita ategeka abasirikare kugenda bakora umukwabo bakareba abantu bose baribahari abapfuye na bakiri bazima hanyuma bakareba ababuzemo.
.
Bambi arebye mu baja barimo basavinga abona ntago arimo kubona Ryera ndetse na Colocola.
Bambi ati” Umva abandi bagiye mube mubaretse. Ikibazo mbonye aho kiri.
.
Zaheni yikangamo. Gaju nawe yahiye ubwoba .
Bambi ati” Ryera na Colacola bahose bajya he? Colacola niwe wateguye umutsima Ryera niwe wagabuye kumeza z’abayobozi none ikibazo kirabaye baburiye rimwe bahise bajya he.
Zaheni akibyumva yikangamo.
Abahungu be babona mama wabo arimo gutitira yahabye cyane maze bahita bajya kumufata baramukomeza bamusaba guhagarara agakomera kugira ngo adacyekwa.
.
Gisa areba Umugab Mukuru ati”Umva shakisha Ryera na Colacola bafatwe hari ibyo bagomba kubazwa.
.
Zaheni ati” Karabaye niafatwa karaba kabaye.
Ntare ati” Mama tuza ntago bafatwa ubu nabo niba ari abanyabwenge ubu tuvugana bageze kure.
.
Kelego ahita aza imbere ya Gisa na Bambi ababwira ko Umwami n’umwimikazi babashaka.
Gisa na Bami bahita bava aho bajya kureba Umwami N’Umwamikazi aho barimo kuvurirwa basanga bameze nabi cyane ndetse ntakizere cyuko baza gukira.
Umwamikaz areba Bambi ati”Bambi umbabarire nakabaye naraumvise mbere hose. Ndetse nakabaye narumvise amagambo yawe. Umbabarire urwango rwanjye nakwanze nkuhora ubusa ahubwo nizera abahemukiye ubuzima bwanjye. Bambi uri umugire mwiza uzite kumwana wanjye kandi uzamurinde.
Bambi aramwegera amufataho ati” Mwamikazi urakoze cyane. kandi narimbizi neza o atari urwango ruhambaye umfutiye, Gisa yabaye inshingano zanjyenzamwitaho neza.
Umwami afata Gisa nawe ahita amuraga Imgoma amusaba kuzaba Umwami w’ingamugayo.
Areba Bambi maze agarura amaso kuri Gisa ati” Bambi abe ariwe mujyanamawawe wambere uzizera ngiye mfite ikizere ko Igihugu gisigaye mu maboko mazima. Ikindi muzakanure amaso cyane kuko muzengurutswe n’abanzi impande zose.
.
Kurundi ruhande Ryera na Colacola bafatiwe ku marembo asohoka I bwami baribacitse bagiye. Barafatwa barabagarura.
Zaheni arimo ajyanwa n’abahunge be mu rugo babona Ryera na Colacola barafashwe bagaruwe I bwami.
Zaheni Yumva Umutima umuvuyemo ati”Karabaye.
.
Ntare na Rutare bazana Mama wabo mu rugo.
Zaheni ati” Bana banjye ibyanjye birarangiye.
Ntare ati”Umva humura mama ntacy uza kuba hari icyo tugomba gukora.
.
Mu rugo kwa Gaju nabo bafite ubwoba bw’ibigiye kuba. Gaju niwe uhangayitse cyane kurusha abandi bose.
Baricaye barimo kurebana barececetse cyane.
Dumba musaza wa Gaju ati” Nyamara dutangire dushake uko twaba inshuti kuri Bambi kuko uriya mukobwa maze kubona ko imana zimuriho rwose.
Gaju ati”Ibyo ntago bishoboka.
Dumba aramureba.
.
Bidatinze umunsi ukurkiyeho Gisa na Bambi aje kurahizwa nk’Umwami mushya n’Umwamikazi mushya bagiye kuyobora Iguhugu.
Nyuma yo kurahira bahita banatangira inshingano.
.
Bambi wari agakobwa kinsuzugurwa iva iyo mu cyaro cya Taba kariatunzwe no kwiba abaye Umwamikazi, abamurwanyije bagiye kuzajya baza kubarara imbere ye.
.
Gisa na Bambi mu kanama kabo ka mberekumwhariko bagiye kwiga uko bazayobiramo Igihugu cyabo.
Bambi ati”Mbere na mbere reka tubanze dushake ubutabera bwa babyeyi bawe.
Gisa ati”Uravuga ukuri.
Bambi ati” Ibindi biraza nyuma.
Gisa ati” Bambi warakoze cyane kongera gukiza ubuzima bwanjye.
Bambi aramureba maze araseka ahita amusoma ati” Igihe cyose nzahora mbukiza.
Gisa araseka ati”Nanjye mukunzi nzakubera inkota igukingira.
.
Ntibyatinze, bazanye Ryera na Colacola hagati mu rubanza.
,
Udacikwa na Episode ya 28
Comments