Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
"Uwaduha imbabazi z'ibyaha byacu byazadutera gushima iteka, nisabiye ubwami bwijuru kutubabarira ibyaha byacu."
.
Duheruka Vicky na Akanji, bashorewe na Police ni nyuma yuko bafatiwe centre africa, aho baje muri mission yo gushimuta abana. ese niyo mpamvu bafashwe?
.
Navio kki dabble niwe nyiri nkuru, wamamagara cyangwa ukanyandikira Sms kuri 0722319367 gusa. abari mubindi bihugu, bahabwa indi mirongo banyura ho, iyo batwandikiye inbox, ikaze iwacu."
.
.
Dutangiriye episode yacu kwa perezida w'ubuhinde, niho Joecance yinjiraga, afita igikapu mu noki, we yinjiye bimworoheye kuko bari bamuzi, ntibyatinze yicaye kumeza amwe na perezida, ubundi ikiganiro kijya mbere.
Joe ati:" nyakubahwa perezida ndaha rwose ntishimye. kuko kutwirukana mwisoko ry'abantu barenga miriyari, ushaka kudukenesha."
Perezida ati:" mbere yabyose mbisabiye imbabazi. umubano narimfitanye na Nobtel, wasenywe nibura ry'umwana wanjye. ariko ubu ndashima Imana kuko byatumye mubona."
Joe ati:" nonese perezida, ko wagiye kure yamasezerano ubwo bizagenda gute? imiryango yacu ubu irafunze, miriyari z'igihombo zikomeje kwiyogera kuri twe."
Perezida ati:" igisubizo kiraba kimwe joe, nukugenda mugakingura ubundi mukikorera."
Joe ati:" ITC yamaze gushyiraho byinshi byatuma tutagurisha, harimo kuba batanga kugiciro gito, ikindi baguha na telephone y'ubuntu, none ubwo ninde wagura phone zacu?"
Perezida ati:" uko ni uguhangana kwanyu hagati yanyu ntabwo bindeba. kuko iyo ITC yamaze guhabwa ibyangobwa kandi birenze ubushobozi bwibyo mufite."
Joe ati:" utambwira ko wabahaye bimwe bihabwa company yambere iba yemewe byizewe mu gihugu?"
Perezida ati:" nibyo rwose. kuko baramatirije, biba ngobwa ko mbibaha."
Joe ati:" perezida rero ihangana rigiye kuba hagati ya Nobtel na ITC, uzaryitambika azarigwamo. kuko ntabwo twakwemera guhomba tumaze imyaka irenga icumi hano."
Perezida ati:" ibyo n'ibyanyu. ikindebe ni ukubaka imisoro ntacyo nitayeho."
Joe yararakaye ahita ahaguruka, atari yagenda, kuri television yari aho hatambuka ho amakuru agira ati:" nyuma yaho Nobtel ihagaritse imirimo yaho mu buhinde, haje urundi ruganda rutangiye gukurura abaturange benshi bitewe na Serivise batanga. madamu polio ukuriye uruganda rwa ITC, yageze mu buhinde, muri iki gitondo, yavuze ko gahunda za ITC zizahoraho gugeza imyaka itatu, yongeyeho ko uzajya agura telephone eshatu kugiciro gito cyane, azajya yogezwa telephone ya kane."
Joe yarabyumvise arangije azunguza umutwe arigendera."
.
.
kurundi ruhande, ni muri IGS Sophia na Phiona nabo barimo baganira."
Sophia ati:" ngo turafotora abakobwa bambaye imyenda y'imbere gusa, hanyuma hakorwe ibyapa bigomba kujya ku mihanda."
Phiona ati:" ibyo se si byoroshye? hakenewe amafoto abantu bazajya barangarira hanyuma bifuzo kujya online kugura baganira nabo bakubwa."
Sophia ati:" ariko ntabwo uri kumva uburemere bwabyo gufata umwana w'umukobwa ukamwambika ubusa ukamujyana video call kuvugisha umukiriya, bizajya bibatera ipfunwe."
Phiona ati:" nonese ko abantu biyi minsi aribyo bakunze, wagirango bigende gute?"
.
.
kurundi ruhande muri centre africa, Vicky na Akanji, bari baraye muri gereza. bazindutse babazana aho babariza, uwo mwanya imbere yabo haje umugabo, aricara, arabitegereza umwe ku wundi, arangije ati:" c'est incroyable comme tu es belle! (biratangaje. ukuntu muri beza!)" arakomeza ati:" mais je ne viens pas pour te faire du mal. mais pour je demander qu'est-ce que tu as venu faire ici?( ariko ntabwo nje kubatakagiza ahubwo ndababaza mwaje aha gukora iki?)"
Vicky ati:" nous sommes des touristes.( turi bamukerarugendo.)"
Umugabo ati:" vous cherchez des enfants?( naho se abana mwashakaga?)"
Akanji arikanga ati:" qui sont-ils?(abahe?)"
Umugabo ati:" vous allez e emprisonnendant 4 jours. peu importe combien de temps vous s mointenant. vous serez lib le lendemoin,(mugiye gufungwa iminsi ine nkiyo mwari bumare inaha muzarekurwa muhita mutaha.)"
umugabo yavuze asohoka abandi bararebana, Vicky ati:" yamenye gute ko tuzamara aha iminsi ine?"
Akanji ati:" caba akibaza pe."
Vicky ati:" burya twashidikanyaga kururimi bakoresha naho ari igifaransa?"
Akanji ati:" bafise ikindi bita igisango, co gikomeye cane."
Vicky ati:" eeh, tugiye kwibera gereza ibyo tutakekaga."
Akanji ati:" ahubwo se nyene ma, ubwo ko batubwiye ko tuzova ngaha duhita dutaha, hampa abana tuzoba tubabonye?"
Vicky ati:" aho kugira ngo upfire gereza wazapfira iwanyu. tuzitahira azaze kubishakira."
Akanji ati:" umenye ko, vyanga vyakunda tugomba kubashikiriza yo, ikindi nitwe twa vyihitiyemo kuza ngaha, rero ingaruka tuzozirengere."
Vicky ati:" wapi wana nawe ni umuntu azashyira mugaciro, bundi se uretse ko yatwiyamye kumuhamagara, bundi ntitwari dukwiye kumuhamagara akavugana naba badufunze?"
Akanji ati:" njewe mfise ubwoba, ibaze nawe baramutse binangiye kuturekura, sitwapfira ngaha? niyo twihitiramo nigeria."
Vicky ati:" buretse se kwizunguza kandi, sinakubwiraga?"
Akanji ati:" erega ndi umuntu utinda gufata umwanzuro, kandi nawe amahitamo yogukomerera, hama nijye wanze ivyiza? canke ninge wihitiyemo ngaha? urabona mishimiye?"
Vicky ati:" reka tureke kwitana bamwana ngo ni uko twageze mukibazo. ahubwo dushyire hamwe twiyakire. ariko twabaye ibigoryi, ubundi twari gushaka ururimi batazi, tukaba arirwo dukoresha."
Akanji ati:" iwibuka neza ko wamugabo twomuvugishije mu ndimi zirenga zitatu."
Vicky ati:" banatwambuye phone ubu imba nibereye youtube."
Akanji ati:" ariko ntukitwara nk'umuntu ufunze bwa rimwe?"
.
.
Kurundi ruhande, mu rwanda ho bwari bwije, Egide yamaze gukora ibyo akora na Grace, arangije arataha, Grace nawe ajya ku ishuri, dore ko yabaga mukigo, uko rero Egide yagatashye, yinjiye murugo asanga harakinguye, byumvikane ko mama we yarimo. yarasuhuje habura umwikiriza, yinjiye asanga mama we yicaye muntebe ahanze amaso television. yaramusuhuje, mama we ntiyamwikiriza, atambutse abona hari ikayi iri kumeza, byasaga nkaho mama we, yarafite ikintu yarari kwandika. yaramwegereye aramukomanga, undi ntiyanyeganyega.Egide nawe akomeza kumukomanga arinako amuhamagara, undi we ntiyakoma..............................
...........................................
...................Loading episode...51
.
ehe, uyu mubyeyi utavuga cyangwa ngo akome aho ni muzima? Imana ibihagarare mo.
ntuzacikwe agakurikira.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::|
.
Comments