Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Dutabarije rimwe, iyi si yahindanye yagaruka kumurongo. benshi muri twe twahinduwe n'ibyo twumvise kandi tucyumva, ahari ntabumuntu bukiriho. gusa hari amakuru ko Uwaturemye, yiteguye kongera gukoresha imbaraga ze, tugahindurirwa amateka. icyo dusabwa n'ukwizera, gusenga, guca bugufi, gukundana, kubahana, ikiruta byose tukubaha amategeko ye."
.
Ubwo duheruka, twasize mama Egide yakanze ndetse akagira ubwoba, yatewe nuko yarabonye umugabo tutari bwamenye. Egide we yasabwe impamvu na Grace yuko yamubajije izina ryase. aramumbwiza ukuri? cyangwa arakurikiza inama ya nyina abikatire?"
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Egide nyuma yo kwitegereza Grace, yarakomeje ati:" sinzi impamvu ubimbajije. ubwo urumva kuba namenya databukwe ari icyaha?"
Grace ati:" nkurikije uko wabimbajije byanga byakunda hari impamvu."
Egide ati:" sijya nkunda guhishura amabanga yanjye, ntacyo niba impamvu ariyo wifuza reka nyikumbwire."
Grace yarikirije, Egide we arakomeza ati:"urabizi ko maze hafi imyaka 18 ntazi kandi nabona isura ya papa,"
Grace ati:" ndabizi."
Egide arakomeza ati:" rero mu iyo myaka yose namaze, nashakishije irengero rya papa, kandi nshaka amakuru yose byibura ngo numve ko yanapfuye, uwakayampaye yari mama. ariko yambwiye ko nawe amuheruka mbere yiyo myaka."
Grace ati:" nonese ubwo ni yapfuye we?"
Egide ati:" yaba yarapfuye cyangwa atarapfuye mfite amakuru ko papa wawe abiri inyuma."
Grace yahise yikanga cyane ati:" Ngoooo?? ntabwo numvise neza."
Egide asekamo ati:" papa wawe yakoranaga na papa, ndetse agakorana na papa james, icyo gihe rero Papa wawe yahamagaye papa murugo amusaba ko yaza bakajya gusangira inzoga kuva uwo munsi ntiyagarutse."
Grace yikomanga ati:" menye impamvu burya James akwanga. ubwo nange ntiwanyatse urukundo ugamije kwihorera? uretse ko data atari umwicanyi kuburyo yakwica papa wawe. rero ayo makuru ndumva atari yo."
Egide ati:" iyo nza kuba ngambiriye kwihorera, nari kuba narabikoze, ntaranakubwira ibi. ariko rero njye sibyo ngambiriye. ahubwo ndashaka ko ukuri kuzaganza kandi neza. bikanyura mu mucyo, ubundi bikagaragara koko niba papa wawe cyangwa se papa wundi atari umwicanyi, nanjye nkamenya irengero rya data."
Grace ati:" eee, burya ugamije gufungisha papa?"
Egide ati:" ntakubwiyeko ataribyo ngambiriye, ahubwo ko ngambiriye guhishura ukuri. kandi nzi neza ntashidikanya ko, papa wawe ndetse na papa james bafite ukuri kwirengero rya papa."
Grace yaramwitegereje arangije ati:" imyaka 18 ugifite iyo nzika ngo ntakwihorera ufite? ushingiro ry'urukundo rwawe ndarimenye."
Egide ati:" Grace, ndagukunda pe, kuko yonza kuba ntagukunda, nkashyira imbere kwihorera, mba narabikoze ntakabuza. ariko umutima wanjye urera ntabiriho. yego nanjye nyeneye papa nkabandi bana, kuko kubaho ntamufite hari urukundo wenda rwari bundeme ukundi kutari uku. agaciro ka data, ntagatungiwe urutoki bitewe nibyo nakeneraga nkabibura."
Grace ati:" ikibazo ni uko amakuru ushingiyeho atari aya nyayo. ntabwo numva neza ko data na papa James baba barishe papa wawe."
Egide ati:" amakuru mfite nabwo yemeza ko papa wawe na papa james bishe papa wanjye, ahubwo mbishingiraho ko aribo bazi irengero rye nk'abantu barimo basangira."
Bakomeje kuganira arinako Grace amuhata ibibazo, bidatinze soni iravuga basubira mu ishuri."
.
@Pray only God@
@Play all the time@
.
Kurundi ruhande, Vicky na Akanji bo bari bakiri mu ri gereza, ntibari bazi niba bazanavamo, ariko nkuko bari baziranye, buri mwanya baraganiraga. ntibyatinze rero batangiye kwibukiranya ahahise, nkabandi bantu bari mu bibazo.
Vicky ati:" ni iyihe mission wahawe ikanganye yaguteye ubwoba kandi ikakubabaza?"
Akanji ati:" sha, urevye, ninyinshi cane. hari mission nahawe yo kuja kuryamana na perezida w'igihugu cy'ubushinwa. naragiye nyihashyika nagazwa n'uburyo hari hateguye icindi harinzwe. perezida akambohere ku giti ubundi akandongora nziritse."
yavugaga arinako arira, Vicky aricuma aramwegera ati:" ihangane n'ukuri. kuko uburyo twagiye dusambanwa umuntu arabyibuka akumva neza birenze intekerezo za muntu, icyari kuruta, umuntu yari kwigumira muri ya si yitaga iyo ubushomeri, aho gushidukira kwaka akazi katuma umuntu yagirizwa ubuzima. cyane cyane abantu bafite inzozi zo gukora hanze y'igihugu cyabo, abo nabagira inama yo kwigumira mu gashomeri."
Akanji arira ati:" nje uwatsubiza ahahize, naziyitaho sinakongera kwemera akazi akariko kose hanze yigihugu."
Vicky ati:" erega si hanze y'igihugu gusa ahubwo n'imbere mu gihugu, umuntu ashobora kukwemerera akazi ariko agambiriye ko muryamana. ubuse njye sindi umuhinde, ariko se sinageze aho bankuriramo nyababyeyi kubera gukuramo inda zirenga ijana, kandi narohejwe n'abahinde bagenzi banjye. ahubwo se ukuntu binababaje, nkaba bana bari badutumye bagiye gukuryamo ipyiko ubwo koko urumva Imana itazaduhana?"
Akanji ati:" mukama abigenje neza tuzosubirayo ntabo tujyanye."
bakivuga uko, umupolice yahise yinjira arabahagurutsa abashyira imbere arabasohora abahagarika hanze, umukuru wabapolice arabegera atuje ati:" payer un million, au prendre les enfants.( mwishyure million, ubundi mutware abana.)"
Vicky na Akanji bahise bagwa mukantu barikanga, ariko nyine nanone kandi bishimye, ntibyatinze rero babakuyeho amapingu, bishyura ayo mafaranga, ntagutinda burira indege yariparitse imbere yabo, bakinjira, batunguwe no gusanga abana koko barimo ndetse baziritse ikindi basinzirijwe. Vicky ati:" byashoboka bite ko leta ubwayo yigurishiriza abene gihugu?"
ubwo yabazaga Akanji araniko kandi yitegereza uwo mu police bishyuye, byarabatangaje kubona leta yakabaye irwanya ishimutwa ry'abantu, ariyo ahubwo ifashe umwanzuro wo kubashimuta, ibyo nubwo byabatangaje ntibabitinze ho, ahubwo bahise bafata umwanzuro binjira indenge ubundi irahaguruka ifata ikirere."
.
.
Kurundi ruhande, Grace we acyumva ko Egide avuga ko papa we ariwe wishe se, byamuteye gutekereza, ariko nanone agira gushidikanya. ibyo rero byatumye afata icyemezo yegera James atangira kuganira nawe.
Atuje ati:" amakuru James?"
James ati:" araza kumere neza numpa igisubizo."
Grace ati:" ibyo sibyo njemo ahubwo umva icyo nje kukumbwira."
James ati:" ubwose byaba bimariye iki atari igisubizo uje kumbwira?"
Grace ati:" ariko ibyawe byose n'ibisubizo? nakubwiye ko nzabitekerezaho hanyuma nkaguha igisubizo."
James ati:" eeeh, narinzi ko wafashe undi mwanzuro, none ubwo ari ibindi mbwira ntakibazo."
Grace ati:" ubwo uziko Egide avuga ko papa wawe yishe se??"
James yikanze ati:" Ngo??..............................
............................................
...............Loading episode...53
.
Grace amennye mo umunyu mu rwango James yagaga Egide, noneho Egide aramukira? Grace we ibi akoze si ikosa? amennye amabanga Egide ya muhishuriye. leta zo zitangiye kugurisha abene gihugu ubwo bizashoboka ra? kugeza nubu ntituramenya uwo mama Egide yabonye akikanga, ntucikwe.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|
Comments