logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP51

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Dufite Imana ivuga, abapfumu n'abarozi batinya, irakora bagahunga, yasubiza uwayisabye bagatitira. ihana uwayikoshereje, kandi itabara uyitabaje. iyo niyo iri mu ijuru. Ijuru n'intebe yayo, isi nayo n'intebe yibirenjye byayo. mureke tuyihimbaze."
.
Duheruka Mama Egide akomeje gutuma Egide agira ubwoba n'inyuma yuko yari yanze kuvuga cyangwa ngo anyenganyege. ese yaba ari muzima cyangwa hari ikibazo cyabaye?"
.
Story by Navio kki dabble le,mbahaye ikaze.
.
Egide yakomeje kumukomanga, rwose yari yatangiye no kurira. uko yagakomeje, Mama we yaravuze. atuje kandi ntakibazo afite ati:" narindi gusenga mwana wanjye."
Egide yumvise iryo ijwi rimutunguye, arikanga, arangije ati:" waruri gusenga?"
Mama we ati:" yego."
Egide ati:" ugatuma koko mbabara gutya ngo waruri gusenga?"
Mama Egide ati:" igihe ndi gusabana n'Imana, ntacyo wakora ngo kibinkuremo. yewe niyo wari gutabaza abantu, ubabwira ko napfuye, nari bubyihorere ntabwo nari bukanguke ntarangije."
Egide ati:" mama, uri akagome rwose."
Mama Egide ati:" hanyuma se ko watinze kandi uziko urwaye, uragira ngo uzagwe mu nzira?"
Egide ati:" mama, narindi kuganira n'abanyeshuri tutari duherukanye ku ishuri. rero niyo mpamvu."
Mama Egide ati:" genda rero uruhuke urye ubundi ujye kuryama. ikindi ujye wibuka gusenga mbere yo kuryama."
Egide ati:" hanyuma se mama, kuki ari ngobwa bundi gusenga mbere y'igikorwa cyose?"
Mama Egide ati:" hari abadayimoni babiri baganiriye, umwe yarabyibushye kandi rwose afite umubiri. hanyuma undi ananutse yenda gupfa ubibona. bari kuganira rero uwo ubyibushye yabajije unanutse impamvu iri gutuma ananuka. undi aramusubiza ati ndeka sha, nuzi ko twahawe mission tugana?" undi ati:" ndabizi ko ahubwo kubiro wandushaga."
uwari unanutse arakomeza ati:" bampa mission ijya kuriya muntu, nabonaga ko rwose ngomba kubyibuha. kuko hari ibiryo kandi afite imidoka, arara ahanu heza, n'ibindi byinshi byiza afite. ntakubeshye ifunguro arya, reba rifite intunga mubiri rihagije."
ubyibushye ati:" sinumva se ahubwo wari kubyibuha ukenda gushwanyuka, nonese byagenze gute?" Egide yaragiteze amatwi, afite amatsiko rwose yo kumenye iherezo ryiyo nkuru. mama we, yarakomeje ati:" unanutse mbere yo gusubiza, yatangiye kurira, nyuma ati:" nureba nshuti yanjye. uriya mugabo bampaye, n'umugome. iyo agiye kurya, arasenga, akanyirukana kumeza nkasohoka nkajya kwihisha hanze nkagaruka nsanga yarangije. kandi iyo agiye koga nabwo araseka akanyirukana. niyo mpamvu ubona nahindanye. iyo agiye kuryama, arasenga akanyirukana munzu ye nkajya kurara hanze, mu mbeho. iyo agiye kujya kurugendo, mbere yo kwinjira mu modoka arasenga akanyirukana mu modoka ye nkagenda mwiruka inyuma. ubu nenda gupfa, niyo mpamvu giye kumuvaho nkigira ahandi."
uwari ubyibushye, yarakomeje ati:" yooo! ihangane muvandi. njye we ho uriya wanjye gusenga ntabikozwa, buri icyo agiye gukora cyose tuba turi kumwe. njye rwose sinakwifuza kuhava kuko meze neza."
Egide yarumiwe arangije ati:"yayaya, gahunda ni ugusenga mbere yigikorwa icyo aricyo cyose."
.
.
Kurundi ruhande muri ayo masaha y'ijoro, James we yarakiri ku ishuri, gutaha yaratakibikozwa. yagendagendaga muri buri shuri, agize Imana abona aho Grace yicaye arangije aramwegera aramusuhuza undi ati:" ko utarataha se we?"
James ati:" n'ubundi niyo ryama ntakubonye, sinari butuze cyangwa ngo ngire ibitotsi."
Grace ati:" uranshaka cyane se."
James ati:" yego."
Grace ati:" ngaho mbwira rero ndahari."
James ati:" nikuri za gahunda, wambwiye ngo nzagende nshaka impamvu zatumye nkukunda ngo ukunde umpe igisubizo."
Grace rwose yatangiye gutega amatwi, James arakomeza ati:" rwose Gra, niwumva ngo naragukunze, bumveko ari deep muri njye. bindimo kandi binzonga buri munsi. buri muntu agira impamvu ituma akunda undi ariko njye impamvu nagukunzi n'impamvu imwe gusa. si uko uri mwiza bihambaye, uretse ko nabwo ubufite, ahubwo nuko nkukeneye mu buzima bwanjye. nkukeneye hafi yanjye undi mu mutima, ndagukeneye ngo uhindure imyitwarire yanjye. nyeneye guhora numvako undi mu mutima, amatwi yanjye akeneye guhora yumva ako kajwi kawe."
Grace yakomeje kumwumva agezeho ati:" aaa, rekera nabyumvise."
James ahita atuza arangije aramureba gusa, Grace we arakomeza ati:" ni ibyagaciro kuba warankunze ntakindi unkurikiyeho. ariko mbaye nemeye gukundana nawe, urumva ahazaza hawe nanjye haba havuze iki?"
James ati:" urwo ni urugendo rwubakwa, buri wese akabigiramo uruhare. ntabwo arinjye genyine nabyishyira kumutwe. gusa bikunze ukemera kandi ubishyizeho umutima kure hashoboka nahadashoboka twazahagera."
Grace yajunguje umutwe ati:" noneho mpa igihe mbitekerezeho nyuma y'iminsi ibiri nzaguha igisubizo."
James yabyumvise vuba, bidatinze yahise agenda aritahira rwose, Grace nawe amukurikiza amaso arangije afata ikayi akomeza kwiyigira."
.
.
mu gitondo cya kare bwarakeye, abanyeshuri baza kwiga, bariga nyuma mu isaha yakaruhuko, Egide yegera Grace ubundi batangira kuganira.
Grace ati:" sha muri iyi minsi unyitaye ho! bundi bu uri kubiterwa n'iki?"
Egide ati:" n'urukundo nkukunda."
Grace ati:" sha ni ukuri n'ibyiza. ariko rero mfite ikibazo nshaka kukubaza."
Egide ati:" mbaza ndagusubiza ntakibazo."
Grace ati:" ejo bundi iminsi yashize, wagize kumbaza izina rya papa, kandi ubimbaza ukomeje. none kubera iki wambajije papa? bundi wagirango bigende gute?"
Egide acyumva icyo kibazo, yahise yibuka mama we amubwira ati:" ntuzashyire imbaraga mu kwihorera mwana wanjye, uzabireke, ukuri kuzaguhorera."
yamaze kwibuka arangije yitegereza Grace wari wategereje igisubizo, nawe ati.....
.
.
kurundi ruhande mama Egide murugo yumvise umuntu ukomanga, arangije ahaguruka aho yari yicaye ajya gukingura, agikingura yabonye urumugabo wakomangaga, akimubona ahita yikanga arongera arakinga vuba vuba..............................
............................................
................Loading episode...52
.
ese uwo ninde abonye akikanga?"
Egide we arambwiza ukuri Grace amubwire ko papa we ari we wamwiciye se? bundi se birakwiye?"
ntuzacikwe
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|

Comments