logo

NEW TALENTS

Stories Group

IYOBERA MU GITANDA S01 Ep 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 5
.
Duheruka Bella abona nanoe message itangaje ivuye ku mugabo we ariko yitegereje Umugabo we abon nta telephone afite mu ntoki.
.
Writer Chris nandi Ishimwe.
.
Bella biramucanze, aribaza ukuntu Umugabo we yaba amwandikiye iriya message kandi abona nta telephone mu ntoki ikindi akaba arimo kubyinana n’Umukobwa biganye cyera.
Shella aba aje hafi ya Bella ati” Urakomeza kureba Umugabo wawe abyinana nuriya mukobwa kugeza ryari?
Bella ati”Ibyo arimo gukora ni amahitamo ye. Ahubwo dore ikindi kicanze.
.
Bella amwereka message yandikiwe n’Umugagabo, Shella arayisoma aratangara ati” Umuntu urimo kubyinana n’undi mukobwa niwe ukwandikiye guty?
Bella ati” Njyewe ndi mu rujijo kuko Umugabo wanjye ndimo kumubona mu bice bibiri. Ikindi nibaza ni gute abashije kunyandikira kandi arimo kubyona a nuriya mukobwa??
Shella ati” Musubize umaze ukuntu yakubwira gutyo arimo kubyinana n’abandi bagore? Ntukabangamirwe ngo uceceke.
.
Bella nawe aramwandikira amubaza ukuntu yaba amwandikiye kuriya kandi arimo kubyinana n’abandi bagore mu ruhame, bikaba birimo kumusebya. Amaze kwandika nawe arayohereza.
Bitegereza Rumio ngo barebe ko afata telephone agasoma ubutumwa bamuhaye ariko babona na Telephone afashe ahubwo akomeza kwibyinira.
.
Bella ati” Ibaze telephone ntayo afashe.
Shella ati” Umugabo wawe n’undi muntu pe!
Bella ati” Njyewe nacanzwe birenze. Sinzi ibi arimo gukora akanakomeza kwitwara kuriya ikintu agamije.
Shella ati” Ukwiye kwacara n’Umugabo wawe mukavugana.
Bella ati” Ibyo kwicara ngo tuganire ntabwo ajya abikozwa.
.
Ikirori kirakomeje. Umugore wa Paul aza hafi ya Bella.
Mdamu Paul ati” Sha bella wakoze kuza kwifatanya nanjye.
Bella ati” Ntakibazo.
Madamu ati” Ahubwo se kuki atari wowe wabyinanye n’Umugabo wawe , akabyinana na Darlene?
Bella ati” Noneho uriya mukobwa uramuzi??
Madamu Paul ati” Ygo nonese wowe ntabwo umuzi??
Bella ati” Yego.
Madamu Paul ati” Uriya turasozanyije, yambwiye ko yiganye n’Umugabo wawe.
Bella ati” Nibwo namubona ariko Umugabo wanjye yari yamumbwiyeho.
Madamu Paul ati”Bella ndabibona ko bitagushimishije ariko Abagabo niko bamera.
Bella ati’ Ese ni abagabo bose.
Mdamu Paul ati” Simbiz nanjye njya mbyibaza. Nubwo ubona nishimye ubu ariko ntabwo nishimye muri njye.
.
Bella ati” Ndangira aho toilet iri.
.
Madamu Paul arahamurangira maze Bella ajyayo ,agezeyo ahahurira n’Umugabo we. Bella amurebana akajinya.
Rmuio ati” Niki se??
Bella ati” Ngo niki urabona urimo kwitwara nk’Umugabo ukwiye??
Rummio ati” Ikibazo se n’ikihe??
Bella ati”Kubyinana n’abandi bakobwa ufite Umugore. Noneho mpari urumva bifite irhe shema??
Rumio ati” Hano ni mu kirori buri wese yabyinana n’uwo abonye.
Bella ati” Ubu nanjye mbyinane n’abandi bagabo se?? ariko ubundi ufite ikihe kibazo?? kuki urimo gucanga ubwonko bwanjye??
.
Rumio ati” Ubwonko bwawe se nabucanze gute??
Bella ati”Ni gute wanyandikira umbwira ngo urankunda mugihe urimo kubyinana n’undi mugore??
Rumio araseka ati” Njyewe se nigeze nkwandikira?
Bella ati” Ngo ntabwo wigeze unyandikira??
Rumio ati”Njyewe narikuba nkwandikira ibiki?? uri hano iyo nshaka kugira icyo nkubwira narikukubwira n’umunwa ntagiye mu byo kwandika. Ikindi tuza ntakibi ndimo gukora sinzi impamvu wayagaye.
.
Rumio arikomereza, Bella yumva arushijeho gucanganyikirwa. Yabonye message y’Umugabo we ariko aramuhakaniye ko atigeze amwandikira.
Rumio arimo agenda akata arongera akubitana na Darlene nawe arimo gutembera inzu ya Paul.
Rumio ati” Darlene nabikunze kongera guhura nawe.
Darlene araseka ati” Nanjye byanejeje cyane. Ndimo gukata ndebe iyo nzu ya mushuti wanjye uburyo ari nziza.
Rumio ati”Reka tube dukatana.
.
Barazamuka.
Bella nawe ava mu bwiherero agaruka mu bantu abona Shella agenda amusanga.
Bella ati” Umugabo wanjye ahakanye ko atigeze anyandikira. 
Shella ati” Ubwo se Umugabo wawe ari mu yihe mikino??
Bella ati”Ikimbabaje cyane arimo gukina n’Umutima wanjye. Ndikuba maze gukunda ibyo akoze mu kandi kanya akaba arabihakanye bibaye bibi.
.
Kurundi ruhande Darlene na Rumio uko bagaomeje gukata inzu ya Paul barimo baganira bahuje bagera ahantu ha bonyine bakomeza kuganira.
Rumio ati” Uracyari mwiza nkuko wahoze mbere hose.
Darlene araseka ati” Urakoze ariko nawe uracyari ibogari.
Rumio ati” Nubu umubiri wawe uracyasaza abagabo ukabajyana kure.
Darlene ati” Nizere ko wowe ntagutwaye kuko Bella yanyica.
Rumio ati” Ahubwo wamaze kundangiza kare.
.
Uko baganira niko barimo kujya banegerana cyane birangira basomanye ariko bahita bifata.
Rumio ati” Ntabwo byari bibi da.
Darlene ati” Umbabarire.
Rumio ati” Turi bakuru imbabazi ziki.
.
Baba barongeye barafatana barasomana. Bella arimo atambuka yaraje gushaka Umugabo ngo batahe abona arimo gusomana na Darlene. Rumio nawe abonye Umugore we abareba. Aho kubireka barakomeza.
.
Bella ava aho afite umujinya aza mu modoka n’umujinya mwinshi cyane arasakuza.
Bella ati”Koko Rumio nuyu Mugabo uriwe??
.
Abona Rumio arimo kuza yinjira mu modoka. Ubwo amasaha nayo yaramaze kugera mwijoro. Bella amureba nabi.
Rumio ati” wihangane kubyo ubonye.
Bella ati” Nihangane gutyo gusa??
Rumio ati”Twisanze twasomanye kandi ibyo n’ibintu byaba ku muntu wese.
Bella ati” Rumio uyu siwe mugabo wahoze uriwe.
Ramio ati”Njyewe ndacyari Umugabo kandi mpora ndi Umugabo umwe.
Bella ati” Ese ntabwo ko ibintu byahindutse.??
Rumio ati” Nk’ibiki byahindutse.
.
Rumio atwara imodoka bagenda baganira.
Bella ati”Ntabwo bikimeze nka mbere urukundo rwarakonje.
Rumio araseka ati” rwakonje gute?? ntabwo ukinkunda se ??
Bella ati” Njyewe ndagukunda.
Rumio ati” Nonese njyewe sinkukunda nk’Umugore wanjye.
Bella ati” Nk’umugore wawe??
Rumio ati” Nonese nturi umugore wanjye ntagukunda kundi kuhe??
.
Bella aramwitegereza ababaye cyane ati” Ubu romance bwawe bwagiye he?
Rumio araseka ati”Ariko Abagore mana yanjye! Cher ntabwo tukiri muri byabihe bya romace zo guteretana. Turakuze turi abantu bakuru.
Bella ati”Ngaho gabanya rero iyi mikino urimo gukina kuri njye kuko irimo kwangiza umutima wanjye.
Rumio ati” Njyewe ntamikinto ndimo gukina. Ibyo uvuga sinzi ni byaribyo.
.
Bagera mu rugo.
Rumio ati” Ndashaka agakawa.
.
Bella ajya kumukorera agakawa, Rumio aba yabonye ya tasi yanditseho amazina ya Bella iri aho muri Saro maze arahaguruka ajya kuyifata arayireba.
Bella azana ikawa.
Rumio ati”Ndabona warakoresheje agatasi keza kanditseho amazina yawe. Ariko se kuki utanakoresheje iy’Umugabo wawe.
Bella agwa mu kantu ati”Iyo tasi uvuga ko nakoresheje si wowe wayinyoherereje??
.
Rumio ati’ Nayikoherereje ryari??
Bella ati” Ejo .
Rumio ati” Ko ntabyibuka nkoherereza itasi ra!
.
Udacikwa na Episode 6

Comments