Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 3
.
Twaherutse Bella atunguwe na sms whatsapp Umugabo yaramuhaye.
.
Writer Chris nandi Ishimwe.
.
Hashize amasaha atatu Rumio yoherereje Bella sms ariko Bella aracyayinagaho akajijo burikanya.
Shella arabibona ko Bella yagotewe muri sms maze araseka, aza hafi ye arikoroza.
Bella agira ngo ni Manager wabo uje arikanga arebye abona ni Shella.
Bella ati” Shella wa kintu we urankanze.
Shella ati” Uracyareba iyo sms y’Umugabo wawe?
Bella ati”Sha ntakubeshya nubu ntabwo sindiyumvisha ko ari Umugabo wanjye wanditse ibi.
Shella ati” Rimwe na rimwe imitima y’abagabo iba icanganye. Ariko wasanga ari ikibazo Umugabo wawe yariyaragize naho ubundi ari romantic.
.
Bella arongera areba Sms arayomagura ayiha aka bizoux, Shella agaseka.
Bella ati” Ubundi ni uru rukundo nkeneye.
Shella ati” Ahubwo se wowe wamusubije iki??
.
Bella araseka ati” Ndi akamara ibaze ko nahugiye mu gusoma gusa burikanya ariko nkaba ntigeze musubize.
Shella ati”nonese wamusubije.
.
Bella aracvatangara ati” Rumio niwe wanditse iyi sms. Reka nanjye musubize.
.
Bella nawe aramwandikira aramusubiza.
Shella aramureba bararebana.
Bella ati” Ndumva umutima wanjye wishimyemo.
.
Bakomeza akazi kabo. Bella aza mu bwiherero arongera atera aka makeup hamwe yakubiswe mu gitondo n’Umugabo we.
Ati” Cher nubwo wankubise mugitondo, ariko sms umpaye uhanaguye akababaro kose nari nagize.
.
Asoje kongera gushyiraho aka makeup ngo bitagaragara cyane agaruka mu kazi.
Bigeze saa yine, Bella abona Umukozi ukora kuri reception yabo Olivia amuzaniye agakuriye kanditseho amazina ye, arakamuhereza.
Bella ati” Olivia ibi n’ibiki?
Oliva ati” Ni byawe nyine ntubona ko byanditseho amazina yawe.
Bella ati” Ko ntakuriye narintegereje kubona ra!
Olivia ati” Ubizanye ariko avuze ko ari ibyawe.
.
Harakonje cyane Shella arimo gufata umupira ngo yambare abona Bella hari ibyo bamwoherereje aza kureba nawe.
Shella ati” Wohererejwe ibiki we1
Bella ati” Nanjye ndimo kureba.
.
Olivia arigendera.
Bella afunguye abona ni agatelemusi gato cyane n’agatasi kanditsehio izina rye. Bella agwa mu kantu! Akomeje kureba abonamo akarabo hasi gato n’akandiko gato cyane kanditseho ngo”ngaho nywa wice ubwo bukonje. Good day my love. Ni Rumio wawe.
.
Bella noneho arushaho kugwa mu kantu!
Shella ati” We umugabo wawe ntabwo asanzwe ahubwo. Wowe wahoraga ururira uvuga ngo umugabo yabaye undi ntukizi ko ariwe.
Bella ati” Shella ibi bintu simbizi ku mugabo wanjye nanjye ndimo kugwa mu kantu!
.
Shella afata aga telemusi asuka muri ako gatasi kanditseho izina rya bella ati” Uziko yoherereje cya cyayi kirenze.
Bella ati” Ni kimwe gihenda agatasi kamwe aba ari 2000.
Shella ati” Yego.
Bella biramurenga ati” Umva Shella turimo kurota ibi bintu ntabwo birimo kuba. Umugabo wanjye si uyu.
Shella ati” Ahubwo se abagabo nkaba babaho?? reba amenye ubukonje buhari arakuzirikana gutya bihebuje.
.
Bella afata telephone.
Shella ati” Ugiye gukora iki se??
Bella ati” Birandenze ngiye kumuhamagara.
.
Shella araseka, Bella arahamagara ariko Rumio ntiyafata telephone.
Bella ati” Buriya arahuze.
Bella afata ako gatasi kanditseho izina aragasomagura maze aranywa.areba Shella ati” Umva shaka icyo unyweramo dii sinongera kuguha agatasi kanjye.
.
Amasaha aricuma igihe cyo gutaha kiragera, Bella atangira kwitegura gutaha.
Asoje kwitegura we na Shella barasohoka bava mu kazi.
Bella ati” Natinze Seffa yaheze kumuhanda.
Shella ati” Ntabwo watinze cyane nawe.
.
Bajya mu modoka, Bella akimara gufata volla Telephone ye irasona ariyifata abona ni sms nanone ivuye kuri Rumio arayisoma ( Utahe neza my Moon)
Bella amase kuyisoma araseka cyane aratembagara ati” Sha sinzi icyo Umugabo wanjye yabaye singiye kukubeshya.
Shella ati” Ariko we biranatangaje. Uburyo wambwiraga musigaye mu meze n’ibirikuba uyu munsi birahabanye pe!
Bella ati” Ubuse mvuge ko iriya myitwarire yarasigaye afite byari Prank yarimo ankora?
Shella ati” Simbizi.
.
Bagera ku kigo basanga Seffa ahagaze hanze y’ikigo yinjira mu modoka.
Seffa ati” Mama kubera iki mwatinze.
Bella ati” Ihangane mwana wanjye sinzi uko amasaha yanshiyeho.
Seffa ati” Mama bite ko mbona wishimye cyane btari bisanzwe muri iyi minsi.
Bella ati”Ndumva nguwe neza mwana wanjye.
Seffa ati” Mama habaye iki ngo unsangizeho.
.
Shella ati” Nsiga aho Bella.
.
Shella bamusiga aho barakomeza nabo bagera mu rugo.
Seffa ati”Mfite amatsiko y’ikintu cyateye umunezero mama udasanzwe.
.
Bella amwereka ibintu byose Papa we yamukoreye. Seffa aratangara nawe!
Seffa ati” Uyu se ni Papa.
Bella ati”Papa wawe arankunda cyane nubwo yaramaze igihe yitwara ukuntu.
Seffa ati” Njyewe yari yaracanze nibaza icyamubayeho.
Bella ati” Uyu munsi ngiye kujya mu gikoni ntekere papa wawe.
Seffa araseka ati”Mama ntiwaruherutse mu gikoni biragucanga. Ariko nanjye papa banza aribuze kuntungura atashye.
.
Bella aza mu gikoni akora burikimwe yishimye anezerewe cyane bikomeye.
Rumio arataha, Bella aje muri saro aramubona ati”Ni karibu iwawe Mugabo wanjye.
Rumio ati” Sawa urakoze.
.
Rumio ahita anikomereza ajya mu cyumba ntakindi avuze, Bella birongera biramucanga,
Ati”Uburyo natekerezaga ko umugabo wanye ari butahemo ameze ko bitandukanye. Ko mbona akiri wawundi kandi??
.
Seffa aba aje muri Saro abona mama we ahagaze muri Saro nk’uwacanganyikiwe.
Seffa ati” Bite mama ko wabaye ipoto.
Bella ati” Papa wawe.
Seffa ati” Arihe??
Bella ati”Ndabona atashye akiri wawundi utandukanye n’ibyo nabonaga kare.
.
Bakiraho babona Rumio avuye mu cyumba agurutse arimo kwambara ikote risanzwe ry’imbeho.
Seffa ati” Papa wiriwe.
Rumio ati” Bite?
Seffa ati”Njyewe ka surprise kanjye karihe?
Rumio ati” Surprise se y’ibiki??
.
Bella arabona n’ubundi ntacyahindutse ku mugabo we. Aribaza mu mutima ati”Ese ibyabaga kare byari inzozi cyangwa arimo kwijijisha/
.
Abona Umugabo aragiye ati” Honey nonese ugiye he ?
Rumio ati”Kuva ryari nkuha rapor zaho ngiye.
Bella ati” Aya masaha.
Rumio ati” We, ndi Umugabo mu rugo rwanjye.
.
Bella uburyo asubijwemo biramukanga, Rumio arasohoka arigendera. Bella acika intege yicara mu ntebe ababaye.
.
Udacikwa na Episode 4
Comments