logo

NEW TALENTS

Stories Group

IYOBERA MU GITANDA S01 Ep 23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 23
.
Twaherutse Bella na Rumio bishimana   bidasanzwe muri Sex.
.
Writer Ishimwe Chris Nandi Ishimwe.
.

Bella ari muri Saro arimo  kubyina umuziki. Isi  ye imaze guhinduka cyane  yabaye  edeni  y’ibyishimo bye.   Kubaho yahoraga yifuza arota kurubu nibwo buzima arimo. 
Seffa aje  muri Saro abona mama we arishimye cyane bitari byarigeze kubaho. Seffa anejejwe no kubona  mama we aguwe neza cyane.
Bella aba aramubomnye maze ahagarika umuziki.
Seffa ati’ Ntakibazo mama wakomeje.
Bella ati’ Seffa ndanezerewe cyane.
Seffa ati” Ufite  ishingiro mama kubera ko wamaze agahe ubayeho mu marira atarangira. Irungu  no kwiheba.
Bella ati” Kurubu umutima wanjye wuzuye ihunure.
Seffa ati” Noneho papa yabye umugabo.
Bella afata Seffa aramwicaza ati” Seffa ubu noneho nakugira inama yo kuzashaka.
Seffa ati” Biteye ubwoba.
Bella ati’ Ariko kuri ubu  tugendeye  ku kuntu papa wawe yabaye Umugabo udasanzwe birahamya ko iyi si igifite abagabo beza.
Seffa ati” Yego. Arioko se wamumenya gute? Kubera ko mama njyewe sinshaka kuzashaka  ngo nitwe  umugore  cyangwa ngo ngire gusa ikitriro cy’muryango. Nagashatse  kubwa paradiso y’umunezero wanjye. Umugaba nashaka akaba yaba ari ibyishimo byanjye.
Blla ati” N’ubundi niko biba bikwiye kugenda  kamndi uko biri kose uwo mugabo wawe arahari.
.
Bakiraho babona Rumio  yinjiye mu nzu bose bamusanganira bamuhibera cyane.
Seffa ati” Papa umuryango wawe usigaye uri imbere y’ibindi byose.
Rumio ati” Kubera ko umuryango ni igisobanuro cyo kubaho. Ntakindi mu isi kibaruta rero.
Bella na Seffa baraseka  banezerewe cyane.
.
Bella ati” Cher uko biri kose igitumye ugaruka aya masaha  ni surprise .
Rumio ati” Yego ndashaka ngo dusohoke.
Seffa ati” Sure.
Rumio ati” Am sure.
.
Bidatinze bava mu rugo barasohoka n u masaha y’umugoroba. Baza muri Classic hotel bafata  tableau batuma icyo bashaka cyose.
.
Aho bari   haba hari abacurazi babasusurutsa.  Banabarfirirmbira.
Seffa ati” Hano hantu hararenze .
Bella ati” Cher wakoze kutuzana ahantu nkaha.
Rumio ati” Namwe mwakoze kuza.
Bella araseka ati” Kwemera kuza kwacu ubigize ishimwe se.
Rumio ati” Cyane. Kubera iyi mu mpakanira narikubabara.
Bella araseka ati” Twebwe se duhakana gusohoka.
.
Rumio areba abarimo kuririmba maze areba Seffa na Bella ati” Ninde rero muri mwe watuririimbira?
Seffa ati’ Njyewe ijwi ryanjye n’ikibazo sinashobora kuririmba.
.
Nuko maze  bose bahita bareba    Bella.
Bella ati” Mwese ko amaso yanyu ampuriyeho??
Seffa na Rumio bavugira rimwe bati “ Genda uturirimbire.
Bella ati” Ubuse najya hariya.
Rumio ati” Kuva na mbere hose wakundaga kuririmba genda uturirimbire.
.
Bella areba imbere abitejkerezahooooo.
Rumio aba  arahagurutse maze amufata akaboko aramuhagurutsa ati” Genda.
Bella ati” Cher ubwo nugye gutuma nsebera imbere y’aba bantu.
Rumio ati” Wowe humura.
.
Bella ajya imbere fata micro aba atangiye kuririmba. Abantu bakunda uko arimo kuririmbamo. Seffa na Rumio  bakoma amashyi baramufana. Hashize akanya nabo baba batangiye kwfatanya nawe  baririmbana nawe banamusanga imbere.
.
Bararirimba cyane barishimisha karahava.
Saa yine z’ijoro barataha bumva bagize ibihe byiza.
Bella areba Rumio ati” Honey cyakora ni wowe Mugabo abandi  ni su gabo.
.
Baraseka bose.
Seffa ati” Mama njye Umugabo wanjye azaba ari Umugaho ntabwo ari su gabo.
Bella ati” Naba ameze nka papa wawe azaba ariwe rwose.
.
Rumio na   Bella bararebana maze amarangamutima arabica bahita basomana .
.
Nuko iminsi iricuma ibintu bikomeza kuba byiza n’akazi karakomeza muri company  ibintu bigenda neza.
Hashize indi minsi, Bella agiye kubona aboa Darlene wa mukobwa wiganye n’Umugabo we ariko mu minshi yashize yabonaga bashuditse abona aje aho kuri Company. Bella aramutegereza Darlene amugeraho.
Bella ati” Darlene.
Darlene areba Bella aramwitegereza cyane ati”Umugabo wawe se yakuzanye hano.
Bella ati” Hano hahoze ari iwanjye.
Darlene aramusela ati” Abagore bo mu rugo rwose!
Bella ararakara ati” Njyewe ntabwo ndi Umugore wo mu rugo.
Darlene aramuseka ati” Icyo mutajya mu menya. Mwagiye mmwimenya kweri.
Bella ati” Uramara   iki hano ahubwo.
Darlene ati” Urimo kumbaza se?
Bella ati” Ndakubaza nyine icyo umara hano.
.
Darlene ati” Wowe ntabubasha ufite  bwo kugira icyo umbaza.
Bella ati” Hani ni iwanjye.
Darlene si uguseka aratembagara  ati” Ayiii!  Yewe bigume mu nzozi zawe gusa.
.
Darlene agiye gukomeza Bella aramufata.
Darlene ati” Weee ndekura.
Bella ati”Ntaho ujya nia uri n’umukiriya jya kuri Receptioa bagufashe apana kwigenzagenza hano uko ushaka.
.
Darlene ati” Njye kureba Rumio.
Bella ati’ Umugabo wanjye.
Darlene ati” Umugabo wawe nyine.
Bella  ati” Wowe ntakaze agufitiye.
Darlene aramuseka ati” Niko ubitekereza??
.
Uwo mwanya bagihanganye,. Darlene abona Rumio arimo kuza agana aho bari maze areba Bella.
Darlene ati” Buretse uraje urebe ngo Rumio yitaye kuri nde??
.
Rumio abageraho maze afata Bella umugore wee amusoma kwijosi ati” Bea umeze bien!
Bella ati” Am good my boo.
Rumio ati” Komeza gutyo umere neza.
.
Rumio aba arikomereje nk’utaboye Darlene Darlene  biramucanga maze ahamagara  Rumio. Rumio aritaba maze arahindukira aramureba.
Darlene ati”  Iyi surprise ni iy’iki??
Rumio ati”  Nta surprise  nkukoreye  kuko sinkuzi.
.
Bella aseka Darlene maze areba Rumio ati” Ikomereze  Mugabo wanjye.  Uyu  Mukobw abanza yataye umutwe yayobye aho yaragiye.
.
Darlene biramurya. Bella agaseka.

Darlene ati”Ushobora kuba wararyamanye n’Umugabo wanjye rimwe ariko 
.
ninjye gisobanuro cy’Umugabo wanjye..
.
Udacikwa na Episode ya 24

Comments