Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 6
.
Twaherutse Rumio avuga ko atibuka neza yoherereza Umugore we itasi yanditseho izina rye.
.
Writer Chris nandi Ishimwe..
.
Bella yumiwe ati” Ngo ntabwo ubyibuka?
Rumio at” Ntabwo mbyibuka. Akazi mba mfite narikubona umwanya wo kujya muri ibi??
Belle abitekerejeho neza koko yibuka ko Umugabo we iyo ari mu kazi aba yitaye ku kazi cyane kuruta ibindi byose bibaho. Arongera yibuka ko igihe amaranye n’Umugabo we cyose ntagih yarikamutunguye amuha impano yihariye kuriya. Sasa biramucanga.
Rumio avuga agenda ati” Cyereka niba ahari narabitekereje nkatuma umukozi akajya kuyigura akanayikoherereza. Ariko simbyibuka rwose.
.
Rumio arigendera, Bella arongera areba itasi. Aribaz ati” None niba umugabo ahakana ko itasi atariwe wayohereje yavuye he??
Biramucanga cyane, ariko anibuka ko n’ubutumwa bwose yagiye yakira buvuye ku Mugabo we nabwo yahakanye ko atariwe wabwohereje.
.
Umugore aracanganyikirwa cyane.
.
Kurundi ruhande Rumia yicaye kuburiri mu cyumba arimo kureba muri telephone ye. Uko yakarebyemo abona ya message Umugore we yamwandikiye kare bari mu kirori kwa Paul.
Message arayifungura arayisoma abona n’ibyo umugore yamusubizaga kuri message nawe yaramaze kumuha.
Rumio biramucanga nawe ati” Ibi se ko atarinjye wabyanditse byavuye he??
.
Arasikororinga areba n’ibindi abona na za message zindi yandikiye umugore we mbere igihe yamwohererezga iriya tasi n’icyayi ku kazi. Nabwo biramucanga kuko siwe wabyanditse. Bimucanze yibuka kare bari kwa Paul Umugore amubaza impamvu amwandikiye kandi arimo kubyinana n’abandi bagore ahakana ko nta message yigeze amwandikira.
Rumio biramucanga ati” Umugore wanjye yari mu kuri nubwo atarinjye wanditse izi message.
.
Bella aba yinjiye mu cyumba yakonje, Rumio aramureba ati” Ufite ikihe kibazo ko ukonje cyane.
Bella ati”Nsigaye numva nkonje mfite irungu.
Rumio ati” Irungu utewe niki se??
Bella ati” Kubikubwira byo se witeguye kubyumva.
Rumio ati” Ndi umugab wawe.
Bella ati” Ariko kuba uri Umugabo wanjye bisobanuye iki??
.
Rumio ararakara ati” Ngo kuba Umugabo wawe ntacyo bisobanuye??
Bella ati” Suko mvuze wimbeshyera. Ahubwo nabazaga igisobanuro cyabyo kuko nibyo uhora ushyira imbere.
Rumio ati” Ubwo se ahubwo wowe urimo gusobanura iki??
.
Bella aramurebaaaa hashira akanya.
Rumio ati” Ugiye guceceka gusa se??
Bella ati”Rumio njyewe urimo kunshanga. Niba urukundo rwarakautse muri wowe basi winkinisha.
Rumio araseka ati” Ariko se urashaka gukundwa gute niki ubura hano ko ufite byose. Ko ubayeho ubuzima abandi bagore barara bifuza amanwa n’ijoro.
Bella ati” Cher ntabwo ubuzima bwiza ari inkuta za zahabu zizengurutse umuntu, cyangwa umubare w’amafaranga abitswe kuri konte.
Rumio ati” Njyewe nubu sinumva ikibazo ufite wa mugore we.
Bella aramurebaaaa ati” Ok sawa.
.
Bella yigira mu buriri arirymira.
.
Mu gitondo ku kazi, Shella arimo gushakisha Belle yamubuze. Az kuri reception kubaza Olivia niba atize abona Bella.
Olivia ati” Ariko namubonye aza.
Shella ati” Nonese ko atari mu kazi arihe??
Olivia ati” Sinzi aho yaba ari.
.
Shella akomeza kumushakisha aramubona ahagaze ahantu bajya bakunda kuza gufatira akayaga.
Shella ati” Bella ko waramukiye hano kandi n’ubundi hakonje??
Bella ati”Ntabwo nezerewe . Rumio yanahakanye ko atari we wohereje iriya tasi??
Shella ati”Ngwiki?
Bella ati” Buri kimwe cyose yahakanye ko atariwe wagikoze.
.
Shella ati” Ndumiwe. Nonese hari undi muntu ukoresha telephone y’Umugabo wawe??
Bella ati” Gusa ndabizi ko ariwe. Ahubwo Umugabo wanjye afite umukino arimo gukina ntazi.
Shella ati”Nonese ubwo akaba agamije iki kuburyo arimo gucuburanura umutima wawe uko abishaka??
Bella ati” Simbizi.
Shella ati”Ihangane.
Bella ati” Hari igihe mba numva nafata akanya nkaba muretse.
Shella ati” Oya Bella nta mpamvu ufite ifatika yo gusenya.
.
Kurundi ruhande ku kazi kwa Rumio ari muri offie nawe arimo kureba message zohererejwe Umugore we kandi atariwe wabikoze. Nawe arimo kwibaza byagenze gute ko atariwe wazohereje??
Uwo mwanya mugihe arimo kwibaza abona Jules aje ku kazi ke.
Rumio ati” Jules ikaze.
Jules ati” Urakoze cyane.
Rumio ati” Usanze hano ibintu byacanze
Jules ati” Umugabo nkawe yacanzwe nibiki??
.
Rumio ati” Muri telephone yanjye ndimo kubona chat message njya nandikirana n’umugore wanjye. Ariko sinjye ubyandika.
Jules ati” Ntabwo ari wowe ubyandika ??
Rumio ati” Yego da! Umugore wanjye yaraye ambajije ngo message njya mwandikira ngo nzireke ndeke gukomeza gukina n’Umutima we. Sinari nabyitayeho ariko ubu nibwo mbyitayeho mbonamo message rwose ntigeze narimwe mwandikira.
Jules ati” Reka turebe.
.
Rumio aramwereka.
Jules ati”Ndabona ari utu message tw’imitoma.
Rumio ati’Ibi by’imitoma sinabyandika. Ni ibya bana.
Jules ati” Reka nta mugabo wajya muri ibi. Rero wasanga phone yarahackinzwe akaba ari nk’undi muntu urmo kubikora.
Rumio ati” Ubwo akaba yarahuje telephone yanjye niye akajya yandikira Umugore wanjye binyuze kuyanjye.
Jules ati”Yego niko bimeze hanze ikoranabuhanga ni hatari.
.
Rumio ati” Icyo kimara nkimenye nakica.
Jules ati” Gusa ntiwongera guhakanira Umugore wawe ko atari wowe wanditse izo message. Kubera ko abagore bakunda amagambo meza, yizeye rero ko ari wowe uba wazanditse byaba byiza kuko yajya abona ko umwitayeho bihagije.
.
Rumio ati’ Hanyum se ndeke uyu muntu akomeze akine n’umugore wanjye. Banza ari nawe woherereje itasi yanditseho amazina y’Umugore wanjye.
Jules ati” Kand naby wahakanye ko atari wowe?? nabyo uba wabyemeye ko ari wowe.
Rumio ati” Gusa navuze ko ntabyibuka neza.
Jules ati’ Wowe uze kubyemera. Niba umugore wawe mutarimumeranye neza biraza gutuma atuza. Hanyuma ushake abahanga baguhigire uwo muntu waguhackinze..
.
Rumio ati” Umpaye inama nziza.
.
Rumio ahita afata telephoe ahamagara umugore we. Bella abona Umugabo aramuhamagaye maze afata telephone aritaba.
Rumio ati” Mama Seffa, message zose wabonye ninjye wazanditse. Niriya tasi ninjye wayohereje. Burya nabihakanye ndimo kugukina Prank.
Bella yumva biramutangaje araseka ati’ Kuki wankinishaga kuriya koko!
Rumio ati” Ni njyewe rero. Bye kandi akazi keza.
.
Rumio arakupa.
Jules ati” Ubu urabikoze neza cyane.
Comments