Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Tweherutse Zaheni amaze kuzuza neza Umugambi we kuza kwivugana Umwami, Umwimikazi n’Igikomangoma Gisa.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Gisa aracyasaba Umwamikazi amwinginga cyane ngo yemere avugane na Bambi ario Umwamikaz ntago ashaka kumva ijambo narimwe rivuye mu kanwa ka Bambi.
Bambi aramureba ati” Mwamikazi nubwo unyanga ariko njye mba nkwitayeho cyane sinabona sinakeka ikintu kibi ndimo gutekereza ko cyakubaho sinkubwire.
Umwamikazi Amurebana umujinya ati” Nikihe kibi urimo gutekereza ko cyamabaho n’ikihe uretse icyo wowe waba wapanze.
Gisa ati”Mama urarengereye cyane.
Umwamikazi areba Gisa ati” Niki wowe? Ubuse uraza avuga ko hari ikibi cyambaho nikihe uretse we wabikora gusa.
Bambi ati” Ikibazo abo wita abanzi bawe sibo banzi bawe, kandi abo ufite hafi yawe wita inshuti yawe ushobora gusanga aribo babi baryamiye amajanja yo kuba barangiza ubuzima bwawe.
.
Umwamikazi aramuseka ati”MAaze kwigira umunyabwenge wabishyize imbere.
Gisa ati”Ariko Mama.
Umwamikazi aramureba ati” Vana iyingirwamugore yawe imbere yanjye.
Bambi aramureba ati” Mwamikazi nrakibazo reka nkuve imbere nkuko ubishaka. Ese Ryera ni Umuja wawe akaba n’umja wa Zaheni?
Umwamikazi ati” Ibyo se umbaza bikurebaho iki?
Gisa ati” ese mama wakwihanganye ukumva
Umwamikazi ati”Ubuse arimo kumbaza iki?
Gisa ati”Nyine musubize Ryera ni Umuja wawe akaba n’Umuja wa Zaheni?
Umwamikaz ati”Oya kubera iki?
Bambi ati” Nonehouze kumubaza inshuro eshatu zose namubonye ava kwa Zaheni icyi yababa avuye gukorayo.
Umwamikazi arabiseka ati”Kandi se ugiye ni gutangira kujya uzana amatiku muko.
Bambi ati” Uko wabifata kose ntakibazo. gusa ikizima nuko basi hari icyo nkubwiye, ahasigaye amahitamo y’icyo gukra arasigara ari ayawe.
Gisa areba Umwamikazi ati”Mama iyo utumva umugora wanjyeuba umbabaza.
.
Umwamikazi ati”Gisa sinjye wakubabaje ahubwo ni wowe wampemukiye ujya kubana n’uruzakwica.
.
Gisa afata bambi bava aho barigendera.
Baza ahagiye kubera Iikirori . gusa bambaye neza abantu bose bishimiye uko bambaye bameze neza cyane. uwabakoreye ibyo kwambara yabakoreye neza cyane.
,
Baza mu nzu igiye kuberamo ibirori babona imyanya yabo myiza cyane bateguriwe. Baza kwicaramo.
Ubwo bagenda ariho bagana bajya kwicara. Bambi mbere yo kwicara abanza kwitegereza aho hantu hose.
Gisa aramureba ati” Rukundo niki?
Bambi ati”Ndumva ntazi ariko ntakibazo,
Gisa aramufasha aricara.
Bambi aramushimira ati” Urakoze cyane.
Gisa ati”Hakoze wowe wemeye kuba umugore wanjye.
.
Bahita basomana.
.
Abantu barho barabibona babakomera amashyi.
Gisa areba Bambi ati” Bambi nkunda ko udashisha amaragamutima y’urukundo rwawe.
Bambi ati” Ubwo iyo nkukunze mba nkukunze. Kandi mba nyuzwe nabo cyane kandi ahantu hose.
.
Abanatu batangiye kuza mu nzu igiye kuberamo ibirori bikomeye cyane.
Abategura ibyo kurya no kunywa batangiye kubtegura. Umwami n’Umwamikaz nabo baba baraj bajya mu byicaro byabo.
Zaheni n’abahungu be nabo bakaba ibikomangoma nabo baba barahageze nabo bajya kwicara mu myanya yabo y’icyuhriro bateguriwe.
.
Sola ahagaze mu baja baribuze kuba basavinga abantu. Ako kanya Colacola na Ryera nabo baba bageze muri iyi nzu.
.
Bambi aramubona maze bararebana bahuza amaso.
Zaheni aho yicaye na bahungu be bafite ibyishimo bisanzwe kumaso.
Ntare areba Mma we ati” Mama umugambi wawe wawuteguye neza kuburyo utaza kugupfubana ukatubera ingaru?
Zaheni ati” mwe mutuze ahubwo muceceke hatagira n’ubumva.
.
Ntare arahindukira areba aho Umwami n’Umwamikazi bicaye arongera areba aho Gisa na Bambi bicaye maze arabaseka cyane mu mutima.
.
Ryera na Colocola barimo kongererana, Zaheni arabareba nabo baramureba maze bicana amasiri basa n’ababukiranye uko umupango wabo uza kugenda.
.
Gaju n’ababyeyi be nabo baba barahageze. Gaju yitandukanya nabo ahita agenda agana aho Ntare yicaye aba ariho ajya kwicara, mbere yo kwicara abanza kurebana na Rutare cyane bahuza amaso araseka.
Ntare arabibona maze ahita ahita afata Gaju akaboko aramwicaza.
Ntare ati”Ko watinze kuza.
Gaju ati” narinyirimo kwitegura.
Ntare ati:” Urasa neza cyane.
Gaju ati”Urakoze.
Ntare ati” Wamubonye Bambi na Gisa?
Gaju arahindukira arabareba maze aravuga ati” Bariya bafite agahe gato?
Ntare ati”Nawe se niko ubyizera.
Gaju ati” Cyane rwose.
Ntare araseka.
Zaheni abona Ntare arikumwe na Gaju basa nabameranye neza cyane abyibazaho cyane ariko ntiyabitindaho.
.
Ikirori sasa cyaratangiye umusangiza w’amagambo aba afashe ijambo afungura ibirori kumugaragaro by’isabukuru nzza ya Gisa.
Avuga amagambo mesnhi atandukanye yiganjemo ayo guha ikaze abantu bose bari aho. Abantu bose barishimye cyane kumaso.
.
Umusangiza w’amagambo asaba ko bazana umutsima. Colcola na Ryera barawuzana bawushyira kumeza yateguwe,
Umusangiza w’amagambo asaba Gisa na Bambi ko bahagurukana maze bakajya kuwukata abantu babarimbira.
.
Gisa na Bambi barahagurukana bajya kuwukata abantu barabaririmbira. Basoje kuwukata basubira kwicara.
Ubwo ako kanya baba batangiye guha abantu ibyo kurya no kunywa.
Umwami ahabwa ijambo aravuga ati” Baturage banjye ndabakunda cyane niyo mpamvu nishimiye kwifatanya namwe mu isabukuru y’umuhungu wanjye w’Igikundiro Gisa.
Abantu bakomera umwami amashyi.
Umwami ati” Raka twese tunywemo twishimane.
.
Umusangiza w’amagambo asubirana ijambo avuga ko Bambi hari impano yateguriye Umugabo we ashaka kumugezaho.
Bambi arahaguruka aza imbere.
.
Gaju aramureba ati” Ubuse uriya agiye gutanga iki agira iki
Ntare ati” Agatindi kavuye iyo mu misozi.
Rutare ati” Ariko uriya Mukobwa njye mbona anarenze. Umuntu wavuye kubusa akaba ageze hano.
Gaju areba Rutare nabi ati” Bivuze ko umwumva cyane nawe.
Rutare ati” Oya ibyo se bihuriye he.
.
Bambi ageze imbere arahindukira areba Gisa aravua cyane ati” Ndagukunda. Uri umugabo udasanzwe urihariye cyane.. njye numutima wanjye nemeza ko ntawundi mugabo nyamugabo uriho ukurenze.
Gisa aramushmira.
Bambi ahita atumizaho inanga maze aririmbira Gisa anamucurangira. Abantu baratungurwa kubona anafite impano yo kuvuza inanga.
Abantu byabarabashimishije maze bamukomera amashyi.
Abandi birababaza. Birumvina Zaheni, n’abahungu be Umwamikazi na Gaju bo ntago byabanezaza.
Gusa Umwami yarabikunze cyane nawe ndetse yumva arizihiwe cyane kuburyo yahise ahaguruka agabira Bambi.
.
Bambi amaze guha Gisa iyo mpano asubira kwicara. Gisa aramureba amarangamutima aramwica.
.
Ubwo abagiye gutunganya umutsima bawukatakata barawuzana bawukasakase neza, ubwo abawusavinga bawuha abantu batangira kugenda bawugabura. Ryera nkuko Zaheni yariyamubwiye aba ariwe uza gusavinga mu myanya y’icyubahiro. Azanira Umwami n’Umwamikazi abashyira imbere, anazanira Gisa na Bambi nabo abashyira imbere kumeza yabo. Ajya no kwakira Zaheni n’abahungu be abashira imbere.
Zaheni ahita abareba abicura isiri asa n’ubabwira ko batagomba kuwurya bagomba kujijisha.
.
Umusangiza w’amagambo abwira abantu bose kuza kuryoherwa n’Umutsima . w’isabukuru ya Gisa .
Umwami n’Umwimakazi baba bafashe umutsima. Gisa nawe agiye kuwufata, Bambi aba aboye Ryera arimo kureba cyane mugice bicayemo amwitegereje neza abona arimo gutitira afite ubwoba. Bambi abyibazaho maze arahindukira Gisa agiye kuruma kumutsima Bambi ahita amubuza kuwurya.
Bambi ahita anahaguruka areba Uwami n’Umwamikazi aravuga cyane asakuza ati” Mwami wanjye mutarya uwo mutsima urarozwe.
.
Kumbe bo bari bamaze kuwuryaho cyera. Ako kanya babatangiye kumurerwa nabi cyane Umwami aba yituye hasi aruka amaraso. Ako kanya n’Umwamikazi aba agye hasi nawe aruka amaraso.
N’abandi bantu aho bagiye bawuryaho buri wese agenda agwa hasi aruka amaraso. Ibintu biba birayoberanye cyane aho.
.
Udacikwa na Episode ya 27
Comments