logo

NEW TALENTS

Stories Group

IYOBERA MU GITANDA S01 Ep 24

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 24.
.
Duheruka Bella akatira Darlene amubwira ko ariwe gisobanuro cy’Umugabo we.
.
Writer Chris nandi Ishimwe.
.
Darlene amaze  kubona ibibaye yagiye ababaye cyane bikomeye cyane. Bella ahita aza kureba Umugabo we muri Office ye anezerewe cyane.
Bella abaza Rumio ati” Ni wowe mbonye ukoze biriya??
Rumio ati’ Hariya uwo nabonaga gusa ni wowe. Kandi amaso yanjye n’ubundi ni wowe azajya abona.
Bella ati” mbegs amagambo!
Rumio ati” Honey ntabwo ari amagambo gusa ahubwo nicyo umutima wanjye wahoze ukeneye gusa.
Bella ati’ Uziko neza  umuhakanye nkaho utigeze umumenya.
Rumio ati” Ntawe nigeze menya n’ubundi.
Bella araseka ati” Ndanezerewe kuba agaciro kanjye kamaze guhagarara mu maso yawe.
.
Rumio ati” Wihanganire igihe cyatambutse.
.
Kurundi ruhande muri Office ya Celine, Cadette arinjiye aza afite onkuru yo kubabwira.
Neema  na Celie nabo bamuha amatwi.
Cadette ati” Umva reka mbabwire umugabo ri hano ntabwo Rumio umwe wa mbere pe!
Celine ati” Niwe ahubwo nuko yahindutse.
Cadette ati” Muzi ukuntu akatiye Darlene nkaho  bataziranye.
Neema ati” Uriya Mugao asigaye akunda Umugor we cyane.   Iyaba abagabo bose bahindukaga nkawe.
Cadette ati”   Asigaye ari romance birenze.
.
Kurundi ruhande Bella arikumwe na  Shella arimo kumusetsa ukuntu Umugabo we akatiye Darlene nabi cyane.
Shella  ati” Ayo wasenze rero yarakoze ngaho icare  utimaze wishime.
Bella araseka ati” Sha ubu ndimo guseka bikagera ku mutima  nukuri. Urukundoi rurimo kugenda muri  njye  byumva.
Shella ati”Niba nawe ubayeho rwose.
Bella ati’ Sha Umwijima wari waratatse Umugabo wanjye mbere ntukagaruke.
Shella ati’eka duhamye ko yamaze kwera wese.
.
Baraseka.
Bella ati” Ubu  iyo ndikumwe nawe mba numva urwunyunyu ahantu hose.
Shela ati” Nonese uretse imyifatire wenda yahindutse , mu gitanda  ho bimeze bite??
Bella ati:” Bireke byo simfite inkuru niza nabibaramo. Gusa wumve ko ariwe romance bavuze.
Shella at”Ntabwo akiri umwe wo kujomba ajombagura.
Bella ati” Oya.  Asigaye anyiha wese nkamwumva, kandi uko biba byagenze uyu munsi siko bigenda ejo.
Shella at’ Ya miti yarayiretse.
Bella ati” Cyane.
Shella ati”Yaragiye kuzakwica.
Bella ati” Niyo mpamvu nahungaga mbere.
.
Iminsi yaragiye iricuma  ibihe bikomeza kuba byiza hagati ya Bella na Rumio . hagati yabno habamo iminyenga y’urukundo gusa.
.
Umunsi  umwe Bella akangutse yisanga ari wenyine  mu gitanda.   Ubwo atekereza ko Rumio yaba arimo kwitegura.  Ubwo aguma mu buriri ariko abona hashize umwanya munini Rumio atagaruka.
Abyibazaho maze arabyuka aza kumureba muri Dushe. Ageze muri Dushe aramubura yibaza aho yaba ari maze agaruka   mu cyumba afata telepghone ngo  amhamagare.
Agye kumuhamagara abona  yamusigiye message igira iti”Good moroning my moon nafashe akagendo kajya mu ntara hari  utwo ngiye  kwitaho   muze kwiyitaho kandi umere neza turaza gusubira ndagukunda cyane.
.
Amaze gusoma iyo message ntiyaba  akimuhamagaye  kubera  ko amenye iyo yagiye.
 Ubwo Bella nawe aritegura ajya mu kazi bisanzwe.
.
Rumio hari agace nawe yajemo yinjira mu nzu imwe.
.

Amasaha arakura cyane  bigeze mu masaha y’umugoroba Bella asoza akazi maze ava muri Office arataha.
.
Kurundi ruhande Darlene hari aga coffe restourant yicayemo  keza arimo gufata agakawa.
Afata telephone ahamagara Rumio.
.
Rumio ari mu modoka nawe arimo  kugaruka abona Daerlene aramuhamagaye maze aritaba.
Darlene ati” Noneho uranyutabye ra!
Rumio ati’ Bite se  ko numva uvuga nabi.
Darlene ati” Njyewe ndimo  kuvuga nabi??
Rumio ati” Nonese kuki uvuga ngo noneh ndakwitabye nkaho nigeze nanga narimwe kukwitaba.
.
Darlene  ati”  Ubu ugiye kwigira mwiza.
Rumio ati” Urimo uravuga ibiki??
Darlene ati”Ngo ndavuga ibiki??
Rumio ati” Nyie warakajwe  niki??
Darlene ati”  Rumio nabwo nkuhamagaye kugira ngo ukomeze unkinireho. Ahubwo nkuhamagaye bwa mbere n’ubwanyuma nkubwira ko wakze nabi kuba waransebeje kuriya.  Basi wari no kubikora mu bundi  buryo.
.
Rumio kumva  ibyo asa n’uwikanzemo ati” Njyewe nagusuzuguye gute ryari?
Darlene  arababaye cyane ati” Urabura kwigira mwiza se??
.
Rumio ati” Njyewe sinzi ibyo uvuga.
Darlene ati” Ntuzi ibyo mvuga n’uburyo wanszuguriye imbere y’Umugore wawe ukamfata nkaho utigeze umenya??
Rumio ati”  Darlene  ibyo uvuga nabyo nzi pe. Nonese njye nawe duherukana  ryari?
.
Darlene ahita akupa telephone, Rumio biramucanga    maze aba aramuhamagaye. Darlene yanga kumufata. Rumio akomeza guhamagara cyane kugeza  ubwo Darlene yemeye kumufata.
Rumio ati” Bite ku nkupa.
Darlene ati” Ndambiwe iyo mikino yawe urimo kunkinaho.
Rumio ati” Darle nkurahije ukuri  ibyo mvuga simbizi.
.
Darlene aba arongeye aramukupa.
.
Kurundi ruhande Bella nawe ari mu modoka arimo gutaha. Muri we yapanze kuza gushakira Umugabo we impano yamuha.
.
Rumio arongera ahamagara Darlene   cyane. Darlene aramufata   .
Rumio ati:” Darle please  winyitwaraho gutya!  Nshobora kuba ndimo kuvuga ko ntazi ibyo urimo kuvuga ariko ndakomeje.
Darlene ati” Njyewe ntabwo ndi  muri Prank zawe.
Rumio ati” Nta prank nanjye ndimo. Nonese uko ubizi njye nawe duheruka gura ryari?? basi urihe ngo duhure tuvugane neza.
Darlene ati’ Sinshaka guhura nawe.
Rumio ati” Mukobwa mwiza wikomeza ibintu ngo biremere gutya. Wowe mbwira urihe basi.
.
Darlene abanza gusa nubyanga cyane ariko ageze aho arahamubwira. Rumio acanira imodoka agenda yerekeza muri ako gace.
.
Aba ageze  aho hantu Darlene ari. Darlene  amurebye …..
Rumio ati” Bite  ko unyitegereza cyane.
Darlene ati” Buretse gato! Nonese  umubiri wawe usigaye  uhindagurika uko ushaka buri munota. 
Rumio ati”Uravuga ibiki ko umubir wanjye uhora ari umwe.
Darlene ati” Ejo bundi ubwo nazaga kukureba wari wananutse cyane ndetse mbona atari wowe none ugarutse wongeye kungana uko wanganaga mbere. Umubiri wawe usigaye warabaye automatic gute??
.
 Agace barimo niko Bella arimo kunyuramo ari mu modoka kandi bicaye hanze kurubaraza rwako ga coffe resto.
Bella ahagaze hari ambutiyaje y’imodoka nyinshi arahagarara. Ahindukiye abona Umugabo we arikumwe na Darlene n’ubundi. Agwa  mu kantu.
.
Udacikwa na Episode 25

Comments