Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 26
.
Duheruka Bella na Seffa birukana Rumio kwa Muganga.
.
Writer Chris nandi Ishimwe.
.
Rumio agiye kugenda ageze ku muryango arongera arabreba amera nk’ugarutse inyuma gato.
Bella ati:” Wagiye?? niki ushaka ko ukomeje kumbera isereri??
Rumio ati” Nubwo nagenda ariko urankeneye Bella.
Bella ati” Ntacyo nkuneyemo . wowe uri ukuzimu kwanjye.
.
Sefgfa avugana umujinya ati” Papa waduhaye amahoro ukagenda.
.
Rumio arasohoka aragenda Bella azenga amarira mu maso, Seffaamuhanagura amarira.
Bella ati” Uriya Mugabo yacugushije umutima wanjye bihagije.
Seffa ati” Nanjye nibaza icyo yaragamije.
Bella ati” Ni ukunyica urubozo.
Seffa ati” Mama nibyo mvuga ntawo igitsinagabo ari ikiremwa wakwiringira. Iteka gikina kumarangamutima y’abagore. Ariko komera mama.
.
Bella ati” Uriya Mugabo ntabwo ngomba gusubirana nawe.
.
Kurundi ruhande Rumio asohotse kwa Muganga afite umujinya yinaga mu modoka maze aragenda.
Aza ahantu yakundga kuza kugurira imiti yongera akanyabugabo. Amaze kuyigura ahamagara Darlene. Darlene yanga kumufata. Yanze kumufata ajya mu kazi.
Akigera mu kazi abakozi bamwakira bamwisanzuyeho nkuko byari bimaze iminsi bimeze .
Ntiyabitaho arikomereza yigira muri ofiice akomeza guhamagara Darlene ariko Darlene akanga kumufata.
.
Uwo mwanya Celine aba yinjiye muri Office amuzaniye report gusa ayizana ituzuye neza. Rumio ayifashe ayimukubita mu maso.
Rumio ati’ Wa kigoryi we ibi n’ibiki unzaniye hano?
Celine ati” Ariko ejo narinagusobauriye ikbazi kirimo kubera ko umugore wawe atarimo kuboneka urambwira ngo ibindi muzabikora.
Rumio ati” Umugore wanjye??
Celine ati”Yego.
Rumio ati” Umugore wanye se akora hano cyabgwa warwaye mu mutwe.
.
Celine ati” Yego.
Rumio ati” Uri ikimara ariko.
Celine ati” Boss sinzi ikibazo mwaba mwagize ariko Umugore wawe akora hano.
.
Rumio aramwitegereza maze ajya kure mu bitekerezo. Celine agiye kugenda Rumio aramureba maze aramuhamagara ngo agaruke. Celine agaruka imbere ye.
Rumio ati’ Ihangane kuba nkubwiye nabi.
.
Gusa Celine yamwitegereza neza akabona Rumio atandukanye na Rumio babonaga mu mwanya muto washize.
.
Rumio aramwegera cyane ati” Ntabwo nakabaye nkubwira nabi kandi uri umukobwa mwiza cyane. Ahubwo nakabaye nkuha amahirwe yo kuzamuka cyane mu kazi.
Celie ati” Kubera iki Boss.
Rumio ati” Kubera ko uri Umukobwa mwiza.
.
Tugaruke kwa Muganga. Seffa aracyarimo kwita kuri Mama we.
Bella ati”Kuki amarangamutima yanjye iteka yorohaga kuri uriya Mugabo.
Seffa ati” Mama wikwirenganya. Wowe icyari muri wowe ni urukundo. Ariko uwo waruhaga siwe wanyawe.
.
Uwo mwanya Shella aba abagezeho aho kwa Muganga..
.
Tugaruke kuri Company Rumio aracyariumwe na Celine muri Office.
Celine ati” Boss , njyewe nemera akazi mpawe gashingiye ku bushobozi mfite cyangwa bambonyemo.
Rumioati” Ubwo urimo guhakana muri make.
Celine ati” Yego pe. Umbabarire ntabwo naryamana nawe.
Rumio akajinya karazamuka ati” Celine nagiye nkwihanganira kenshi wagiye ukora amakosa ariko nkayarenza amaso.
Celine ati” yego wenda rimwe na rimwe nagiye nkora amakosa ariko se ibi nibyo nyishu yayo??
Rumio ati” Ha agaciro ko nagiye nkwihanganira.
Celine ati” Agaciro si aka rero.
.
Rumio ati” Uransuzuguye cyane urakabije. Kandi ntabwo ngiye kubyihanganira.
Celine ati”Boss sinagusuzugura, ariko mu bushake bwawe nicyo ushaka kungenera ubikore uko ariko sinarenga ku mahameshingiri n’indangagaciro zanjye. Umughore wawe yagiye ambera umukoresha mwiza sinakora ikosa ryo kumuhemukira no kumutesha agaciro.
Rumio ati” Amakosa yawe rero ntabwo agiye kwihanganirwa.
Celie ati” Ntakibazo ntegereje igihano cyanjye.
.
Rumio ati” Jya muri office yanyu maze wibwirize.
.
Celine ava aho agenda ababaye cyane arimo kurira ageze aho akorera atekerereza abandi uko bimugendekeye. Nabo birababaza cyane.
Neema ati” Nyamara njyewe hari ikintu nabonye.
Cadette ati” Wabonye iki??
Neema ati” Uriya ntabwo ari Rumio.
Cadette ati” Sinzi impamvu mutitegereza neza. Njyewe ndaboa wagiera ngo dufite ba Rumio babiri.
.
Tugaruke muri Office ya Rumio afite umujinya mwinshi uwo mwanya abona Darlene noneho aramuhamagaye.
Rumio ati” Urakoze cyane. Narimbizi ko izuba ritaza kurenga ukindakarioye.
Darlene ati” Rumio njyewe nkuha agaciro kanjye nubwo wowe utabura kugatesha agaciro.
Rumio ati” Nyamara wowe ahubwo ntabwo usobanukiwe a,marangamutima yanjye. Reka duhure.
Darlene ati” Hehe.
Rumio ati” Aho uri hose naza kugufata.
Darlene ati” Ntakibazo.
.
Kwa Muganga. Shella arimo kuganira na Bella.
Bella ati” Njyewe naracanganyikiwe. Nayobewe Rumio ngo ni Mugabo nyabaki.
Shella ati” Ariko nanjye nkomeza kwibaza amayobera y’Umugabo wawe.
Bella ati” Mba nibaza nti ubu ni ubuhe bwoko bw’umunzani Imana inshyiraho??
.
Shella ati” Ariko se iyo witegereje neza ubona Umugabo atari abantu babiri batandukanye??
Bella ati” Gute se??
Shella ati” Ushingiye kwihandagurika rye ugende ubona.
.
Bella yibuka ko ari ibidasanzwe byinshi yagiye abona bikamucanga cyane gusa ntabyiteho.
Shella ati” Njyewe nkurikije uko namubonye ubushije. Yagarutse yarananutse cyane ind yaragiye ubona ari Umugabo uteye neza ariko ubu none yongera kumera uko yarameze mbere.
.
Seffa wari wagiye hanze aba aragarutse mu kiganiro cyabo.
Shella ati” Kuko ntabwo ntekereza ukuntu umuntu ahindagurika nka telecomande buri kanya.
Seffa ati” nanjye ndi kuruhande rwa Shella. Njya mbona Papa rimwe muzi ariko ikindi gihe nkabona nti umugabo ntazi.
.
Tuze kurundi ruhande Rumio ageze kuri Darlene aho yaramutegerereje. Ava mu modoka
Rumio ati” Darl ndishimye cyane.
Darlene ati” Buretse gato kuko sinshaka kongera kuguha amahirwe yanjye ngo ujye uyangiza.
Rumipo ati” Hari ikintu kimwe kiraza gutuma unyizera.
Darlene ati” Nigiki??
Rumio ati” Tubanze tugende uraza kukimenya.
.
Darlene ajya mu modoka baragenda.
.
Tugaruke kwa Muganga.
Bella areba Seffa ati” Seffa ndashaka juice.
Seffa ati” Reka njye kuyishaka mama.
.
Seffa aragenda maze Bella areba Shella ati” Nko mu gitanda ho mu minsi ishize yari Umugabo wa gatangaza wangezaga mu bihe birenze. Bitandukanye na mbere yari Umugabo uza ukambagagura. Mugihe gishize yari Umugabo uri romance. Noneho akantu kari kanarushijeho kunyemeza n’igihe Darlene aza ku kazi akamukatira nabi cyane nkahi atigeze amumenya. N’uburyo yampaga agaciro.
Shella ati” nonese twibaze ni gute ahindagurika nk’igicu byaba biterwa niki??
Bella ati” Simbizi kuko uriya Mugabo ntakibi nakimwe mukorera.
Shella ati” Ni kenshi wagiye umbwira ko yakubwiye ibitu ubindi nyuma akabihakana. Aho nkibaza ngo yabaga yabkoreye iki?? ubundi se kuki hari igihe yaba romance ikindi gihe akaba inyamanswa. Neza neza akaba Umuntu utazi. Ibyo byo intego yaba ituma akora ibyo n’iyihe.
.
Bella ati” Shella byarandenze sinamenya.
Shella ati” amayobera arimo agomba kuvamo.
.
Bella abitekerezaho na Shella aratekereza.
Shella ati” Igitekerezo ngize ni ubusazi ariko cyanashoboka simbizi. Buriya abaye ari abantu babiri batandukanye ahubwo.
.
Rumio na Darlene bageze mu rugo.
Darlene ati” Unzanye mu rugo rw’umugore wawe.
Rumio ati”Ntabwo ahari, kandi uru si urugo rwe isaha n’isaha yaruvamo.
.
Binjira mu nzu.
Darlene ati” Mbere y’ikindi cyose watekereza kuri njye ndashaka kumenya ukuri wambwiraga.
Rumio ati” Ukuri nuko Rumio mwahuye akaguca amazi akagutesha agaciro atarinjye Rumio wawe.
Darlene ati” Ibyo bisobanuye iki??
Rumio ati” Turi babiri.
.
Udacikwa na Episode 27.
.
Comments