logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP53

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Niba bishoboka mwami utubabarire ibyaha byacu. mana yumva, mana ivuga, mana isubiza, mana yo mu ijuru, mana ishobora byose, mana ikora, mwami w'ijuru n'isi, muremye wabyose, turakwingiiinze utubabarire ibyaha byacu mu izina rya yesu amen."
.
Duheruka James yikanze nyuma yo kumva ibyo Grace yamubwiraga. ese nyuma yabyo biragenda gute?"
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
@Unsengere uzabona ingororano@
.
Mama Egide we, yamaze umwanya nubundi ari gutekereza kumuntu yaramaze kubona. yari yegamye kurugi kandi hafunze, uwaruri hanze we, yakomeje gukomanga arinako agira ati:" humpura ndagenzwa n'amahoro kingura tuganire."
Mama Egide yabuze icyo yavuga areba hirya areba hino bidatinze arakingura umugabo arinjira, amuha ikaze baricara, Mama Egide ati:" ngaho mbwira nkubu uje gukora iki?"
Umugabo ati:" nje kugusura nk'umugore w'umugabo twahoze dukorana."
Mama Egide ati:" ariko filip, mwagiye mureka kuza kunyina kumubyimba?"
Umugabo ubanza ariwe papa wa Grace, kuko yitwa Filipo. yarakomeje ati:" urabize ko njye Hakiza ntacyo nakora cyagaragaza ko ndi kugukina kumubyimba. ibyo byabaye cyera bigatuma Jamari aburirwa irengero, ni koko uwo munsi twaririrwanye, ariko kimwe nkawe mubo bari kumwe twese ntanumwe uzi irengero rye. kandi twaramukundaga ikindi ari umupapa mwiza utugira inama."
Mama Egide yatangiye kurira ati:" mbabarira umbwire ibikuzanye hanyuma usohoke aha ugende."
Filipo ati:" ikinzanye ntakindi, uretse ko nkuzaniye uruhare rw'imigabana rwa Jamari muri company yacu yarabereye umuyobozi."
Mama Egide ati:" mbabarira usohoke Fili, imyaka yose 18 ishize nibwo mwibutse ko umugabo wanjye yarafite imigabane muri company yanyu? mwarugutse umwaka ku wundi, ikindi naje kuyaka mumbwira ko ntayo yarafite mo none andi avuye he?"
Filipo ati:" kirya gihe twugukaka  ibihumbi, yo tuza kuguha amafaranga ibihumbi 50, ndacyeka ntakintu byari bukumarire. ariko ubu nkuzaniye milioni 5, kandi ninazo ugomba kujya ufata buri mwaka."
Mama Egide yarikanze ati:" ngo iki?"
Felipo yahise amuhereza check ati:" ngaya ahubwo nubona umwanya uzajye kuyabikuza."
Mama Egide ati:" urakoze ni ukuri, mwabaho mukoze akantu."
yavugaga rwose yishimye n'umutima mwiza, yakira check arangije arayifata. Filipo we ati:" oya uzaba ushimira nyuma ntakibazo, kandi umenyeko M&I LTD tukuzirikana."
Mama Egide yarasetse, arangije ahita aca check arayitabagura Filipo arikanga, undi ati:" umva n'ikindi gihe. mfite amafaranga, nubwo mwanyaze ayo umugabo wanjye yabahaye, ntiyari ibwa yatsigiye imitungo ihagije. miliyoni 5 si amafaranga hejuru ya miliyoni 35 yabahaye. nanone imyaka 18? murasetsa koko! ubwose tuvuge ko miliyoni umwe buri mwaka yungukaga amafaranga 10 cyangwa 100? ayo kununga ndayafite, ndetse akubye inshuro nyinshi ayo witwa ko warunzaniye. ntabwo amafaranga ariyo azasiba ko mwishe umugabo wanjye umunsi umwe, ukuri kuzajya ahagaragara. kandi amafaranga muzayabazwa n'inyungu yayo."
Filipo ati:" ariko Biatri, uracyubakiye kuri icyo kinyoma?"
.
@Pray only God@
.
James we nyuma yo kumva ibyo Grace yamubwiraga, yarumiwe arangije ati:" Egide ntiyanugura n'ubundi mu maso ye mba mbibona. ahubwo se nkawe muhorana ubwo ntiyakuroze we?"
Grace ati:" ahari wenda igicucu cy'urukundo n'amukundaga cyakomeje kumutwikira ahari arabyibagirwa."
James ati:" hanyuma se kumukunda wahise ubivamo ko numva ubishyira ahahise?"
Grace ati:" erega iyo umuntu mu maze kuryamana, urukundo yaragufite n'ubundi ruba rushize. kuko njye mfata urukundo nk'ikintu umuntu aba ashaka kuwundi rero y'amaze kukibona, urumva yakongera kugukundira iki? ariko uretse nibyo kuva yambwira ko data ariwe wishe se urwo namukundaga rwahise ruyoyoka hafi ya rwose. gusa sinzibagirwa ko yankunze bwa rimwe, akampa urukundo runkwiriye, nubwo birangiye arusenye."
James ati:" bundi se ko numva duhuje byinshi wanyemereye bundi tukikundanira?"
yavugaga amwegera aho yari yegamye ku ishuri, birangira ameze nkumuryamyeho, arangije afata amaboko ye, amufata mu kiganza ati:" urabizi n'ubundi, nakumbwiye ko nkukunda kuva na cyera, rero ndumva ntamwanya wundi wo gutegereza, ahubwo ihangane umpe igisubizo twikundanire."
Grace yafunze amaso, arangije ampara umwanya atekereza, nyuma ati:" nubundi ntayandi mahitamo mfite, igishoboka n'uko na kwemerera, maze naba uwihorera azatwice twembi."
James yarasetse arangije ati:" atwica! ariko ubona ari umuntu wakwica? uretse nibyo uriya ntiyaninyuka, eeh, njye nize kung fu wana namuvunagura. ahubwo se azaze azamure utuzuro andukaho ngo papa yishe se mite muhuhura!"
Grace ati:" Mwihorere buriya ashobora kuba abona ko papa ashaje akumva ya mushobora. uwishe se niba koko byaranabaye ho, yananirwa umwana? bundi uwakwica ingwe ni yanakwica n'injangwe?"
James yahise amufata kumatama ati:" mwihorere wana, ahubwo se, nyine, niba, urabona nyine wemeye ko dukundana, noneho uranyemereye ijye nkusoma uko mbishatse?"
Grace ati:" nanga ko ugira isoni James, ahubwo se ubundi n'ibintu wagakwiye kutsaba?"
James kamukoze ahantu arangije ahita amwegera atangira kumusoma gacye gacye, bidatinze Egide asohoka mu ishuri, neza asanga bigamye ku muryango bari gusomana, Grace aramwikanga arangije asunika gacye James, Grace ahuza amaso na Egide. yaramwitegereje, undi yigira nkutabibonye arangije arakomeza arigendera. James we ati:" ko umunga, uramwikanze?"
Grace ati:" erega umenye ko ntaramubwira ko twatandukanye."
James ati:" Egide ntafuha ubanza uri n'umugore we yakureka ukaryamana n'undi mugabo ahari areba."
Grace ati:" kandi umuntu udafuka ntarukundo aba afite?"
.
.
Kurundi ruhande, Mama Egide yakomeje kutongana no guterana amagambo na Filipo, bidatinze Filipo ati:" cururuka nkubwire."
Mama Egide ati:" uzabaze ayo mafaranga yanyu nayo natora, amafaranga mfite, wenda azanunga n'umwana wanjye kandi tubeho neza."
Filipo ati:" nyine cururuka nkumbwire ibyo amafaranga ubireke."
Mama Egide yacishije macye, arangije atega amatwe, Undi nawe atuje ati:" bundi se, uretse ko  twese tugishakisha amakuru, ubundi wagizego aho Jamari ari hose si muzima?"
Mama Egide yikanze ati:" ngoo??"
Undi ati:" ntamakuru dufite ahagije, ariko iyo aza kuba yarapfuye, umurambo we wari kuba waratoraguwe."
Mama Egide yahise atuza arangije ati:" ngwino wicare hanyuma umpe amakuru."
Filipo yaragarutse aricara arangije ati:" Jamari turi gusangira numvaga ari kwimyoza, hanyuma yaje kumbwira ko agiye kumbwiherero kuva uwo mwanya sinongeye kumubona ikindi ni uko aho mu bwiherero twarahahize turaheba."
Mama Egide ati:" ushatse kumbwira ko Jamari aho ari ashobora kuba ari muzima? hanyuma se yo aza kuba ari muzima imyaka 18 isaga 19 ntiyarikuza kureba nuko tumeze."
Filipo ati:" ibyo byo sinamenya uko bimeze. ariko ushingiye kumakuru ahari, ntabwo yapfuye urya munsi, kereka niba yarapfuye nyuma yabwo ariko rwose ntabwo yapfuye urya munsi."
Mama Egide ati:" none kuki ibyo byose utabivugiye mu rukiko igihe mbarega ngo ayo makuru ashingirweho, ahubwo mukagenda mungura ngo ntabaza?"
Filipo ati:" icyambere nuko umugabo wawe akiriho."
Mama Egide ati:" niba ariho se ari hehe?..................................
...............................................
..........Loading episode...54
.
ese koko Papa Egide aracyariho? niba ariho ari hehe?
Grace we afashe umwanzuro wo gutandukana na Egide, uwafashe yawutekerejeho? intermission ntiturayandika, bivuze ko inkuru itaratangira, ntuzacikwe."
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|

Comments