Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Zaheni avuga ko bagiye gukora agatendo mu Bwami hose ibintu bigahinduka.
..
Inkuru ya Chris Nand Ishimwe.
.
Zaheni aracyarikumwe na Ryera wa muja w’Umwikazi baracyavugana ku mupango wabo.
Ryera ati” none wabiteguye gute?
Zaheni araseka ati” Umuoango wose uteguye neza.
Ryera ati” Ariko njye ntago narinabyumva neza.
Zaheni aramureba ati” uraje ubyumve kuko ndimo kugishyira muri gahunda neza.
.
Kurundi ruhande, Bambi na Gisa barimo gufatanya gusasa uburiri bwabobaganira kandi barishimanye cyane.
Bambi ati” Ariko buriya hari igihe kizagera Mama wawe anyiyumvemo?
Gisa ati” Bizaba ndabizi.
Bambi ati” Mbona anyanga cyane.
Gisa ati” Ikingenzi nuko njye nkukunda. Ahari sinzi niba ibyo ubifata nk’ibihagije?
Bambi amureba mu maso ati” n’ubundi ntakindi nkeneye kuva narabonye umutima wawe.
Gisa araseka ahita amuhobera amuturutse mu mugongo ati” Kuba turikumwe njye nawe iyo niyo si yacu.
.
Tuze mu nzu y’Umwami Umwmaikazi arikumwena Marema ushinzwe abaja bose b’I bwami arimo kuvugana nawe.
Umwamikaz arasa n’uwarakaye cyane kuk arimo kuvugana umujinya.
Umwamikazi ati” Nkuko nabivugaga byamaze kwigaragaza Bambi yaroze umuhungu wanjye. Ibaze ko Igikomangoma cyikafata ugasanga hari ibyo kirimo gukora Bambi yicaye aho gusa.
Marema ati” Ese buriya Bambi niwe mubi cyangwa nuko wenda utamukunze?
Umwamikaz ati” Umva mbese! Nawe se ugiye kujya muruhande rwe?
Marema ati” Oya nibazaga gusa.
Umwamikazi ati” Mfasha nshak uburyo kariya gakobwa rwose nk’ikiza. Ndetse bibaye byiza byanaba isabukuru y’Umuhungu wanjye itaraba.
Mareme ati” None urabona twakora iki?
.
Tugaruke mu rug kwa Zaheni aracyavugana na Ryera.
Zaheni ati” Dukeneye abandi abandi bantu bacye babizerwa kuri njye twakorana.
Ryera ati” nkabande?
Zaheni ati’ Cyane abazategura umutsina wo gukata.
Ryera ati” None wavugana nabo?
Zaheni ati” Ngiye gushaka uko nzakuvugana nabo. Hanyuma rero ni wowe uzakora ibyanyuma. Nshaka ko Umwami, Umwamikazi n’Igikomangoma Gisa bose ejo bagomba gupfira hamwe.
Ryera ati” Ariko ejo hazaba hari abantu benshi cyane bashobora kubigenderamo.
Zaheni ati” Abazabigenderamo bose birabara ikingenzi nuko nzagera kumupango wanjye.
Ryera aramureba.
.
Tugaruke kuri Bambi na Gisa basoje gusasa.
Bambi areba Gisa ati” Rukundo ejo ni isabukuru yawe?
Gisa arahindukira aramureba maze araseka ati” Nejejwe nuko yo igiye kuzaba ndikumwe nawe,
Bambi at” cyane nanjye ndabyishimiye.
Gisa ati” Ejo uzaba wicaye iruhande rwanjye abantu bose bagushagaye.
Bambi ati” kuzaba nicaye iruhande rwawe nibyo wumva ushaka
Gisa ati” Nonese urumva hari ikindo naba nshaka kitari icyo?
Bambi ati” Njye nashakaga kuzaba ndimo kwita ku kirori cyawe arinjye urimo kugikorera cyane.
Gisa ati” Oya Mukunzi ugomba kuzaba wicaye iruhande rwanjye.
Bambi ati” None ubu tugiye gukora iki?
Gisa ati”Urashaka ko dukora iki?
Bamb ati” Reka nkujyane mu gikoni nye kukwigisha guteka.
Gisa ati” Ibyo se buriya ni ngombwa cyane kandi hari abaja babikora?
Bambi ati” Ntawamenya ushobora gusanga igihe cyose utazaba ufite abaja bagukoerera.ni byiza kumenye buri kantu kose wakenera mubuzima .
Gisa arabyemera.
.
Kurundi ruhande Ibindi bikomangoma Ntare na Rutare barimo kwirukansa amafarashi aho I bwami, Gaju aza aho bari kuyirukanyirisha arahagarara arabareba.
Ntare aramubona ava ku ifarash aza kuvugana nawe.
Ntare ati” Ukeneye gutwara ifarashi nawe se?
Gaju ati”Oya, nje kuvugana nawe.
Ntare ati” Tuvugana ibiki?
Gaju ati” Ku byabaye hagati yanjye nawe. Ese byarangiriye hariya cyangwa hari ikindi watekereje?
Ntare ati” Urashaka ko ntekereza iki?
Gaju ati”Ikirenze kubyabaye.
Ntare ati” Ntago ndimo kukumva neza ariko.
Gaju atangira kumuterekera amaso ati” Rega buriya naba mu ruhande rwawe kandi neza .
Ntare araseka ati” Nkumvise bivuze ngo urasha gushingiranwa nanjye.
Gaju ati” yego.
Ntare araseka ati” Nabyanga se?
.
Uko bavugana Rutare arimo kubareba akajya acishaka agafata umwanya akabitegereza cyane.
.
Ntare aba arasakuje cyane ati” Njye na Gaju tugiye gushyingiranwa.
Rutare ahita aza imbere yabo arabareba ati” koko se murakomeje mwembi murasha gushyingiranwa?
Gaju ati”Yego hari ikibazo se ubigezeho?
.
Bakiraho babona Bambi na Gisa barimo kujyana bafatanye. Barareba cyane babakurikiza amaso Gaju ahinduka ku maso ararakara cyane.
Gaju ati”Bariya bantu simbakunda habe na gato cyane.
Ntare ati” Ibyo turabihuje cyane nanjye simbakunda.
Gaju na Ntare bararebana.
Bambi akabutse gato abona Gaju na Ntare barimo kubareba nabi. Bambi ntiyabytaho arikomereza.
Gisa aramureba ati Ubonye bande?
.
Gisa arahindukira nawe abona ni Gaju na Ntare barikumwe barimo kubareba, Gisa agarura amaso kuri Bambi.
Gisa ati” abakwanga bose bazagwa.
Bambi ati” Kubaho kwajye n’ubundi ntibyashingiye kuribo ibyo bakorabyose.
.
Barimo bagenda baba bahuye na Ryera arimo kuva mu rugo kwa Zaheni.Bambi arahagarara yitegereza Ryera cyane.
Gisa aramureba ati”Uriya ni umuja wa Mama kubera iki umureba cyane?
Bambi ati”Sinzi ariko mba mbona uriya mukobwa anshisha cyane>
Gisa ati”Kubera iki?
Bambi ati” Sinzi uko nabisobanura ariko hari igihe ndaba umuntu nkabona umwijima umugendaho.
Gisa biramucanga ati”Ukabona umwijima umugendaho gute?
Bambi aramureba ati” Ubuse nkusobanurire gute? Umwijima usobanuye ikintu kibi.
Gisa ati” None ukaba uvuga ko se kuri Ryera hari ikitagenda neza.
Bambi ati” Yego birashiboka cyangwa se nkaba ndimo kwibeshya. Ariko uko biri kose ngomba kuvugana na Mama wawe.
Gisa ati”Mama mwavugana mute mugihe atakumva.
Bambi ati” wowe wabigiramo uruhare. Kuko byanze bikunze Mama wawe ashobora kuba ari mu byago atazi.
.
Amasah aricuma baza mu gikoni bafatanya n’abandi guteka. Bambi atoza Gisa gutekea koko. Uwo inkuru iba ibaye kimomo ahantu hose ko Bambi asigaye ajyana Igikomangoma mu gikoni.
.
Muri iryo joro buracya ari Isabukuru ya Gisa Zaheni yitwikiriye ijoro ava mu rug agira aho ajya.yaje ahantu hihishe cyane agira abantu ahura nabo bakora I bwami avugana nabo agira ibyo apanga nabo.
.
Tuzekwa Gaju ni joro arimo kuvugana n’ababyey be.
Gaju ati” Mama Papa mwigira ikibazo kuba Gisa byararangiye abanye na Gaju kuri njye ntago bikiri ikibazo.
Mama ati”gute
Gaju ati” Umva hari ubundi buryo ngiye gukora ibintu byanjye.
Karagwa ati” Gute nyine tubwire niba twanagufasha tugufashe.
Gaju ati” Ngiye kubana n’igikomangoma Ntare
Karagwa na Ntare bagwa mu kantu.
Karagwa ati” Ibyo nibiki wabiteguye gute?
Gaju araseka ati’ nanjye ndimo guteura vuba muzabona.
.
Bwaracyeye umunsi wageze. I bwami barimi gutegura babaze ibimaze ikirori kigiye kuba ikirori.
.
Udacikwa na Episode ya 26
Comments