logo

NEW TALENTS

Stories Group

IYOBERA MU GITANDA S01 Ep 25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA   MU GITANDA  CYANJYE.
.
Episode 25
.
Duheruka Bella yongera kuboa Rumio arikumwe na Darlene agwa mu kantu.
.
Writer  chris nandi Ishimwe.
.
Bella yongeye kubabona gutyo yumva umutima umusimbutse umuvuyemo.  Abanza kugira ngo arimo ararota.  Akura imodoka  mu muhanda ayiparika kuruhande ngo abanze arebe neza maze avamo arabareba neza abona ni Rumio rwose Umugabo we bari bamaranye agahe  bameranye neza, yibwira ko ibintu byose byahindutse  hakaza paradizo.
.
Nuko akababaro kazamuka   muri we, amarira agenda amanuka mu maso yumva mpaka ageze hanze. Umubiri we uratitira, imbaraga muri we zikayuka yumva , ashira yumva. Abahanga amaso akanya kanini cyane, muri we yumva aratengushwe, uburibwe buvaho haza umujinya yuma yajya gushwana ariko nanone kurundi ruhande abura imbaraga zituma atera intambwe ahubwo aba nk’igisitati aho. 
.
Abandi nabo barimo kuvugana. Rumio akomeje guhamiriza  Darlene neza ko atazi ibyo avuga amushinja.
Darlene nawe yarakaye ati” Kuki abagabo mudufata nkaho nta bwenge tugira?? njyewe basi narinatekereje ko impamvu wanyihakanye hari ibyo washakaga kwereka  umugore.
Rumio ati” Ariko  ubwo  uvuga  ntiwabirose  koko!
Darlene ati”  Ntakintu narose.  Kandi n ubundi ntacyo nyivugana nawe.
Rumio aramufatafata ati”    Darlene nyizera. Nonese niba  byarabaye nkakwihakana ubu uyu mwanya naba ndimo mvugana nawe  iki??
.
Darlene ati”  ese koko urakomeje  guhana??
Rumio ati” Yego. Njyewe  mperukana nawe   mu kwezi gushize. Narikukwihakana gute?? kabone nubwo   Bella yaba ari hano.
Darlene ati” Abagao  muremwe muzihe nyama.
Rumio ati’ Nyumva neza.
Darlene ati” Numve iki ariko.… ko ukomeje no kungira umusazi.  Niki ufite wanyumvisha  cyatuma numva ibyo uvuga.
Rumio ati” Ariko kirahari.
Darlene ati” Ikihe.
.
Rumio agiye kumubwira aba abonye Bella arimo abareba. Bahuza amaso.
Rumio aramuhamagaa ati” Bella!!!!
.
Bella bagihuza amaso ahita asubira mu modoka n’agahinda kenshi  ahita yatsa imodoka. Rumio aramukurikira nawe yinjira imodoka aramukurikira.
.
Afata telephone ahamagara Bella , Bella abona Rumio arimo kumuhamagara yanga gufata telephone ye.
Arebeye  muri reterevizere abona Umugabo yamukurikiye. Bella arirukanka  cyane 
Rumuio aramwandikira massage ati” Waretse  gutwara wiruka guty nk’umusazi?? 
.
Bella abona iyo message ariko  ntiyayitaho. Arababaye cyane arumva agahinda gakomeye  muri we.
Umugabo  yaramaze kongera guha icyizere arongeye aramutngushye. Aramubabaje bikomeye kuruta nuko byari bimeze mbere.
.
Rumio  agakomeza akamwandikira amusaba ko yahagarara bakavugana , ariko Bella nta message nimwe arimo kwitaho. Kubera  yumva  ntacyo afite yavugana nuwo muhemu.
.
Barakomeza barirukanka  cyane.
Bella arimo gutwara yataye umutwe mu muhanda.
.
Afata telephone ahamagara Seffa kurI phone. Seffa aramwitaba 
Bella ati” Seffa itegure vuba ufate imyenda yawe y’ibanze ndaje gufata  tuve ao.
Seffa ati” Kandi se habaye iki mama!
Bella ati” Wowe kora ibyo nkubwiye.
Seffa ati” Mama nsobanurira neza habaye iki??
Bella ati”  Ibyo ushaka ko nkusobaurira uraza kubimenya nyuma.
.
Rumio aracyari inyuma ye aramukurukiye arongera aramuhamagara yumva arimo kuyivugiraho.
Rumio  arakara ati” Uyu nawe arashaka  ku nteza ibibazo.
.
Uwo  mwanya abona Darlene aramuhamagaye aramufata.
Darlene ati” Ubwo se hari icyo utanyeretse ntuntaye  ugakurikira umugore wawe.
Rumio ati”  Wibifata nabi sinkutaye.   Turaza  kongera kuvugana.
Darlene ati” Nushake ubireke njyewe ntukaze kunkiniraho. Kandi nuku birangiye.
.
Darlene ahita amukupa.
Rumio akomeza komeka Umugore we.
.
Bella kubera ukuntu arimo gutwara yataye umutwe  atabona neza cyangwa adatekereza neza ageze imbere  habura gato ngo agongane n’imnodoka iturutse imbere ye maze arayikatira mukuyikatira aba ataye umuhanda maze imodoka ye iramubarangura ikubiti igiti irashwanyagurika.
.
Rumio   yarikanze bikomeye.
Bidatinze police yaratabaye iza kureba uko bigenze itarabara kubwo amahirwe  bakuramo Bella akiri muzima ariko yakomeretse bikomeye bamushyira muri ambulance  bamujyana kwa Muganga.
.
Bidatinze Seffa amakuru yamugezeho maze kwa Muganga kureba Mama we . ntibahita bamwmerera kubonana na Mama we maze abona Papa we Rumio.
Seffa ati” Papa byagendekeye ute mama
Rumio ati” Yakoze  impanuka.
Seffa ati” Nyne yatewe  niki??
Rumio ati” Impanuka aba ari impanuka.
.
Seffa ati” Mukanya   nibwo yaramze kumpamagara ngo nitegure ansange mu rugo tuve mu rugo tugende.  Kandi yuvuganye nanjye ibabaye cyane. 
Rumio at” Nuko yaramaze kukubwira se??
Seffa yitegereza Papa we ati” Papa niki wongeye gukorera mama.
Rumio ati” Mukorera ibiki se??
Seffa  arababara cyane ati” Papa byanze bikunze hari ikindi wakoze mama nicyo  cyamuteje impanuka.
.
Batangira gushwana aho mu bitaro.
.
Igihe kirisunika Bella bamwitaho bihagije nyuma y’oiminsi itatu arazanzamuka. Afunguye amaso abona    Seffa aryamye iruhande  rwe,
Bella ati” Seffa.
.
Seffa akangukaa amarira ati” mAMA.
Bella ati” Ndi hano mwana wanjye.
Seffa ati” Urangarukiye mama.
Bella ati” Yego.
Seffa ati”| Imana irakoze ikungruriye.
Bella ati” Umbarire mwana wanjye.
Seffa ati” Nkubabarire iki mama.
.
Bella ati”Natwawe n’umujinya    sinatekereza neza bituma ntwara nk’umusazi   aho gutekereza kubuzima bwawe.
Seffa ati” Nzi umutima wawe mama!
.
Bella azenga amarira mu maso ati” Nongeye gutenguhwa.
Seffa ati” Narabiketse.
Bella ati” Ario nabaye umuswa mugufata icyemezo cyiza cy’umutima.
Seffa ati” Mama ntakos wakoze. Kandi ikizima nuko ugarutse.
.
Rumio aba arinjiye Bella akimubona arushaho kubabara cyane.
Bella ati” Rumio umfashije wava muri iki cyumba.
Seffa arebana  Papa we umujinya ati” wowe uri uburibwe kuri mama jya hanze ntabwo tugukeneye.
.
Rumio arabareba.
Seffa avuga asakuza cyane ati” Waduhaye amahoro ugasohoka.
Bella ati” Rumio sinshaka kukubona  va hano ugende.
.
Udacikwa na Episode 26

Comments