logo

NEW TALENTS

Stories Group

IYOBERA MU GITANDA S01 Ep 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA  CYANJYE.
.
Episode 4.
.
Twasize Bella acitse intege.
.
Writer chis nandi Ishimwe.
.
Bella kuva kare yabonaga ibintu byahindutse byongeye kuba byiza. Yaramaze kwizera impinduka ariko uburyo Umugabo we atashyemo amazemo biramutunguye. Biramubabaje cyane.
Seffa aza hafi ye ati” Mama!
.
Seffa abona mama we  yazenze amarira mu maso, amuryamaho.
Bella ati”Sinzi ibyo umutima wanjye wari wizeye.
Seffa ati” Papa aracyari wawundi.
Bella ati” Bisa nkaho biriya yakoze yakinishaga umutima wanjye.
Seffa ati” Komera mama! Ahari papa reka dukomeze tumuhe igihe.
.
Rumio ageze ku kabari gakomeye kanyweramo abakire gusa arinjira aza muri vip  asangamo abandi bagabo bagenzi be baramwakira.
Paul ati” Turakwakiriye Rumio. Ntabwo waruherutse kubana natwe hano.
Rumio ati” Murakoze.
Jules ati” Ubundi waruhigiye mu biki byatimaga utaza mu kagoroba ka bagabo
Rumio ati’ Narimpuze ariko ubu nabonetse.
.
Tugaruke mu rugo, Bella yaje gufata ka gatasi Umugabo we yari yamwoherereje kanditseho izina rye. Arakareba afite akababaro, muri we atangira gutekereza kuba yagakubita hasi akakamena.
Ariko atarabikora Seffa aba araje.
Seffa ati” Mama iyo tasi n’inziza, byibura yanditseho izina ryawe.
Bella ati”Ibi n’ukubeshya.
Seffa ati” Ba wihanganye mama!
Bella arakitegerezaaaaa.
.
Mze areba Seffa ati” Saffa jya kurya njyewe ndumvantashaka kurya.
Seffa ati” Mama wakwihangana ukarya.
Bella ati” Njyewe ndyiherwa iyo  umutima wanjye uguwe neza. 
Seffa ati” Ariko mama subira uko warumeze wikomeza  kumera gutya.
Bella ati” Yego ndaza kumera neza.
.
Saffa ajya kwirira Bella we aza mu cyumba cyabo areba igitanda cyabooo ati” Ubu buriri mbere bwari ideni y’agatangaza, ariko busigaye bwuzuye amahwa.
.
Abwicaraho akomeza gutekereza cyane. Muri we akomeje kumv arimo gutakaza byinshi, arumva atagisobanukiwe agaciro ke ku mugabo.
.
Kurundi ruhande Umugabo we  akomeje  gusangira n’abandi bagabo bagenzi be agacupa.
Uwo mwanya aho bari haza abakobwa abo bakire bandi bazanye nabo.
Rumio ati” Ndabona mwihaye.
Paul araseka ati” Aba ni abatuma icupa riryoha.
Rumio ati” Mu mze neza cyane.
Jule ati” Ariko nawe hari uwo ukeneye wamubona.
Rumio ati” Njye wapi.
.
Paul na Jules baraseka.
Paul ati” Rumio reka kwihagararaho. Abagabo twese tuba dukeneye abantu nkaba.
Jukes ati”  Ubwo agiye kuvuga ngo afite umugore.
Paul  araseka ati” Twe se ntitubafite.? ariko abagore se niki?? Abagore ni abita ku ngo zacu n’abana bacu ntakindi.
Rumio  yumva ibyo bavuga.
Paul ati” Rumio uba wakoze cyane, uba ukwiye kubaho neza rero. Umugore   wawe igihe wamuhaye buri kimwe ntakindi aba agomba kukubaza.
.
Bella ari mu buriri araryamye gusa yabuze ubwasinzira yabuze ibitotsi.  Arimo kwibaza kare ukuntu yabonaga ibintu batangaje ariko ubwo Umugabo  yatahaga akaba nta mpinduka yigeze abona.
Ariko ndibaza “” Ubundi biriya ni Umugabo wanjye wabikoze??
.
Afata telehone ajya kuri whatsapp arongera areba ya sms Umugabo we yamwandikiye kuri whatsapp amubwira ko amukunda ari Umwamikazi w’ubuzima bwe.
None ndibaza  “” ibi  byose Umugabo wanjye yabikoze agamije iki??
.
Telephone ajugunya kuruhande.
.
.
Tugaruke mu kabari saa saba z’ijoro zirageze.
Paul ati” Rumio ejo mfite show mu rugo ndagutumiye.
Rumio ati” Hazaba iki??
Paul ati” Umugore wanjye asoje  masters hazaba hahiye nyine.
Rumio ati” Nzaba mapari kbsa.
Paul ati” Sinzi niba Umugore yabwiye Umugore wawe ,   ariko ubwo abaye atamubwiye ndakubwiye.
Rumio ati” Ntakibazo.
.
Mu rugo saa munane z’ijoro, Bella ntarabona ibitosti. Agiye kumva Umugabo arimo gutaha yasinze yanoze. Umugabo yicara muri Saro atangira gusakuza bimwe bya basinzi.
Bella  arabyuka.
Ati’  Iki n’ikindi kigeragezo  gishya cyaje kingoye kwihanganira. Nubwo  hari abagore benshi babana nacyo ariko kubana Umugabo w’umusinzi biravuna cyane. Gusa   ibi sinarinarigeze mbibona mbere hose kuri Rumio, ntabwo yari umusinzi gutya.  Ibyabaye ku mugabo wanjye ni amayobera nubu ntarabasha gusobanukirwa.
.
Rumio arimo kumuhagara. Bella  aza muri Saro.
Rumio ati” Ni gute wowe nkuhamagara ukica amatwi??
Bella ati” Ntabwo nishe amatwi
Rumio ati” Curanga indirimbo hariya niyumvire.
Bella ati” Ariko burije.
Rumio ati” Bruije se ibiki curanga kandi cyane gira vuba.
.
Bella ati” Cher ntabwo bikwiye ko tubangamira abaturanyi??
Rumio ati” Abahe baturanyi se hari uwo ndya iwabo??
.
Bella ajya gufungura radio aracuranga amaze gucuranga agiy kugenda Rumio amubaza aho agiye.
Blla ati” Ngiye kuryama.
Rumio ati” Icara hariya ugiye guta umugabo wawe se muri saro??
.
Bella aza kwicara mu ntebe, Umugabo arasakuza aririmba. Bella biramubangamira ariko ntakundi.
Bella muri we ati:” Uyu siwe mugabo nashakaga muri Rumio.
.
Amasaha arisunikaa, aho umugabo asinziririye aho, Bella abona kugira agahenge maze aramufata  amwishingikirazaho amujyana kuryama.
.
Mu gitondo cya kare babyutse.
Rumio ati” Umugore wa Paul yarakubwiye??
Bella ati” Yego yarambwiye.
Rumio ati” Ubwo nukwitegura tukaza kujyayo.
Bella ati” Yego.
.
Bidatinze baje mu kirori cyo kwa Paul. Hari abantu benshi batandukanye. Mu baje na Shella inshuti ya Bella irahari. Umugabo ahita yigira mu bandi bagabo, Bella nawe ajya gusuhuza Umugore wa Paul abona na Shella.
Shella ati” Cher bite se??
Bella ati” Ni saqwa.
Shella ati” Mbonye uzanye n’Umugabo wawe banza noneho ibintu byaryoshye.
Bella ati” Wapi  ntakuryoha.
Shella ati” Ejo narabonaga byabaye paradizo??
Bella ati” Biriya byose  byari amabeshyo byari inzozi.
.
Shella ati” Ugiye kumbwora ko narotaga.
Bella ati” Cyane.
Shella arumirwa.
Bella ati” Nanjye byacanze.Umugabo yatashye akiri Rumio uhabanye nibyo nabwiraga ubwo nabonaga biriya yakoze.
.
Abantu barimo kwiyakira.  Batangira no kubyina. Shella abona  Rumio  hari  Umukobwa barimo kubyinana maze akora kuri Bella ati” Uriya mukobwa urimo kubyinana n’Umugabo wawe ninde?
Bella amurebye abona ntabwo amuzi ati” Nibwo namubona.
Shella ati” Ko wagira ngo asanzwe aziranye n’umugabo wawe??
.
Bella arabyitegerezaaaa
Shella ati” Ni gute ubundi Umugabo wawe arimo kubyinisha undi mukobwa mu ruhame gutya uhari uri umugore we??
Bella biramubabaza cyane ahita agenda asanga Umugabo we amufataho maze aramwongorera ati” Uracyeka urakora ibiki?
Rumio ati” Ndimo kubyinana n’inshut yanjye twiganye cyera. Ikibazi  n’ikihe??
.
Bella biramubabaza maze arabareka arigendera  bimubabaje cyane. Ahagarara kuruhande  asa nugiye kurira ario arifata. Ako kanya telephone  irasona abona ni message umugabo we amuhaye  ati” Cher wigira agahinda gatera amaso yawwe amararira kubera ko umutima wanjye n’amaso yanjye bir kuro wowe gusa.
.
Bella  kubona iyo message iramucanga, arebye Umugabo we abona nta telephone afite mu ntoki aracyibyinira na wa Mukobwa.
Bella biramucanga aribaza ati” Ko mbona nta telephone afite mu ntoki ni gute yaba yongeye kunyandikira gutya??
.
Udacikwa na Episode 5
.

Comments